Digiqole ad

Nyabugogo: Yagwiriwe n’ibirahure bipima toni biramuhitana

Kugicamunsi cyo kuri uyu wa 5 Werurwe ahagana saa munani n’igice, nibwo Dusabimana Jean Bosco wabarizwaga muri koperative Abahuzangufu y’abakarani-ngufu ikorera Nyabugogo, yagwirwe n’ibirahure yapakururaga mu ikamyo yari ibivanye muri Tanzaniya, ahita agwa aho.

Bagerageza gukuramo umurambo wa Dusabimana
Bagerageza gukuramo umurambo wa Dusabimana

Umwe mu bari hafi iyi mpanuka iba kuri nyakwigendera yabwiye Umuseke.com ko uyu Jean Bosco ikintu batwaramo ibirahure biba bigeza kuri toni imwe y’uburemere byamwituye ku mutwe ntanasambe.

Mu kiganiro n’umuyobozi wa koperative Abahuzangufu ba Nyabugogo, Niragire Alexis yatangaje ko bababajwe cyane n’urupfu rw’umunyamuryango wabo anadutangariza kandi ko kubera ubushobozi bucye bwa koperative yabo nta bwishingizi uyu witabye Imana yagiraga.

Bakaba basaba Leta ko yabibafashamo kugirango babe babona ubwishingizi kuko akazi bakora gakunze kubonekamo impanuko nkizi.

Nyuma y’iyi mpanuka Imbangukiragutabara itwara abababaye yaje kuhagera itwarao umurambo wa Jean Bosco Dusabimana mu buruhukiro bw’ibitaro bya CHUK.

Dusabimana yari ingaragu afite imyaka 29 y’amavuko yari atuye mu Murenge wa Muhima.

Ibirahuri byamwituyeho ni uko byabaye
Ibirahuri byamwituyeho ni uko byabaye

Roger Marc RUTINDUKANAMUREGO
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • yooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooooo

  • RIP J.Bosco, Imana ikwakire mu bayo, uphuye washakishaga ubuzima.

  • ubu se toni yamugwiriye gute. yari ashaka kuyiterura se? byamenetse se? yari hasi se? imana imuhe iruhuko ridashira

  • Mbega ibyago nyagasani akwakire

  • Mana we!!!!! mbega umuntu upfuye rubi ,basi imana imwakire mubayo.

  • Nihanganishije abe basigaye kandi Imana imuhe iruhuko ridahira.

  • Ubwishingizi buboneka muri sosiyeti z,sirnsi zose,ni ugutanga 300 ku kwezi ni 100 ku musi wajya uzigama.mumenye ubwenge ntakindi kandi ntayindi nama.

    • ubwshingizi se wapfuye bumaze ki?!! uranyumvira di!!

  • Jean Bosco, Imana ikugirire impuhwe ikwakire mubayo. Yemwe twe abakiri bazima! Aho tujya dufatirana uyumwuka tugitijwe, ngo twisabire Imana kuzatwakira mubayo, cg dutegereza ko ushiramo ngo tubisabirwe n’abandi bakiwufite? Nyamara burya akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure. Biragoye, ariko tugerageze guhora twiteguye kuko tutazi igihe uyu mwuka uzahagarara kwinjira no gusohoka. Twinginge Imana izadushoboza!

  • R.I.P Dusabe.

  • ALLAH Amworohereze !!

  • Aba bantu bakwiye utumashini duterura imizigo, kuko uretse no gupfa by’impanuka, baranavunika cyane kandi akazi kagatinda.

  • Imana imwakire mubayo biragoranye kubyakira ariko Nyiribiremwa yamukunze kuturenza gusa abo mumuryango we bihangane Nyagasani azongera abahuze nuwo bakundaga KNDI Cooperative yabo yijye kubyo gushaakira abanyamuraryango bayo ubwishingizi

Comments are closed.

en_USEnglish