Digiqole ad

Nyabihu: Bamaze imyaka 4 bishyuza ayo bakoreye bubaka amashuri

 Nyabihu: Bamaze imyaka 4 bishyuza ayo bakoreye bubaka amashuri

Imirimo yo kubaka ibi byumba by’amashuri yararangiye ariko imyaka ibaye ine bishyuza

*Ngo iyo hagiye kuza umuyobozi ukomeye babizeza kubishyura bikarangirira mu magambo

Abakoze imirimo yo kubaka ibyumba by’amashuri ku kigo cy’amashuri abanza cya Mwambi, giheherereye mu kagari ka Nyarutembe, umurenge wa Rugera karere ka Nyabihu baravuga ko bamaze imyaka ine bishyuza amafaranga babasigayemo ariko ko batarayahabwa.

Imirimo yo kubaka ibi byumba by'amashuri yararangiye ariko imyaka ibaye ine bishyuza
Imirimo yo kubaka ibi byumba by’amashuri yararangiye ariko imyaka ibaye ine bishyuza

Aya mafaranga batangiye kuyishyuza muri 2013 ubwo bari basoje imirimo yo kubaka ibi byumba by’ishuri ribanza rya Mwambi.

Gusa ngo babanje kujya bahembwa ariko nyuma biza guhagarara, bitabaza ubuyobozi bukabasaba gukora urutonde rwabo ariko ntibagire icyo babamarira.

Umwe muri bo witwa Ndinayo Aimable avuga ko rwiyemezamirimo wari wabakoresheje yari yabizeje kubishyura muri Mata uyu mwaka bikarangira ikizere kiraje amasinde.

Ati “Tubonye tutayabonye; twaramubajije akajya atubwira ngo twitonde na we afitiwe amafaranga menshi ntayo arabona, akomeza atubwira ko amafaranga yasohotse ari ku karere.”

Uwitwa Ntakirutimana avuga ko iyo muri aka gace hagiye kuza umuyobozi ukomeye ubuyobozi bubizeza ibitangaza kugira ngo buyobobye uburari ntihagire umuturage uzamura iki kibazo.

Ati “Batwizeza ibitangaza, bagakora urutonde bakatubwira ko tugiye guhita twishyurwa; yamara kugenda, bati ‘habuze uyasinyira’. Nsanga ari uburyo bwabo bwo kutugusha neza; twagerageza no kubaza abakozi ba SACCO twagombaga guhemberwaho, bakatubwira ko nta mafaranga yacu ahari.”

Rwiyemezamirimo wakoresheje aba baturage witwa Nzabonimpaye François Xavier avuga ko aba baturage bageze iki gihe batarabona amafaranga yabo kuko bamwe muri bo badafite ­konti.

Gusa atanga ihumure. Ati ‘‘Akarere kamaze iminsi mike kampaye uburenganzira bwo gukora urutonde rwabo bose, yaba abafite konti n’abatazifite kugira ngo bahite bishyurwa.”

Akomeza avuga ko umuyobozi w’akarere yagize ibyo amusaba. Ati “ Meya amaze kuhagera rero yafashe umwanzuro ko abaturage bagomba guhabwa amafaranga yabo, ndahamya ko muri iki cyumweru bazayabona.”

Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste avuga ko iki kibazo kimaze igihe koko, akavuga ko cyatewe n’ibibazo byavutse hagati y’ubuyobozi n’uyu rwiyemezamirimo wari ugifite imirimo atari yararangije neza.

Uyu muyobozi w’akarere avuga ko bagiye gusuzuma aho ibikorwa bitari byarangiye bigeze ubundi amafaranga agahita arekurwa kugira ngo aba baturage bishyurwe umweenda wabo.

Emile D– USENGE
UM– USEKE.RW/NYAHIBU

1 Comment

  • Nyabuna mugerageze, ahubwo iyiba byashobokaga mwabongereraho n’impozamarira.
    (sinzi niba muri USA, CANADA, JAPAN, EGYPT, GHANA, TZD,…, umuntu ashobora kumvayo abantu badahembwa kubera kudatanga Konti, kuzandika nabi, cg Rwiyemeza wananiranywe n’abamuhaye akazi?)

Comments are closed.

en_USEnglish