Digiqole ad

NUR VC yatsinze Blida yo muri Algeria

Ikipe ya NUR Volleyball club yabonye ticket yo kujya muri 1/2cy’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa muri Volleyball, amarushanwa ari kubera mu Misiri

NUR Vc yageze kuri ibi imaze gutsinda ikipe ya Blida yo muri Algeria seti 3-2. Mu mukino utari woroshye kubera za Services zikomeye ku mpande zombi.

Abasore b'ikipe ya Volleyball ya Kaminuza nkuru y'u Rwanda
Abasore b'ikipe ya Volleyball ya Kaminuza nkuru y'u Rwanda

Nyuma yo kumenyera Services z’abarabu bo muri Blida, Ndamukunda Flavien, Eric Machine na Libero Bosco babyitwayemo neza cyane muri receptions maze ya Blida ihura n’akaga kuko Lawrence yabakubise ibiro by’ubuhuha nkuko tubikesha abari kumwe n’iyi kipe.

Ikipe ya NUR VC izahura na Prisons yo muri Kenya muri 1/2 mu mukino uzaba ku wa gatatu.

NUR Vollleyball Club yiteguye kwitwara neza
NUR Vollleyball Club yiteguye kwitwara neza

Umuseke.com

1 Comment

  • ni bakomereze aho tugomba gutsinda kuko twashyize ingufu mu mukino.

Comments are closed.

en_USEnglish