NUR VC yatsinze Blida yo muri Algeria
Ikipe ya NUR Volleyball club yabonye ticket yo kujya muri 1/2cy’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Africa muri Volleyball, amarushanwa ari kubera mu Misiri
NUR Vc yageze kuri ibi imaze gutsinda ikipe ya Blida yo muri Algeria seti 3-2. Mu mukino utari woroshye kubera za Services zikomeye ku mpande zombi.
Nyuma yo kumenyera Services z’abarabu bo muri Blida, Ndamukunda Flavien, Eric Machine na Libero Bosco babyitwayemo neza cyane muri receptions maze ya Blida ihura n’akaga kuko Lawrence yabakubise ibiro by’ubuhuha nkuko tubikesha abari kumwe n’iyi kipe.
Ikipe ya NUR VC izahura na Prisons yo muri Kenya muri 1/2 mu mukino uzaba ku wa gatatu.
Umuseke.com
1 Comment
ni bakomereze aho tugomba gutsinda kuko twashyize ingufu mu mukino.
Comments are closed.