Digiqole ad

Numva nzica umugabo wanjye kuko yampemukiye

Muraho,

Nkunda gusoma amakuru mwandika, cyane cyane nkakunda ibitekerezo by’abasomyi niyo mpamvu nifuje kubandikira ngisha inama abasomyi b’ UM– USEKE.COM ariko muranyihanganira ntago nivuga izina.

Nashatse umugabo wa mbere turananiranwa, nyuma yo gutandukana naje gushaka undi tuba aho, ariko muri fiançaille yambwiraga ko ngo akora, ambwira ko ngo nawe yatandukanye n’undi mugore, mbese numvise duhuje amateka ndemera turabana.

Maze kwemera naje gusanga afite abana 3. 2 b’umugore wa mbere, 2 b’umugore wa kabiri, mwibuke neza ko yari yambwiye mbere ko yigeze umugore umwe.

Nyuma naje kumenya ko naba ndi umugore wa gatatu. Ngezeyo yamaze icyumweru anshushanya ngo agiye kukazi kandi ntako. ku cyumweru cya kabiri nibwo yampaye urupapuro rwerekana ko ngo bamwirukanye, naraperereje nza gusanga ari urupapuro mpimbano nta kazi yagiraga.

Ubu ndahahira urugo njyenyine, mutunganye n’abo bana be 4, maze imyaka 3 tubana, gusa nafunze urubyaro maze kumubonaho ibyo byose, kandi nanze no gusezerana nawe.

Mungire inama kuko simwiyumvamo na gato ahubwo ndumva namwica kuko agira amahane mutaye yanshakisha akanyica.

Mungire inama y’icyo nakora kuko umutima wanjye wenda kuzaturika, kandi nkeneye kwiteza imbere no kugira icyo nigezaho no gufasha abavandimwe banjye.

Murakoze.

0 Comment

  • adafite akazi se ntimwabana jye ndumva umuziza ubusa ahubwo wifitemo ubugome bwo kwica niba ubashije gutunga urugo se bitwaye iki keretse niba afite izindi ngeso kandi ntizatuma utekereza kumwica nta nisoni ngo kwica uteye ubwoba ahubwo mureke ugende kandi nawe wisuzume kuko icyatumye utandukana nuwambere wasanga ari wowe kibazo

  • umva uzamwice uzashyire imigozi munsi yamashuka hanyumanamara kuryama umuhambire uzane ubuhiri umwice burunduuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuuu

    • T’es vment malade!!!!

    • Nabaho ndumiwe pe! hari wowe, hari nuyu mugore wumva ashaka kwica muri akaga. icyakora uyu mugore namubwi gufata igikapu cyange umufuka agshiramo utwo yazanye maze agacaho dore ko ngo batasezeranye.

    • qui ca c’est sur on dirait ke si c’etait lui il l’aurais deja tuer

  • Nzi ko police y’u rwanda yivuga gukora neza no gushakisha ibyaha, uyu muntu napfa itigeze ikora iperereza ku uwanditse iyi nkuru ndetse na bamwe mu bamugiriye inama izaba itubeshya tu!!! umuntu agambirira kwica akanabigishamo inama? murderer you r!!plz police egera ba nyiriki kinyamakuru ufate abicanyi.

  • Yewe madamu we,abadaimoni bo kwica bakuvemo mu izina rya Yesu w’i Nazareti!niba wumva utamushaka shogoshera ugende ujye kwibana cyane ko wishoboye,ubundi umusonga nugufata ushake uhagushimira ubundi utuze!

  • abishe se bo bari he mwa? reka nkubwire amaraso ni ikindi mujye mumenya ibyo mukora nibwo muvuga

  • Bonjour, kubwajye ndumva wakwegera Imana ukayisaba kwihangana,kuko nyuma yibigeragezo hari ibisubizo byinshi, mfukama usenge uzasubizwa kandi courage .

  • Senga imana niyo yonyine yokugutabara mur’urwo rugamba,umwuka w’ubwicanyi utsindwe mw’izina rya yesu,kuko ntamahoro ya bakora ibibi,tumbira yesu wenyine niwe gisubizo cy’ibibazo byose.

  • uyu mugore noneho we ateye ubwoba….aha ni kukarubanda kuvuga ngo wakwica umuntu…ahubwo nasabaga polisi ko ikaza umutekano mu gukurikirana abantu nk’aba bahishura imigambi yabo mibi hakiri kare…ikigagaragara cyo kcamera mu ma cyber s na registration ya za Laptops na Pc ni ngombwa ariko bikabanza kwiganwa ubushishozo

  • Aho kumwica musezerere mumahoro ubundi usabe Imana undi Mugabo muhuje wishimiye nawe akazakwishimira ibagirwe kwica kuko numwica uzabura byose Nabana bawe waruhiye ukwiye kumenya Yazu akakuruhura niwe uruhura ntawundi Imana ikugirire neza igutabare ntiwongere gutekereza kwica nibibi .

  • Ibeshye se police ikwereke aho ibera akaga. Uribaza ko umwishe aribwo waba ukemuye ikibazo? Waba ahubwo wirahuriyeho umuriro. Imana ikubabarire!

  • Ko izonama utazigishije mbere yo kumusanga ngo mubane!!!!??????? wowe se uwo mwatandukanye mbere wamuzijije iki???? uburaya gusaaaaaaaa

  • None se waje gushaka akazi cyangwa washatse umugabo. Ngo kwica???????? Imana ikurinde. Nari nzi ko nta muntu ugitekereza gutyo.

  • Uyu ntacyo namubwira nitandukannije nawe kandi namaganye imigambi mibisha y,umwica kabombo!!! umwicanyi hakiri kare

  • Umva wa mudamu we w’ifitemo umutima utekereza kwicya, Ikintu cyambere mbanje kugushimira nuko ubashije kugisha inama abantu mbere yuko wifatira umwanjuro utarimwiza. Kwicya uwo mugabo wawe sicyo gisubizo kibibazo ufite ahubwo uramutse unabikoze ukamwicya uzaba wizaniye ibindi bibazo birenze ibyo wibwirako ufite ubu. Umva rero inama jye nkugira niba wumva uwo mugabo utakimukunda, ukaba wumva ikiza kuriwowe ariko yapfa akavaho, fata inzira umubise umusigire ubuzima bwe abashe nukwirera ibyo bibondo wowe utazarera nyuma yukumwicya.Kubana nuwo mugabo sitegeko kuriwowe kuko mutanasezeranya byemewe namategeko.

  • Ubwo se Nshuti y’umusaraba ubona umwishe ukajya kuborera muri Gereza, nibwo uzunguka umunezero? reka kugira ishyari korera Imana urere abobana ubafate nkabawe kdi umwegere umurushe ub’umuntu muganire k’iby’urugo rwanyu. cg se amategeko arahari muzatandukane kuneza kdi ntcyo azagutwara. Uziko ubwo agize icyo aba wabizira kubera kuvuga ihangane menya Imana.

  • wamugore uwakunzanira hano nkakwihanira ukamenya ko ibyo utekereza atari byiza ubundi niwakwongera kwivugisha ngo urica

  • uyu muntu akurikiranwe vuba vuba. Nta soni ngo kwica ???

    Washatse akazi se cg washatse umugabo ? wa mugore we uteye ubwoba gusa. Uwakunyereka nkakureba gusa uko umeze inyuma.

    Abantu nkamwe nimwe mutajya musubizwa n’Imana kubera imitima yanyu yuzuye ubugome kdi yanangiye.

    Puuuu, ndakwamaganye mu izina rya Yesu…

  • Nkugire inama. Kumwica ntibizagufasha. Muri Gereza ni habi kandi n’abana bawe ntuzaba ukibashije kubarera. Kuri ayo mafr ukorera mukorane inama n’umugabo wawe umufashe kwiyemeza umurimo ayabyazemo ibitunga urugo . Ubanze ariko wowe nawe mubijyemo inama mukoreshe amaboko yanyu , umuhatire kugira icyo yakora , umushinga uwo ariwo wose, utangira buhoro buhoro bitewe nubushobozi bwanyu. Niba kandi ari umunebwe egera abategetsi ubamuteze bamufashe gutekereza.Ikindi kandi mwereke urukundo kuko kumusuzugura ntacyo bimufasha. Ubundi musezerane mu mategekomubane ku buryo bwubahirije amategeko. Kumwica ubyikuremo, kandi usabe Imana iyo dayimoni yo kwica ikuvemo burundu.

  • Bite

  • Uravuga ko ushaka kubaho wica umugabo mwaryamanye? Ko numva wamutesheje agaciro umwita ko ari umunyamahane iyo myaka itatu uyimaranye nande? Si umuntu? Eseko utatubwiye ingeso ze mbi,ahubwo wowe ukavugako ushaka kumwica ubwo ni wowe ufite ubumuntu? Uko yaba arikose mutarabana yariho genda akomeze yibereho. Jya imbere y’Imana uyisabe imbabazi ikureme bundi bushya naho ubundi nta bumuntu ukifitemo.

  • wa mugore we ko mbona utinda koko yazagutanga wamwishe nibura iri joro ko mbona aribyo byakubera igisubiro kandi ubwo wumva ushaka umugabo wo kuzagushimisha, erega siko bose bibahira iyo byanze urabyemera

  • Ukabivuga ngo urashaka kwica!? Police nitagushakisha ngo igute muri yombi iraba igaragaje afaiblesse.

  • Ariko nta n’Urusoni ngo yamwica!Uwo se niwo muti ubona kugira ngo ugire amahoro? Kwica si umwuga ubimenye! Ahubwo abo bana n’Ubata utabashyiriye bene bo cyangwa ngo ubahe ubuyobozi bakagira icyo baba uzabibazwa!Emera ugende neza udahemutse kandi niba mubana nk’indaya uburenganzira ni ubwawe bwo gukurikiza inama Nyakubahwa Inzobere yakugiriye.

  • BAGUFATE VUBA VUBA. POLICE NIKORE AKAZI KAYO KANDI YEREKE ABANYARWANDA KO YABIKOZE VIA TT LES MOYENS DE COMMUNICATION ZIGERA KU BANYARDA BYIH– USE(INTERNET,RADIO,PRESSE ECRITE…)

    nIBATABIKORA ARABA ARI FAIBLESSE IGARAGAJE, NDAVUGA POLICE

  • Kuko mutasezeranye,ntampamvu yo kumwizirikaho.N’ubundi amategeko agufata nk’umusambanyi.Fata utwawe wigendere ntiwirirwe wishyiraho icyaha cyo kwica,doreko wagitangiye ubwo ugitekereza.Ntacyo azagutwara kandi Imana izagufashiriza aho uzaba uri.

  • mubamugirango murebe abantu mumutwe gusa ubwo se nkawe uragisha inama ziki koko?uragirango se tukubwire ngo iki?urigicucu se kidafite ubwenge niba ufite ubwenge se wamuhunze niba utamushaka numwica se uzaba wungutse iki kuzahera muburoko gusa mbuze icyonkubwira gusa icyakunyegereza hinonukutumarira umwanya mubaamwabuze ibyo mukora

  • mana weeeeeeee,mbega umubyeyi.ubwose ko numva ufite gahunda yo kumwica kuko nta kazi afite,wowe umunsi nawe wakabuze nawe azakwice?kwica siwo muti w’ikibazo.ubwose ubundi wamushatse umukunda cg byari adresse gusa?uwo ukunda ntiwatekereza kumwica kabone niyo yaba akuraza ku nkoni.muganirize ahubwo maze mushakire hamwe umuti w’ikibazo nuko mwateza urugo rwanyu imbere.cg n’uwa mbere mwatandukanye amaze kumenya ko ufite izo gahunda?ihangane kandi nibikunanira muzatandukane nakwica uzapfa wowe uri umwere aho gupfa wiyoroshe amaraso y’ikiremwa cy’imana.ese ubwo uwo niwo murage ushaka kuzasigira abo wabyaye?komera ubundi abagore muri kamere yacu turangwa nimpuhwe none wowe uragisha inama yo kwica/ahubwo uri uwo gusengerwa.kandi kuva ufite igitekerezo cyo kwica ,uzashyirwa ari uko wishe.imana irinde abo mubana kuko sinzi ubwoko ukozemo.ese ebundi ntago uzi aho abicanyi baba?wabasanzeyo.uteye umujinya gusa/ahubwo se ngewe mbabajwe n’abo bana be witwa ngo urarera.ubwo ntiwabicishije inkonji?imana ibarinde.isubireho mubyeyi.

  • ahubwo urarwaye ntiwasezeranye nawe ntiwabyaranye nawe niba uri uwagatatu wamenye ukuri niba utamukunda se uramushaka ho iki umwica se yakugize ate wamuretse akirerera abana hari uwaguhamagaye se ngo ubahahire ahubwo uri umwana mubi niba utamushaka toka wende abana be ntazabaniga niwowe wizanye niba adakora ntibikureba kuko ntaho mwasinye niba umukunda vumiriya numwica uzafunga kandi uzira uburofa ushobora kubona undi ukunda have wigendere ntumene amaraso pse.

  • Ubwenge buke bwo muba mubwicaranye. Ko mutasezeranye se wicaye iwe iyo myaka yose ukora iki kandi yaranakubeshye?
    Ngo agira amahane?none se abagore ba mbere yashatse yarabishe ku buryo nawe aribwo bwoba ufite?
    uzamwice kuko ushaka kwigira umwicanyi ubundi ukure amateshwa aho.
    ntimwasezeranye, ntimwabyaranye wicaye aho ukora iki?wazafashe ibyawe ukagenda gusa utarinze kuba rukarabankaba?Nta bwenge ugira pe.

  • Umva muvandimwe kwica si umuti w’ikibazo sibyo ahubwo ndagusabye ngo mubyo utekereza byose kumwica ubyibagirwe sibyo nonese kowifuza gukora ukiteza imbere wigeze ubona hari iterambere riba muri gereza? maze rero usenge cyane Imana iguhishurire icyo gukora nzi neza ko izagutabara sibyo.Imana ikurinde umutima wo kwica abayo.

  • Oya kwica ntabwo ariho umuti w’ikibazo ufite Kuri njyewe ndumva uwo mugabo nta amasezerano mufitanye( pas de mariage) mutandukane mu mahoro wishakire ubundi buzima. Ubwire ubuyobozi ibibazo ufite kugirango bajunge umutekano wawe n’abana, komera!

  • wanditse nabi pe ariko wenda niko ku mutima wawe hameze. Naru kugira icyo mvuga iyo uba utanditsemo kwica none ndifafe cyakora wihane.

  • Yewe ga gushaka ntibivuga ko ubushobozi buzaba ubw’umugabo mbese ntushobora gukora ukamukunda ukamutunga ukamutungira abana kndi urugo rukaba mumahoro jye rero ubwo buzima uvuga mbumazemo imyaka icyenda uyu nuwa cumi ntunze urugo mfite abana bane gusa wenda icyo nkurusha nuko ari abange ariko nawe nushyira mubwenge bwawe neza uzasanga abo bana ntakosa bafite bityo ubarerane urukundo kandi hinduka ukunde umugabo wawe niba atari ikimuga bizamutera kwibaza ibyo cwica ni bibi cyane wagira inkurikizi nyinshi ariko urukundo rukemura byose nukuri Senga ubundi ukunde abo bana numugabo wawe nushaka unabyare abandi ye ishyiremo ko ntabushobozi afite ari wowe imana yabuhaye urakira naho nubona ko ari umuzigo bizakubera umutwaro ndetse urmereye ube wanamwica kndi nawe uzapfa ibyo bitekerezo birashaje cyane kumva ko umugore atungwa numugabo. jye namaze gushyira mu bwenge bwange ko umugabo wange ari uwange ntawundi nabona ndamukunda mugurira imyanda muha amafranga akagenda asa neza mu nzira uretse kuba mbyanditse ntamuntu ubizi kereka abana bange ariko tubana neza gusa mukundira ko yita kubana abakosha ama devoirs, arabaganiriza kandi aho mbyakiriye hashize nkimyaka itandatu mbyakiriye Imana yampaye umugisha ndasenga mfite akazi keza mbona amafranga menshi tukiberaho neza ntabwo wabimenya ikosore rero umutunge nabana be ubatunge kuko wamwemeye hanyuma usenge Imana iguhe ubushobozi

  • Kwica ??? ubwo se wabikora? ibyo si ibintu ukwiye kugishaho inama wa mubyeyi we ntuziyandurize ibiganza n’amaraso y’ikiremwa cya Nyagasani tuza usenge Nyagasani azaguha igisubizo kuko bene iyo migambi iba ishingiye kunama za sekibi oya rwose ahubwo nibikunanira uzahamagare ubuyobozi wishinganishe hanyuma ujye kure ye hashoboka kuko nta kiziriko urimo cyane ko nta nisezerano mufitanye naho ubundi ntuzagerageze kugira nabi bigeze aho ahubwo ugira Imana ko nawe ukora ubwo se iyo utaza kuba ukora biba bimeze gute reka reka ntuzirage umuvumo kuko uzahanwa ku isi ndetse n’ijuru uribure usange police uyisabe kugufasha wigendere mu mahoro sibyo .Gira amahoro
    MARIA

  • Mukuri inama ya mbere naguha nuko ijambo kwica wabanza ugashaka uburyo ryakuva mu mutima , ugasaba n’Imana ikarikwibagiza nkuko uzi umwana yibagirwa ibere rya nyina , kuko burya umuntu yiha kwica umuntu , we byamugeraho agasusumira , ni byiza rero ko utekereza uti nge nishe nyuma nange nkahanishwa kwicwa ese nabyihanganira , icya 2 Inama naguha nukuganira numugabo ukamwereka amakosa yakoze ukamusaba ko yayasabira imbabazi , ikindi ukamubwira ko umugabo ari umutware w’urugo agomba gukora ibishoboka byose agahagurukira urugo akarushakira ibirutunga mukuri nagira ubushake bwo guhagurukira urugo ntabashe kurutunga nkuko bikwiye wamwihanganira , naho natagira ubushake bwo guhagurukira urugo rwe , icyo n’ikindi kibazo washaka uko mutandukana mu mahoro , naho ibyo kuvuga ngo yazagushaka akakwica , niba ufite izo mpungenge uzanyandikire kuri [email protected] tuzareba icyakorwa ngo byibura ugire ikizere cy’umutekano mu kigero cyigereranyije kuko burya kuko umutekano wuzuye utangwa n’Imana . ariko ijambo kwica nshuti yange ryibagirwe kuko burya wica umuntu useka wowe urupfu rwakugeraho amaso akakuvamo .

  • Mada,reka nkugire inama: Wibuke neza icyatumye utandukana n’umugabo wa mbere,wibuke icyatumye ushaka uwo urimo gushaka kwica.Reka nkwibarize;ese umugabo wambere mwatandukanye kuko yari umukene? ese ujya gusha uyu wa kabiri ni uko yakubwiyeko afite akazi? kubwanjye rero numva ushaka ibintu ahubwo udashaka kubaka! iyo uba ushaka kubaka,ntabwo watekereza kwica umugabo ngo ni uko uhahira urugo! kandi numva impamvu umugabo agutonganya ni uko uhora umucyurira umubwirako ariwowe utunze urugo,aho kugirango umwice rero umute wigendere, amaraso ye utazayaryozwa,kandi ntabwo azagusanga aho uri nga agukubite kuko dufite ubuyobozi,nurenga kuri izi nama ugirwa uzabage wifashe,Imana ikurinde kandi wongere amasengesho byose bizashira musigarane urukundo ruzira intonganya.Murakoze.

  • Icyo mbona n’uko uyu muntu atabaho, iki n’igitekerezo cy’umwanditsi, ushaka kumva akatuvamo!ariko niba abaho koko, reka mvugeho utuntu tubiri:
    1.Mugore we,uwo mugabo ntimurasezerana, ubwo rero si umugabo wawe, ahubwo waje kuraya, fata utwawe uceho wihuse, gukaraba inkaba siwo muti.
    2.iki gitekerezo ntimukinige, kuko nacyo gikeneye kubaho,gikeneye ubuzima!Murakozw

  • wa mugore we uri inyatsi nkabandi bagore bagira ubushobozi bakumva kwihangananira umugabo udafite cash ko bidashoboka puuuuu ndabavumye nanjye hari uwanyirukanye munzu ngo ni uko ariwe wafashe credit kandi twarasezeranye byemewe ariko yarantutse ngo muvire munzu ngo ndi imbwa . ahokugirango mukubite naramutaye ndahukana nimushhaka munseke abagabo turafitwe

  • Umva madam kuba utoboye ukavuga ikikuri kumutima iyi ni intambwe ya mbere uteye njye mbanje kugushimira,none rero umva inama ya kigabo,niba ubona uwo mugabo utamwiyumvamo cyane ko wanavuze ngo agira amahane,banza urebe ubundi ninde nyirabayazana wamakimbirane mujya mugirana,ese wowe urumwere,usesengure ibibazo byose mujya mugirana nusanga nawe uri ikibazo uzamufate mujye inama niba abyemera natabyemera nikindi kibazo ubundi kwiteza imbere wavuze nabyo birashoboka kdi muri kumwe kuko ababiri baruta umwe kuko kukugira inama yo gutanduka nayo nayikugira ibindi byose byananiranye wazahora mubagabo se?hanyuma nibba ufite ubushobozi ukomeze kwihangana umutunge kdi nawe umuhe ubushobozi kugira ngo akore mufatanye kwiteza imbere nabana banyu.ikindi kdi ujye usenga imana kuko ariyo ihosha amakimbirane yo mumitima yabantu.urakoze inama zanjye zari izo.

  • YEWE WA MUGORE WE,KUKI WATURA KWICA? AHUBWO EGERA IMANA UYIBWIRE IKIBAZO CYAWE.
    UMVA,TUZA WUBAKE URUGO,KANDI WISUZUME WASANGA NAWE UTARI SHYASHYA.

  • Mada uravuze ngo kwitwa!!cyakora ndatangaye gewe nakugira inama yokujya indera.

  • Mbega umugore gica weeeee…urabona umwanya wataye wandika ibibi? Inyandiko yawe irakuranga uri IGISHEGABO, ukunda ibiryo n’IGITSINA ntushaka kubaka. Bagufate cyangwa nkwifatire utaracika.

  • None se wafunze urubyaro ngo ukunde urere aba b’umugabo? ubwo se iyo ubyara wenda ko uwo mushiha wagabanuka n’ubugome ufite

  • umva madaaa,mubyukuri uwo mugabo yakoze amakosa yo kutakubwiza ukuri kandi numunyamakosa yatandukanya nabagore babiri abyarana nabo abana 5 nawe ntimuzabana kuko afite ingeso musigire abana be wigendere ninyagasambu rirarema naho kumwica siwo mutiiiiiii

  • Umva nkugire inama, G– USENGA BYO waba uruhira ubusa kuko witandukanyije n’Imana unsi wifungishaga, ahubwo sanga abakozi b’Imana bagusengere kuko nutamwica nawe ubwawe urimanika, ikindi mbere y’ibyo byose banza ukunde abana b’umugabo wawe hanyuma kandi umubabarire kuri byose, urebe ko udatuza kandi n’urukundo rukaza, ubwo uvuga ko ukora, ikibazo kirihehe se? nonese ushaka ibigutungana n’umugabo gusa? ubwo se ko wifungishije, ubwiwe niki ko ubyara? urabura gufata abana b’umugabo neza IMANA igaheraho ibaha umugisha yaba mu rukundo ndetse n’ubutunzi, none ngo urashaka kumwica?? Oyyaaaa waba utekereje nabi cyane, ntampamvu yo kuremereza ubuzima. WIBUKE UMUGANI W’UMUNYARWANDA UVUGA NGO: UTAGABURIYE ABANA B’INYONI NTAGABURIRA NABE, cunga neza rero utabura kurera ab’umugabo, ukazabura n’abarya ibyo waruhiye. Umugabo humura nabona ukunda abana be nawe azahinduka kandi agukunde mubyare n’abandi. Imana ikurengere.

  • Mutange Hakiri Kara Ataragutanga Azaguhitana

Comments are closed.

en_USEnglish