Digiqole ad

Ntawukwiye gutuka ukwemera kw’abandi – Papa Francis

15 Mutarama 2015 – Kuri uyu wa kane Papa Francis umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi yashimangiye ko ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo gukwiye kubahirizwa ariko avuga ko hari imbago. Avuga ko nta muntu ukwiye gutuka ukwemera kw’abandi.

Papa Francis asanga nta muntu ukwiye gutuka ukwemera k'undi
Papa Francis asanga nta muntu ukwiye gutuka ukwemera k’undi

Papa  Francis uri mu rugendo agana muri Philippines, yavugaga ku bitero biherutse i Paris. Avuga ko uburenganzi bwo kuvuga icyo ushaka ari ubw’ibanze kandi umuntu akwiye kubikora agamije ikiza kuri bose ariko ntawe ahungabanyije.

Ibiro bya Magazine ya Charlie Hebdo byatewe n’abavandimwe bitwaje intwaro bica abayikorera bane kubera ko iyi Magazine yashushanyije Intumwa y’Imana Mohammad inshuro nyinshi imunegura,  nyuma n’ibindi bitero bikurikiraho mu Bufaransa byose bihitana abantu 17.

Papa yagize ati “Ntawukwiye gushotora, ntawukwiye gutuka ukwemera kw’abandi. Ntawukwiye gukinisha ukwemera kw’abandi.”

Papa Francis  yavuze kandi ku makuru ko aherutse kuburirwa n’inzego z’ubutasi za Israel na USA ko ashobora kwibasirwa n’abahezanguni b’aba Islam.

Aha yavuze ko yizeye umutekano w’i Vatican nk’uko bitangazwa na Canada Broadcasting Cooperation ko ahubwo we yahangayikishwa n’abandi bantu bakomerekera mu gitero kiramutse kibayeho.

Ati “Ndi mu maboko y’Imana. Uti mfite ubwoba? Oya ahubwo ngira icyasha burya, urugero rwiza rwo kutabyitaho. Hari ikimbayeho, nasabye Imana gusa ko kitambabaza (umubiri) kuko sindi intwari yo guhangana n’uburibwe.”

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Komenya uyu papa arashiraho nakatarabonywa ra ntawe ukwiye kunegura ukwemera kwa bandi,ubwo papa francis yemera ibipfa nibidapfa yewe uri uwa danger VICARIUS FILII DEI ni ikibazo.

  • Papa ni umuhanga kandi koko ubwisanzure bwo kuvuga no kwandika ntibwakagombye kubangamira ukwemera kw’abo mudahuje ukwemera! kandi bariya ba Faransa nubwo ntazi idini yabo ariko nabo ntibashimishwa no kubona umuntu aharabika uwo bemera nk’umwami wabo.

Comments are closed.

en_USEnglish