Digiqole ad

Nsengiyumva yakorewe iyicarubozo bimuviramo gucibwa amaboko

Ku itariki ya 19 Mutarama 2013 nibwo Nsengiyumva Jean Bosco utuye mu Murenge wa Ruhuha yafashwe n’abaturage ajyamwa kuri station ya polisi ya Ruhuha, nyuma yo kumanura cash power y’umuriro wa EWSA ku nzu y’umupolisi AIP Emmanuel Nzeyimana iri mu Mudugudu wa Kagasera, Akagali ka Kindama Umurenge wa Ruhuha.

Byabuze igaruriro amaboko ye barayaca. Photo: Umuryango.com
Byabuze igaruriro amaboko ye barayaca. Photo: Umuryango.com

Mu kugera muri kasho, kubera ko Nsengiyumva yari asanzwe azwiho amahane kubera ko ngo afite ikibazo cy’indwara yo mu mutwe yaba aterwa n’ibiyobyabwenge afata, ntabwo yafunzwe mu buryo busanzwe ahubwo yafunzwe aziritse amaboko n’amapingu ariko ntihagira umwitaho ngo amureberere nk’uko bikorerwa umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe iyo hemejwe ko azirikwa.

Aya mapingu yaje kumukanyaga ndetse amuca ibikomere ku maboko byatumye amaraso yifunga ntiyatembere mu bice by’amaboko byerekeza no ku biganza. Muganga wamugezeho bwa mbere aho yari afungiye ni Umubikira Liberata Muragijemaliya uyobora Ikigo Nderabuzima cya Ruhuha yadutangalije ko yamugezeho agifite amaboko ariko afite ibikomere gusa intoki zari zitarabora.

Yagize ati ”Ubundi ntabwo umurwayi yigeze aza ku bitaro, ahubwo barampamagaye musanga aho afungiye ariko nsanga arenze ubushobozi bwacu mpita mbaha impapuro zimujyana ku bitaro bya Nyamata, hari ku italiki 22 Mutarama 2013 ariko yari atarageza aho abora kandi ntibyari kuba ngombwa ko amaboko bayaca.”

Nsengiyumva ntiyagize amahirwe yo kugezwa kwa muganga kuri iyo tariki ahubwo Polisi ya Ruhuha yamumaranye ikindi cyumweru, ari nako ibice by’amaboko amaraso atarakigeramo bibora gahoro hagoro.

Yaje kugezwa kwa muganga ku Bitaro bya ADEPR Nyamata ku itariki ya 28 Mutarama 2013, nabo bamwohereza ku Bitaro by’i Ndera ahakunze kuvurirwa abafite uburwayi bwo mu mutwe. Ageze i Ndera ngo basanze batamubasha basaba ibitaro ko byamusubirana bikaba nza bikamuvura agakira amaboko.

Nsengiyumva yagejejwe kwa muganga intoki zaramaze kubora. Photo: Umuryango.com
Nsengiyumva yagejejwe kwa muganga intoki zaramaze kubora. Photo: Umuryango.com

ADEPR Nyamata nayo yaje kumwohereza muri CHUK ari naho bafashe umwanzuro wo kumuca amaboko kuko yari yaramaze kubora nta garuriro.

Kugeza ubu hafunze abapolisi batatu barimo uwari Commandat wa Polisi yu Ruhuha, ushinzwe abafungwa ndetse n’uwari ushinzwe iperereza muri iyo station ya Polisi.

Uyu Nsengiyumva waciwe amaboko asanzwe ari inkeragutabara ndetse ngo ashobora no kuba yarigeze kuba mu mutwe w’abasirikali barinda Umukuru w’Igihugu ndetse ngo yakurikiranye amasomo ya gikomando.

Yafatwaga nk’umuntu uhungabanya umutekano mu Murenge atuyemo ariko akabiterwa n’ikibazo cyo mu mutwe ahanini ngo yaterwaga no kunywa ibiyobyabwenge.

Abavandimwe ba Nsengiyumva bavuga ihohoterwa yakorewe kugeza aho acibwa amaboko ryari ryagambiriwe n’abapolisi barimukoreye. Bakaba banemeza ko ingaruka z’ibimubayeho byose zatewe n’uko uwo yangirije ari Umupolisi mugenzi wabo.

Source: Umuryango.com
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • ubu se umuntu yavuga iki? nabo bapolisi nibabashyireho ayo mapingu….. ariko buri gihe abapolisi nibo bahungabanya umutekano w’abaturage? kandi muzarebe neza ni nabo bica amtegeko kandi bayazi..

  • Uyumusore ararenganyekabisa! Ubuse izonzego za police zirirwaziyemera ngo zikora neza ubigaragaye nizereko nabobabapakiye pandagali ?

  • mbega isiiiii we ibi bintu ni ubugome bwakoranywe ubuhanga bariya ba police barebe niba ntacyo bapfana nabaduhekuye 1994 babibazwe utarakora icyaha muri bo azarenganurwe

  • ibi ni akumiro k’agahomamunwa peee.

  • Ubuzima bw’uyu musore bazabubozwe bo n’ababakomokaho. Kuzirika umuntu kugeza igihe aboreye amaboko ? Nibagera no mu ijuru Imana izabibabaze.

  • Birababaje!
    Ibi byaha bige bihanwa ku buryo bw’intangarugero, tunamenye ko ababikoze bahanwe nk’uko biteganwa. Uyu muntu akeneye umwunganizi mu bya’amategeko.
    Birababaje! Amafoto y’abakoze ibi yakwiye gushyirwa ahagaragara bari mu mapingu nk’uko n’abandi bigenda kandi bo bafashwe bacuruza kudutaro.

  • Abapolisi bifata nkaho bari hejuru y’amategeko. Dore koko ibyo bakoreye uriya musore.

    Kubijyanye n’amategeko y’umuhanda nibo: Baca za sens oppose, birukanga cyane nubwo batari mu butumwa, nibo bahagarara nabi kumuhanda (mauvais stationnement), kuri moto ntibambara casque mbega……

  • Amahane aramurangirangiranye buriya.

  • Birababaje!

    Ababikoze bahanwe ku mugaragaro.
    Umuvugizi wa Police buriya hari icyo ari bubivugeho.

    biratangaje!

  • ariko ibi nagahomamunwa kabisa. birashoboka ko yari yarananiranye ariko kandi iki sicyo gihano. ahubwo police yananiwe kumenya igihanno iha uwananiranye ihitamo kumwica urubozo. ibi umuyobozi mukuru wa police akwiye kubitangira ibisobanuro pe!

  • Mu byukuri ibi bintu biteye agahinda. Kubona igihugu kiyubaka ngi kigendere ku mategeko, ariko hakaba hakira abantu bitwa ko bashinzwe umutekano w’abanyarwanda bakora ibintu nk’ibi.

    Abagize uruhare bose mu icibwa ry’amaboko y’iyi nzirakarengane, bakwiye kubiryozwa by’intangarugero.

    Uyu musore narenganurwe n’amategeko.

  • Demob ndumva zitangiye gushinyagurirwa na kajevuba z’i gishali birababaje njye nta mupolisi najya kurega ahubwo we yandegaiyo nkuru iratubabaje cyanee uwaba azi ayo mazina yábo bapolisi yayatubwira

  • Abo bapolisi babakatire urubakwiye kabisa kdi no mumihanda bari guhohotera abashoferi,usibye nuwo musore

  • Ibi byo birababaje rwose !!! Ni agahinda pe ! Kubona umuntu abora yumva !!

  • uyu muntu anteye agahinda kenshi cyane. ubu se yagira ikibazo cyo mu mutwe ho yakorerwa iyica rubozo bigeze aha? nonese abantu bafata ibiyobyabwenge bose niko babifata ku bushake? hari abantu bagira ibibazo, kubyihanganira bikabananira bakabifata. kandi ntitukirengagize n’amahano yagwiririye igihugu cyacu, hari n’igihe yaba yarabuzemo abe benshi bikaba nabyo byaba bifite uruhare mu byamuteye gufata ibiyobyabwenge. Abafite ubumuga bwo mu mutwe ni abantu nkatwe, nti bikwiye kubahohotera na rimwe,Ndebera ayo maso ye yuzuye agahinda kenshi?

  • Pole sana mwana w’umunyarwanda.

  • Abamugize gutya mwarahemutse Imana yamuhaye amaboko none mwebwe mwayakuyeho muzicuze . Ubwose yaryaga gute ? Mwarahemuste umurwayi numurwayi .

  • Ntacyo navuga!!! Ibikorwa bya polisi yacu birigaragaza!!! Yihangane!!! Ngiyo servisi nziza, ngiyo professionalism!!!

  • habeho gukurikirana ukuri kumenyekane.

  • isi niko imeze ndatangaye gusa
    ubundi umurwayi womumutwe ayjanwa indera ariko bo bamuhase amapingu yubugome
    umuryango we wihane

  • Amahoro na mahoro muvuge ibyo mushaka kuko ubujiji bwanyu burabaranga tandukanya abapolisi nkabantu na Police nka instution, bababwiye ko batumwe na Police gukora ibyo cyangwa babikoze kubw’imitima yabo? nibyo murababaye ariko ntimugatange messages zirimo gusesereza. cyokora mbabajwe nuko ari inkeragutabara yarwaniye igihugu.

  • Ibi ni ibyo mubonye. Ibitagaragara nibyo byinshi. Uyu bamuzilitse amapingu, baramureka, arabora. Sinzi niba ingoyi muyibuka. Ni ukuzilikira amaboko inyuma, agatuza kakarega, kakatulika, ubwo umuntu akitaba Imana.

  • ibi ntbindi nibyo bikorwa bya gaciro!!
    ariko rwanda koko!!
    reka mujye mwumva!

  • dore ibyo niryo nshema ryurwanda!!!

  • ibi bintu biteye agahinda kuburyo batakagobye gushyiraho ifoto y’uyu musore par contre bagombaga gushyiraho amafoto y’aba bapolice kuko nizereko batakwitwaza impamvu z’umutekano wabo!! ahobigeze ndumva ntacyo Leta yabarengeramo kabisa bareke bahanwe n’amategeko kuburyo bukwiye

  • Umunyamakuru watangaje iyi nkuru nawe ashobora kuzakatwa amaboko.

  • mbega gushira mu Gaciro!! MAna ube hafi!

  • Njye ndi umupolisi,ariko ntewe isoni n’ibyo mbonye. Ni ubwa mbere,iri shyano ribaye muri police kuva yajyaho mu 2000.Aho,gushyira mu majwi gusa bariya bapolisi batatu,ahubwo ni hakorwe iperereza ku mikorere ya polisi muri rusange,kuva ku mutwe kugeza hasi.Njye ndumva hari abakwiye kwegura,cyangwa bakeguzwa,naho atari ibyo,akari mbere karahinda.Nzabandora ni umwana w’umunyarwanda

  • Uyumusore nikabuga yarahabaye arumusazi ariko nago yaruwo gucibwa amaboko kuko sikobacunga umutekano uyumusore nubwo mumurenganyije IMANA izabibaza

  • BIRABABAJE!!! GUSA SIMPAMYAKO ARI AMAPINGU GUSA YABITEYE NTIBISHOBOKA
    AHUBWO HAKWIYE GUKORWA IPEREREZA HAKAMENYEKANA NEZA UKUNDI BYAGIZE!? BIRABABAJE KUMVA UMUNTU NKA COMMANNDO WA STATION YA POLICE AREBERA IBINTU NKA BIRIYA!!!???

  • Martin, wikabya kuvangavanga. nibyo bariya baporisi bakoze ibutindi ariko ntabuyobozi bwabatuma biriya. ahubwo Fazil na Emmanuel bajye muri yanzu abadepite bakoramo maze badusobanurire nako bahumurize abantu di!..

  • Uwakoze ibi,ubu uwabikorera nk umwana we cg umuvandimwe yabyakira ate?birababaje cyane

  • yemwe birakomeye uwo nuvuzwe kuko afite abamuvugira bakabuva, kandi muruva ko yari cyera mubarinda kagame; nonese ubwo ababora badafite kivurira bagana gute nyabuneka ,ni muze dushyire hamwe dutabare u rwanda amazi atararega inkombe

  • Jye ndabona uyu muntu akwiye indishyi z’akababaro, akazajya ahabwa amafaranga yo kumutunga buri kwezi no guhemba umuntu wo kumutamika nubwo bitakuraho agahinda afite. Uzamuha iyo ndishyi ninde ? Nimubitekerezeho

  • mbega urwanda! ngo rufite demokarasi da!!!!

  • IBIBAZO BIRAGWIRA, ICYAMPA NGO NYAKUBAHWA PRESIDENT AZABIMENYE ARIWE UFATIRA ABO BA POLISI IBYEMEZO, NIWE WENYINE USHYIRA MU GACIRO, BITABAYE IBYO, BARIMURWA BAKAJYANWA MUYINDI NTARA BAKAGUMA MU KAZI, NYAGUPFA YARAPFUYE KERA.

  • sha uyu musore arambabaje cyane rwose, ubwo ni ubugome kabisa

  • Nukuri iyo mba ndi mu Rwanda nari kumwitirira mwene wacu, nkamukurikirana peee

  • nibyinshi bida kurikiranwa.byababyiza habayeho ingenza zidakumirwa mugihugu,zikabikurikirara umunyarwanda akagira amahoro.

  • Ariko urunurwanda kwere nsubije amaso inyuma ,ndababayepe.

  • Mbega ibintu bibabaje. Ese abantu bazamenya ryali ko ntawufite uburenganzira bwo kuvutsa mugenzi we ubuzima. Abo bapolisi umunsi w’iburana ryabo dukeneye ko uzatangazwa tukumva uko biregura.

  • Yebabaweee!!!yazize cash power gusa??!

  • NGE NDUMIWE NIhagire igikorwa

  • Jye nkora m’Ubutabera. ariko abantu, cyane cyane ababuranyi bavuga iby’abapolisi bakora nkabipinga ariko ndabyemeye.

  • Ntekerezako hagomba kugira umuntu wegura bikabera abandi urugero kuko ibi ni agahoma munwa…uburenganzira bwa muntu burihe?Polisi koko namwe twizeraga mudukojeje isoni

  • Yebaba wee uyu musore urambabaje ndatangaye kambisa ngo yari umusazi?umusazi se agobwa gucibwa amaboko ,aho kubanza kwibaza nicyatumye asara!!!!abo ni bapolisi nyabaki?urabona ukuntu bangije ubuzima bw uyumuziranenge!!!1 ese umurwayi agomba gufatwa atyo mwitonde uwamuziritse kuriya ndabona adakunda igihugu cy urwanda yarafite icyo agamije ntabwo bisazwe kwica umuntu w umurwayi ruriya rubozo ese abica abagore babo cyangwa abagabo babo mpora numva ko mutabaca amaboko ko ntawe muboha kuriya? ntazoni guca amaboko umuntu wabohoje igihugu mukaba mumugize kariya kageni.

  • Ndababaye pe,koko Commanda muzima kuziza umuntu cash power kariya kageni?n’abakoze amahano arenze barababariwe none… !Noneho ikindi mutazi uyu muntu azarwara kanseri !

  • Yewe uyu we aravuzwe kuko yabaye umusilikari ndetse umujepe so yari afite kahise. twe rubanda rugufi dukorerwa ibirenze ntibivugwe. kdi ibiyobyabwenge nabo barabinywa! (polisi)

  • Aka nakumiro kugira gurtya umuntu warubohoje warwitangiye birababaje. Wasanga ababikoze ari abasivili bavuye kuchiki bakinjira police. Watuhumiwa wa huu unyama wawajibishwe ipasavo sheria ichukue mkondo wake. Turasaba ko Igp Gasana yagira icyo yabivugaho. Igihugu nku rwanda kirimwo gutera imbere ntirwabyihanganira.

  • Yebaba wee! Uyu musore yarwaniye leta izamuca amaboko koko ! Aka ni agahinda !

  • njye mbuze icyo mvuga kuko ndumva ikiniga kinyishe.gusa imana izababaza kuko nibo barwaye mumutwe ahubwo.gusa mutubwire aho arwariye wenda umuntu abe yamugeraho.abasenga nyamune dusenge bitazongera

  • Icyo bise gangrene ndagashahurwa!
    Biteye agahinda.

  • Jye sinajyaho ngo ndondogore! ijyi cyenewe kurusha ibindi nukwegura,kwa ministiri wumutekano mugihugu,numuyobozi uhagarariye polisi yi igihugu, kko kurakakanya amaraso yu mu nya Rwanda afite agaciro kanini cyane!

  • Ntampamvu yabantu kuguma barondogora! Ministiri wumutekano mugihugu, nu muyobozi mukuru wa Polis begure cg beguzwe! kko amaraso yu munya Rwanda kuricyigihe afite agaciro!

  • Omg, hagize nkumuntu wize ibyamategeko kabisa akafasha uyu musore plz, ko byahurirana no kutagira aba mwitaho bihagije ugasanga ababikoze ntacyo baba twaye. Uretse no gucibw amaboko erega ntanumuntu ugikubitwa naho yaba yakoze icyaha, nka kera muri za 2000 ndetse na 2005 niho nigeze kujya gusura abavandimwe mugiturage noneho nsanga bafashe umusore ngo yibye, ariko uko bamukubitaga byarambabaje nubu ntibiramvamo,cq ukabona nkumu police yarahahamuye abaturage, ?? ese njya nibaza, hari tegeko mu rwanda rwo gukubitwa na police igihe ufatiwe mumakosa?? Amategeko na kuri kizwe si non ntaho twaba tujya !! ariko nigute wihandagaza ukababaza mugenzi wawe koko uzuko ubu babare buryana ?? kandi ngo numusazi ngwa nya ibiyobya bwenge, ubuse aba vuye kurugerero ( demobu) mwese muyobewe ko bamwe babaye tromatise kubera ibibazo byintambara bahuye nabyo?? mwamara ngo numusazi?? ibi nibibashije kugezwa muri media , naho ubwo hasiyo mubiturage hari beshi byabayeho!!! plz abagira icyo bafasha nibafashe uyu musore wakoreye igihugu, agasimbuka intambara none ukaba ubona abakamubaye hafi nibo bamuciye amaboko !!! so sad

  • iyinkuru inteye agahinda! nyifunguriyeho gusa sinzi ko ndibushobore akazi.koko murwanda haracyaba ibintu nkibi?uyu muntu uko yaba ameze kose ntaruta abaduhekuye kandi ntibaracibwa amaboko.narenganurwe

  • Ariko Mana icyo nkwisabira nuko wajya ubabarira inkozi zibibi sinibaza umuntu ufite umubiri nkuwundi ariwe wagatinyutse gukora iyica rubozo nkiri bakoreye mugenzi wacu ntakundi barayamuciye ikibabaje nuko ababikoze ejo bazabafungura ohh God birarenze.

  • ABA BAPOLISI BA BIRYOZWE HAKURIKIJWE COMMANDE

  • Ariko nkubwo nkabantu baba bakoze iryo yicarubozo arinabo bashinzwe kubungabuga amahoro nkabo bahanishwa gihano ki koko gusa ikibabaje nuko wajya kumva ukumva ngo bafunguwe byaba bibabaje cyaneeeeeeee

  • abo ba POLICE BABAKATIRE URUBAKWIYE ese nibwo burere bahabwa bazajya kugarura amahoro muri africa batabanje kwiheraho,kuki aribo bateza umwuka mubi mu banyarwanda,Mzeh ko ataricyo abatuma(guhohotera )kuki mwe mubikora ariko jyanunva ngo hari nama prison atazwi wasanga naho ariko bajya babigenza,baba manike ku giti abaturage babireba namwe babace amaboko nicyo gihano nabasabira Imana nayo izabahane yihanukiriye.ABAGOME gusaaa

  • ibi nakaga pe nukuvuga indera harafunzwe none polis yigihugu niyo izajya yacyira abaryayi bomumutwe ibace amaboko umukuru wa polis natange ibisobanuro cg aveho vuba nabwangu

  • Ibi byose ni ingaruka z’intambara. Ari ibyo yakoraga ( kunywa ibiyobyabwenge), ari abamukoreye biriya (abapolosi), byose ni ingaruka z’ibyo abatu bagiye banyuramo, kuko nta muntu ufite ubumuntu wafunga undi kuriya.Abantu bigishijwe ubugome ndengakamere bari kujya bibishyira mu bikorwa. murindire,inkwi n’amazi biri imbere.

  • KU BWAJYE BARIYA BAPOLISI BAGIZE URUHARE KU CYAHA CYO KWICA URUBOZO URIYA MUSORE,BAKWIYE GUFUNGWA BURUNDU Y’UMWIHARIKO N’ABANDI BAREBEHO KO AGACIRO K’UMUNTU KAGOMBA KUBAHIRIZWA

  • banyarwanda(kazi)mbabaze ubyutse wabaye imana wababarira ababantu?jyewe oya kuko ntamutima wamuntu bagira barasebya leta ;mutubwire aho arwariye yumusure

  • PLEASE, Hagize koko umuntu utubwira amazina y’abo bapolice n’aho bafungiwe.
    niba bazwi , kuko abakoze ibyaha bose mutangaza amazina yabo sinzi impavu bo mwabahishiriye

  • amarira atembye mu maso kubera iyi nkuru. mbega ubugome bw’indenga kamere? umwana warwaniye igihugu, umucomando, umurinzi wa president…., ngo yarasaze akwiye gucibwa amaboko? muzi icyabimuteye se? nyakubahwa president wa republika, niwowe duhanze amaso, izo nkoramaraso nizihanwe by’intangarugero kdi byanze bikunze abayobozi ba police na minister, babibazwe. biragaragara ko ibitajye hanze byo birenze ibyo ngibyo. genda Rwanda warakabutitse!

  • Dore inyuturano yokuba yaritangiye igihugu sha.Ngoho reka turebe ubutabera buri mu Rda. umuntu warinze umukuru w’igihugu Kajevuba z’igishali zikomufata nka Haduyi

  • Iyi nkuru iteye isoni n’agahinda. 1. U Rwanda rukwiye gushyiraho urwego cyangwa service zita ku bafite ibibazo byo mu mutwe birenze ibyo dufite hagakoreshwa abize Clinique Sociale cyangwa Sociologie ntihagire uwirirwa aterateranwa n’abatazi uko babafata. 2. Abagenzuzi ba Police bagomba gukurikirana kurushaho imyifatire n’imyitwarire y’Abaporisi mu kazi kandi abagaragayeho amakosa bagahanwa bihanitse cyane kubijyanye no kwica amategeko.
    3. Abageze aho bakora amahano nk’aya bigafata n’iminsi nk’iyi bigaragaza ko inzego zabo zidakurikirana ibibera kuri za Station; abazikuriye nibura kugera ku Karere batange ibisobanuro by’ukuntu badasura station nibura 2 mu cyumweru.

  • yooooooooo niyihangane kuko kuba agira ikibazo cyubumuga bwo mumutwe yabitewe ningaruka zintambara kuba arinkera gutabara bakagombye kumwubahira ibyo

  • Police nabonye igandagurana na Rwarutabura kuri stade,ntibitangaje ikoze nk’ibi ! Harimo ibibazo !

  • Iyaba umusiviri waciye undi amaboko ifoto ye tuba tuyerekwa yambaye amapingu na Polisi amuhagaze iruhande ni mbuda,ese aba bapolisi kuki bo badashyirwa ahagaragara ngo nabo barebwe nka abagizi banabi bandi.

  • Nshuti bavandimwe,ibyakorewe uriya musore birababaje cyane pe,ariko singombwa kuvugako police yose yabigizemo uruhari ababigizemo uruhari barahari kd bariho barakurikiranwa kd bazahanirwa amakosa(ibyaha)igihe bizaba byabahamye reka dutegereze icyo amategeko ateganya kd umuryango w’uriya musore ukomeze wihangane

  • Hi guys! None kombona handitse 71 kandi hagaragara comment 1gusa byaba biteye gute? Gusa jye icyo mbona .i uko iyi nkuru ibabaje cyane bityo nkaba mbona abo bapolisi bagombye gushyikorizwa inkiko zibifitiye ububasha bakaryozwa ibyo bakoze kuko buriya bamwishe ahagaze kdi bishoboka ko bari babigamviriye. Gusa ikigaragara ni uko nta kintu na kimwe azimarira. Arware ubukira kdi Imana imurinde.

  • Birababaje sana, Wowe muntu usoma iyi nkuru,
    Uziko nta Garantie y’ubuzima Ufite? Ko tubeshwa ho ntubuntu. Ngo Christo arebe niba nawe wava mu isi y’umwijima? Bagenzi kuki twemera Gukomeza guhimbaza Satani mu bikorwa Bibi bitandukanye? Ese uzi y’uko wowe ufite Umubiri nga mugenzi wawe, cyangwa uburenganzira bwo kubaho mugihe Uwiteka Akidutiza umwuka wabazi?.Plz, Ongera utekereze ubuzima urimo ndetse n’ingamaba Mbi ufitiye mugenzi wawe, ku kazi, murugo, mu muryango wawe, muri quartier ubarizwamo. Urapanga iki?. IMANA IRAREBA HAHANDI HAWE HIJIMYE.ISUBUREHO MUVANDIMWE W’IBUKE KO christo KIGUTEGEREJE NAWE. IMANA ITUREBERE MU MBABAZI ZAYO.

  • Nkuko bikorwa mu kwamagana ibikorwa bibi (hagaragazwa amafoto y’uwakoze icyaha) ngo nyirabyo amenyekane agawe; bigaragara ko rwose buriya bugizi bwa nabi atari ubwo gushyigikirwa: nihagaragazwe ifoto y’uwateje biriya bibazo byose tumurebe agawe nkuko bikorerwa abacivile.

  • by ruke ujye ujya kuri comment yanyuma munsi ahanditse <<older comments uzajya ubona izabanje,urumva ko machine itagaragaza comments 71 icyarimwe.

  • afande ibingira udushinzwe maze kubona iyinkuru ndumva mbabaye kuburyo numva aho nahurira hose nuwambaye imyenda ya ziriya ngirwa police twabyenga, ndagusa ukurikirane ikibazo cy’uyu musore! yakoreye gihugu pls!

  • Ibi bintu biteye ubwoba, abantu basigaye bafite ubugome burenze ukwemera. Abasenga musengere iki gihugu cyacu kuko ibyo tubona abantu bakora muri iki gihe nta cyizere biduha cy’ejo hazaza.

  • Birababaje kuba umuntu wagiriye akamaro iguhugu, yakwicwa urubozo kariya kageni? Ese compteur ifite agaciro kangahe? Ese ko tuzi ko umuntu uri kuri Polisi aba acitse urugomo kuburyo yagombye no kwiruhutsa, byagendekeye gute ubuyobozi bw’iriya Polisi? Agize gucibwa ibisebe n’amapingu, agize kudatabarwa yakomeretse ngo bagabanye kuyakaza, agize kuba aciwe amaboko,…!!! Ahaaa, ese ibi nabyo bisaba ko Nyakubahwa abisubiramo ngo aba bayobozi bamenye ko bidakwiriye ndetse ko binanyuranije n’amategeko?

  • Birababaje…Gusa banduje isura ya polisi yacu dukunda…amategeko ahabwe ijambo!

  • si ukubafunga se bakabafungura kandi mureba ukuntuumuntu aba ahashiriye, ubuse ntabaye kajorite kandi yari muzima? yego Mana ni aha Nyagasani kurengera abantu bayo.

  • ingengabitekerezo 100%

  • IMANA idufashije ubutabera bwatangaza muburyo bwihariye umwanzuro wafatiwe aba banyarwanda birengagije uburenganzira bwa muntu.byasubiza Police agaciro.

  • Ni ukuri koko birababaje cyane kandi birenze ubwenge aho abapolisi bakagombye kubungabunga ubuzima bw’abaturage ari bo basigaye babuhungabanya. Ni ukuri Bingwa n’ubwo yari afite icyo kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ntabwo ari bwo bwa mbere yari akoze ikosa ku buryo yari kugeza ubwo yicwa urw’agashinyaguro. Jye nsanga abo bapolisi baramuhanye ako kageni bitewe n’uko yari yakoreye ikosa umupolisi mugenzi wabo. None se abantu yahoraga ahanantura kuri za moto bigendera polisi irebera ko yari itaramuhana by’ako kageni? Nyine niyihanganire urwo yabonye azize ko yamanuye cash power y’umupolisi nk’aho itari kongera kumanikwa cyangwa hakagurwa indi. Oya abo bapolisi n’abandi bose bagize uruhare muri iryo yicarubozo bazabiryozwe n’amategeko naho ubundi ntaho twaba tugana !

  • maze gusoma iyinkuru numvise agahinda kenshi numva uwampa ububasha nakurikirana ababigizemo uruhare bose nkabafunga burundu kandi mukato koko umuntu wagiriyigihugu akamaro ukamwicishisha torture ngo ni compteur yumupolisi birababaje gusa ubutabera mudufshe, afade ibingira ubashinzwe nabarenganure murakoze

  • akarengane kazageza ryari aha niho tuzarebera ubuyobozi bwiza burenganura abaturage bigihugu ariko tugomba kwihangana.

  • ubutabera nibukore akazi kabwo kuko abo ba police bakoze ibyo ntagaciro baduhesha ariko twizeye ubutabera kuko amaboko ya kamutunze bayamukuyeho,nubuvugizi burakenewe.

  • uhagarariye police bishobotse yazaduha umwanzuro wakarengane kabaye kumuvandimwe wacu.

Comments are closed.

en_USEnglish