Digiqole ad

Mayor wa Nyaruguru ati "Nta gitutu ndiho, sinteganya kwegura kereka abaturage nibabinsaba"

 Mayor wa Nyaruguru ati "Nta gitutu ndiho, sinteganya kwegura kereka abaturage nibabinsaba"

*Njyanama ya Nyaruguru iti “Nta mpamvu tubona yatuma Mayor yegura”
INKURU IRAVUGURUYE – Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François wari wakomeje kugaruka mu bihuha bivugwa ko yaba ari gushyirwaho igitutu ngo yegure, we aravuga ko nta gitutu ariho ndetse adateganya kwegura kereka abaturage ari bo babimusabye.

Meya Habitegeko avuga ko ubu Nyaruguru igiye kuba nshya
Mayor Habitegeko François uyobora akarere ka Nyaruguru.

Umuntu ukorera hafi y’ibiro by’Akarere ka Nyaruguru yabwiye Umuseke ko amakuru yo kwegura kwa Mayor Habitegeko François yiriwe avugwa, ngo bishingiye ku nama yabereye ku biro by’intara y’Amajyepfo. Gusa, akavuga ko nta mpamvu abona Mayor yegura kuko akora neza.
Hakomeje gukwira amakuru y’uko umuyobozi w’Akarere Habitegeko François yaba ari gushyirwa ku gitutu na bamwe mu bayobozi bakorana ngo yegure, ndetse hari n’ibihuha byari byatangiye kuvuga ko yaba yeguye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.


Ku masaha y’umugoroba Habitegeko François yabwiye Umuseke ko atekanye mu kazi ke, ndetse nta gitutu na gito ngo ariho.
Ati “Urumva cyavahe? Cyavahe? Giturutse kwande? Abaturage buriya bibo bagushyiraho igitutu, abo dukorana banshyiraho igitutu?”
Yongeraho ati “Cyakora abaturage umunsi bakinshyizeho muzahita mubimenya. Abaturage bakwigaragambya mukabiyoberwa? Hari umuturage urahamagara Umuseke ngo ababwire ko Mayor amurambiwe? Nta kibazo mfite, nta gitutu na mba ndiho, rwose ndatuje ndi gukurikirana akazi kanjye uko bisanzwe nta n’impinduka zabayeho, nta kibazo na gito.”
Abajijwe ku bantu bakomeje kumusaba kwegura babicishije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mwanya w’ibitekerezo w’ibinyamakuru, Habitegeko yavuze ko hari “abantu bamurwaye nk’indwara” ariko nabo ngo si benshi.
Ati “Ntabwo ari benshi n’iyo urebye ukuntu yandika ni umuntu umwe cyangwa babiri biyita amazina menshi abantu bakagira ngo ni igitero cyabo. Byambabaza ari nk’umuturage nyobora dufitanye ikibazo ariko kugeza ubu ntawe kuko ntanga amahirwe uwo dufitanye ikibazo tukakiganira. Mumumbwirire ajye areka guta umwanya azarwara ‘pressure’ ariwe.”
Yongeraho ati “Abantu nk’abo babaho ariko inama umuntu yamugira ni uko buriya umugaragu utari uwawe ubundi ntabwo uba ukwiye kumugiraho ikibazo shebuja atamufiteho ikibazo, kandi ba databuja ni abaturage ba Nyaruguru, Imbere yabo ndahagarara cyangwa nkagwa, ariko ntabwo ari imbere y’abajya muri ‘commentaire’ mu binyamakuru, kandi sinakwegura kuko abyifuza, nakwegura kuko abaturage basanze batakinkeneye.”
Mayor Habitegeko avuga ko afite ibindi bibazo by’abaturage bimuhangayikishije birimo iby’isuku itaranoga, ubucucike mu mashuri, abaturage batagira aho baba, abaturage bagikennye, abana batari mu ishuri bagombye kuba barimo, ibiza byangije imyaka y’abaturage, “nicyo gitutu ndiho nta kindi.”
Ati “Ndegura njyahe? Naje kwitoza ngo negure? ubutumwa se bampaye ndaburangije, ibyo bibazo birarangiye ku buryo numva akazi nkarangije? Ndajyahehe, ntabwo naje nkina naje kugira ngo mfatanye n’abandi tugire icyo tubaka.”
Njyanama nayo yumva nta mpamvu yatuma Mayor yegura
Mungwakuzwe Yves, umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere nwe yabwiye Umuseke ko nka njyanama babona nta mpamvu yatuma Mayor Habitegeko yegura.
Ati “Ayo makuru kuri njyewe ni mashya, kandi numva ibintu by’ibihuha nta shingiro biba bifite, iyo bidafite ukuri n’aho byaturutse.”
Mungwakuzwe avuga ko Mayor Habitegeko aramutse yeguye byabatungura nka Njyanama kuko ngo nta kibazo bamubonaho, nta n’icyo bamukekaho.
Ati “Nta kibazo nzi gihari mu miyoborere ye, kandi gihari twakimenya, ndetse n’iyo abantu bumvise ibintu nk’ibyo hari n’ubwo bajya mu gucukumbura ngo bamenye koko niba hari ikibazo cyaba gihari,…nta kibazo nari nzi mu mikorere arakora neza, inshingano ze mbona azuzuza ariko niba abantu babivuga, abantu basuzuma bakareba cyangwa bakabaza n’ababivuga, bibaye byiza batwegera bakatubwira bati ahangaha, turahabona ikibazo natwe nk’urwego rwa njyanama ruhagarariye abaturage tukagikurikirana.”
Nubwo Njyanama ivuga ko nta mpamvu n’imwe ibona yatuma Mayor Habitegeko yegura, ashobora kubatungura akegura “ku mpamvu ze bwite” nk’uko bikunze kugaragara.
Ejo hashize kuwa kuwa 31 Gicurasi, uwari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Antoine Busizi na we yandikiye Njyanama y’aka karere asaba kwegura ku mpamvu ze bwite.
Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Komite nyobozi y’Akarere ka Bugesera yegura, umuyobozi w’inama njyanama yatubwiye ko “batunguwe”, dore ko ngo nta n’icyo bamushinjaga.
Nyuma yo kwegura kw’abayobozi ba Rusizi, Nyabihu, Gicumbi, Bugesera, Nyagatare na Huye abantu bakomeje kunuganuga n’utundi turere ko hari abayobozi bashobora kwegura/kweguzwa kubera imikorere.
Abayobozi b’uturere batowe mu 2011 ari bashya bari bakiri mu mirimo muri manda ya kabiri (y’imyaka itanu) muri uyu mwaka ni batatu; Habitegeko Francois, Muzuka Eugène na Mbabazi Francois. Aba babiri ba nyuma bombi ubu beguye/jwe. Habitegeko Francois wa Nyaruguru ubu niwe usigaye w’icyo gihe.
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Hazasigara akarere ka Karongi konyine. Ni nde uzi impamvu???

    • @Kalisa ni uko Karongi ari abakozi bakora neza niyo mpamvu aribo bonyine bazasigara

  • Habitegeko! So iyo atakwanga akwita neza!!

  • Abo banugwanugwa bo tundi turere se ni abahe??
    Mwaduciriye kumayange

  • Aba bakinnyi bose nibamara kwegura ku mpamvu zabo bwite, bizaba ngombwa ko na kapiteni yegura. N’ubwo Abanyarwanda baba batabishaka.

  • Vuguziga ni mwene Bucyanayandi!!

  • Ivugire sha. Gusa urabeshya umenye ko nta mahoro y’abanyabyaha. Abo wirirwa wirenza bitinde bitebuke nawe uzsbasanga. Gusa abayobozi bakuru bakwiye gutabara abari kurengannywa na Habitegeko. Ndangije mwibutsa ko isi idasakaye nawe ashobora kunyagirwa.

  • Utangiye gucurika ibintu rero.None se nibo bagushyizeho. Ni kimwe nuko kera ari kuvuga nka ba Buru bayoboraga Komine.Bashyirwagaho na MRND.Amanyanga yaba bagafunga contabule. Yewe njyewe narumiwe gusa.

  • Ariko mayor uri igitangaza! abandi beguye c hari abaturage babavugirije induru kumugaragaro? Ahubwo umunsi weguye muri nyaruguru tuzarara tubyina kuko imikorere yawe yuzuyemo gutonesha na munyangire iteye ikibazo rwose! Reka tube twihanganye ababishinzwe bazahere kukazu wubatse mubakozi wikiza uwo ariwese udashaka utitaye kunyungu zakarere

  • Mr Habitegeko is so confident!!! The best leader of the year. Bazaguhe igihembo wana. Bucya bwitwa ejo

  • Habitegeko weho buriya niweho utahiwe. Uwagushyizeho araje.

  • uko agasahura, uko ayabasaruzamo nawe niko ayatanga yigura, nubundi abayarahise agenda nuko yatanze menshi!! Wakubita icyayi, ibijumba, ibitoke, ibiraye, inyanya nibindi ukajyana kwa ba ministiri bakazakweguza?? Waha ka envelop ukita carburant abapolisi, abasoda na za maneko bakazagutanga?? Aracyarurya uriya mugabo azi kwigura kbsa!! Nakomeze yivugane abo yivugana mwihangane

  • Habitegeko nigikenya, hari umugabo wumuswa, umunebwe udashoboye ngo ni division yahoraga ateza abayobozi bakuru nabasirikari kugera naho bamutukaga bamupfukamishije, ntiyagombye kumuha milioni ebyiri ngo azibamuhere bokujya bamukanga, ubu ntabona habitegeko agatera amavi! Iyo mukoranye ntuhabuke ngumubone nk’Imana ntabwo bishoboka aragutanga kwa bakaboneka akavugako umusuzugura ko ari kagufi umubangamiye mukazi utuma adakora ko ahubwo azegura, nuko kaboneka agatangira gushaka uko weguzwa da!!!

  • umuyobozi wa karere ka Nyaruguru ntacyatuma yegura kuko arakora bigaragara

  • @Umusaza? Nabirenze! Bakorerr nabi rubanda abihorerere ngo azakunde arambe? Ntamyaka ijana izapfa kongera kubaho. Bwana habitegeko,Nyaruguru ikuri inyuma. Bene nkawe(umusaza) nibyo batumaga abayobozi ba Nyaruguru batamara kabiri mu mirimo yabo,none se,abantu twese twifuje kuba ba mayors byashoboka? Keretse ingo zose zihindutse uturere kandi nabwo abagize urugo Bose ntibitwa HHH

  • Ariko Habitegeko weee umenye k uno munsi arabandi ejo ni wowe kandi guhemuka kuri ino si bizakugaruka ishyari ugira ntawe uriyobewe tuza Imana yacu na Leta yacu izakudukiza umunsi 1, komeza wimanike uzahanuka uturutse kure

    • Ubanza hari n’ibindi mupfa da !

  • Maze rero Habitegeko rwose komeza ukore ariko nawe igihe kizagera Leta yacu ikudukize nyaruguru ntabwo arakarima kawe Meya rero vuga uziga ubwo wibwira ko utwo tugambo turyoshye wibwira ko igihe cyawe kitazagera ahaaa dore aho ndi courage

  • Habitegeko mumufashe hasi kuko icyo azira ntawe utakibona. Amatiku n’inzangano bishingiye ku ngengabitekerezo z’amafuti ntibibuza gari ya moshi gutambuka.

  • habitegeko ntawamusimbura

  • Buriya wabuze amahoro wirirwa uhimba impuha ngo Habitegeko yeguye urarushwa nubusa inama nakugira tegereza mandat ze zirangire naho ubundi uzaturika umutima Habitegeko yigaramiye.

  • Erega Leta yacu irareba, uyu mugabo nziko ashoboye kdi ari inyangamugayo. Nta ruswa arya, ntiyivanga mu masoko kandi ni umuhanga mu kaznakomereze aho

  • Ntawutwika Inzu ngo ahishe umwotsi ntabwo aramatiku siniki ahubwo jyewe narumiwe azabanze erebeneza ko adafite ikibazo kiyongenga bitekerezo ariwe ahubwo kuko kuba Antoine ya sezeye suko ariwe wari gukora amateme ya Nyaruguru nangwase imihanda hatari ubufatanye akorawenyinese ko afite abamufasha nkubwo Abo ba Bisizi begura batabuze Uwo babwira harigihe umuntu akunaniza mukazi kandi utakishe ahubwo arukugirango yimike abayashyize Ku ibere Gusa Habitegeko Nashyire umupira hasi nabandi bakine kuko kwiharira umupira sibyo gusa bigaragara ko Nawe atigirira ikizere abose avuga ko bamusuzugura nibande,ahubwo ameze nkanyina wundi kuko niwe uhora yicisha umwana atabyaye imirimo Abe akabohereza kwiga uwundi akagokera mukazi Gusa wabishaka utabishaka ibyo yivugisha ngo abaturage baragukunda bagukunda se kuki kizima wabahaye erega amafaranga ukoresha nayabaturage wakoresheje bwiza ukuri abagushyizeho ko kakunaniye kuko niba utumvikana nabo mukorana ndakurahiye erega ntiwarushije bamuzuka gukora kandi bakoze neza ahubwo ubwo nigihe cyanyu kudakemura ibibazo byabo mukorana nibyabaturage birabakoraho mwese,isi nikonsa uzonke vuba kuko sinyoko wakubyaye kuko iryakabiri ntizariguha

  • Iyo uvuga ibitagenda neza utanga ingero zifatika aho byagize ingaruka

  • amakuru muba muvuga rwose ntaba asesenguye. ese mayor wa Gakenke we ntakiri mayor?

  • mayor bamureke kuko yanyihereye akazi ubuchomeur bwari bundembeje

  • MAYOR HABITEGEKO NI UMUHANGA, AKUNDA AKAZI KANDI YANGA ABANEBWE, AKABA ARI ICYO IBITEBWE BIMUZIZA. HARI BENSHI BASHINZE UTUZU TWO KUMURWANYA, BAMWEGEKAHO INGENGABITEKEREZO, ARIKO ABO BOSE BYAGIYE BIBAGARUKA WE YIGARAMIYE!
    NIMUMUREKE ABANZE ASHYIRE MU BIKORWA UMUSHINGA WA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA, WITWA “NYARUHURU INTEGRATED DEVELOPMENT PROGRAM”, MAZE AKARERE K’ABITWAGA ABATEBO UREBE NGO KARAZA MU TWA MBERE. ESE MUZI KO MU 2010, NYARUGURU YABAYE IA 29/30 MU MIHIGO KU RWEGO RW’IGIHUGU? UBU SE HABITEGEKO NTIYAYIGEJEJE KU MWANYA WA 15? HORA IZABE IYA 1!

  • Abaturage ba Nyaruguru barashaka iterambere rirarambye, barashaka abayobozi babibafashamo kubera iyo mpamvu uwumva adashaka kujya muri iyo nzira,yarakwiye kureka guca intege abashaka gukora , akajya kuruhande akikorera ibye! Ndashimira Inama njyanama ya Nyaruguru, uburyo ifite ubushishozi kandi ntigendere kumarangamutima. Ikomereze aho.
    @Habitegeko Komera wiha umwanya abanyamagambo kuko ntakindi bashoboye uretse icyo.

  • Ikigaragara uyu mugabo aranzwe! Gusa abamwanga bose urabona ko ari umujinya bamufitiye ariko ntibabasha kwerekana amakosa ye! Nkuko yabivuze mu nkuru, ubanza koko ari umuntu umwe wandika kenshi ahinduranya amazina. Nk abadatuye muri Nyaruguru dusoma iyi nkuru, turabona neza ko hari abakozi b’akarere bamurwanya kubera ibintu bitandukanye bapfubiranyemo!
    Ntazibana zidakomanya amahembe, n’ubwo mwasaba ko avaho akagenda, n’undi waza ntimwabura icyo mupfa bityo Nyaruguru igasigara inyuma mwiterambere. Leta yacu irasesengura izareba kure ikore igikwiye kandi gifitiye akamaro bose muri rusange. Gusa uko mukomeza gutuka Mayor mutavuga ikigaragara mumushinja, birakomeza kwerekana ko abamushinja aribo bananiranye. Niba mumurambiwe, muhumure manda ariho ni iya nyuma muzatore uwo muzaba muharaye.

  • Iyo ushoboye uba ushoboye

  • Abashidikanya kuri Habitegeko ubuki bwe muzaburebere mu maganya ya bari ya baturage buri rwa batabikira abanyamakuru! Habitegeko yabambuye ubutaka Abuha umuryango wahunze muri 1960 kandi Umusaza yari yarabihaye umurongo! None se Habitegeko ntiyabikoze bamupfunze akantu?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish