Digiqole ad

Mayor wa Nyaruguru ati “Nta gitutu ndiho, sinteganya kwegura kereka abaturage nibabinsaba”

 Mayor wa Nyaruguru ati “Nta gitutu ndiho, sinteganya kwegura kereka abaturage nibabinsaba”

*Njyanama ya Nyaruguru iti “Nta mpamvu tubona yatuma Mayor yegura”

INKURU IRAVUGURUYE – Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko François wari wakomeje kugaruka mu bihuha bivugwa ko yaba ari gushyirwaho igitutu ngo yegure, we aravuga ko nta gitutu ariho ndetse adateganya kwegura kereka abaturage ari bo babimusabye.

Meya Habitegeko avuga ko ubu Nyaruguru igiye kuba nshya
Mayor Habitegeko François uyobora akarere ka Nyaruguru.

Umuntu ukorera hafi y’ibiro by’Akarere ka Nyaruguru yabwiye Umuseke ko amakuru yo kwegura kwa Mayor Habitegeko François yiriwe avugwa, ngo bishingiye ku nama yabereye ku biro by’intara y’Amajyepfo. Gusa, akavuga ko nta mpamvu abona Mayor yegura kuko akora neza.

Hakomeje gukwira amakuru y’uko umuyobozi w’Akarere Habitegeko François yaba ari gushyirwa ku gitutu na bamwe mu bayobozi bakorana ngo yegure, ndetse hari n’ibihuha byari byatangiye kuvuga ko yaba yeguye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu.

Ku masaha y’umugoroba Habitegeko François yabwiye Umuseke ko atekanye mu kazi ke, ndetse nta gitutu na gito ngo ariho.

Ati “Urumva cyavahe? Cyavahe? Giturutse kwande? Abaturage buriya bibo bagushyiraho igitutu, abo dukorana banshyiraho igitutu?”

Yongeraho ati “Cyakora abaturage umunsi bakinshyizeho muzahita mubimenya. Abaturage bakwigaragambya mukabiyoberwa? Hari umuturage urahamagara Umuseke ngo ababwire ko Mayor amurambiwe? Nta kibazo mfite, nta gitutu na mba ndiho, rwose ndatuje ndi gukurikirana akazi kanjye uko bisanzwe nta n’impinduka zabayeho, nta kibazo na gito.”

Abajijwe ku bantu bakomeje kumusaba kwegura babicishije ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu mwanya w’ibitekerezo w’ibinyamakuru, Habitegeko yavuze ko hari “abantu bamurwaye nk’indwara” ariko nabo ngo si benshi.

Ati “Ntabwo ari benshi n’iyo urebye ukuntu yandika ni umuntu umwe cyangwa babiri biyita amazina menshi abantu bakagira ngo ni igitero cyabo. Byambabaza ari nk’umuturage nyobora dufitanye ikibazo ariko kugeza ubu ntawe kuko ntanga amahirwe uwo dufitanye ikibazo tukakiganira. Mumumbwirire ajye areka guta umwanya azarwara ‘pressure’ ariwe.”

Yongeraho ati “Abantu nk’abo babaho ariko inama umuntu yamugira ni uko buriya umugaragu utari uwawe ubundi ntabwo uba ukwiye kumugiraho ikibazo shebuja atamufiteho ikibazo, kandi ba databuja ni abaturage ba Nyaruguru, Imbere yabo ndahagarara cyangwa nkagwa, ariko ntabwo ari imbere y’abajya muri ‘commentaire’ mu binyamakuru, kandi sinakwegura kuko abyifuza, nakwegura kuko abaturage basanze batakinkeneye.”

Mayor Habitegeko avuga ko afite ibindi bibazo by’abaturage bimuhangayikishije birimo iby’isuku itaranoga, ubucucike mu mashuri, abaturage batagira aho baba, abaturage bagikennye, abana batari mu ishuri bagombye kuba barimo, ibiza byangije imyaka y’abaturage, “nicyo gitutu ndiho nta kindi.”

Ati “Ndegura njyahe? Naje kwitoza ngo negure? ubutumwa se bampaye ndaburangije, ibyo bibazo birarangiye ku buryo numva akazi nkarangije? Ndajyahehe, ntabwo naje nkina naje kugira ngo mfatanye n’abandi tugire icyo tubaka.”

Njyanama nayo yumva nta mpamvu yatuma Mayor yegura

Mungwakuzwe Yves, umuyobozi w’inama njyanama y’Akarere nwe yabwiye Umuseke ko nka njyanama babona nta mpamvu yatuma Mayor Habitegeko yegura.

Ati “Ayo makuru kuri njyewe ni mashya, kandi numva ibintu by’ibihuha nta shingiro biba bifite, iyo bidafite ukuri n’aho byaturutse.”

Mungwakuzwe avuga ko Mayor Habitegeko aramutse yeguye byabatungura nka Njyanama kuko ngo nta kibazo bamubonaho, nta n’icyo bamukekaho.

Ati “Nta kibazo nzi gihari mu miyoborere ye, kandi gihari twakimenya, ndetse n’iyo abantu bumvise ibintu nk’ibyo hari n’ubwo bajya mu gucukumbura ngo bamenye koko niba hari ikibazo cyaba gihari,…nta kibazo nari nzi mu mikorere arakora neza, inshingano ze mbona azuzuza ariko niba abantu babivuga, abantu basuzuma bakareba cyangwa bakabaza n’ababivuga, bibaye byiza batwegera bakatubwira bati ahangaha, turahabona ikibazo natwe nk’urwego rwa njyanama ruhagarariye abaturage tukagikurikirana.”

Nubwo Njyanama ivuga ko nta mpamvu n’imwe ibona yatuma Mayor Habitegeko yegura, ashobora kubatungura akegura “ku mpamvu ze bwite” nk’uko bikunze kugaragara.

Ejo hashize kuwa kuwa 31 Gicurasi, uwari umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Antoine Busizi na we yandikiye Njyanama y’aka karere asaba kwegura ku mpamvu ze bwite.

Mu mpera z’icyumweru gishize ubwo Komite nyobozi y’Akarere ka Bugesera yegura, umuyobozi w’inama njyanama yatubwiye ko “batunguwe”, dore ko ngo nta n’icyo bamushinjaga.

Nyuma yo kwegura kw’abayobozi ba Rusizi, Nyabihu, Gicumbi, Bugesera, Nyagatare na Huye abantu bakomeje kunuganuga n’utundi turere ko hari abayobozi bashobora kwegura/kweguzwa kubera imikorere.

Abayobozi b’uturere batowe mu 2011 ari bashya bari bakiri mu mirimo muri manda ya kabiri (y’imyaka itanu) muri uyu mwaka ni batatu; Habitegeko Francois, Muzuka Eugène na Mbabazi Francois. Aba babiri ba nyuma bombi ubu beguye/jwe. Habitegeko Francois wa Nyaruguru ubu niwe usigaye w’icyo gihe.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish