Digiqole ad

Nigute umuntu akuramo inda, akiyongeza indi nk’ukuramo amavunja? – Apotre Masasu

 Nigute umuntu akuramo inda, akiyongeza indi nk’ukuramo amavunja? – Apotre Masasu

Apotre Joshua Masasu

* Imana y’iki gihe ngo irahumya imitima abatizera
* Ibigezweho byinshi ngo bihumetswe mu mwijima
* Satani ngo ntiwamurwanya n’imbaraga z’isi kuko akomoka mu ijuru

Mu kigisho yatanze mu mpera z’icyumweru gishize kuri Evangelical Restoration Church i Maroso Apotre Joshua Masasu yabwiye abantu ko Imana muri iki gihe hari abayisanisha n’ibigezweho bagahuma imitima abatizera, avuga ko kurwanya satani utakoresha imbaraga z’isi kuko akomoka mu ijuru.

Apotre Joshua Masasu
Apotre Joshua Masasu

Muri iki gihe ngo abantu bararikiye Imana ari nako banararikiye iby’isi, kubibangikanya ngo bihumya imitima y’abatizera ntibamurikirwe n’umucyo.

Abantu ubu ngo barirukankana n’ibigezweho ariko nako birukira ku mana, nyamara byinshi muri ibi bigezweho hano hanze ngo ni iby’imbaraga z’ikuzimu mu buryo bumwe.

Atanga urugero ati “hari igihe hadutse ibintu byo kubyina nk’imashini wareba uburyo abantu babyinamo ukabona ko iyo ‘inspiration’ nta handi yava…ni gute umuntu abyina nk’imashini ntaryoherwe no kuba nk’umuntu?”

Joshua Masasu avuga ko hari ibintu byinshi byahumetswe n’imbaraga z’umwijima nubwo bwose abantu benshi ngo batabibona gutyo.

Ati “Ni iyihe nyungu wabona mu kwishushanya ku mubiri (tattoo)  kuva ku mutwe kugera ku maguru? Umuntu akishushanyaho ibintu bitazamuvaho ubuzima bwe bwose.”

Kuri we ibi byose ni ibyahumetswe n’imbaraga z’umwijima ariko ab’ubu batabona.

Yagarutse kandi ku bagore n’abakobwa bakuramo inda ngo kubera impamvu zinyuranye zirimo n’abashukwa n’abazibateye ngo ntabwo baritegura mu buryo bw’amafaranga ngo bakore ubukwe.

Ati “Ni gute umuntu akuramo inda akiyongeza indi nk’uvanamo amavunja? Kandi uyimukuzamo niwe umubwira ko azamurongora. Akamushuka ngo ntaritegura nabe aretse iyo nda babe bayivanyemo…”

Yatanze urugero rw’umukobwa ngo wavanyemo inda inshuro enye ngo uwazimuteraga amubira ko bataritegura neza gukora ubukwe.

Ati “mukica abana bane ngo murategura ubukwe? Ubwo bukwe ni bwoko ki? Abantu ubu bakora ibintu utakwemera.”

Akivuga ku migirire y’abantu b’ubu mu bigezweho yavuze ko yigeze kubona umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana ufite amaherena atatu ku rurimi.

Ati “Ngiyo Imana y’iki gihe. Ariko iyo si ya mana iduhoraho yitwa isumbabyose.”

 

Satani ntiwamurwanya n’iby’isi  

Mu kigisho cye Apotre Joshua Masasu yabwiye abamukurikiye ko Satani ari umubeshyi kandi muri iki gihe abifashamo abantu akabatoza kubeshya kandi ibyo babeshye bigacamo.

Ati “Satani akomoka mu ijuru ntabwo wamurwanya n’imbaraga z’isi, ugomba kubona imbaraga z’ijuru kuko niho akomoka. Akoresha irari ry’abantu akakureshya akaguhatira kwica isezerano ry’Imana akaguha amasezerano ye maze akagufunga neza.

Intego ye ni ukudutandukanye n’Imana akatubuza ijuru adufatishije irari ry’amaso yacu, umubiri wacu n’ubwibone.”

Apotre Masasu avuga ko muri iki gihe abantu benshi bafite amasezerano na satani babizi cyangwa batabizi. Agasaba abantu gukanguka bagasenga bakigobotora satani.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Ahubwo twibuke ko izo mpinja zizazanwa imbere y’abazikuyemo kuri wa Munsi uteye ubwoba udutegereje twese aho ivi ryose (guhera kuri Ban Ki Moon kugeza k’Uwasizwe inyuma n’amateka) rizapfukamira UMUREMYI wacu.

  • Dady nukur ibyo uvuga nukur , Uwiteka aduhumure amaso anadusubizemo imbaraga numweto wo gukora ubushake bwayo

  • Iyaba abantu bamenyaga ko turi mu minsi yanyuma imwe Umwami wacu Yesu yasize abwiye intumwa,bene data satani n’umurimbuzi kdi benshi barashukwa bakava mu byizerwa,ndasaba abakunzi b’umusaraba ko basengera iherezo ryabo kuko isaha ku saha umuntu aratungurwa akava mu buzima akibagirana,nyamara Imana ntiyibagirwa na hato imirimo yose umwana w’umuntu yakoreye mw’isi, ikibabaje nababikora biyitirira abakozi b’Imana isumba byose

    Nimureke tube maso dutegereze kugaruka k’Umwami wacu Yesu,TWIRINDA MURI BYOSE,D– USENGA UBUDASIBA,DUKIRANUKA AHO BATUBONA NAHANDI HIHEREREYE,TURWANYA ICYAHA TURUSHAHO GUKORA IMIRIMO MYIZA KUKO IMINSI N’IMIBI

Comments are closed.

en_USEnglish