Digiqole ad

Nigeria: Umugabo yashyize umwana ku isoko ngo abashe gushyungura umubyeyi we

 Nigeria: Umugabo yashyize umwana ku isoko ngo abashe gushyungura umubyeyi we

Ku wa gatatu abagabo babiri b’imyaka 30 harimo uwashatse kugurisha umwana we w’imyaka itandatu ngo abashe gutegura ikiriyo cya nyirakuru w’umwana, n’inshuti ye, bagejejejwe imbere y’urukiko mu  mujyi wa Ibadan baregwa gushaka kugurisha umuntu.

Abo bagabo umwe watangajwe ku izina rya Haruna Sule ni we se w’umwana wari kugurishwa, ngo yashakaga amafaranga yo gushyingura nyina witabye Imana. Undi ni inshuti ye yitwa Abdulfatai Quadri.

Bashinjwa ibyaha bibiri, icyo kugira umugambi mubisha ku muntu no kugerageza kugurisha umwana w’imyaka itandatu.

Ubwo basomerwaga ibyaha baregwa abo bagabo bombi babihakanye bivuye inyuma.

Aya mahano aba bagabo bayakoreye mu gace ka Agbowo mu ntara ya Ogbomoso tariki ya 21 Kamena nk’uko umushinjacyaha yabivuze abashinja k0 aribwo uwo mugabo n’inshuti ye bashyize ku isoko uwo mwana witwa Saka Sule.

Se w’umwana yabwiye Umushinjacyaha witwa Sergeant Oriola James ko nyina yapfuye bityo ngo yahisemo kugurisha umwana we ari gushakisha uburyo yabona amafaranga yo kumukoreshereza ikiriyo no kumushyingura.

Icyo gihe ngo yahamagaye inshuti ye Abdulfatai ngo amushakire umukiliya wo kumugurira umwana w’imyaka itandandu ngo yongere amafarango yo gushyingura nyina.

Yasobanuye ko iyo nshuti ye yaje kumuhamagara imumenyesha ko yabonye umukiliya wo kugura uwo mwana.

Uyu wari kugura umwana ariko yaje kumenyesha Polisi uwo mugambi mubisha bituma abo bagabo bafatwa.

Ibyo aba bagabo bashinjwa ngo bihanwa n’itegeko ryashyizweho muri Leta ya Oyo imwe mu zigize Nigeria, mu mwaka wa 2000.

Perezida w’Urukiko, Taiwo Oladiran yameye ingwate ya mafaranga akoreshwa muri Nigeria (naira), ibihumbi 100. Isomwa ry’uru rubanza ryimurirwa tariki 31 Kanama uyu mwaka.

Vanguardngr

UM– USEKE.RW

en_USEnglish