Digiqole ad

Niba uri Umukobwa/Umugore dore uko wakwambara ipantalo ukaberwa

 Niba uri Umukobwa/Umugore dore uko wakwambara ipantalo ukaberwa

Burya ipantalo ikubera bitewe n’ibyo wayambaranye

Ipantalo akensh ifatwa nk’umwenda udasanzwe ku bagore dore ko hari n’abadatinya kuvuga ko ari umwenda wagenewe abagabo ndetse sosiyete zimwe na zimwe nk’amadini agafata umukobwa wambaye uyu mwambaro nk’uwakoze amahano. Ubu sosiyete nyinshi zahaye rugari abagore kwambara amapantalo. Ni gute waberwa wambaye ipantalo uri umukobwa/umugore…

Burya ipantalo ikubera bitewe n'ibyo wayambaranye
Burya ipantalo ikubera bitewe n’ibyo wayambaranye

Abantu bamwe bumva ko kugira ngo umukobwa abe yambaye neza, aba akwiye kwambara ikanzu, nyamara hari uburyo wakwambara ipantalo ukayijyanisha n’agashati cyangwa akandi kenda ko hejuru keza ukaba wambaye neza.

Mu gihe ugiye ku kazi kagusaba kwambara neza si ngombwa ko uguhora wambara ikanzu cyangwa ijipo umunsi ku munsi ahubwo ushobora kunyuzamo ukambara n’ipantalo.

Ushobora kwambara ipantalo mu gihe ugiye ku kazi kagusaba kwambara neza cyangwa se mu birori ku buryo na we ugenda wumva ko wambaye neza ndetse bikanagaragarira benshi mu bakubona.

Iyo umukobwa/umugore yambaye ipantalo agashyiraho agashati bijyanye n’udukweto dusa nk’utwigiye hejuru ubona aberewe cyane.

Ipantalo kandi ushobora kuyambara ugaserukira mu birori nabwo ukagenda ugaragarire neza abakubona. Byose biterwa n’indi myambaro wambaranye uyu mwenda.

Ku bakobwa cyangwa abagore bifuza kwambara ipantalo, bagomba kubanza bakamenya ingano (size) yabo, ubundi bakambara ipantalo itabarekuye isa nk’ibigereye.

Ibi kandi ni nako bigomba kugenda ku kandi kenda wambaranye n’ipantalo, nako kagomba kuba kakwgereye ariko katakubuza kwisanzura.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • ese ubu mwabuze indi foto mushyiraho koko? uyu muntu yari yambaye nabi rwose, ntaberewe kandi bitamukwiriye.

  • @ Dudu, urashaka kuvuga ko umuntu aberwa iyo yerekanye imya y’ibanga? Oya rwose sibyo

    • @Serupyipyinyurimpyisi

      Sinavuze kugaragaza imyanya y’ibanga ahubwo navuze kwambara umwenda ukwiriye umuntu, utamufashe cyane ariko nanone utameze nk’ uriya.

  • Dudu rwose uriya muntu yambaye utwenda tujyanye neza ahubwo nuko ntabisusu ,ariko araberewe ntabwo ipantalo imufashe cyane niyo style ya tissu ubundi ikurekura gato

Comments are closed.

en_USEnglish