Digiqole ad

Ni njye Mana Ishobora byose!

Itangiriro 17:1-5 “Ni jye Mana Ishobora, ujye ugendera imbere yanjye kandi utungane rwose”.
Intego: Imana Ishobora byose!

1.Abantu benshi ntibazi ko Imana ishobora byose, bayifashe nk’ ishobora bimwe ibindi bakirwariza( bakirwanaho) ariko yitwa Ishobora byose. Bitewe n’ uko muri iki gihe abantu bayambuye imbaraga mu mibereho yabo ya buri munsi bituma imbaraga zayo zitagaragara cyane. Ikintu cyose ugize icyambere kiba kibaye ikigirwamana, bivuze ngo hari izindi mana abantu basenga ariko zitazabakiza. Amafaranga, icyubahiro, ubwiza n’ ibindi. Ibyo byose n’ ubwo babisimbuza Imana ntacyo byamara ku munsi w’ amakuba.

-Ikibuza abantu kumenya Ishobora byose kenshi ni logique kandi Imana ibasha gukora ibirengeye ibyo twibwira nibyo dutekereza(Efeso 3:20-21). Ubwenge bwawe ni bwiza ariko ubushyize mu kubaha Imana ntiwiringire ishobora byose uzasanga ibyo twizera ubuhanga(science) butabyemera kuko yadukirishije ubupfu bw’ ibibwirizwa.

– Yesu uko yari ejo n’ ubu niko ari niko azahora iteka ryose (Abaheburayo 13:8) kandi n’ ubwo isi yatera imbere, ikoranabuhanga(technologie) rya Yesu rirabarenze kuko hashize imyaka 2.000 agendesheje amaguru ku nyanja ariko n’ ubu nta urabigeraho kandi kuva azutse hashize imyaka 2.000 ariko nta undi mu bakomeye b’ isi urabigeraho. Yosuwa yahagaritse isi ntiyazenguruka amasaha 24, ariko biragoye kuzabona undi washobora nk’ ibyo, kugeza aho isi izarangirira. Yesu yaratsinze yitwa Ushobora byose amen.

2. Iyo wamenye ko yitwa Ishobora byose, hari icyo ikora. Abraham yari yarahamagawe ariko ataramenye ko Ishobora byose. Umunsi yabimenye yahise ahindurirwa amazina; yitwaga Aburamu ahita yitwa Abraham ndetse imubwira ko muri byose ishobora harimo no kubyara ashaje, amen. Iyo umenye ko abishobora mu buzima bwawe uzagenda ubona imirimo itakorwa n’ umuntu.

-Guhindurirwa izina ni igitangaza kibanza kandi cy’ ingenzi. Kuba wari umunyabyaha ariko ugakizwa ukaba umwana w’ Imana birakomeye. Kuba mu muryango w’ Imana abantu bafite amazina ko bariho ariko barapfuye mu mwuka iherezo ryabo ni ukurimbuka by’ iteka, ariko kugira umugisha ukinjira mu bana b’ Imana nta teka ucirwaho, ujye ubyishimira bibe igitsikamutima kuko ntacyo byakumarira kunguka iby’ isi byose ukazabura ubugingo buhoraho.

Umuryango ukomokamo ndetse na polisi ntibaguhindurira izina ribi ndetse na docteur ntiyakubaga ngo agukize gukunda ubusambanyi, inzoga n’ itabi ariko Yesu we umunsi umwe abasha kuguhindura ugatandukana n’ ibyaha burundu ukaririmba ngo “Umunsi mwiza nibuka ni uwo nakwemereyeho”.

-Hari andi mazina mabi agomba guhinduka mu buzima bwawe. Guhora witwa madeni, marira, nzara n’ andi mazina, nayo Yesu arayahinduka. Yesu azi ibikugerageza kandi hamwe n’ ibyo byose azagucira akanzu, Urugo rwakunaniye abasha kurukiza kuko ashobora byose. Ariko icy’ ingenzi, wowe banza umenye ko ashobora byose.

Yesu yajyaga yigisha ahantu hateraniye abantu ibihumbi byinshi barwaye ariko hakiraga abamenye ko ashobora byose gusa, Hari umuntu umwe wibwiye ati: “Ninkora ku myenda ye gusa ndakira”. Niko byagenze yahise akira, nawe wibwire ko ashobora byose hanyuma urebe ko atabishobora.

-Imana ishobora bimwe sinayisenga kuko idashobora byose, byazagera aho nkabura inzira nkashoberwa ariko nizera ko ishobora byose. Usomye Abaheburayo 11 uzasanga abagabo n’ abagore bahamya ko ishobora byose.

3.Hari abantu bamenye ko ishobora byose ibahindurira amazina. Yakobo yari agendanye iryo zina imyaka myinshi ariko umunsi umwe abona Imana imuhindurira izina iravuga ngo “Wiswe Isirayeri sekuruza w’ amahanga”. Abantu barashaka umugisha n’ uko banze uwo umugisha uturukaho, abantu barashaka amahoro ariko banze utanga amahoro.

-UwitwaYabesi dusanga mu 1Ngoma 4:10, yamenye ko Imana ishobora byose ndetse ko yahindura n’ amazina ye ikamuha umugisha, ikamwagurira imbago, ikamurinda ibyago, ukuboko kw’ Imana kukamurinda. Imana imenye ko Yabesi yamenye ko ishobora byose, irabimuha amen.

4.Niba wanze kumenya Ishobora byose ushobora kuzagenda ugira ingorane mu buzima bwawe kuko Umwami Nebukandineza yarishije ibyatsi imyaka 7 kugirango yigishwe ko Imana ishobora byose ni uko abimenye yahise ava mu ishyamba.

– Abaturage b’ I Sodomu bakoze ibyaha birazamuka, bazi ko Imana itabirora. Rimwe iramanuka iravuga ngo “Ndamanutse ndebe ko ibihavugwa ari ukuri, ninsanga ariko biri nzahagirira ibihwanye n’ ingeso zabo”.

– Herodi rimwe yicaye ku ntebe y’ ubwami asuzugura Imana yibagirwa Imana ishobora byose atoteza intumwa. Rimwe avuze ngo baramwogeza kuko abantu bari bageze aho bavuga ngo avuga nk’ Imana, Malaika aramwica agwa inyo abantu bose baratangara. Dutinye Imana ishobora byose.

– Umwami Farawo yari yarigize ikigomeke ariko rimwe Imana imwereka gukomera kwayo, imfura zipfuye aravuga ati: “Tubareke kuko ukuboko kw’ Imana yabo ntawahangana nako”, yemera ko Imana ishobora byose.

Utarahura n’ Ishobora byose wumva bisanzwe ariko umenye Ishobora byose uzahora utinya kuko icyubahiro cyayo kiraremera. Paulo yabanye nayo ariko yapfuye akifuza kumenya imbaraga zayo, avuga ngo: “Mumenye menye n’ imbaraga ze nshushanywe n’ urupfu rwe”, amen.

Mwari kumwe na Pastor Desire ubakunda akabifuriza amahoro y’ Imana.Hari igitekerezo watanga kuri ubu butumwa, cyangwa wifuza gusengerwa byumwihariko, cyangwa wafashijwe wifuza ko twakoherereza ubundi butumwa wahamagara kuri:

Pastor Désiré HABYARIMANA

5 Comments

  • Merci Bcp pr ce msg ci,
    K Dieu continue a guide tes pas et beni this website.
    turishimira cyane ino site kuko iradufasha
    gukomeza ndetse no kurushaho gusobanukirwa nijambo ry’IMANA.

    keep going on.

  • Urakoze Désiré. Ndishimye cyane. Ariko nashakaga kugusaba, nkuko hamwe wagiye werekana aho tubisanga muri Bible, ujye ubikora hose. Nk’aho wavuze kuri Sodoma, Herodi, Paulo.
    Icyo nakubwira kuri wowe urumva bisanzwe, ariko ndakumenyesha ko ni uburyo bwo gufasha umuntu kumenya Bible, ukamwereka aho abisanga, amatsiko akamwica akajya kureba. Nkanda cyane inkuru ya Yabesi, iranyubaka. Koko Imana Ishobora byose, mvuga ndi, ibyo Imana yakoreye Yabesi nanjye ishobora kubinkorera. Cg se ahubwo yarabikoze ni ukutareba, ngo dutange ishimwe, Imana itwongerere! Mungu asifiwe sana!

  • mwiriwe murakoze kutumenyesha ko Imana ntakiyinanira. none nabazaga ko hari igihe umuntu agira akumva yizeye ko Ishobora byose ariko ugategereza bwa bushobozi ukabubura biba byagenze gute? cyane cyane ko harigihe nsenga nizeye ngategereza nkabura? ese ni iki nakora ngo Imana inyumve?

    murakoze

  • Muraho cyane nibyiza guhurira kuri uru rubuga tubasha guhugurana no gukomezanya gusa byo Imana ishobora byose. ariko ntitwirengagizeko ushobora gusengera ikintu kandi ukanabyizera ariko ntibibe uko ubitekereza bitewe nuko Imana atariyo nzira yifuza gucamo igusubiza cg se ataricyo gihe ngo utabarwe, ariko mubyukuri iba yakumvise kuko Imana ihora yiteguye kumva amasengersho yabantu bayo icyo dusabwa ni kimwe gusengana kwizera no gukiranuka ahasigaye tugategereza ubushake bwayo murakoze. kd Imana ihe umugisha pastor Desire kuri uyu murimo.

    • Muraho cyane nibyiza guhurira kuri uru rubuga tubasha guhugurana no gukomezanya gusa byo Imana ishobora byose. ariko ntitwirengagizeko ushobora gusengera ikintu kandi ukanabyizera ariko ntibibe uko ubitekereza bitewe nuko Imana atariyo nzira yifuza gucamo igusubiza cg se ataricyo gihe ngo utabarwe, ariko mubyukuri iba yakumvise kuko Imana ihora yiteguye kumva amasengersho yabantu bayo icyo dusabwa ni kimwe gusengana kwizera no gukiranuka ahasigaye tugategereza ubushake bwayo murakoze. kd Imana ihe umugisha pastor Desire kuri uyu murimo.

Comments are closed.

en_USEnglish