Ni iki gitegereje amakipe icyenda (9) yasuzuguye FERWAFA?
Nyuma y’uko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ritangarije ko tariki 08 Nzeri ariyo ntarengwa y’igura n’igurishwa ry’abakinnyi ndetse ari nabwo amakipe yo mu kiciro cya mbere yagombaga gutanga urutonde ntakuka rw’abakinnyi zizakoresha mu mwaka wa shampiyona utaha 2014/15, amakipe atanu muri 14 niyo yonyine yubahirije ibyari byasabwe. Ubuyobozi bwa FERWAFA bukavuga ko andi makipe icyenda yose yasuzuguye ndetse azacibwa amande.
Aya makipe yabashije kubahiriza ibyo FERWAFA yari yasabye Mukura VS, Police, Sunrise, Amagaju na Musanze FC; Naho atubahirije ibyasabwaga ni Kiyovu Sports, Rayon Sports FC, Isonga, Gicumbi, Espoir, Marines, APR FC, Etincelles na AS de Kigali.
Bonnie Mugabe, umuvugizi wa FERWAFA yabwiye Umuseke ko amakipe yose yari yohererejwe ibaruwa ibamenyesha ko tariki ya nyuma yo gutanga urutonde rw’abakinnyi azakinisha mu mwaka wa shampiyona utaha ari tariki 08 Nzeri ariko ngo batunguwe no kubona intonde z’amakipe atanu yonyine.
Mugabe yemeza ko amakipe atarubahirije ibyo yasabwe yasabaga azafatirwa ibihano birimo amande, gusa ngo ibihano bizakara ku ikipe izarenza tariki 10 Nzeri itaratanga urutonde rwayo kuko ngo amande ashobora kugera ku bihumbi y’ibihumbi 20 (20,000 frw) ku munsi, bivuze ko aya mande azatangira kubarwa guhera tariki 11 Nzeri.
Kuba amakipe atakubahiriza umunsi ntarengwa wo gutanga urutonde rw’abakinnyi si ikintu gishya mu Rwanda, bisa ariko nibyateje impaka mu bantu kuko amakipe atatanze abakinnyi ari amakipe manini mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.
Bamwe baratunga agatoki ubuyobozi bwa FERWAFA kuba budashyira igitsure ku banyamuryango bayo, dore ko byanabaye nk’ibyibutsa abakunzi b’umupira w’amaguru w’u Rwanda impera z’umwaka wa Shampiyona ishize ubwo hategurwaga ibirori byo gusoza Shampiyona ikipe yatwaye igikombe (APR) ikagitwara idakinnye, imihango yari yateguwe ntigende uko yari yateguwe kubera ko AS Muhanga byagombaga gukina ititabirye umukino iterwa mpaga.
Abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru batandukanye baganiriye n’Umuseke baratunga agatoki ubuyobozi bwa FERWAFA, bakavuga ko guhuzagurika n’uruhererekane rw’amakosa agenda asimburana uko ubuyobozi busimburana aribyo bituma n’imiyoborere y’umupira w’u Rwanda idakurikiza amategeko.
Nkurunziza Jean Paul
UM– USEKE.RW
0 Comment
Ibya de Gaule nntibisobanutse kabisa
Amafi no gukoropa bihuriye he na football koko?
ajuririye umuyaga (de G.) none ngo agiye guhana! ipfunwe risa.
Nzamwita azi kudobya ibintu gusa yarangiza akanatinyuka ngo ibihano! Amafuti ari muri FERWAFA bose bagakwiye kujyanwa ku muhima bagafata nka retraite y’umwaka muri 1930 bakaruhuka banashyira ubwenge ku gihe!
Nzamwita icyakora azi kudobya ibintu gusa yarangiza akanatinyuka ngo ibihano! Amafuti ari muri FERWAFA bose bagakwiye kujyanwa ku muhima bagafata nka retraite y’umwaka muri 1930 bakaruhuka banashyira ubwenge ku gihe!
ahubwo wowe wakgiyeyo
Ariko se uyu mugabo aracyari muri Ferwafa? Niyo atakwirukanwa, umutimanama we ntumubwira kwegura? Uziko hari abatagira isoni!?
Cyakora Nzamwita numuti wamenyo ngo azahana nabanze yihane cyakoza ashatse yareka gusaza imigeri akegura kuko azajya kuvaho umupira warasenyutse kera
KO NUMVA FERWAFA IYOBOWE NA DE GAULE IHUZAGURIKA YARANGIZA NGO IBIHANO AHUBWO KUBERA GUHUZAGURIKA AMAKIPE YMWERETSE KO ATAYOBOYE AHUBWO ARI WE UYOBOWE NA YO. GUSA MBONA ATAKAGOMBYE KWIRIRWA ASAZA IMIGERI. UBUNDI SE KO NUMVA ATANGA GAHUNDA ZIHUBUKIWE ARAGIRANGO N’ABANDI BAHUBUKE, BAGOMBA KUBANZA BAGASHISHOZA BAKAREBA AHO BAJYA, N’IMPAMVU BAJYAYO, KANDI BAKAJYAYO BUJUJE IBISABWA, KANDI EREGA BAKAGOMBYE KUBAGEZAHO GAHUNDA HAKIRI KARE KANDI BAGAHABWA UMWANYA UHAGIJE WO GUFATA ICYEMEZO.KUKO BURYA BACA UMUGANI NGO NTAWIHUTA CYANE NK’UWAYOBYE.
HARAHO FERWAFA YA DE GAULE IGARAGAZA IHUZAGURIKA KU BURYO BUDASANZWE NONE SE IRABONA KO IKIPE IIKANGA AMABWIRIZA AHUBUKIWE IGAKORA IBIDAKORWA NIYITONDE AMAKIPE AYIYOBORE NIKO BIGENDA KANDI IGENDERE KURI PRESSION YA MAKIPE KU MUYOBOZI WAHUBUTSE MU BYEMEZO. BARASHYIRAHO GAHUNDA HUTI HUTI BATI AMAKIPE MUKURIKIRE HHHA ABABISHOBOYE BABIKORE ABATABISHOBOYE IBARINDIRE NIKO BIGENDA. NAHO IBYO GUHANA BYO BABANZE BEGURE NK’ABAYOBOZI BARANZWE NO GUHUZAGURIKA.
Comments are closed.