Digiqole ad

“Ni iki cyakorwa mu gihe umugabo n’umugore batumvikana ku cyacumi ni Angahe Babatanze?

Igisubizo: Iyo umugabo n’umugore batumvikana ku cya cumi, cyangwa se ibyo bakwiye gutanga kubw’ umurimo w’Imana, amakimbirane menshi ashobora gutangira hagati yabo. Icya mbere ni ukumva neza ko abakristo bari munsi y’Isezerano Rishya bamenya ko bagomba gutanga icyacumi mu byo Imana yabahaye.

Imana yategetse Abisilayeri gutanga icya cumi mu butunzi bwabo mu Isezerano rya Kera. Icya cumi cyatangwaga na mbere y’uko iryo tegeko ritangwa (Itangiriro 14:20), no mu gitabo cy’Abalewi 27:30 haravuga ngo, “Mu bimeze mu butaka byose, naho yaba imyaka cyangwa imbuto z’ibiti, kimwe mu icumi ni icy’Uwiteka.” Mu Gutegeka kwa Kabiri 14:22, Mose abwira ubwoko bw’Abisirayeli ibyo Uwiteka avuga, “Ntuzabure gutanga kimwe mu icumi cy’imyaka yose iva ku mbuto wabibye, iyo mirima yawe izera uko umwaka utashye.

” Abisirayeri bagombaga gutanga kimwe mu icumi mubyo bungutse maze bakabiha Imana. Icyo kimwe mu icumi batangaga cyafashaga gutunganya inzu y’Imana tutibagiwe n’abatambyi bayo.

Iminsi ya none icya cumi dutanga ni impano z’urukundo mu gushimira Imana kun migisha yayo duhabwa nayo nk’abana b’Imana. Ntabwo turi munsi y’itegeko rya kera ryo mu Isezerano rya Kera ry’ubukungu, ahubwo turi mugihe cy’ubuntu butangaje. Icya cumi dutanda ndetse n’izindi mpano, ni uburyo bwo gushyigikira umurimo w’Imana mu matorero dusengeramo atandukanye mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Ihame ni uko tudahereza Imana, yo Iduha umugisha uhagije bityo tukabasha gukomeza gukora umurimo wayo. Mu yandi magambo, iyo dutanganye ibyo dutanga umutima ukunze kandi tugatanga ibishyitse, imigisha tubona iza ari myinshi kandi iturutse ku Mana kuko urugero tugeramo ari rwo tuzagererwamo natwe (Luka 6:38).

Ariko kandi ntidushobora kubikorera mu nzira mbi bityo ngo tuziringire kubona umugisha uturutse ku byo twatanze.

Kubera ko byonyine niba tugendera mu nzira mbi, umugisha wose waturuka ku Mana ntabwo imitima yacu mibi ishobora gutuma dushima kubwo iyo mpano itanzwe, kandi iri niryo hame riri inyuma yo gutsindwa kw’Abafarisayo. Iyo duha Imana, ibyo dutanga tugomba kubitangana imitima iboneye. “Ariko ndavuga ibi ngo: ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi.

Umuntu wese atange nk’uko abigambiriye mu mutima we, atinuba kandi adahatwa kuko Imana Ikunda utanga anezerewe” (2 Abakorinto 9:6-7).

Gutanga nta bushake dufite, cyangwa se gutanga kugira ngo tubone ibyo twifuza, ibyo byose nta nyungu biduha nimwe mu Mwuka, kandi nta n’umugisha bishobora kutuzanira mu ngo zacu. Kwizera abagore bacu tubitegekwa n’Imana, kandi no kutugandukira kwabo ni ingenzi cyane kuko bituma dushyikirana ndetse tugakorana neza mu ngo zacu. UKubaha kw’abagore no kwizera mu gukora ibyo bazi no gushimisha Imana bizaba ubuhamya bukomeye ku bagabo babo.

Mu bushake bw’Imana, umugabo n’umugore ni umwe (Mariko 10:8). Iyo habonetse ukutumvikana ku birebana n’ibyo bakwiriye gutanga imbere y’Imana, umugore ntashobora gufata ubutware bw’umugabo maze ngo abashe kugira icyo akora mu mwanya we. Mu gihe biramutse bibayeho, umugore agafata ubutware bw’umugabo (Abefeso 5:22-33) akabwigerekaho, icyo gihe abayishyize hanze y’ugushaka kw’Imana. Abagore bakwiriye kugendera mu mategeko y’Imana kandi bakagandukira Imana (Abefeso 5:22).

Uko kubaha kuzazana umugisha n’ubuntu bishingiye mu kwizera. Imana yo ubwayo ifite uburyo ikora ibyayo, bityo dushobora guhagarara dushikamye mu kwizera tugategereza, aho guhitamo kwicira inzira. Muri Samweli wa mbere tubonamo iri hame rihoraho: “Samweli aramusubiza ati, ‘Mbese Uwiteka yishimira ibitambo byotswa n’ibindi bitambo kuruta uko yakwishimira umwumviye? Erega kumvira kuruta ibitambo, kandi kwitonda kukaruta ibinure by’amasekurume y’intama’’ (1 Samweli 15:22). Tubikesha Ubugingo.com

4 Comments

  • nkuko barengera ubugigo bwabo batekereza kugutanga 1/10 babanze barebe ingaruka zo kutumvikana cyangwa uburemere bwabyo

  • Sasa rero benshi batanga 1/10, bagitanga ngo bategereje kubona imigisha!! mbega wagirango ni ikiguzi cy’umugisha baba batanze, aho kugitanga nk’impano nk’uko ijambo ry’Imana ribivuga. So mwigishe bose kdi neza nta gukurura mwishyira gusa, kuko mu masengero menshi iri somo ry’1/10 ntabwo iteraniro ryarangira ritigishijwe. sinzi rero niba agakiza kacu kaziritse mu 1/10!!??

  • Gutanga ituro ryo gushimira Imana ni ngombwa ku mukirisitu, ariko ngo hari ababikora nka business bagirango Imana ihite ibakubira kangahe. Na Yezu ngo ajya arakara akavuga ngo abantu bamugize business.

  • Icyacyumi tugomba kugitangira Imana ariko tugikora murwego rwogushima Imana. None rero reka tubikorane umutima ukunze.

Comments are closed.

en_USEnglish