Digiqole ad

Ni gute naba umukiranutsi?

“Namwe mube mukiranutse nk’uko So wo mu ijuru akiranuka.”  Mayato 5: 48.

Bibiliya udusaba kuba abakiranutsi, nababazwaga cyane nuko nashakaga kubaha Imana no kuyinezeza ariko bikananira  kandi nkasubizwamo imbaraga nuko Yesu adusaba abakiranutsi.

Uburyo ubanye n’Imana bikugaragariza igipimo ugezeho utera intambwe ugana ku gukiranuka. Urwo rugendo ruzafata ubuzima bwawe bwose. Kuri njye byansabye kugenda inzira ndende.

Niba mwarigeze kumva ubuhamya bwanjye, mwumvise ko nahuye no kubabazwa gukomeye no guhohoterwa mfata ku ngufu  na Data wambyaye mu buto bwanjye,  ibi bigeragezo byose byanyeretseko ntagaciro na gato mfite, numvaga nta muntu numwe unkunda niyumvaga meze nk’igikoresho.   Kandi na mama ntiyamenye ibyambagaho ngo wenda ambwire icyo nakora nuko nakwitwara muri ibyo bigeragezo, niyumvaga nk’intabwa.

Nanjye ubwanjye narinengaga nk’umunyacyaha. Ni yumvaga nk’ugayitse cyane, bikagaragazwa n’isoni nyinshi, kujunjama, kwitinya kutigirira imbabazi no kutiha agaciro.  Iyo uba mu isoni, bigaragazwa nuko witwara. Nahoranaga uburakari mbese ntatekanye na gato. Natunguwe no guhindurwa kwambayeho ariko Imana inanyerekako atari kubwanjye, nawe nuko si ku bwawe! Agushyiramo kwakira Yesu nk’umwami n’umucunguzi, nyuma akaguhundura nawe ubwawe.

Intambwe ya mbere ikuganira kugukura mu by’umwuka ni ukumenya uwo uriwe muri Kristo, ni ingenzi  cyane kubanza ukamenya ibi mbere yo guhindura imyitwarire, kuko utari kumwe  n’Imana nta na kimwe wabasha kwigezaho. (Yohani 15:5)

Uko ukomeza kwereka Imana  ko ntacyo wakwigezaho wenyine, nayo ntacyo izagukoresha itaguhaye ububasha. Iyo tuvutse ubwa kabiri, Imana iduha gukiranuka mu mitima yacu. Kuri uru rwego, uba uri nk’urubuto rugomba gukura tukarusoramaho imbuto. Dukwiye kwiga uko twabaho neza duhereye mu mitima yacu.

Icyo nshaka kuvuga aha nuko tugomba kwiga gusabana n’umwuka wera buhoro buhoro, dukurikira inzira nziza nibwo tuzahinduka tube bashya.

Nuko rero mukomeze kugendera mu nzira z’Imana, muzagenda murushaho kubona umwuka wera igendagenda muri mwe nubwo ingeso zanyu atari nziza azabahindura ariko atari ku bwanyu.  Ubu hari ibintu nzi neza ko atari byiza, ariko siko nabifatataga mu myaka 20 ishize. Ukuri niko amategeko y’Imana yose yerekezaho ashingiye ku rukundo yashyize muri mwe.

Fata icyemezo,  wikwemerera ingeso mbi, cyangwa imyuka mibi kukubuza imigisha y’Imana ku buzima bwawe.

Joycer Meyer

2 Comments

  • Ijambo ry’Imana riruhura imitima!
    Ubu ndaruhutse iri jambo rinyongereyemo imbaraga cyane. Aho mwakuye Imana ibongerere.

    Buri munsi mushyiraho ijambo ry’Imana?
    Imana ihe imigisha ino web

    • Murakoze mwese gusura uru rubuga no kuduha ibitekerezo.
      @ Aimable ducishaho ijambo ry’Imana buri munsi
      ubwo rero buri munsi ntukajye ucikwa n’ibyo kurya by’umwuka.

      Mubwire n’abandi ibyiza by’uru rubuga ntimubiceceke

Comments are closed.

en_USEnglish