Digiqole ad

Ni bande baje muri Rwanda Day?

 Ni bande baje muri Rwanda Day?

Umurongo uteganyirijwe abaje baturutse mu Buholandi

Ni Abanyarwanda baba cyane cyane mu mahanga baturutse mu bihugu birenga  20, bari mu ngeri zitandukanye, abanyeshuri, abarimu, abakora ubucuruzi, urubyiruko n’abakuru.

Umurongo uteganyirijwe abaje baturutse mu Buholandi
Umurongo uteganyirijwe abaje baturutse mu Burusiya

Mu bihugu bitandukanye baturutsemo harimo ababa mu Buholandi, uko bigaragara  nibo benshi, Ubutaliyani, Ubufaransa, Ububiligi, Ubwongereza, Turkiya, Sweden, Norvege, Denmark, Uburusiya, Espagne ndetse na Portugal.

Muri aba Banyarwanda harimo kandi n’abavuye Canada, Leta zunze ubumwe za Amerika, Senegal, Ghana ndetse no muri Swaziland.

Aba bose hamwe barabarirwa ku bihumbi bine na magana atatu (4300), nubwo iyi mibare ishobora kurenga…

Hari abahanzi bo mu Rwanda nka Massamba Intore, Teta Diana, King James biteguye kuza gutaramira aba Banyarwanda baje muri Rwanda Day i Amsterdam.

Aho abantu bari gushyikira bakaruhuka gato hari benshi cyane
Aho abantu bari gushyikira bakaruhuka gato hari benshi cyane
Abavuye muri Norway baricara kuri uyu murongo
Abavuye muri Norway baricara kuri uyu murongo
Hari abavuye kure cyane
Hari abavuye kure cyane

Photos/UM– USEKE

UM– USEKE.RW

6 Comments

  • Kubona umuntu ava Swaziland akajya muri Rwanda day in Europe byerekana ko mwibagiwe ababa muri Southern Africa.

  • Have se wa munyamakuru we utabavuga amaaina cg ukerekana amasura yabo byakora ho bamwe basabye asil bikavamo rwaserera zanabactura !!!

    Sigaho abana bajijishe umuzungu dore aho batwibiye kuva kera natwe nicyo gihe tubakuremo ubumenyi twiheshe agaciro.

  • Mujye mureka kubeshya. Abahinde, abarundi, abnyaeritreya, abayisriheli, abagande—nibo baje muri rda day. Mutubwire niba Rwanda yaragurishijwe tubimenye.

  • Wowe wiyita “imbwa” ngo izina niryo muntu! Iyo amahanga ahuruye aje kureba agashya k’iwacu i Rwanda turusha abanyamahanga wowe ukabipinga, ubwo uba wumva uhagaze he? None se ubundi waruziko akamaro ka Rwanda Day ari akahe? Ntabwo ari ibanga rigenewe abanyarwanda baba mu mahanga, ahubwo ni ukwamamaza Igihugu cyacu! Ni byiza rero ko abo bahinde, abarundi, abayisiraeli, abagande, n’abandi utavuze wahishe wibwira ko uzi ubwenge kurusha abandi, bitabira uwo munsi! Ahubwo bataje uwo munsi ntiwaba wagenze neza! Rwanda oheeeee!!!

  • Gusubiza iki kibazo biroroshye.Abaje muri Rwanda dayi harimo ibice bitatu.Intore,inkomamashyi naba jepe baje guhungabanya umutekano wimpunzi.

  • njye mbona ibi ari ugupfusha ubusa amafaranga mu gihe mu cyaro inzara inuma. rwanda day ya mbere yagombye kubanza gukemura ibibazo by’abashomeri babaha igishoro, bakivana mu bukene, bubakira abatagira icumbi, bashaka uburyo bwo kugabanya ubushomeri. ntabwo ari ukujya kwivuga imyato mu gihe usize ab’iwanyu bicira isazi mu jisho.

Comments are closed.

en_USEnglish