Digiqole ad

Ngoma&Kirehe: Mu kwezi kumwe Inka 100 zimaze guhitanwa n’indwara itaramenyekana

 Ngoma&Kirehe: Mu kwezi kumwe Inka 100 zimaze guhitanwa n’indwara itaramenyekana

*Harakekwa indwara yitwa Rift Valley Fever…Batangiye gukingira.
Mu turere twa Ngoma na Kirehe mu ntara y’Uburasirazuba hamaze gupfa Inka 106 ziri kwicwa n’indwara itaramenyekana. Nubwo ibisubizo by’ibizamini byafashwe bitarajya hanze, Ikigo k’igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB kemeza ko iyi ndwara ari ‘Rift Valley Fever’.

Nubwo bataramenya indwara neza ariko batangiye gukindira iyitwa Rift Valley Fever’
Nubwo bataramenya indwara neza ariko batangiye gukindira iyitwa Rift Valley Fever’

Mu gihe kitageze ku kwezi, mu karere ka Ngoma hamaze gupfa Inka 102 mu gihe muri Kirehe hamaze gupfa eshanu, muri utu turere twombi habarwa izindi nka 60 zimaze kuramburura kubera iyi ndwara.
Ntawumenyakazaza Emmanuel utuye mu Cyasemakamba ati “Ntabwo tubisobanukiwe tubona inka irwaye gusa zari zimaze iminsi zirwaye ukabona inka ntirya, yacitse intege ukabona ntakigenda.”
Majyambere Silas umworozi wo muri Karenge ya Kibungo ati “Naje gukingiza inka ariko indwara ntabwo nyizi batubwiye mu gitondo ko hari indwara y’icyorezo.”
Ubuyobozo bwa RAB mu ntara y’Uburasirazuba buvuga ko hafashwe ibizamini ariko ibisubizo byabyo bitarasohoka gusa ngo babaye bakingiye indwara bakeka.
Dr. Isidori Gafarasi ashinzwe ubuvuzi bw’amatungo muri RAB mu ntara y’u Burasirazuba ati “Ibizamini twarabifashe birimo gupimwa…Icyo dukingira turakizi dushingiye ku bimenyetso bigaragara ni Rift Valley kandi twabihagararaho.”
Hari amakuru avuga ko hari ibizamini bya mbere byigeze kuza gufatwa muri Ngoma ariko abakozi ba RAB babibika nabi birangirika bituma bagaruka gufata ibindi.
Gusa bamwe mu bashinzwe ubworozi muri turiya turere banenga iyi gahunda yo gukingira amatungo bataramenya indwara.
Bugingo Gilbert ushinzwe ubuvuzi bw’amatungo mukarere ka Ngoma ati “Icyo twifuza ni ukugira ngo dukure urujijo mu borozi nubwo turi gukingira ariko tumenye ngo indwara dukingira ni iyihe kuko dushobora gukingira Rift Valley ariko ari iyindi dukeneye gihamya ivuye muri Laboratory twese turi abaganga ariko amaso yacu ashobora kwibeshya.”
Rift Valley fever ni virusi ikwirakwizwa n’imibu, ikunda kugaragara mu gihe imvura yaguye igihe kirekire.
Iyi ndwara kandi abantu bashobora kuyandura bayikuye ku matungo, iyo ifashe inka ihinda umuriro, amaso agatukura, ikananirwa kurya, igacika intege.
Ubu mu inka zo muri turiya turere twa Ngoma na Kirehe zashyizwe mu kato kuko zishobora kwanduza izindi.
Abaganga b'amatungo barimo gukingira amatungo muri Ngima na Kirehe
Abaganga b’amatungo barimo gukingira amatungo muri Ngima na Kirehe

Majyambere Silas umworozi wo muri Karenge ya Kibungo avuga ko nubwo baje gukingiza batazi idwara iyo ariyo
Majyambere Silas umworozi wo muri Karenge ya Kibungo avuga ko nubwo baje gukingiza batazi idwara iyo ariyo

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Aho gukora amelioration genetique y’inka za Ankole zizwiho ubudahangarwa bwo kurwanya indwara nyinshi murabeshya abaturage ko Frisonne ari igisubizo ku bibazo byabo bose. Please wake up!!

Comments are closed.

en_USEnglish