Ngoma: Umuvuzi magendu akurikiranywe guhitana umurwayi
Abavuzi gakondo kimwe n’abandi bavuzi muri rusange iyo bagejejweho umurwayi hakiri kare akunze gukira. Ariko siko byagenze mu Karere ka Ngoma ho mu Murenge wa Sake ,kuko hari umuvuzi gakondo uri mu maboko ya polisi i Sake, kuva kuri uyu wa mbere aho akurikiranyweho urupfu rw’umurwayi.
Uwo murwayi wari uzwi ku izina rya Habinshuti yakomokaga mu karere ka Gatsibo,akaba yarageze kuri uwo muvuzi gakondo ku itariki ya 7/Gashyantare/2013 aho yivuzaga uburwayi bwo mu mutwe yari amaranye imyaka igera ku 9.
Ukuriye polisi muri ako Karere CIP Safari Christian yatangaje ko umurambo wa Habinshuti wagejejwe mu bitaro bya kibungo, kugirango bamenye neza icyeteye urupfu rwe. Yatangaje kandi ko uyu muvuzi atari umuvuzi wemewe nk’umuvuzi gakondo, kuko ubusanzwe abavuzi gakondo bemezwa na Minisiteri y’ubuzima nyuma yo kuzuza ibisabwa. Uyu akaba afatwa nka magendu.
Akaba yasoje atangaza ko uyu muvuzi icyaha akurikiranyweho nikimuhama ;azahanishwa igihano giteganywa n’ingingo ya 598 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda aricyo :”gufungwa kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 2 , ndetse n’ihazabu y’amafaranga ari hagati ya miliyoni 1 kugeza kuri miliyoni 5”, anakangurira kandi abaturage kugana abaganga bemewe na Minisiteri y’ubuzima cyangwa bakagana ibitaro mu rwego rwo kwirinda imfu nk’izo.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.COM
0 Comment
ko mutatubwiye uko yapfuye se? iyi nkuru ntiyuzuye.yapfuye hashize igihe kingana iki?
abanyamakuru rwose mujye mwihangana muvuge inkuru yuzuye kdi yumvikana.
ubivuze ukuri rwose ntabwo iyi nkuru yuzuye pee
Uwo muvuzi rwose nibahite bamurekura!! Niba se umuntu yari arwaye mu mutwe, ubwo yagiye kugera kuri uwo muvuzi hari aho batageze? Muri iyo myaka 9 kuki mu bavuzi ba kizungu batari baramuvuye? Ubwo se abapfira kwa muganga bose, abaganga niko bahanwa? Umuvuzi abereyeho gukiza abantu, niba rero uriya muntu yapfuye ni ibisanzwe ntabwo yakagombye kubihanirwa!
Comments are closed.