Digiqole ad

Ngoma na Bugesera : umusaruro w’umuceri wikubye hafi gatatu bakorana na PiCROP

Abahinzi b’umuceri mu bishanga byo mu Bugesera na Ngoma batangaje ko bezaga toni 3 kuri hegitari imwe none ubu beza toni 8 kuri hegitari nyuma yo gukorana n’umushinga PiCROP uterwa inkunga n’ikigo cy’iterambere mpuzamahanga cy’Abayapani, JICA.

Abayobozi barerekwa bimwe mu byagezweho mu musaruro w'ubuhinzi

Abayobozi barerekwa bimwe mu byagezweho mu musaruro w’ubuhinzi

Aba bahini bibumbiye mu makoperative atandukanye batangaje iby’uyu musaruro wabo mu isuzumabikorwa rya nyuma ry’ibyagezweho na PiCROP mu guhindura ubuzima bw’abahinzi aho ikorera muri Bugesera na Ngoma.

Butera Vedaste umuhinzi ukorana na PiCROP akaba na Perezida wa koperatie yabo DUHUZE IMBARAGA muri Ngoma yemeza ko ubuhinzi bwabo ubu bwahinduye ubuzima bwabo mu ngo.

Butera ati «Twarahingaga ariko ntabwo twari dusobanukiwe n’ibyo twakoraga kuko twarahingaga ngo tubone icyo kurya gusa, PiCROP yatwigishije tekiniki nshya z’ubuhinzi bw’umuceri ubu tweza nibura toni 8 z’umuceri kuri hectare, mu gihe twezaga toni 3 gusa, ubu mu ngo zacu byarahindutse imiryango myinshi imeze neza cyane.».

Ernest Ruzindaza Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi wari muri uyu muhango w’isuzumabikorwa yashimiye igikorwa bakoze cyo gusuzuma ibyagezweho kuko ngo bituma imikorere y’igihe kiri imbere inozwa.

Ruzindaza akaba kandi yashimye abayapani ku mishinga y’ubufatanye bugamije kongera umusaruro mu buhinzi no guhindura imibereho y’abahinzi.

Umuyapani Tatsuya Leizumi umuyobozi wa PiCROP yavuze ko bishimiye cyane gukorana n’abanyarwanda ngo kuko babagaragarije ubushake bwinshi bwo kwihaza mu buhinzi.

Ati « Ubu tunenejejwe no kuba hari impinduka zigaragara ziri kuva mu musaruro w’ubufatanye bwacu n’abahinzi bo muri Ngoma na Bugesera. Ni ibintu byo kwishimira cyane tukanashima JICA ifasha uyu mushinga. »

Muri uyu muhango hamuritswe umusaruro w’ibihingwa bitandukanye w’amakoperative anyuranye yakoranye n’uyu mushinga yari yatumiwe.

Basobanuriwe ubwoko bw'imiceri ihingwa i Ngoma

Basobanuriwe ubwoko bw’imiceri ihingwa i Ngoma

Beretswe n'uburyo bugezweho umuceri uhingwa

Beretswe n’uburyo bugezweho umuceri uhingwa

Umusaruro w'ibihingwa bitandukanye wamurikiwe abari aha

Umusaruro w’ibihingwa bitandukanye wamurikiwe abari aha

umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI yerekwa ingemwe z'inyanya

umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI yerekwa ingemwe z’inyanya

umuyobozi wa PiCROP Tatsuya Leizumi asobanura imikorere yayo

umuyobozi wa PiCROP Tatsuya Leizumi asobanura imikorere yayo

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Hakozwe byinshi kdi bigaragara ko twese tubyaje umusaruro ubumenyi bw’aba bavandimwe b’abayapani badusigiye, umusaruro w’abahinzi wakwiyongera. Gukurikirana ibikorwa batangije bikaramba ni inshingano z’abashinzwe iyamamazabuhinzi mu nzego zitandukanye.

Comments are closed.

en_USEnglish