Digiqole ad

Ngoma/Kazo: Abakennye cyane bakora imirimo y’amaboko bamaze amezi 4 badahembwa

 Ngoma/Kazo: Abakennye cyane bakora imirimo y’amaboko bamaze amezi 4 badahembwa

Abatishoboye bo mu murenge wa Kazo, mu Karere ka Ngoma bahawe akazi muri gahunda y’imirimo yoroheje ihabwa cyane cyane abageze mu zabukuru batishoboye, baravuga ko bamaze amezi ane badahembwa, mu gihe bagahembwe buri kwezi.

Mbonigaba Theodomire ushinzwe imibereho myiza mumurenge wa Kazo yavuze ko frw yayobeye ahandi ariko ngo iki cyumweru kirarangira bayabonye

Aba baturage bavuga ko uku kudahembwa kwatumye barya nabi iminsi mikuru ndetse ubukene na n’ubu bukaba bubakomereye kagasaba ababishinzwe kubafasha bakishyurwa kuko nta kandi kazi bagira kabatunze.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Kazo buvuga ko habayeho kuyoba kw’amafaranga yabo ariko ngo barahembwa bitarenze ku wa gatanu w’iki cyumweru.

Abahawe akazi na Leta biganjemo abakennye cyane bageze mu za bukuru, bahembwa umushahara ungana n’ibihumbi icumi (10 000Frw) buri kwezi.

Mu mirimo bakora harimo guharura imihanda migenderano mu midugudu, gukora isuku mu biro y’utugali, no kuri Polisi mu murenge wa Kazo, ariko amezi agiye kuba ane badahembwa nk’uko byari bisanzwe, bakavuga ko byabateje ubukene.

Umwe muri aba agira ati “Abayobozi b’umurenge nibo baduhaye akazi none baratwibagiwe, ntabwo bari kuduhemba tumaze amezi ane tudahembwa duharura ino mihanda bita imigenderano kandi twarakoze ntabwo twishe akazi.”

Aba baturage batishoboye bakomeza bavuga ko batacitse intege, ngo bakomeje gukora nk’uko bisanzwe ariko ngo ubukene burabugarije.

Undi w’imyaka 58 na we ati “Ndayashaka cyane (amafaranga) kuko ndarwaye, nkeneye kujya kwivuza no kuyikenuza. Nta kundi turategereje kuko ntacyo twakora, twarishyuje twagiye ku murenge ariko amezi arakomeza kwiyongera.”

Mukakigeri Vestine ngo aramutse ahembwe yanabona uko ajya kwivuza kuko ararwaye
Mukakigeri Vestine ngo aramutse ahembwe yanabona uko ajya kwivuza kuko ararwaye

Mbonigaba Theodomire ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Kazo yatubwiye ko habayeho ikibazo cy’uko amafaranga Akarere kayohereje ayobera kuri konti y’undi murenge ariko ngo ubu byamaze gukosorwa.

Ati “Ubundi bahembwa kare ariko habayemo akabazo Akarere karayohereje (Amafaranga) ayobera kuri konti ya Karembo (ni undi murenge wa Ngoma),  basabye Karembo kuyohereza kuri SACCO yacu. Ubu byarakozwe uretse ko byahuriranye n’isozwa ry’umwaka.”

Yavuze ko SACCO yabo bari mu mirimo yo gusoza umwaka (bakaba badatanga service zindi ku baturage), ariko ngo arizeza abaturage ko kuwa gatanu w’iki cyumweru bazabona amafaranga yabo.

Imirimo nk’iyi yoroheje ihabwa abaturage bakennye iyo bahembwa ku gihe ibafasha kwiteza imbere.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

0 Comment

  • Mu kinyarwanda gisanzwe biriya byitwa uburetwa.

  • Amafranga ayobeye aho atagomba kujya kubukisora bisaba amezi arenga atatu! Bikozwe n’umuntu uri i Kigali byapfa kugira uruhengekero. Ariko mu karere kamwe! Amezi atatu yose! Abakene iyo bashyizwe mu maboko y’abaryi, ni nko gusunikira intama mu isenga rya Bihehe. Uwayacuruzaga ubwo aye amaze kuyavanamo!!

  • ariko rero ngoma district imikorere mibi izahashira ryari ?igihe kingana kuriya batarabona amafranga yabokoko kandi muziko arabakene !!!!,ngo amafranga yayobeye ahandi ntanisoni ukabivuga gutyo ubimenye wakoze iki kugirango byokumara igihe kingana gutyo ataragaruzwq ?ubwo iyuba aramafranga yawz yayobye ntuba warabikoze mumunsi umwe koko ?!!!none ngo bitarenze kuwagatanu ?!!!mwagerageje KO mubishatse bitarenza numunsi umwe mugatabara abobaturage koko KO arinabakene bitewe nicyiciro barimo koko !!inzego zibakuriye nizibikurikirane kandi muzahanwe

  • Yooooo bihangane disi wenda bazayabona!
    Ariko kwa Nambaje Aforodisi haba ibibazo nakabazo! Wumvise abagabo bafite ingo n’abana babo ba fungiwe muri taranziti senta?
    Mbega!

  • Nibarenganure u muturage ariko! Bo uwabamaza amezi 4 badahembwa babyakira bate koko? Harya aho si kwa wa mu meya w’ibikeri mu ibase wita abaturage ngo bareba nkamakanya cyangwa usogongera ikigage? Uburyo azi kuvuga yanakemuriye abaturage ibibazo! Ubanza ananiwe nawe.

Comments are closed.

en_USEnglish