Digiqole ad

NGOMA: Incike n’abakuze barokotse Jenoside barashima AVEGA

Mu rwego rwo gufata mu mugongo incike n’abakuze barokotse Genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994,  Abanyamuryango ba AVEGA mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa Gatandatu bashyikirijwe inkunga y’ibiribwa n’amafaranga banafashwa kugera ku rwibutso kugira ngo nabo bibuke dore ko mu gihe cyo kwibuka batajya bifatanya n’abandi kubera intege nke.

Abakozi ba AVEGA baha incike ubufasha babageneye
Abakozi ba AVEGA baha incike ubufasha babageneye

Naho ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwo bukaba bubahumuriza bababwira ko igihugu cyibazirikana.
Ni umuhango watangijwe n’urugendo rutuje berecyeza ku rwibutso rwa Genocide yakorewe Abatutsi ruri mu Murenge wa Remera ahabereye iki gikorwa ku rwego rw’Akarere ka Ngoma, bunamiye imibiri y’Abatutsi ihashyinguwe banashyira indabo ku mva zibitse iyi mibiri.

Ibi babikoze mu rwego rwo gufasha aba bakecuru kugira ngo nabo bibone mu gikorwa cyo kwibuka kimwe n’abandi Banyarwanda bose ngo kuko bo mu gihe cyo kwibuka batajya babasha kugera ku nzibutso kubera intege nke bafite.
Nyuma aba bakecuru bashyikirijwe inkunga bagenewe na bagenzi babo bo muri AVEGA ndetse n’abandi bakoranabushake.

Hanyuma n’akanyamuneza kenshi, aba bacyecuru ubona bakuze cyane bashimiye umuryango AVEGA kubera ko yabafashije kuva bwigunge no kwibuka ababo.

Bati: “AVEGA yatubereye umubyeyi, itubera abana twabuze muri Genoside, nubwo turi incike ariko tubona turi kumwe n’abantu badukunda kandi batwitayeho.”

Uwari uhagarariye AVEGA ku rwego rw’igihugu Rwakayigamba Ferdinand yabwiye aba bacyecuru ko hazakorwa ibishoboka byose ariko babeho neza, aboneraho no kubasaba kutiheba.

Yagize ati: “Cyera ko twatangaga amafaranga 5 yo kwica kuki ubu tutanga ayo kwigira? Tugomba gukora ibishoboka byose aba bacyecuru bacu bakabaho neza.”

Naho umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage  Kirenga Providence we yabasezeranyije ko Leta igomba kubitaho anababwira ko ubu hari icyo bamaze kugenerwa cyoherejwe mu mirenge yabo.

Ati ”Ubu hari amafaranga tumaze kohereza mu mirenge yanyu yo kubafasha, ntabwo muzigera mubura amata kuko mufite leta ibakunda kandi ibazirikana.”

Mu Karere ka Ngoma hari abanyamuryango ba AVEGA 428. Kugeza ubu hari ibyo bamaze kugeraho harimo kwibumbira mu matsinda abafasha kwiteza imbere, guhabwa inka muri gahunda ya Gira inka. Ikindi ni uko boroherezwa kubona inguzanyo ya Banki binyuze mu kigega bashyiriweho n’umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu  Jeanette Kagame.

Elia shine BYUK– USENGE

ububiko.umusekehost.com

 

0 Comment

  • dukomeze gufasha aba bakecuru n’abasaza batishoboye kubera bambuwe imiryango yabo maze bareke kuzifuza tukiriho

  • avega niyo gushimwa byimazeyo kuko iyo itahaba sinzi aho aba bacyecuru nizincike bari kubaho, kandi bakomeze kubaba hafi , natwe kandi banyarwanda basigaye tumenyeko ari bacu

  • Hari hakenewe amafoto menshi kugirango iyi nkuru igire agaciro kurushaho.

Comments are closed.

en_USEnglish