Ngenzi na Barahira barajurira ku umwanzuro wo kubafunga burundu
I Paris aho bari kuburanira, Octavien Ngenzi na Tito Barahira ngo bagiye kujuririra icyemezo cyo kubafunga burundu cyafashwe n’urukiko rwabahamije icyaha cya Jenoside. Aba bagabo bahoze ari ba Burugumestre ba Komine Kabarondo bahamwe no gutanga amabwiriza yo kwica ndetse no kwica ubwabo.
Umwunganizi wabo yatangarije AFP ati “Tugiye gukora ubujurire kuri uriya mwanzuro w’urukiko.”
Octavien Ngenzi afite imyaka 58 naho Tito Barahira 65. Me Mathe ubunganira avuga ko iburanisha ritagenze neza ko icyaha baregwa ari icyaha gikomeye kiburanishwa mu bwitonzi atari icyaha waburanisha mu byumweru umunani gusa.
Uyu mugore wunganira aba bahamwe no gukora Jenoside avuga ko abatangabuhamya bumviswe ubwisnhi gusa ariko urukiko rutitaye neza kuri buri kimwe bavugaga, abaregwa kandi ngo ntibahawe umwanya uhagije mu rukiko ngo bari mu rukiko nk’abatumirwa batifuzwa mu rubanza rwabo.
We avuga ko abatangabuhamya bashinja bari guhanganishwa n’abo bashinja mu kuburana bakajya impaka.
I Kabarondo aho aba bagabo bakoreye ibyaha byabahamye, abantu batandukanye barokotse bagiye muri uru rubanza bahamya ibyo babonye aba bagabo bakoze mu 1994.
Urubanza rwabo rwabaye urwa kabiri ruburanishijwe mu Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Nyuma y’urwa Pascal Simbikangwa wakatiwe gufungwa imyaka 25 mu 2014.
U Bufaransa ni igihugu cya gatatu gicumbikiye abantu benshi bashinjwa Jenoside batangiwe impapuro zo kubafata nyuma ya Uganda na Congo Kinshasa.
UM– USEKE.RW