Nduba: Umuhoro wamennye amaraso
Polisi y’Igihugu ikorera mu Karere ka Gasabo yataye muri yombi umugabo witwa Ndacyayisenga Theogene w’imyaka 28 imukekaho kwica umugore we akoresheje umuhoro.
Ibi bibaye nyuma y’aho mu cyumweru gishize, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe ubufatanye bw’abaturage n’inzego za polisi mu kwicungira umutekano, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu Supt Theos Badege yavuze ko ibikoresho byo mu rugo birimo umuhoro biza ku isonga mu guhitana ubuzima bwa benshi.
Ndacyayisenga ni umuturage wo mu Kagali ka Butare mu Murenge wa Nduba uhurereye mu Karere ka Gasabo, arakekwaho kuba ariwe wishe umugore we Delphine Uwineza w’imyaka 23, wahoraga umusaba kureka kumuca inyuma nk’uko abayobozi b’aho batuye babyemeza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba yatangaje ko urupfu rw’uyu mugore ruje nyuma y’aho yari yarasize umugabo we akigendera kubera kumuca inyuma.
Uwo munsi biba, Uwineza Delphine yagarutse mu rwe ndetse asaba umugabo we ko yareka kumuca inyuma ndetse ngo yamubwiye ko naramuka yongeye kumuca inyuma azahukana burundu.
Ibi ngo ni nabyo byatumye Ndayayisenga afata umuhoro akadukira umugore akamutema kugeza apfuye, nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nduba yabitangarije urubuga rwa Polisi y’Igihugu dukesha iyi nkuru.
Ubu bwicanyi bukiba, umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), naho umugabo we ajya kuba afungiye kuri station ya polisi ya Gisozi aho akurikiranywe n’ubugenzacyaha kwica umugore we.
Uru rugo ngo rwari rumaze igihe rurimo amakimbirane, dore ko nyakwigendera yajyaga avuga ko umugabo we atita ku rugo kuko ngo wasangaga amafaranga yose ayamarira mu kabari no mu busambanyi.
Polisi y’Igihugu ntisiba gukangurira abantu kubana mu mahoro ndetse bakirinda icyahutaza ubuzima bw’undi muntu, ibi ndetse yabishimangiye mu cyumweru dusoje cyahariwe ubufatanye bw’abaturage n’inzego za polisi mu kwicungira umutekano aho yasuye ndetse ikagira inama imwe mu miryango igiye ifitanye amakimbirane.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Superintendent Albert N. Gakara yasabye Abanyarwanda guha agaciro ubuzima ndetse byaba ngombwa bakiyambaza ubuyobozi aho kwicana.
Ati “Umuntu wese akwiye kuba ijisho ry’umuturanyi we ndetse akamenyesha amakimbirane nk’aya igiye atangiye kugaragara mu miryango mbere y’uko bigera nk’aha, bakwiye kandi kujya bamenyesha ubuyobozi kugira ngo butabarire ku gihe.”
Mu gihe ahamwe n’iki cyaha, Theogene Ndacyayisenga azafungwa ubuzima bwose asigaye kuri iyi si nk’uko biteganywa n’ingingo y’146 yo mu gitabo cy’amategeko agana y’u Rwanda.
INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM
0 Comment
polise nikomeze idufashe guhana yihanukiriye izo nkozi zi bibi kuko birababaje kuba umuntu yaba agitinyuka kwica undi azi naho byatugejeje nubu bikaba bikitigiraho ingaruka!!!!!!!!!MURAKOZE
Ariko aba baginga b’abagabo tubagire gute kweli reba agahinda usigiye abana
Bamenyereye kwica niyo mpamvu.
sabagabo n’abagore kuko bose basigaye batinyu kwicana kubona umugore cg umugabo yica uwo bashakanye ndetse bakabyarana birakabije ingo zubu wee!!!
Aloys,jye numva bashyiraho contract noneho yarangira bakibyumva kimwe bakiyongeza naho biriya byo guhambiranya umugabo na mukiwe sibyo nagato ngo ngaha babne akaramata,nibyo bibaviramo kwikizanya umwe agaha undi umuhini cg umuhoro kuko nta kundi yamwikiza.Jye umugabo uzanshaka ni 3years nakumva tugikundanye tukiyongeza gutyo byakwanga tukarekana ntarwikekwe.Ashwi da biteye ubwoba.
@impamvuyabyo. Nemeranya n’igitekerezo cyo gushyiraho contrat hagati y’abashyingiranwe, n’ubundi byitwa contrat de mariage sinzi impamvu bihinduka akaramata. Ingo z’ubu inyinshi zirahararukanwa cyangwa zikagirana ibibazo ariko kuko amategeko atemerere abantu gupfa gutandukana ugasanga baricanye. Rwose mureke dukore campagne yo gusaba ko habaho gusinya contrat hagati y’abashakanye, kandi isobanura neza buri nshingano za buri wese kuko usanga n’imicungire y’umutungo nayo iri mu bitera amakimbirane mu ngo
erega maye baba akenshi bagirira abana umwe muri bo aba ari umunyembabazi akareba ku ruhande rw’abana akavuga ko aho kugira ngo babeho nabi ababere igitambo. kuko akenshi uyu ufite iyi miterere aba atanakunda abana
ubwo se nkawe wihanukira ugatuka abagabo!!!???…ubwo urumva nta soni ufite?abagabo ni imbaraga z’igihugu ndetse n’isi yose.ahubwo baritonda ubushobozi bafite ntimwakabaye munasepfura.
Yewe nubundi yari yarishe benshi uwo mugabo ndamuzi..ninterahamwe rutwi..ariko abahutu no gutema niba twarabaye dute? Turabogusengerwa..iri tema ryabahutu tumaze kurambirana, ariko basyizeho itegeko ryuwishe nawe yicwa rwose ibi nibiki? Mugiye kumufunga maze mumugaburire arye apakire amabondo Kweri? Mwakwishe isyano rigakurikira uwo ryivuganye? Nango mugye mubakuramo nkabo bishe abandi mugyende mubotse bashirire bagatsindwa na Rwanyandekwe…mubarobanuremo kuko kubagaburira nugutetesha impiri zitagira imbabazi leta nibyigeho rwose, kuko gye ninzayobora…nzagya mbarobanura bicwe arintanurabutwe niba mudashaka guhindura itegeko ryuwishwe nawe yicwa
Wikwirenganya kuko ikibazo ntikiri ku buhutu bwanyu kiri mu kuba imbata z’ibyaha!Ntabwo rero ububata bufite aho buhuriye n’ubwoko kuko satani ntatoranya ahubwo abo yagize imbata bose n’ubwo baba atari abanyarwanda ntibatinya kumena amaraso kuko sibo babikora ni satani ukorera muri bo!Muri Somaria, Sierra Leone, Kenya, Liberia, South Africa n’ahandi hagiye haba ubwicanyi ntihabayo abahutu,icyo bahuriyeho ku babikora bose ni Se umwe witwa Satani(Their Boss).Cain se w’abicanyi ku mubiri yabwiweko ibyo atekereza gukora ari bibi mbere y’uko abikora nyamara aranga arabikora;Imana imubajije ati njye sindi umurinzi wa murumuna wanjye, iti ubaye ikivume,igicamuke n’inzererezi!Ariko Imana ntiyamwishe ako kanya, n’abandi rero kubica siwo muti kuko n’ubundi mu mwuka barapfuye, ahubwo nibahindure imifungire umuntu afungwe ababazwe kugeza ubwo azicuza ibyo yakoze nabo kubakuraho ni ukubaha agahenge mu gihe bategereje gucirwaho iteka mu muriro utazima!
Mwasaritswe n’urwango, uriyitirira ubwoko se ngo uyobye bande? Uriya umusomye mo ubwo bwoko ute, muvandimwe? Iki gihugu turakizi cyane mugenzi nk’abakivukiyemo tukanakibamo kugeza uyu munsi. Nta bwoko ku isi bw’ubutagatifu bubaho (buri bwoko bugira ababi n’abeza). Cyangwa ugirango ba rukaraba nkaba twarabibagiwe?! Gusa, ku bwa kiriya kibazo, Leta ikwiye kwigana ubushishozi ikibazo cy’umutekano muke kirangwa henshi mu ngo zo mu Rwanda.
Ariko ubuhezanguni bw’abanyarwanda buzarangira gute? Ese mwaturangira ukuntu mupima ko abantu ari abahutu? Ko bivugwa ko amoko yazanywe n’abazungu ubundi ntayabaho,ubu n’abazungu bandika izi comments zivuga amoko? Njye nemera ko ntamuryango utagira ikigoryi kandi ibyo biri mumoko yose.
Nukuri Police yacu Mufite akazi toroshye Izi nizimwe mu Ngaruka za Genocide abahanaga bavuze.
ARIKO HARIKINTU NSABA LETA YU RWANDA AHO BIGEZE, BAHINDURE ITEGEKO RIHANA UWISHE UNDI NAWE YICWE, KANDI BIGYE MUBURYO BWIGUTIRWA VUBA NABWANGU, NTUSHOBORA KUMBWIRA NGO UMUNTU YISHE UNDI URAMUFUNZE UKUBITIYEHO NOKUMUGABURIRA, IBI NAGAHINDA KUKO URORA IMPIRI, NANGO NIBA MUTABISHE ABANTU BAREBA MUGYE MUBAROBANURAMO MUGYENDE MUBOKEREZE HIDYA IZI NINTERAHAMWE ZIBA ZISANZWE ZARISHE, NGO AKABOKO KAMENYEREYE KWICA KARUHA ARUKO GACIWE..NIMUBICE ABA BATSINDWE..UMUNTU YICE MUMUFUNGE .MUMUGABURIRE, KUKI SE INGONA YICA UMUNTU IKARASWA, UMUNTU YAKICA UNDI MUKAMWARIKA? NONE SE ABA ATANDUKANIYE HE NAYANGONA NYAMANSWA,? ESE MUBA MUMUBITSEMO IKI NGO AZAMARE IKI? MUHINDURE ITEGEKO TUZARISYIGIKIRA NIBWO IRI YICWA RYINZIRAKARENGANE RIZACIKA PLZ
erega ngo uwakarabye inkaba ahora arekereje! Uyu mugabo wasanga ataribwo bwa mbere yishe akoresheje umuhoro. Niba ari ubwa mbere wasanga yarashungeraga muri jenoside areba uko abandi babikora. Ntibizoroha!
rwose nimushyireho contrat umuntu narambirana nundi aceho undi nawe ajye mubuzima bwe,izimpfu za hatonahato ni uko leta ihambiranya abantu nkaho ubutane cg contra mubishyizeho byabagora ikindi kandi twiyamye bariya bantu baza murgo rw`umuntu ngo ngo baje kunga umugore n`umugabo niba baba bananiranywe mwagiye mu bareka umwe akajya ukwe batarinze kwicana.
Ejobundi sibwo Ministre yatubeshyaga ko hari umutekano usesuye?? Erega ibi ni kimwe mu ngaruka z’imiterere mibi y’amategeko yacu, iyaba bahitaga bicirwa ku mugaragaro ubutaha abandi bafite icyo gitekerezo bahita babireka nah’ubundi aya maraso arakomeza kuzana umuvumo, twese bizatugaruka kuko turebera umwicanyi ducecetse ngo tutavugwa nabi… Igihano cy’urupfu kirakenewe, kuko uyu agiye kuba umuzigo kuri Leta, izamutunga, imuvuze, imurindire umutekano… Ahemberwe ibyo yakoze kandi ku mugaragaro.
Birababaje cyane.kamere izirana n’ibyiza yanga cyane iby’Imana.Abavuga kandi ntimukabe abahezanguni ngo ubugome mu buvuge ku moko(hutu)kuko ikibazo nuko abantu batarasobanukirwa n’urukundo rw’Imna
kubera sekibi uba ushaka ko hahora ibibi mu Mu bantu.
ngusabye kushyiraho igitekerezo cyange
maze kandika bikiri byiza ariko mwaretse kukora amarangamutima
Ubuse tubigire gute nkaba tarashaka? uru nirwo rugero muba mutwereka? cg gushaka tubyihorere, niba (gushaka=kwicwa).nyamuneka mudutabare, leta nirebe kure uwishe nawe yicwe ntawakongera. nah’ubundi ntaho tuva ntaho tujya!!!
uziko abantu musetsa cyane, ngo uyu mugabo ni umuhutu? ninde wabikubeshye se? njye nturanye nawe yewe turanaganira,
hanyuma yari umuhutu ari muri ARG?
Ariko ubundi ubuhutu bupimirwa he? Ngo ubwo nawe yarishe? Ninde uzi urwo se yapfuye muri genocide? Mwagiye muvuga ibyo muzi! Ndumiwe!!! Kiretse niba uwishe umuntu wese ubwoko bwe buhita buhinduka umuhutu!
nawe uri interahamwe mugenzi w’wuwo mwicanyi ndumva uri kumuha penetensiya mgo ni umututsi!!! nta mututsi utemana uzabaze!!
Don’t say this again
ariko abantu mwarasaze pe ubuse uyu iby’amoko abitumwe nande ubundi iyo ubuze icyo uvuga uraceceka ndabona ibyo yanditse ntakamaro bimaze[plz il fout tourne la langue sept fois avant de parle]ntugate umwanya utanga ibitekerezo bidafite akamaro.
Muri mandat y’ubutaha muzantore mvugurure amategeko:1.Gushyiraho contract ya marriage bahararukwana bagatana!2.Gusubizaho igihano cy’urupfu,icyo wicishije akaba aricyo wicishwa!3.Gusubiza imitungo ya Leta ikamburwa abayinyereje!!
Erega nimumurenganye sha akabaye icwende nikoga ariko bagiye bica umushenzi 1994 urugero ni ruhagije ar
@ Mwiza: Eeeee ngo “nta mututsi utemana uzabaze” sha bamariye umuryango wanjye ku icumu nange mbakizwa n’Imana i Tingitingi kd bicaga bavuga ngo turi abatutsi ubwoko bw’Imana…. Ubwoko bw’Imana bwicisha imbunda, buca abantu amaboko, bufomoza abagore batwite, bukicisha inkoni,… ngayo nguko. mbarokotse naragarutse bashaka kunyica psychologically twigana mbarusha bakantuka ngo Tingitingi…babura icyo bandika mu ibazwa bakaza ngo wa mu TINGITINGI abigishe……nakumiro.
UBUYOBOZI BUJYE BUTANGA UBUTANE HAKIRIKARE BATABANJYE KUGORA ABABUSABA KUKO NTAWE UBA ADASHAKA KUBAKA ARIKO IYO YAGIYE GUSABA UBUTANE BIBA BIGEZE KURE RETA RERO IYO IBAGOYE BAGAKOMEZA KUBANA BIHAMBIRANAHO HAMWE NAHAMWE NABO BIBAVIRAMO KWICANA KD NYAMARA BABATANYIJE KUNEZA ABANA BABONA UMWE MURIBO UBITAHO ARIKO IYO HAJEMO URUPFU MURABYUMVA UMWE ABA APFUYE UNDI MURIKASHO RETA IJYE YOROSHYA IBIBAZO MUGIHE BANYIRABYO BABYUMVIKANYEHO
Comments are closed.