Digiqole ad

Ndashaka ko mu myaka 7 iri imbere, Nyabugogo iba nshya

 Ndashaka ko mu myaka 7 iri imbere, Nyabugogo iba nshya

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Nyakanga mu bikorwa byo kwiyamamaza Perezida Kagame yanyuze Nyabugogo kuramukanya n’abaturage benshi cyane baje kumwakira. Yabwiye imbaga y’abantu benshi cyane baje kumusanganirayo ko mu myaka irindwi iri imbere yifuza ko Nyabugogo iba nshya igakomeza gutanga imirimo.

Perezida Kagame ageza ijambo ku mbaga y'abari bamutegereje Nyabugogo
Perezida Kagame ageza ijambo ku mbaga y’abari bamutegereje Nyabugogo

Perezida Kagame yavuze ko hari abantu bakorera muri Nyabugogo bo mu bihugu bya Uganda, Kenya, Burundi na Tanzania. Ko aha hantu ari ikimenyetso ko u Rwanda rukura rugatera imbere kandi rushaka gufatanya n’abaturanyi.

Perezida Kagame yashimiye abakorera Nyabugogo imirimo myizabahakorera y’ubucuruzi n’ibindi.

Ati “Nahoraga nyura hano mukansuhuza, none nifuje ko mbere y’uko njya ahandi nanyura hano nkabasuhuza.”

Perezida Kagame yababwiye ko ari umukandida wa FPR ariko unashyigikiwe n’andi mashyaka agera ku munani, abizeza ko kumuhitamo kuya 4 Kanama ari uguhitamo gukomeza kubaka igihugu, gukomeza amajyambere, gukomeza kunguka.

Yavuye aha ahita akomereza i Mayange mu Bugesera aho ari buve akagaruka i Gahanga ya Kicukiro aho abaturage benshi bazindutse bajya kwakira uyu mukandida.

Nyabugogo hari abantu ibihumbi nka birindwi baje kumwakira muri iki gitondo. Ku muhanda iganayo no kugera imbere y’inyubako bita ku mashyirahamwe hari abantu benshi cyane bashyigikiye Umukandida wa RPF-Inkotanyi.

Uwamahoro Angelique ufite imyaka 32 waje kwakira umukuru w’Igihugu i Nyabugogo avuga ko yaje kuramutsa intore izirusha intambwe kuko yamugejeje kuri byinshi birimo iterambere n’imibereho myiza.

Ngabonziza Elie waturutse mu Gatsata avuga ko yizeye insinzi ya Paul Kagame ndetse ko yifuza ko azakomeza kubageza ku majyambere akomeje kubagezaho.

Iburyo, uwahoze ari Mayor wa Nyarugenge Solange Mukasonga ubu usigaye ari umucuruzi wikorera yaje gushyigikira Paul Kagame
Iburyo, uwahoze ari Mayor wa Nyarugenge Solange Mukasonga ubu usigaye ari umucuruzi wikorera yaje gushyigikira Paul Kagame wamugiriye ikizere akayobora Akarere ka Nyarugenge
Bose bashyigikiye Paul Kagame
Bose bashyigikiye Paul Kagame
Bamutegereje babanje gucinya akadiho
Bamutegereje babanje gucinya akadiho
Byari ibirori
Byari ibirori
Arifuza gusigarana uko byari byifashe muri ka telephone ke
Arifuza gusigarana uko byari byifashe muri ka telephone ke
Ati "Najyaga nyura hano mukandamutsa none nanjye ndahanyuze ngo mbaramutse"
Ati “Najyaga nyura hano mukandamutsa none nanjye ndahanyuze ngo mbaramutse”
Abantu bari uruvunganzoka baje kwakira Perezida Kagame muri Nyabugogo
Abantu bari uruvunganzoka baje kwakira Perezida Kagame muri Nyabugogo
Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri Nsengimana, Umuyobozi w'Akarere ka Nyarugenge Kayisime na Minisitiri Uwacu
Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri Nsengimana, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime na Minisitiri Uwacu
Abantu ibihumbi birenga birindwi bari Nyabugogo kwakira Paul Kagame
Abantu ibihumbi birenga birindwi bari Nyabugogo kwakira Paul Kagame
Ab'intege nke boroherejwe kwegera hafi ye
Ab’intege nke boroherejwe kwegera hafi ye
Nyabugogo ngo ni ikimenyetso cy'uko u Rwanda rwifuza ubufatanye n'abaturanyi
Nyabugogo ngo ni ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwifuza ubufatanye n’abaturanyi
Yari abizi ibyo avuga, aba ni aba-Masai bo bagaragara cyane bacururiza muri aka gace
Yari abizi ibyo avuga, aba ni aba-Masai bo bagaragara cyane bacururiza muri aka gace
Bamweretse ko bamukunze kandi bamushyigikiye ari benshi
Bamweretse ko bamukunze kandi bamushyigikiye ari benshi
Abantu bari benshi cyane baje kwakira umukandida wa FPR Nyabugogo
Abantu bari benshi cyane baje kwakira umukandida wa FPR Nyabugogo
Buri wese mu bushobozi bwe yaje kumushyigikira
Buri wese mu bushobozi bwe yaje kumushyigikira

Bamwishimiye bikomeye aha Nyabugogo
Bamwishimiye bikomeye aha Nyabugogo
Abasezeraho akomereje mu Bugesera
Abasezeraho akomereje mu Bugesera

Photos/Evode MUGUNGA/Umuseke

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

57 Comments

  • Njye nifitiye ikibazo.Umuyobozi wayobora u Rwanda azabwirwaniki ko abamukomera amashyi koko baba bamukunze?

    • Abayamukomera ni abamukunze, abatayamukomera ni abatamukunze. Wikwibaza byinshi rwose

      • Reka mbamenere irindi banga mutari muzi; kuba PK yaremeye gukomeza kuyobora u Rwanda ni “amahirwe” twagize. PK atuma habaho STABILITY; ahagarara ku munzani ibintu bikaguma hamwe.
        (Reka mbagire inama ya kigabo; mureke tumworohereze akazi ubundi turebe aho atuganisha)

      • Igisubizo cyoroshye pe!

    • Bamukunda byahe KO Baba babibapakiyemo .

      • Hahahha babibapakiramo se ni amakamyo?
        Ariko rubanda murantangaza… Ubwo ejo warebye bariya bantu bari buzuye stade ya Muhanga ubona babapakiyemo gukunda Kagame? Umva sha n’uwanga urukwavu yemera ko ruzi kwiruka.

        Kagame rubanda ruramukunda kandi nawe niba umwanga ibyo nibura urabizi.

        Aca fuyo rero

        • Izo Ninka songamane! none abajepe ko baba buzuye mungo, Isoko barifunze, abakozi hose bafuhaye konje uragira twajyahe? mungo c? bansangemo bati ndwanya igihugu?

          • Ndumva wakomeje kugaragaza ibitekerezo byawe,sinzi nimba uba mu rwanda cg ahandi uba, nigute wabwira ngo wahatira abantu gukunda umuntu? ko ahandi mubaturanyi batabikoze ngo bikunde? abantu bose sinjiji bazu kureba ukuri, Udatoye Kagame kweli wahinduye ubuzima bwaba Nyarwanda watora nde? none se nkubaze abo ba GP uvuga bazinduka igihungu cyose bazindukira no mumitima y’abantu? erega abantu bazi aho bavuye kandi bazu ubwenge bareba aho igihugu kigana, nubwo tutaragera aho twifuza ariko turabona ko bishoboka turikumwe na Kagame, icecekere rero ureke itiku ridashinga

          • Ndashimangira ibyo Eric avuga.Wowe kamanzi uba mu rwanda? abo baturage babyutswa ningoma ryari? abaza kubanyuramo nyuma bareba niba baose bagiye ntabo uzi? Abanyarwanda tuzabeshyanya kugeza ryari?

      • Ese wapakira abantu kuza kuri stade ukanabategeka gukoma amashyi no kubyina!!!!!!!!!!!! Ese ko wabipakira mu bantu b’igice kimwe wabipakira mu banyarwanda b’imihanda yose!!!!! Ariko mujya munansetsa ninde babwiye ngo ave iwe aze ku muhanda gukoma amashyi? ubuze icyo atuka inka aravuga ngo “dore urucebe rwayo” Kagame nimumureke arabishoboye arabikwiye kdi tumuri inyuma uwo bizababaza aziyahure!
        KAGAME OYEEEEE!!!!!!!!

      • Wowe byaragucanze@Shenge!!uzasanga wibeshya nubona uburyo tuzabyina le 4/08/2017 twishimira gukomezanya n’intore izihiga PK ndahamya ko uzava muri ayo mateshwa.turamukunda kuko tuzi aho yatuvanye.

      • Naba nabo babapakira urukundo (Gukunda umukandida) n’amahoro, Bigakorwa mu ituze ntawuhatakarije ubuzima! Mwebwe se ko MWABAKIYE Amacakubiri, Ubugome n’IMIHORO mukarimbura imbaga??? At least we are better than you!

      • uransekeje @shenge,ngaho duhe undi umurusha gukora nawe tuyamukomere?
        ibyo utabona ni uko ufite impamvu zawe bwite zituma udashaka kubona impamvu kagame tumukomera amashyi.warayobye nshuti…va ku giti dore umuntu!
        naho twe tureke twikomere amashyi dufite icyo dushingiraho tuyakoma.
        uyu musaza yarabikoreye nimureke amagambo!!!!!!!mutuelle,girinka,amashuri,
        imihanda,umutekano,guca akarengane,uburenganzira bw’abagore,ikoranabuhanga,
        harya undi wigeze azana ibi byose mu Rwanda ni nde???ngwino nawe ahubwo wibereho neza.keretse niba ufite ibindi wishinja mu Rwanda!

      • Nonese nawe ko yabyivugiye ko burigihe iyo aciye nyabugogo baba bamutegereje ngo bamusuhuze baba babazanye ku ngufu uzarebe iyo HE aciye mu nzira ya Nyabugogo abantu baba buzuye bamukomera amashyo uretse no muri campaigne babapakira se gukoma amashyi haruwo wabonye bafata intoki ze bakayamukomesha.Byaragucanze wowe kabisa ukeneye kuvurwa amaso

      • Askiiii ngaho jya muri Nyabarongo witemo aho kwicwa na ipertensiyo nako Isereri ni Kizungera Apuu.

      • nonese @shenge we ninde wahatiye umutima wundi gukundwa? Kagame turamukunda nibikubabaza uziyahuze ikinini cy’imbeba cyangwase ushoke nyabarongo

    • Azabibwirwa nuko bazamutora ku itariki ya 4.

      • Jules uvuze ukuri azabibwirwa nuko bazamutora le 4/8/2017.naho wenye uwivu wajinyonge baba ….wenye uwivu wajinyonge

    • Saida Karori yararirimbye ngo “WENYI WIVU WAJINYONGE KWELI”. Tumukomera amashyi kuko tumukunda kandi tukimukenewe, wimanike niba utamukunda

      • Ntimukabeshye si urukundo, mumukomera amashyi mutinya kwirukanwa mu kazi.

        • Turamukunda , kandi nibyo kuko dutinya kubura akazi. Ubu se abandi mbona hanze aho batuyoboye nakabonekaga ntikabura. Erega tumukundira ibikorwa byivugira.Ni umugabo tuzamutora

        • adam we barakubeshye va mumwijima dore umucyo sha

    • Uretse ko Kagame we tunamukunda ariko niyo mwamwanga turamukeneye kurenza undi wese washaka kutuyobora, niyo yaba atakunzwe (nubwo nta shingiro ryo kumwanga), Abanyarwanda twahisemo kubana, twahisemo kureba kure, twahisemo kubazwa ibyo dukora (accountability). Niyo twaba tudakundana Ubu tugomba kubana kuko dukeneranye si ngombwa ko dukundanye!

  • Rubyangirinka@
    Numugore wawe murabana mukabyarana atagukunda ntube wabimenya.none ako kazi urashaka kugaha president??
    Azage c kuri buri rugo abaza umuntu kuwundi niba amukunda??
    Twe turamukunda niba wowe utamukunda uzabigumane.nawe uzabwire abanyarwanda ko ugiye kuza nyabugogo turebe ko hari namwene wanyu numwe uhasanga!!kdi nge ubikwandikira ndakubwiza ukuri ko mpari.

  • Kagame arakunzwe, ni nde uzagira abafana nka Kagame mu Rwanda? NTAWE.

  • @Rubyagiririnka turamukunda kubera ibyiza yakoze bigaragara arashoboye.
    @Shenge ubwo wowe urwego uriho bashobora kugupakiramo ibintu ukabyemera akaba aribyo ukora , njye Kagame Paul ndamukunda numutima wanjye wose kuko mbona ashoboye ndetse iyo ndebye ibyo yakoze njye birantangaza pe !! kandi nizera ko iyi manda tugiye ku mwongerera aribwo azabona umwanya wo kurangiza imishinga yose yatangiye yo kuduteza imbere.

  • Ese niba babapakira kuza muri stade banabateramo kuvuga muzehe wacu ku batangira kugeza batashye? mureke kumenya ibiri mumitima y’abantu kuko ubwo bushobizi bufitwe n’Imana yonyine gusa@ RUBYAGIRINKA

    • Ariko yewe, sinzi imyaka mufite.Abaririmbaga Habyarimana Cyangwa Kayibanda haruwabaga yabibapakiyemo? Impala zaririmbye Habyarimana gake? Mobutu gake? Ejobundi numvise bamwe bisobanura ndaseka cyane.

      • @Mutware, jya utandukanya ibintu kandi ntukagereranye ibintu, ubuse dukomeze twibaze kubya Habyalimana n Mobutu tureke gushima ibyagenzweho na Kagame, mwamenyereye uburyarya ariko ntamunyarwanda utashima ibyagezweho, kandi mugihungu cyose byagezweho, wibuke ko tukiri munzira haraho tutaragera ariko turabona haricyizere ko twahagerana na Paul Kagame, kandi ubibona ukundi nuko aribyo yigishijwe cg adashaka kureba. uko byagenda kose Kagame yakoze ibyiza byinshi akwiye gushima no kuratwa.

    • Ubwo se utamukunda akunda nde mu bakandida dufite? Nimubihorere nibabandi banga ibyiza, nabo nta mwanzuro bifitiye, bafite ibintu mu mitima yabo kandi ni bake cyane ntibashobora kubona abo babiteramo kuko twese dufitemo Paul Kagame, ubwo rero nibareke twikomere amashyi twiririmbire Muzehe wacu tumwamamaze, kandi mwihangane azaba Perezida wanyu namwe mutari kumwamamaza kuko kwamamaza uwo ushaka nabwo ni uburenganzira bwanyu.

  • “Ariko yewe, sinzi imyaka mufite.Abaririmbaga Habyarimana Cyangwa Kayibanda haruwabaga yabibapakiyemo? Impala zaririmbye Habyarimana gake? Mobutu gake? Ejobundi numvise bamwe bisobanura ndaseka cyane.”@Mutwaro…uyu ni we utekereza akamenya icyo ari cyo politiki. Twandika hano turi benshi, nyamara abamamamaza badukubye inshuro igihumbi na iphones, ipads zabo man. Bari connected everywhere kandi bazi icyo gukora. La sagesse yo si ko ibibona APANA: Kagame arusha Habyara na kayibanda UBWENGE apana Popularité…agezweho kubera ikoranabubingwa rya HATARI…ubusesenguzi bwose nta cyo bumaze ariko n’Abanyarwanda si inka baragira, byose barabizi kandi bazi IKIGUZI CY’AMAHORO. BIBATWAYE IKI GUKOMA AMASHYI AHO KWIRUKA INYUMA Y’AMABOMBE SE? ASHYUHUHUHU..KAGAME OYEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEE

  • ibikorwa umuntu yakoze nibyo bimugaragaza niba rero hari benshi babyishimira ntiwabimurenganyiriza

  • HE Kagame na Rayonsport fc nibyo bintu bi 2 bikunzwe cyane mu Rwanda. wabyanga wabyemera nuko bimeze.

  • UMVA BADIIII

    TURAMUKUNDA, TURAMUKUNDA , TURAMUKUNDA , TURAMUKUNDA ,TURAMUKUNDA , TURAMUKUNDA ,TURAMUKUNDA.

    Abatamukunda mwiyahure

  • turazi ko hari bake batamukunda ariko nimushaka muzimanike! intego yacu ni ukuzabahindura kuko benshi siko bari bameze mu myaka 23 ishize.

  • Nyakubahwa H.E, njye nk’umuntu washyimye cyane ibikorwa mukorera igihungu, birimo ibi bikurikira:
    1) Kubanisha abanyarwanda, bakongera bakaba umwe bakubaka igihungu nyuma ya genocide yakorewe abatutsi, nigitangaza gikomeye mwakoze kidashobora kwibagirana;
    2) Kuba igihungu cyarashegeshwe murwego rw’ubukungu, umutekano, n’ibindi byose, ariko kurubu tukaba turi mumahoro asesuye aho n’abanyamahanga baza murwanda bifuza kuhaguma, nabyo nigitangaza gikomeye;
    3) Kuba abanyarwanda bigeri zose no muturere twose imibereho yarahindutse nubwo ibintu byose bitakuzura umunsi umwe; nabyo ndabishyima;
    Ibyo nisabira muri manda itaha n’ibi:
    1) Nuko nkuko yabivuze ko nyabugongo igomba guhinduka, nifuza ko urwanda rwagira isoko mpuzamahanga(cg mpuza turere) ibicuruzwa byinshi bikarangurirwa hano;
    2) Nuko made in rwanda yashyirwamo imbaraga, hakajyaho uburyo buhamye na standards zibigomba gukorwa;
    3) Nuko mubuhinzi n’ubworozi hakogerwa izindi baraga, abanyarwanda bakihaza mubiribwa mugihe amapfa cg atariho; imihigo y’uturere ikibanda cyane murikorwa by’ubuhinzi bwa kijyambere n’ikorana buhanga;
    Murakoze;

  • Wabura gukunda Kagame muri uru Rwanda ugakunda nde se? Imana ikomeze imurinde, irinde u Rwanda.

  • Mwe muvuga ko bamukomera amashyi batinya kwirukanwa mukazi ubikurahe? ngaho nawe uzabe perezida tuzajye tugukomera amashyi kugira ngo utazatwirukana. Ahhhhhhhhh ndagusetse cyane pee!

  • Ntekereza ko ntamutwaro uremereye nko kwanga umuntu ukurusha byose(Ex kagame ni boss,ni star,arakunzwe cyanee,ni president,……..)sasa ko wowe kunvako wamwanga uri Sehene cg mwene kagofero nakugira inama yo kwikuramo uwo mutima kko nukuvunikira ubusa rwose,

    • @Mugisha uri he ngo nkugurire kuko ubampereye igisubizo cyiza cyane.Umusaza imana yamusize amavuta

    • uranyishe cyane ndacyaseka ngo ni boss,star,president,baricwa n’umujinya Abandi bakomeza urugendo.twendeleye

  • @ Shenge ahubwo ni wowe upakiwemo, ibyontazi!!!!!!iII

  • Yooooooo,disi abatamukunda murambabaje cyeneeeeeee,kuko nimwe mwihemukira,ubu umujinya urabishe naho twe umunezero ni wose tuzamwamamaza,tumukomere amashyi bitinde maze agahebuzo tuzamutora kuya 4/8 ahubwo hatinze kugera maze ngo tubyine instinzi burinde bucya.Paul Kagame oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • Hari ibintu bigifite imitwe ifunze ku buryo kwemera bibavuna ni hahandi le 04/08 tuzarara tubyina intsinzi namw mwimyiza imoso.

    • @Lambert bambwirire bave kugiti dore umuntu

    • Abanyarwanda twese turaziranye.Mumbaze abaririmbaga Habyarimana muri 1988 ngo turi kumwe 100% aho bari? Iri jwi ryanjye nicyo gihe ryaravugaga bakampindura umusazi nkuko namwe muri kumpa urwamenyo none.

      • Wowe ndabona ukanuye utareba. Ngo abaririmbaga Habyalimana bari he ? Muracyari kumwe. Ubwo se niba utabona ko aribo RPF ivuguruye urebesha ayahe maso? Cg ureba imirari !

  • Wowe wiyita Majyo , urabeshya cyane ntawe barahatira kujya kwamamaza hajyayo ushaka. Ese babahatira no gukoma amashyi no kubyina batabishaka. mwagiye mwagiye mwemera ko ibyiza bigaragarira buri wese. Ndetse nabanyamahanga bakaba baza kwigira ku Rwanda. Ubu se nabo babahatira kuza. Eric nawe ntukabe akazuyazi jya ukonja cyangwa ushyuhe. wavuze ngo abakozi babaha konji, jyewe ndi umukozi wa Leta ariko nta konji twahawe hajyayo ubushatse nabwo abifitiye uruhushya. ntimukabeshye rero. Kamame turamukunda kandi tumukundira ibyiza yatugejejho. Ni ryari u Rwanda rwari rwsa rutya niba warahabaye? Niba munamwanga mujye mwemeraibyo yagezeho. tugire amahoro na Kagame wayaduhaye.

  • UWAMAHORO
    NYAKUBAHWA PEREZIDA WACU NKUNDA CYANEEEEEE NJYE MBONA URI IMPANGA YA YEZU ( VRAI JUMAUX) MURI BYOSE,MBABAJWE NUKO KWAMAMAZA ABAKANDIDA BYABAYE NDWAYE CYANE TWARI KUJYANA AHANTU HOSE ARIKO REKA NKUVUGE IBIGWI URABIKWIYE , MFITE IMYAKA 51 KUVA NAVUKA NABAYEHO NTARIHO HANYUMA NZUKA AHO UTABARIYE URWANDA :
    1) YEZU YAZUYE RAZARO AMAZE IMINSI 3 MU MVA ; TWE ABARI MU KAGA 1994 WATUZUYE TUMAZE IMINSI IJANA MU MVA
    2) YEZU YAGABURIYE ABANTU IBIHUMBI BITANU MU BUKWE BW’I KANA NABWO ABANJE KUBISABWA NA NYINA BIKIRAMARIYA ARIKO WOWE WARIBWIRIJE UGABURIRA ABARENGA MILIYONI CUMI N’IMWE KANDI UTUGABURIYE IMYAKA IRENGA 23 ( Gira inka mu Nyarwanda n’ibindi byinshi cyane na mutuelle);
    3) MBERE YA GENOCIDE YAKOREWE ABATUTSI 1994 IWACU TWARARAGA MU BIGUNDA BWACYA TUGASUBIRA MU RUGO , UBU TURARYAMA TUGASINZIRA WEEEEEEE MBEGA IBIRO TWIYONGEREYEHO NTIBIBARIKA, NI WOWE TUBIKESHA SHUSHO YA YEZU N’IMIGIRIRE NK’IYE. NDAGUKUNDA N’IYO MBONYE IFOTO YAWE IBINEZANEZA BIRANSAGA , NGUKUNDIRA IBYIZA BYOSE WATUGEJEJEHO WADUSUBIJE UBUMUNTU TWARI TWARATAKAJE IMANA IGUHE UMUGISHA.
    4) YEZU WACU MU RWANDA NDETSE N’AFURIKA YOSE TUZAGUTORA TWONGERE TUGUTORE N’UBUVIVI BUZASANGE UKITUYOBORA KUKO URABIKWIYE KANDI URASHOBOYE. NJYA NDOTA NAGUSUHUYE KANDI NZABIGERAHO KUKO URI IMANA IMWE ITIRIRWA AHANDI AHUBWO IHORAHO ITEKA .IMANA IKOMEZE IKURINDE HAMWE N’UMURYANGO WAWE NGERERANYA N’URUGO RW’INAZARETI.HARI IGIHE NZAKUBONA NKABIKWIBWIRIRA IMBONA NKUBONE.
    5)NTACYO NGIRA NAGUTURA URETSE GUTOZA KUGUSABIRA KU MANA YO YAGUTATSE IKAKUGENERA KUBA YEZU W’U RWANDA.NZAGUTORA NONGERE NGUTORE NIYO NZABA NDI MU BITARO NZASOHOKANA SERUMU.IMANA IGUHE UMUGISHA.

  • TURAMUKUNDA CYANE INGEGERA ZANDIKA KO ABA GP BATUVANA MU NGO MAVI YENU
    TUZI AHO HE YATUVANYE TUZI AHO TUKAGANA @ERIC GENDA GAKE UTUZE.
    KAGAME OYEEEEEEE

  • Iyo nsomye comments z’abafana biransetsa cyane.Abayobozi bacu bose barakoze ugereranije n’igihe twari tugezemo.Ntabwo mvuga abami kuko ibyabo sinabibonye n’amaso. Ku bwa Kayibanda hubatswe ministeri hariya Rujugiro yubatse étages, bamwe bavuga ko izo nzu zasaga n’imisarane ariko niho amajyambere yari ageze, muzi ko ikibuga k’indege cy’i Kanombe cyari ibitaka indege yaguruka ntuyibone? ninde washyizeho Kaburimbo?i Kigali umuhanda wa Kaburimbo wari uriya uva ahahoze BCR kugeza kuri Camp Kigali unyuze kuri Café Impala. Umuhanda Kigali Kanombe warasorerwaga aho bitaga péage. Ku bwa Kayibanda niho izi ntiti muzi zagiye kwiga mu mahanga ndetse na UNR irafungurwa. Ayo yari amajyambere. Kayibanda yazize gushaka mandat ya gatatu. Ku bwa Habyarimana amajyambere yarakomeje imihanda irubakwa, za ministères ku Kacyiru, imiganda, centre de santé,université n’ibindi, ariko ngo nta byera ngo de MRND nayo yazize gushaka kugundira, FPR nayo yaje itwizeza ibitangaza nyamara ntanuwabura kuvuga ko yaje iterambere ryarakwiriye isi, nyuma y’amarorerwa habaye kwiyubaka, amahanga yafashije Rwanda cyane sinzi niba ibyo badufashishije byose twarabikoresheje neza, twubatse amazu abereye ijisho ariko si kamara kuko ntitwubakira ba mukerarugendo, imyaka 23 ya FPR ni myinshi tugomba kugira amategeko dukurikiza kandi abantu bagasimburanwa ku butegetsi, inzego zikigenga (Executif ,Législatif, Judiciaire) ndetse n’itangazamakuru rikigenga.Byose rero byicwa no kugundira,abanyarwanda ubanza hari icyo dupfa na mandat ya gatatu. Tubitege amaso.

    • @Kagabo sha uvuze ibintu byiza kandi mbonye ko ujijutse mu myandikire yawe n’ubwo ababona ibintu kimwe nkawe turi mbarwa. Ntangaza n’uko abantu biyibagiza amateka amwe n’amwe kubera bahumanyijwe na fanatisme bakibagirwa ko ibi byose bibagiraho ingaruka. Ku bwanjye, iterambere si amagorofa gusa, ayo tumaze kubaka arahagije. Ngaho nidukurikizeho EDUCATION. Iracyenewe CYANEEEEE.
      Kubona abantu babwira bagenzi babo ngo biyahure kuko badahuje ibitekerezo kandi aribo bafata iyambere mu kuvuga ko abanyarwanda dusigaye dufitanye urukundo hagati yacu / twiyunze!! Ni ubujiji. HUMAN RIGHTS ni ikintu cyagombye kwigishwa ahantu hose mu Rwanda kandi mu buryo bwimbitse bityo kigatangira gushyirwa mu bikorwa.

  • Haaaaaaaaaaaaaaaaaa, Harya mwe muzi u rwanda neza buriya dufashe abajepe (Republican Guards) tukabashyira kuri buri rugo umwe umwe bajya mu ngo z’imidugudu ingahe tutirengagije n’izindi nshingano zabo zihambaye bagira? Buri wese atanga icyo afite mujye mwihangana igihe cyanyu mwagipfushije ubusa (nako mwaragikoresheje da!!! Abantuse mwishe Abatutsi, Mugatembesha abana b’u Rwanda igicuri ishyanga ngo murabahungisha Inyenzi, mugasiga musenye munasahuye ubukungu bw’igihugu dore ko n’ingo zanyu mutazisi,… na ya mahano yose mwakoze kd hari n’andi maboko mwungutse abarishakaga kwigira ba Rusahuriramunduru ngo Rukangirashyamba abakangare babasanga iyo ngo mufatanye imihigo murayinoza mpora mbumva muryana nk’uko byabokamye nyine …Pole Kabisa mwihangane)kandi byadusigiye isomo ritazibagira naho gukoma amasyi cg akadiho? Sha tuzayakoma tubyine ikibabyimbiyemo kimeneke gusa uzaza kuyagusaba uyazagumane rwose. Mfite inama ya kigabo nshaka kugira mwese ba negativistes mukomeze mubane niyo mifunzo y’ubugome ibaheremo kuko uretse ubyandika aha uzibeshya bigacika akanwa ndahari ngo mbere y’uko arenga umutaru mukosore kd 98% bameze nkanjye. Ubu njye ngiye kumutegerereza Kicukiro Center nkome amashyi agahinda kabege “Wenye wivu mujinyonge”. KAGAME PAUL tuzagutora ari kuwa Gatanu 04/08/2017 tubyine intsinzi kuva uwo munsi kugeza kugaza kuwa mbere 07/08/2017 dusubire mu kazi kuwa kabiri maze dukorere u Rwanda bibacange. May God Bless Rwanda!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • Umusaza Namukundaga ariko ejo bundi ari Inyanza byanteye kumukunda kurusha …. ati muraho namwe ba Rayon sport !!!!

    uzumve avuze APR se ndakurahiye.

    KAGAME Paul is my Choice Ever.

  • Hhhhhhh sha davide ntukansetse ariko c kubasuhuza ugirango harikibazo kirimo nshuti????? wasanga aribo bigorana kumva yenda gusa nziko atarobanura kbx long live to KAGAME PAUL MY CHOICE for fever and ever!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • BJR!
    TOUS

  • BANYA RWANDA BURIYA RERO IYO URI UMUTOZA MWIZA UKABA UFITE EQUIPE ITSINDA WITONDERA GUSIMBUZA CYANE CYAQNE IYO UBONA ITSINDA AHUBWO UGATEKEREZA CYANE MUGIHE YA EQUIPE YAWE YANANIWE UGATEGURA ABASIMBURA BEZA NONE RERO MUREKE KAGAME AYOBORE KUKO ASIGAJE GATO KUBYO YARI YATANGIYE HANYUMA DUTEGURE UNDI KDI ABIDUFASHIJEMO ARIKO VRAIMENT NTAKO ATAGIRA KDI MUMENYE KO BURI GIHUGU KIGIRA UBURYO GIKORESHA ABATURAGE BACYO KUGIRANGO HABEHO UMUTUZO TWE TURI ABANYARWANDA,KDI TUZI AHO TWAVUYE ,ABAVUGA RERO BATARI MUGIHUGU MUJYE MUREKA KUTUVUGIRA CYANE CYANE RUBANDA RUGUFI UBWO MUZIKO KUBONA TICKET Y’INDEGE ARI ANGAHE MWE MWAGEZE IYO MUJYA ARIKO AMAZI ARASHYUHA NTIYIBAGIRWA IWABO WAMBEHO

Comments are closed.

en_USEnglish