Digiqole ad

Ndahimana Jacques imfubyi ya burundu yahawe umuganda n’urubyiruko

Uyu mujeni yabuze ababyeyi be akiri muto cyane, umwe yamubuze akiri umwana wonka (mama umubyara), na ho se amubura ku myaka itanu, kuri uyu wa gatatu intore ziri kurugerero zigizwe n’urubyiruko rurangije amashuri y’isumbuye mu murenge wa Nyamabuye zaje gutiza amaboko uyu mujeni mu kumubumbira amatafari mu rwego rwo kumushakira aho yaba.

Ndahimana Jacques usuka amazi mu gitaka, na we mu muganda ntiyicaye
Ndahimana Jacques usuka amazi mu gitaka, na we mu muganda ntiyicaye

Ndahimana atuye mu mudugudu wa Kirenge mu kagari ka Remera mu murenge wa Nyamabuye mu kerere ka Muhanga, avuga ko ababyeyi be bamaze kwitaba Imana yahise ajyanwa kuba mu kigo cy’imfubyi cy’Umubyeyi Margarette i Gahogo mu mujyi wa Muhanga.

Mu buzima bubi Ndahimana yabayemo yabashije kwihangana ajya mu ishuri ari mukuru, yarangije abanza ahita atsinda ajya mu mashuri yisumbuye mu 2006, ubu arangije amashuri yisumbuye mu ishami ry’amateka Ubukungu n’Ubumenyi bw’Isi (HEG).

Yatsinze neza ibizamini bya leta bisoza amashuri yisumbuye akaba yaragize amanota 55/60, aho yigaga ku kigo cy’amashuri yisumbuye cy’i Karambi hari ikizere cy’uko ashobora kujya muri Kaminuza.

Ku gikorwa cy’umuganda yafashijwemo n’urubyiruko bagenzi be, Ndahimana w’imyaka 22 y’amavuko avuga ko yishimye cyane kuko ngo byamusubije ubumuntu no kumva ko afite agaciro mu muryango nyarwanda.

Yagize ati “Nagize ubuzima bubi nk’imfubyi, nkabona nanze abantu kuko numvaga nta bumuntu bukibaho, ndetse hari igihe natekereje kwiyahura. Igikorwa nk’iki kinyubakamo icyizere kuko kuba ngiye kubona aho nzatura biranshimishije.”

Imibereho y’uyu mujeni ntimeze neza kuko avuga ko abana n’undi mugenzi we na we w’imfubyi bakaba babayeho mu gushakisha hirya no hino ndetse ngo hari igihe biba ngombwa bakarya rimwe ku munsi cyangwa bakabura ibyo kurya.

Mu gihe akenshi abana bafite ibibazo bakunda kwiyahuza ibiyobyabwenge n’itabi, Ndahimana ntanywa inzoga ndetse ntanywa n’itabi, avuga ko atanigeze agerageza gukoresha ibiyobyabwenge.

Bitewe n’ubuzima bukomeye yanyuzemo, ngo ubwo azaba yabonye ubushobozi azita ku mfubyi n’abafite ibibazo ngo kuko ni ubuzima yanyuzemo.

Asaba urubyiruko gukomera rukirinda kwiheba ahubwo rukiyubakamo icyizere kandi rukirinda ingeso mbi zo kwiba cyangwa kwangiza iby’abandi ngo ibyo rukora rukabigeraho binyuze mu nzira nziza.

Ntakirutimana Imam, intore yo ku mukondo yaje kwifatanya n’urundi rubyiruko mu muganda, avuga ko gukura umuganda byamushimishije cyane ngo kuko gura ari ibintu byiza kandi byubaka igihugu.

Ubutumwa bwe ku rubyiruko rutitabira ibikorwa by’urugerero, Imam agira ati “Agaciro tubwirwa tugomba kukageraho dufatanyije kandi ibikorwa dukora ni ibyubaka ejo heza haza hacu, bikazatuma igihugu gikomeza kuba intangarugero mu mahanga.”

Nsanzimana Tharcisse umukozi w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko ushinzwe guteza imbere imibereho y'urubyiruko
Nsanzimana Tharcisse umukozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ushinzwe guteza imbere imibereho y’urubyiruko

Nsanzima Tharcisse, Umukozi mu Nama y’Igihugu y’Urubyiruko ushinzwe guteza imbere imibereho myiza y’urubyiruko avuga ko igikorwa cyakorewe Ndahimana ari ingirakamaro kuko ngo iyo umuntu adafite aho aba bimubera imbogamizi mu gukora ibindi bintu byamuteza imbere.

By’umwihariko ku bibazo by’imibereho bya Ndahimana, Nsanzimana avuga ko inzego z’urubyiruko ku rwego rw’akarere zamenye ikibazo cye bityo zikazabasha gufasha Ndahimana ndetse ngo nibiba ngombwa ko hagira ubufasha bundi izo nzego zakenera Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yiteguye kugira icyo yakora.

Nubwo Ndahimana yakuriye mu buzima bubi biragaragara ko uko yitwaye mu buzima akiri muto akagana ishuri kandi agatsinda neza, ubu buzima bubi ntazabusaziramo.

Mu muganda abajeni bakorana ubushake
Mu muganda abajeni bakorana ubushake
Intore z'urubyiruko ruri ku rugerero mu murenjye wa Nyamabuye mu muganda
Intore z’urubyiruko ruri ku rugerero mu murenjye wa Nyamabuye mu muganda
Kubumba amatafari si akazi k'abahungu gusa, n'abakobwa barabishoboye
Kubumba amatafari si akazi k’abahungu gusa, n’abakobwa barabishoboye
Abaturage barimo n'abayobozi b'ibanze bafatanyije n'urubyiruko umuganda wo kubumbira amatafari Ndahimana
Abaturage barimo n’abayobozi b’ibanze bafatanyije n’urubyiruko umuganda wo kubumbira amatafari Ndahimana
Ndahimana Jacques
Ndahimana Jacques avuga ko umutima we unejejwe bikomeye n’ibyo yakorewe na bagenzi be
Abakozi b'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko na bo bifatanyije n'abajeni mu muganda
Abakozi b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko na bo bifatanyije n’abajeni mu muganda
NsanzimanaTharcisse mu muganda
NsanzimanaTharcisse mu muganda
Nyuma y'umuganda, Ndahimana yashimiye abamufashije
Nyuma y’umuganda, Ndahimana yashimiye abamufashije
Ntakirutimana Imam, umwe mu bajeni bishimira gufasha abandi
Ntakirutimana Imam, umwe mu bajeni bishimira gufasha abandi

HATANGIMANA Ange Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Aba bajene bafite urukundo pe, urugero rwiza kuri abo bose byananiye kubiba urukundo n’amahoro mu banyarwanda bitanyuze mu magambo gusa ahubwo ari ibikorwa

  • MBASABIYE AMAHORO Y’ IMANA IGIKORWA MWAKOZE MWAGARAGAJE UBUMUNTU ICYARICYO BANYARWANDA DUKOMEZE KWITEZA IMBERE TUBINYUJIJE MURUNDO MUBUHANGA IMANA YATWIHEREYE.

  • ni gikorwa kiza cyane kandi nikwiye gushimirwa kuko abana nkaba kakeneye ubufasha kandi biranababaje kuba hashize iyi myaka yose umwana w’impfubyi adafite aho aba

  • yoo! Ndamwibuka Ndahimana Jacque twiganye ahitwa mu karere ka Rutsiro muri College de la paix n’umujama kabsa ntiwamenyako ibyo bibazo abifite azi kwicalma bya hatari lol

  • Iki kinyarwanda nibwo nacyumva! Imfubyi ya burundu? ese habaho n’iy’agateganyo? Ntimujye mupfa kuvuga uko mwishakiye.

Comments are closed.

en_USEnglish