Digiqole ad

Nashakanye n’umugabo ntakunda none ndananiwe

Muraho, nabonye ibitekerezo bitangwa hano mbona birimo byinshi bitanga inama nziza. Nanjye mbandikiye ngirango mumfashe gutambutsa ikintu kingoye mu buzima kubera ikosa rikomeye nakoze. Nizeye neza ko mutari butangaze amazina yanjye.

Hashize imyaka itandatu nshyingiranywe n’umugabo. Twashakanye nkiri muto ntaragira imyaka 28, twashakanye kuko nari umukobwa wo mu muryango ukennye we akaba umusore mu muryango ukize.

Mu gihe yatangiraga kundambagiza umuryango wanderaga wahise umpatira kumwemera, ariko njye sinigeze mukunda namba.

Kubera igitutu cy’abanderaga nabonye nta kundi nemerera umusore urukundo ubukwe burataha turabana. Ubu tubyaye kabiri, ariko turacyari abajeune urebye.

Icyo maze kubona ni uko urukundo ntawuruhata. Inshuti imwe twasangiraga twose niyo yambwiye ko ndingowe n’umugabo ntakunda. Arambwira ati genda uzamukunda buhoro buhoro.

Ibi rero ntibyashobotse kuko aho kumukunda nagiye mubonaho utugeso tumbangamira bigakubitiraho no kuba umutima wanjye utamukunda nkumva ndavunika.

Ibintu nk’ibi nagiye mbibwirwa n’abandi bantu ko nabo babana n’abo badakunda ariko ntakundi babyihanganira. Gusa njyewe ndaremerewe.

Ntacyo turapfa gikomeye n’umugabo wanjye, ariko imyaka ishize niba ndi umukunda nakabaye naramukunze.

Nta mugabo cyangwa umusore numva nkunze ariko buri gihe mba numva ko hari umuntu umutima wanjye uzakunda kuko umugabo twasezeranye we byaranze pe.

Birumvikana bamwe birabatungura, binababaze ndetse nabonye hari n’abatanga ibitekerezo bimeze nk’ibitukana. Ariko sibyo nkeneye, ndifuza ko mwamfasha kwigobotora iyo ngoyi ndiho kuko uko iminsi iri gushira numva ubuzima bugenda bumbihira cyane.

Mbasabye inama zanyu nanjye .

109 Comments

  • Iki ni ikibazo gikomeye! hari henshi kiri

    • ihangane

      • ihangane

      • mpamagara kuri 0726232430

    • Madame ,reka nkugire inama iruta zindi.Uravuga ko nta kintu gikomeye upfa nawe.Kuki utagerageza kwishakamo imbaraga ngo umukunde ?
      Ubwo se urumva abo bana byagenda gute?Ndagusabye gerageza ariko nibyanga burundu ukureyo amaso.Gusa uzasaba ko mutandukana utanga iyihe mpamvu?

      • Umugiliye inama nziza, uyu mukobwa ni umutesi; mwagiye kumarana iyo myaka yose utamukunda, uhubwo ni wowe ufite ingeso mbi zirambirwa abantu. Bikorere abana ntukikunda gusa.

    • uwakugeza iwanjye sha, rurihose ni umwana w’umunyarwanda!!!!

      • Wahora n’iki!nanjye ko nashatse umugabo ntakunda bitewe nuko uwo nakundaga yari amaze kuntera inda nkarinda mbyara yaranyigaritse!kabutindi uwo dushakana ambeshya ko azankundira umwana,kandi ko kuba narabyaye ntacyo bimubwiye.Namaze kugera iwe ahera ku munsi wa1 ancyurira ko yandongoye abandi banyigaritse,nkaryumaho,kumbi we yari afite umugore mu cyaro yari yarataye kubera kutabyara!nabimenye barimo bakora divorce,yakomeje kunshyira ku nkeke turashyira turatandukana!none rero mugore,niba ubona umugabo wawe aguha amahoro iga kumukunda kuba wenyine biragapfa!

    • Nubwo wanze kuvuga izina ryawe nifuje kugusubiza, jye ndi umu maman ukuze nushaka kumva wumve. Niba uwo mugabo wita ko utakunze atagukubita cg ngo agosonzeshe, umva ko n’amafranga ayafite! ubundi iyo umugore amaze kubyara asigara areba abana ntiyireba ku giti cye, waba uri égoiste cg wikunda , ahubwo byose biba byagiye kubo wabyaye.Reba wavuyeyo ingaruka uba uteye abana! Ndagusaba ngo niba udasenga ubyige kugirango Yezu inshuti ikomeye iguhe urukundo rwa se w’abana bawe mubarere bakure nabo mu rukundo si non nabo ntibaba abana bagushimishije. Imana Igufashe kandi Iguhe umugisha. Ubundi umuntu akunda umukunda, niba agukunda, wowe urabuzwa n’iki kumukunda? Abagushuka biyime ubatsindishe izina rya Yezu.

      • Uyu mubyeyi akubwije ukuri. Nanjye ndi umumama, maze imyaka irenze 18 nubatse nagerageje gukorera byose umugabo wanjye nshakisha urukundo rwe, ndarubura peee!!!Niba uwawe ubona agukunda rero inginga umutima wawe n’IMANA yawe ushobore kumwiyumvamo kuko ushobora kuzitesha uwo ugukunda, ugakurikira uwo ukunda ndakubwiza ukuri uzasanga yikundira abandi, uzifuza aho wahoze uhabure, uzaba ufite icyasha gikomeye imbere y’umuryango n’abantu, uzaba warakomerekeje bikomeye abana wabyaye, utabahesheje icyubahiro, abashinyaguzi bazakubwira ko wari urwaye umurengwe n’ibindi. Nshuti ubaka urugo rwawe ubundi wishakire IMANA

        • Nanjye ndi umumama, ndi hafi kuzuza imyaka 6 nubatse. Icyo nemeranya na Nambaje ni kimwe: ni uko kuva bafitanye abana nta kundi yabigenza, nareke abana bakure barerwa n’ababyeyi bombi, abakunde kandi akorere urugo rwe. Ikindi arusheho gusenga kugirango Imana imubashishe uwo mutwaro ukomeye yikoreye. Naho URUKUNDO nyarwo, ntawe uruhata n’iyo hashira imyaka 100! Umutima na conscience ntawe ubibeshya, kera kabaye bikwereka ukuri. Ntushobora kuvuga ngo uriya muntu ndamukunda kandi mu mutima atariko bimeze, cg ngo buriya urukundo ruzagera aho ruze, WAPI. Reka mbahe ubuhamya!!
          Njye n’umugabo wanjye turakundana cyane, ariko mbere ye nkiri umukobwa “nakundanye” n’undi musore kubera impuhwe narimugiriye kuko yaranyinginze cyane kandi dusengana, ngeze aho ndibwira ngo urukundo ruzaza buhoro buhoro. Ariko byageze aho numva meze nk’uwikoreye urusyo ku rutugu,umutima umerewe nabi cyane. Nta na rimwe numvaga ndi fiere yo kuba ndi kumwe nawe, ahubwo byabaga ari umusaraba. Nafashe icyemezo cyo kubivamo, nibwo naruhutse bitagereranywa.
          Maze kumva iyo mvune, nasabye Imana nti Nyagasani nta kindi nkwisabiye ku muntu uzangenera kitari URUKUNDO, kandi ikizambwira ko ariwe ni uko koko nanjye nzamukunda byimazeyo, n’umutima wanjye ukabinyibutsa aho ndi hose. Imana yaranyumvise impa ititangiriye itama, ubu dufite abana 2, ariko iwacu ni muri paradizo y’urukundo! Ntabwo dukize cyane nk’uko wenda hari uwatekereza ko byaba ari iby’ubu urukundo rushingira ku ibintu, ariko ikicyo tuzi ni kimwe, TURACYAKUNDANA.
          Reka ndangize mbifuriza urukundo, kuko nta yindi cadeau Imana yahaye abantu atari urukundo, kandi n’aho wagira ubukire bungana bute, ntushobora kurugura ahubwo nibwo bukire bwa mbere.

          • Umva mugenziwanjye nanjye nagize ikibazo kijya gusa nicyo ariko bitandukanye ho gatoya kuko njye ndasa nuwari wihambiye kumugabo maze tubana atabiteguye ariko njye naramukundaga mbonako undi mukobwa bakundanaga byukuri agiye kuzamuntwara twamaranye igihe kirenze imyaka icumi!!!! gusa byagezaho arambwira ati rwose sinigeze narimwe nakwibonamo ati sinigeze ngukunda mbona ntakundi byagenda turatandukana ariko ndagirango nkubwire ko ntawe ubeshya umutima!!!!! ushobora guhatiriza ahubwo mukazatandukana byageze kuzindi ngaruka zikomeye njye ukubwira ibi umugabo yambwiye ko atanyiyumvamo nagato dufitanye umwana umwe nkomeza kwihambira nzi ngo ruzagera aho ruze tuba tubyaye undi biranga !!!!! gusa nshuti sinabura kukubwira ko ari ikibazo gikomeye kubana mwabyaranye!!!!!! kizakugiraho ingaruka ndetse kizigire no kurubyaro rwanyu !!!!!!!!! ariko icyo nagarukaho NTAWE UBESHYA UMUTIMA WE !!!!!!

        • Mada umubwijukuri kbsa najye ndumusore wimyaka 32 urumva nanyuze mubuzima bwishi butandukanye ariko sijya nifuza kubona umukobwa nkunda?ahubwo nifuza kuzabon’ umukobwa uzabunkunda hanyuma najye nzarwishakamo,gusa ngarukinyuma gake harabantu nane badakundika ubona rekadaaa.buriyahubwuriya mumama ntiyatubwiye neza sinamurenganya kuko najye haruwonzi babanye batabanye gusa abamama namwe naje gusanga muhura nibibazobyishi gusa muge musenga

      • uravuga neza mama.aiko koko wansobanurira gute ko urukundo umuntu yawihingamo?niba rutakurimo se wakora iki koko?ko wa muhanzi yivugiye ati”uukundo uwo rushatse ruramusanga,ni nkurupu iyo ruje rugatwara umuntu”.bon,ntabwo nguhinyuje kuko urankuriye njye ndacyari umukobwa buriya ufite eperiences.nuko nashakaga gusobanuza.umunsi mwiza

        • Umva inama z’aba babyeyi,ni zo pe urukundo rw’ubu urarubagara.Tangira urutere,urwuhire ruzaza.Abana bawe ni ikibazo. Ntukeke ko uzabona ugukunda nawe ukunda waramaze kubyara, ufite imyaka nk’iyo ufite.
          Saba Imana iguhe urukundo ku mugabo wawe,we aragukunda!

          • sha ihangane wishakemo urukundo kandi ujye wumvako ariwe imana yakujyeneye kdi uziko imana itajya iduhitiramo nabi.

        • Umva wa mukobwa we, icyo wita urukundo ni ibyiyumviro wagize umaze kubona akantu kagukuruye ukakishyiramo k’uwitwa ko umukunda. Ariko uyu muntu iyo apfuye ugahura n’undi ugushimisha 80% uramwibagirwa.uru rukundo iyo rutuhiwe nk’ururabo rurasibangana. Iyo ushatse rero ubifashijwemo ni ugukunda, urukundo ruraza!!

      • Oh Jolie, urakoze kunama umugiriye, mu by’ukuri gusenga n’intwaro ikomeye izatuma uyu mubyeyi abasha kwishakamo urukundo azakunda umugabo we kandi azarubona.

        Madamu dore wabyaranye n’umugabo wawe abana ukunda cyane, girira icyo ngicyo ubwacyo ukunde umugabo wawe,kuko igituma yaraguhaye urukundo rwe kiruta kure igituma wowe urumwima, bityo nabana bazakurane imbuto z’urukundo bakuye kubabyeyi bombi. Ugire amahoro kandi Imana ibigufashemo

  • inama ya mbere naguha icara utekereze neza kuko uko kutamukunda bizagira n’ingaruka ku bana mwabyaranye ese wabuze n’ikintu kiza umubonaho kigutera kumukunda? nanjuye nashatse umuntu tutagize igihe cyo gukundana bamumpaye ngo kuko yitondaga akanasenga nicyo tante wange yamukundiraga ariko sinari naramukuze ariko kubera uko gusenga kwe no kwicisha bugufi naje kumukunda buhoro buhoro uko tubana ubu turi cheri chouchou rero wasanga ari wowe ufite ikibazo usenge usabe Imana urukundo none se umuntu wemeye ko mubyarana kabiri kose urukundo ruruta urwo nuruhe? mukundire ko mufitanye abana ushake nutundi twiza ajya agukorera bizaza icyo ni ikibazo kiri mu mutwe wawe byikuremo ubone ko ntayindi solution uretse gushakisha urukundo rwose ufite ukarukunda umuntu wagukunze pe

  • Iyo umuntu akoze ikosa ryo gushaka nabi riba ar’iry’iteka ryose nta kundi kereka uwo mwashakanye apfuye nibwo washaka undi. Ibyo kandi ntibivuze ko ugomba kumwica cg kumushakira uko yapfa kuko byagushyira mu kaga karenze ako wibwira ko urimo. Wafungwa ubuzima bwose,waba ubujije abana amahirwe kandi nabo ntibashobora kuzagukunda. Wowe rero uri mukuru kandi n’ikosa ni wowe warikoze si abana bawe. Uhereye kera rero ababyeyi bakoraga sacrifices kubera abana babyaye ntiwikunde rero ngo ube umubyeyi gito. Ubwo nta ndishyi uriho ihangane kubw’umunezero w’abana bawe ikosa ryawe umenye kurijera no kubana naryo. Umutware wawe nawe iga kumukunda kuko we mwabanye nta makosa we akoze kuko iby’uko bamuguhatiye ntabyo azi ni wowe wamubeshye ko wamukunze kandi utabirimo. So,plse byihanganire ugume mu rugo urere abana wabyaye kandi ishyiremo ko nta yandi mahirwe yo kongera gushaka bizagufasha kugenda ukunda uwo ufite naho niwishyiramo ko nta rukundo rurimo kandi ko wabona undi uzagera aho ubivemo kandi abana bazahatesekera

  • Muraho basomyi b’umuseke. Ngaho rero, ubu se wa mugore we urumva ibyo urimo ari ibiki? Wakoze ikosa ryo kubeshya imbere y’Imana n’amategeko ubwo wabazwaga n’uwagushyingiye ko ari ku bushake nta gahato karimo. Iyo uvuga ko ari agahato ntuba warashyingiwe.
    None rero reka nkugire inama:
    1) Ibyo ni ingaruka z’icyo cyaha.
    2) Ntukwiye kwishuka ngo wibwire ko n’iyo wakunda undi mugabo, yazaba ari umumalaika, uzasanga nawe afite ingeso n’intege nke bye. Menya ko kandi nawe utari shyashya, uwagushungura atakuburamo inkumbi.
    3) Uwo mugabo wawe ameze nk’abandi benshi, wikwibanda rero ku bibi akora. Kuba waramushatse ku gahato, ntibyaguhaye umwanya wo kumenya ibyiza yibitseho. None se tuvuge ko ari shitani ko ari yo tuziho kutagira icyiza na kimwe? Oya ni umugabo mwiza, ndetse kuba mumaranye imyaka 6 ntacyo murapfa gikomeye ni igihamya.

    Umwanzuro:
    1) Shakisha muri we ibyiza yifitemo ubihe agaciro kandi ubimukundire, ubimubwire, bizatuma arushaho nawe kugukunda.
    2) Ibibi yifitemo umwegere n’umutima mwiza mubiganire hari igihe byazakemuka, nibiba ingeso kandi uzabyihanganire niryo sezerano wamugiriye ko uzamukunda iteka ryose kugeza gupfa n’ubwo wamubeshyaga.
    3) Senga Imana, kandi wigorore nayo. Sekibi yatumye ubeshya, niyo ikomeje kukwibasira ngo igutandukanye n’umugabo wawe.
    Igikomere watewe n’icyo kinyoma mu kwicuza no gusaba Imana imbabazi niho uzagikira. Numara gukira igikomere ufite, uzamubwire ko umukunda, kuko ibyo wamubwiye byose ni ibinyoma. Saba Imana igufashe kuva mu kinyoma umugabo wawe izanagufasha kumukunda bityo mukomeze kwirerera abana ushaka kugira imfubyi.

    • Jado ndumva haraho wamwumvise nabi.ntabwo uyu mugore adakunda uyu mugabo kubera defauts ze ahubwo nyine nuko atamukunda c’est tout.nawe yabivuze ko ntanigikomeye barapfa.utu defauts amubonaho turamunanira kutwihanganira kuko atamukunda.yaba amukunda yabyihanganira.bongo?

      • Umva nshuti Ndagusubiza, ntabwo namwumvise nabi, ahubwo wowe wabyumvise ute? Wamugira iyihe nama se? Gusa abantu tujye tumenya buri gihe ibyo tugiye gukora, kumanika akaboko ngo urakunda udakunda nibyo bibyara izi ngaruka. Rero uyu muvandimwe nagira ngo yumve inkomoko y’igikomere yagize, bityo bimufashe gushaka igisubizo. Natitonda kandi ngo akire iki gikomere abane n’umugabo we, azaba abaye nk’ujombye igiti mu gisebe. Azitera ikindi gikomere ubwo azaba agize abana be imfubyi kandi bidaturutse ku mugabo. Iyaba umugabo yari amumereye nabi, byo byari kumvikana. Ariko se? Abwirwa benshi akumva bene yo, kandi kubiba menshi siko kuyameza. Niba uri uwumva ndabona uzakura inama zihagije hano. Keretse niba tuguhannye warahanutse. ndavuga waramaze gufata icyemezo. Ugire amahoro.

  • byashoboka komwahamangara kuriyi nimero tukavungana 0728550581/0738550581 murakoze.

  • umva nkubwire, nibyo bibaho koko ko umuntu adakunda umuntu, jyewe nakundanye numuntu kandi ukuze sinamukundaga na gato, ariko nagiye mbona ibintu ankorera no kunkundira umwana kandi atari se urukundo rwaraje neza neza usibye ko yaje kwitaba Imana, rero ikibazo kiri kuri wowe iyo musaba inama mujye muvugisha ukuri, hari ikintu kidasobanutse mu nkuru zawe, urebe neza niba ntacyihishe inyuma

    • ARIKO MUBA MURI MU BIKI? “NGO NJYEWE NAKUNDANYE N’UMUNTU KANDI UKUZE SINAMUKUNDAGA NA GATO!” SYII, MUJYE MUREKA GUTERA ISHOZI!

      • wowe wiyise mujyanama na danger ko atari mwebwe nahaye inama kuki wivanga mubitakureba banza murangize ibyanyu we danger ukigoryi ni wowe

    • wowe bite byawe? ngo nakundanye n’umuntu ntamukunda bamwe mu abagore nta bwenge mugira

      • ahubwo ni wowe utagira ubwenge niba nta nama waha undi mwana wayigusabye reka no gutuka abayitanze uri iki wowe ngo utukane????

  • Umva nshuti mbanze nkubwire ko utari wenyine. ndi muri situation iri very similar ku yawe ndetse nabo bana babiri ndabafite. ni ukwihangana kuko iyo ubyaye abana nibo priorites. jye nakuze ntabana na data kandi nemeza ko byangize ho ingaruka zikomeye niyo mpamvu rero nihangana kuko sinifuza ko abana banjye babaho nk uko nabayeho ntabona data. so ihangane usenge Imana izagukomeza, abo bana bawe ntakibashimisha nko kubona se na nyina buri joro na buri gitondo.

    • Aline, urakoze cyane ku nama uhaye uyu muvandimwe. Biranshimishije cyane, Imana ibiguhere umugisha mwinshi. Hanyuma uyu wasabye inama, narebe ibyo ababyeyi bagenzi be bamubwire mu bitekerezo bitandukanye, hanyuma afatemo iby’ingenzi bizamufasha kubaka, yirinde kandi izo numero bamwe bamuha bamusaba kubaterefona ngo bamuheinama kuko nyine yifuje ko izina rye ritamenyekana, nta n’impamvu ihari yo kumenywa mu bundi buryo! Ikindi kandi,nk’uko uwitwa JADO yigeze kubivuga mu nama yeyatanze kuri iki kibazo, iyo wasezeranye n’umuntu, uba wemeye ko muzabana ubuzima bwanyu bwose, mugatandukanywa gusa n’urupfu! Iyo ugize umugisha nk’uwo uyu mubyeyi afite, ugahura na mugenzi wawe ukubaniye neza, urukundo rwagombye kwizana rwose! Erega abanyarwanda babivuze neza ngo: INZU NI ICYO UYIRIRIYEMO! Inama yanjye kuri we ni iyi: Amenye ko inshuti zose afite zimubwira gutandukana n’uwo bashakanye, izo ziramwoshya nabi, kandi namugira inama yo kuzima amatwi no kuzigendera kure! Nafate umwanya wo kumenya agaciro k’ibyiza afite (Umugabo umwitaho, umubaniye neza n’abana akunda),ashyireho umwete mu gushaka uko yabigundira aho kwitandukanya nabyo. Imana ibimufashemo.

  • Banza umukundire ko uri akara ko mu mara ye, mwembi muri mu ishusho y’Imana nandi wumve ko mwembi musa n’Imana. Ugirire n’abana mumaze kubyarana kuko urabakunda ni abawe kuko bavuye mu maraso yawe hanyuma unamukundire ko ariwe wagufashije kubona abo bana. Nawe niwisuzuma neza urasanga umukunda buriya.

  • ubwo nyine wamuhararutswe,ubwo urashaka undi ubwo utangiye uvuga ngo ntumukunda.ko utabivuze kera mutarabyarana?

    • nawe urasekeje.ngo ko atabivuze kera?umuseke.com wari utaraza

  • Mukunde kuko mwasezeranye nimbere y,Imana burya Imana yaragusinyiye ihangane usibe kumwanga mumutwe wawe usabe Imana urukundo rwokumukunda kandi izaruguha rwishi pe gusenya nibibi kandi UGe wibuka ko Arise wabana bawe ihangane .

  • Kubyo natasha avuze haruguru nibyo rwose.Hari benshi babanye n abagore baziko babakunze kumbi barababahatiye.Iby ingenzi urabifite rero icara hamwe usabe Imana iguhe urukundo rwo kumukunda.Kuko ntawakwifuriza kumureka.Abagabo beza barabuze nubwo utamukunda we aragukunda ibyo birahagije kuba yakwihanganira.Ibaze ko umubyariye babiri utamukunda ariko we akaba agukunda.wavuzeko ntacyo mwari mwapfa ;bisobanuye ko agukunda kd akakwihanganira.Bizaza tegereza ubanze wishyure ikiguzi cyo kumubeshya ko wamukundaga.Erega ukora ikiza ukagisanga imbere wanakora n ikibi bikaba gutyo.Amakosa yose dukora aha ku isi turayishyura.Numara kumva uburemere bwo kubeshya uzababara mu mutima wawe bikuviremo gusaba Imana imbabazi hanyuma uyisabe kumukunda noneho.Impamvu bitaraza nuko nawe ubwawe utumva iryo kosa wakoze.Iryo kosa rero kuva ritarakubabaza ahubwo wihugiraho ntuzamukunda.ariko umunsi wahishuriwe iryo kosa Imana izagucira akanzu usohoke mur uwo mwobo wicukuriye maze ukundane nuwaguhaye agaciro akagukunda akakuba hafi,akagufasha byose.

    Amakosa akora ntasimbure kuba waramubeshye ko umukunda.Niba mwarasezeranye n igihango gikomeye wakoze wibuke amagambo wamubwiye musezerana.Ayo yose afite icyo akora.You can’t stop them.

    Nugeraho ukamukunda aribwo uzamusaba imbabazi kuko ndabyumva,uramubabaza bishoboka.Nubwo mubyaye kabiri wasanga no kumushimisha wapi.Ubwo aryamana n igiti cg akamera nkaho aryamannye n indaya.uko niko kuri ngirango.Ntabwo yishimye uwo mugabo ubwo nawe arabibona akabura uko abigenza ariko kubera agukunda akakwihanganira.

    Aragukunda we biroroshye ko uzamukunda ariko ubanje ukiyunga n Imana kuko yo ntiwayibeshya.

    Ikindi utakwibagirwa,abakobwa barabanzaa bagakundwa nyuma nabo bakabona gukunda.Akenshi umukobwa ubanza agakunda umuhungu ni gake umuhungu amukunda.Tumeze nk Intare.Turya imihigo twishakiye iyo tutishakiye tuyikinisha mu nzara zacu.Ibi byo warubizi se?Rero witegereza utazakinishwa mu nzara z abagabo.Kuva agukunda bizaza.

    Wicika inege komeza.
    Witegereza undi uwo niwe wawe.
    Wibeshya Imana yo ireba kure.
    respond to his love uzageraho umukunde.

    Wish u the best.

  • Urashaka kujya kwangara se?
    Nubivamo se uzitwa iki? uzitwa igishubaziko.
    icyo ntumvikana nawe ni uko ubeshya,wowe se uri miseke igoreye nta kosa arakubonamo cy arakuhonaho? ushize impumu none wiyibagije icyakwirukagaho/aho wavuye. Ibuka neze ur history.Use urasenga cg wataye Uwiteka kdi ariwe rufatiro ruzima.Reka ndangize ngucira imigani kdi unkundire ukore analysis:wanga umugabo usura ugashaka uwituma mu nzu,wanga uguguna igufa ukazana urimira atarikanje.Ubwose nturi nyiramuhoyoyo koko nzashaka undi nkunda!….wizeye ute se ko azagukunda?UMUTIMA MUHANANO NTIWUZURA IGITUZA KDI AHO GUHANA UMUPFU NZAYOBYA UMUVO rwego.Imana itabare n’abandi bafite mindset nkiyawe.Senga dore umuntu va ku gite.

  • umva madam kunda umugabo wawe niba ubona we agukunda senga IMANA iguhe urukundo nshuti kuko hari abamama hano hanze bataye umutwe kubera abagabo babaca inyuma cyane barara mutubari bugacya kunda umugabo .umugabo muzima nu mugisha rwose senga IMANA igutabare kandi nawe ubigiremo uruhare

  • gusa icyo nakubwira nuko mubuzima bibaho cyane
    but if you know the meaning of love ntukamubabaze kuretse nubona byanze . nonese we ubona agukunda???

  • Ibyo igikenewe yandiste na Jado birahagije baguhaye inama nyazo uzazikurikize uzubaka neza Urugo rwawe yezu agufashe gukunda umugabo wawe .

  • Muvandimwe, munyako ufite amahirwe adasanzwe kubona ubana n’umuntu uguha amahoro. Rwose rebe ikintu kiza ashobora kuba afite ucyubakireho umukunde; ijambo ryiza akubwira… ni mugabo wawe wisezerano iyo ataba uwawe ntimuba mwarahawe umugisha ungana nkuwo mufite ubu.. Funguka mu mutwe

  • Abakubwirango ihangane bihorere.agati kari kuwundi karahandurika kandi kuba ubivuze ubu suko utakimaranye imisi myinshi.inama nakugira mufata nkumuturanyi wawe umubone nkumuntu mubana
    mutagira icyo mupfana.niba ufite ubushobozi genda wibane urere abana bawe.kuko kubana nuwo udakunda ninkokubana n’umufunzo wigisebe

    • iyo nama ni mbi ushatse wakwisubiraho paul we kuko urasenya ntiwubaka.

    • nakumvishe nshuti y’imana! ihangane yezu ati nimuze abarushye n’abaremerewe munsange ndabaruhura! isi niho igeze. rero fata akanya uzashake uko tubonana burya wavuze biriya nibuka ko tunaturanye ariko ndashaka tubonane tuganire kuri iki kibazo. phone yanjye ni 0726232430 byiza wanterefona samedi mvuye mu sabato.ibihe byiza

    • nawe umugiriye iyo nama ubanza uri nkawe kabisa!!ubanza nawe umugore yaragutaye!!ubwo se iyo ni inama y’um umuntu w’umugabo koko!!yabababaaaa! rata kunda umugabo wawe!! niba atagukubita, ntabukuraze, ntaguteretereho abandi bagore uramushakaho iki!>/?!?!ibaze rero umutaye undi mugore akamwitoreraa!!kandi ubwo warira ayo kwarika!! iyo ni sekibi my Dear!!!

    • Paul arakubeshya mwihorere irebere Imana Niyo izaguhindurira ubuzima niba udasenga genda usenge Imana izagutabara izaguha urukundo . Paul ntabwo Uri mwiza .

    • Paul, ntabwo urabyara niyo mpamvu uvuga utyo

  • inama nakugira nuguha agaciro abana mwabyaranye bitryo biztuma numugabo wawe umukunda kuko muzabamuhuriye kugikorwa cyo kwishimira ururbyaro rwnyu naho ubundi byaarangiye nimutandukana uzababara kurushaho kuko uzajya utekereza abana kandi ntanundi mugabo wagutonesha byukuri aziko wari ufite umugabo ndetse mwaranabyaranye.

  • Dear, natangira nkubwira nti ihangane.
    Gusa ntiwatumenyesheje niba umugabo wawe we agukunda. Gusa abaye agukunda nk’umuntu nanjye ushatse,nakugira inama yo kuba aricyo kintu waheraho ushimira Imana kuba yaraguhaye umugabo ugukunda kuko nta gisa nabyo.Hari abagore benshi bari mu ngo mbi(umugabo ataha ibicuku,atarya mu rugo bityo ntanaruhahire, atamenya abana, atubaha cyngwa se ngo ahe agaciro umugore,n’ibindi n’ibindi),ese umugabo wawe atunganya ibi bikurikira:

    1. niba ari we ukora,arahaha? Niba se mukora mwembi,agufasha iby’urugo ntategereza ko amafranga yawe ariyo akora byose?

    2.Ntagira agakungu na bagenzi be,ataha kare abana bakamubona na we ukamubona?

    3.Ugize impamvu ituma utaba uri mu rugo,akurikirana iby’urugo k’uburyo ugenda utuje wumva ko usize umufasha inyuma?
    4. Arakubaha?

    5.Arakuganiriza?

    6. Akugisha inama mubyo ateganya gukora?

    7. Mu buriri (gutera kabariro) nta kibazo kirimo?…..

    Ibi nibimwe muri byinshi biranga urugo rumeze neza. Niba ibi abyujuje hamwe n’ibindi ntavuze,ntabwo ikibazo ariwe.Niba kandi yujuje bimwe ibindi akaba atabyujuje nta gitangaza kirimo kuko ni umuntu ntabwo ari Imana cyangwa umumalayika.

    Ikindi ugomba kureba no kwibaza ni inshuti z’igitsina gore ufite.Aho ntihaba hari abakubeshya bakakubwira ngo umugabo yagombye kuba akora ibi n’ibi wareba ukabona ibyo bakubwira uwawe ntabyo akora?
    Urugero abagore benshi bashuka bagenzi babo ngo umugabo njywe utanyambika (utangurira imyenda)sinabana na we, ngo ubwo se mwaba mubanyemo iki?Umugabo utampa amafranga sinabana na we,….Umva nkwibwirire muvandimwe,abagore ndabazi bajya babamo ababi basenyera bagenzi babo kandi abizi neza ko aricyo agambiriye,kugusenyera gusa akabikubwira nkukugira inama,uritonde ushishoze inshuti zawe n’ibyo zikuganiriza.

    Hanyuma ukeneye no kureba ku ruhande rwawe ukibaza niba nawe uri miseke igoroye.Ese ntabyo wowe udatunganyeho kandi yihanganira akarenga akagukunda? Urugero rufatika ni uko wamubeshye ko umukunda,ukamutera gufata icyemezo cyo kubana nawe kandi uzi neza ukuri.

    Niba ibyo navuze haruguru atanabyujuje ariko si shitani hari ibyiza afite muri we,gerageza kubireba ubihe agaciro bizagenda bigufasha. Hanyuma tekereza abana bawe,uravuga ko wamwemeye kubera ko abakureraga (byumvikana ko atari ababyeyi bawe bakubyaye)baguhatiye kumwemera,kubera ko bavugaga bati twagira amahirwe twabona ikigukura hano,none se usenye ufite aho wajya handi n’abo bana bawe?

    Urifuza se ko abana bawe bazarerwa n’undi mugore bityo niba harimo umukobwa na we igihe cyazagera akazakora amahitamo mabi nk’ayo wakoze kubera ko utari ufite ukundi ubigenza.Nzi neza ko iyo uza kuba uri kmwe na maman wawe,atari kuguhatira gusanga umuntu udakunda,aba yarakubwiye kubitekerezaho no gufata igihe ukumva icyo ushaka muri wowe.Ngaho rero tekereza abo bana bawe.

    Reka nsoze nkubwira nti murebemo ibyiza bizagufasha kumubona mubundi buryo ndetse bivemo no kumukunda, ibi byose nibiherekezwe no gusenga cyane cyane wisengere usabe Imana kuguha kumubonamo ibyiza no kukubabarira ko wamubeshye bityo nawe ukaba waribeshye.

    Itondere ibyo ubwirwa n’abantu kuko abazakugira inama yubaka ari umwe ku ijana.Isengesho ni imbaraga zikomeye cyane.

  • uzishakire undi buriya uwo wamuhaze.undi nubona nawe utakimukunda uzashake uwa gatatu gutyo gutyo uzagereho ubone uwo ukunda. Kuva none ntunarare iwe ndetse maze yiyahure,!ubundi se apfuye utamukunda bikubwiye iki!? Urabibona ko arinjye nkugiriye inama nziza. Ngaho rero tangirs uzinge utwawe wigendere.

    • @umujyanama,uransekeje ubu nigaraguye!uyu mugore yanyihereye uyu mugabo aho kumupfusha ubusa!sha imboga zibona abana koko!uwamumpa najya muheka ku bitugu!

      • nawe urashaka umugabo se? Nyandikira wowe gusa kuri iyi email ndagupangira kabisa [email protected] ikibazo cyawe kirahita gisubizwa ntakuzuyaza.niba utabikoze kandi emera ugumirwe ntakundi dore ko ntako mba ntabagize.

        • Uwo muntu se yakwemera umugore ufite abana3?

          • Inzobere Uwomuntu ntagukinishe birumvikana ko Uri umugore ushaka kubaka ntamikino nkwifurije amahirwe .

          • Ntabwo ngukinisha di. Natanze email wowe niba uri tayari unyandikire kuko aha ni kuri bose babireba.ntakiburirwa umuti iyo cyahagurukiwe

  • Mugore ,
    jye sinjya muri menshi usibye kugushishikariza gukunda uwo mugabo wawe.

    urivugira ko ntacyo murapfa kandi bagenzi bawe bakubwiye ko bo harabo bakunze ngo nyuma bakabigarika.

    Ndakwibutsa gusa akagani ka kera k’umwana ngo wabajije umubyeyi we ati ko mfite inka imwe nkaba mfite uwo nkunda n’unkunda nzayihe nde ? igisubizo ngo yaramubwiye ati uyihe ugukunda kuko uwo ukunda arukurenza akarukunda abandi!

    Niba lero umuntu yaragukunze , mukaba mubyaranye kabiri ntacyo murapfa , hembera umukunde kuko agukunda . ikindi mukunde urucicishije mu bana mwabyaranye kunyungu zawe nabo.

    Bikunaniye uzarangiza nabi kuko uzata ugukunda , uwo ukunze nawe ntazakunda abo wabyaye ahandi , cyangwa akazakwanga amaze kuguharararukwa noneho bikuviremo
    gusara. Ihangane.

  • Ivanjiri y’uyu munsi Babazaga Yezu itegeko risumba ayandi, maze arabasubiza ati: “KUNDA IMANA YAWE N’UMUTIMA WAWE WOSE N’UBWENGE BWAWE BWOSE”. HANYUMA IRYA KABIRI ” KUNDA MUGENZI WAWE NK’UKO WIKUNDA”.
    Basobanuye ko nta muntu ubaho waremwe nabi twese twaremwe mu ishusho ry’Imana. numubonamo ishuhyo ry’Imana rero uzamukunda, ubimwereke, umuganirize, mujye inama, mushimishanye.

    Gira Amahoro.

  • wa mugore we uratubeshya vuga icyo upfa n’umugabo wawe iyo si impamvu igaragara kuki wemeye ko mubyarana kabili? niba ushaka inama tubwize ukuri icyo umuhora? dore ko watubwiye ko ntacyo mupfa gifatika.

  • Uwambaye ikirezi ntamenya ko kera.Hanze aha hameze nabi, amadivorces buri munsi, none witere divorce, umugabo wawe mumaranye imyaka itandatu yose, ngo ntumukunda.Gerageza umukunde, muganire, ibitagenda mubiganire, niba agutega amatwi hari ibyo muzahindura hamwe no gusenga Imana.Abana bakeneye kubaho bafite papa wabo mu gihe bagiriwe ubuntu bwo kuba ahari. So komera ushikame wubake urugo, dore ba maman bajyaga bavuga ngo niko zubakwa. Ukubaka tu.

  • Wagiye imbere y’Imana n’abantu urahira kubana nawe ukamukunda mu bibi nibyiza. ni Wowe mubeshyi muri mwembi.
    Urabona afite aho akugejeje none ubaye nka rya gare!!ni ki se wamuburanye ko uvuga ko nta ribi rye. ahubwo se iyo uza kutubwira icyo wakoze ngo wige kumukunda bakabona aho bahera bakugira inama.ndabona waramaze gufata icyemezo cyo kumuta ariko umenye ko aho ushaka kujya ari habi.
    ikindi kandi mujye mureka kwikunda.abo bana wabyaye se bizagenda bite?we se igihe yagutayeho wibwira ko atari azi ko utamukunda.
    ikuremo umutima unangiye ubundi wishimire ibyo ufite kuko aribyo washyize imbere.amahoro n’ibyishimo mu mutima ni wowe ubyiha.nukomeza kwishyiramo ngo kumukunda byaranze ntabyo uzageraho.wakwibwiye se ko afite igikundiro, ko ntawe umuruta kandi ko wahisemo neza.ukamukorera ibyo wumva wakorera uwo wakunda nawe akabigusubiza ubundi umuryango wanyu ukaramba?Fungura umutima wawe nta kindi ukeneye.

    • Umva muvandi, ibi uyu nanette akubwiye ni ukuri kwambaye ubusa. Urashaka inama? Ngiyi nutayikurikiza genda wiyahure ku bandi bagabo bakwreke igihandure izuba riva. Ariko muri byose utekereze abana bawe .

  • ikibazo gikomeye utazi ni ibikomere ufite, none ushake uko ubikira buhoro buhoro ureba imbere aho ugana wishakamo ibyiringiro.nudakunda ibyo bibondo wibarutse nahandi uzajya ntuzatinda kuhava.

  • Imana yaremye umugore imukuye mu rubavu rw’umugabo. iyo rero ushatse urubavu rutari urwawe, ruba runini ntirukwire aho rwakazibye icyuho cga rukaba ruto. ibi byose biterwa ningaruka yo kwicira inzira, ntusabe Imana ngo iguhe urwawe yakugeneye. abenshi muri iki gihe bakurikira ibindi bitari urukundo ku muntu bityo bakaba biciriye inzira izabababaza mubihe byose babanye. ariko haracyari ibyiringiro ku uwizeye IMANA; Iyo kuko ishobora byose ,uyisanze ukayisaba uyititirije ,yaconga rwa rubavu maze bikaba mahwi naho rwavuye. IMANA IBARINDE .

  • Umva nkubwire. Burya mu mubano umugabo aragukunda akagushaka ukamwemera mukabana. Rwa rukundo rwabanje numugabo wowe mugore urwigiraho ugakunda uwo mugabo kuko niwe Imana iba yaguhaye. Ibibazo byawe ni psychologique kuko usa nkaho utabanye n’ababyeyi bakubyaye hari ikintu kibura mu buzima bwawe: URUKUNDO. Icyo kintu rero kivurwa no gusenga. Uwo mugabo urukundo rwe ruragaragara ni nacyo cyatumye agushaka . Mukunde rero kuko niwe mugabo wawe nta wundi ufite muri iyi si . Ikindi wirinde gushyira abana bawe mu ngorane, kuko Imana yazabikubaza. Kunda ugukunda , kuko uwo ukunda wundi aba yikundira abandi. Urakoze

    • Umubwije ukuri n’ubundi abakobwa bakunda abababanje; ntabwo umukobwa ashobora kubona umuhungu ngo amubwire ko amukunda kandi ko ashaka ko amubera umugabo. Ni ugutegereza uzamubanza noneho akamusubiza ati nda byemeye. Akenshi rero abakobwa mushaka abagabo bambaye indi sura (amafaranga, amashuri, akazi keza, umwanya ukomeye,…) n’ikimenyi menyi abagore bafite abagabo bakomeye usanga bahita bahindura amazina yabo bagafata ay’abagabo babo; nyamara abagabo bafite abagore bakomeye ntibahindura ngo bafate amazina y’abagore babo. Ushobora kuba rero warashakaga umugabo uri mu isura y’amafaranga nyamara wageze mu rugo usanga amafaranga adahagije yonyine ngo urugo rukomere. IYO RERO UGIZE IMANA UKABONA UMUNTU UGUKUNDA, UHITA NAWE URWIHINGAMO UTAZUYAJE. Vana amarangamutima yawe mu urukundo.

  • Yewe reka nkugire inama iruta izindi: URUKUNDO NI IKINTU GIKOMEYE UTAPFA KWITERAMO NGO GISHOBOKE ARIKO NIBA WAGERAGEZA G– USENGA UWITEKA YAGUFASHA KUKO NIWE UZI UBUREMERE BW’IKI KIBAZO WENYINE.NONE RERO ICYO KIBAZO NI INGUTU GUSA WIRINDE HARIHO INAMA MBI ZATUMA UHUBUKA, BANZA WICARE UTEKEREZE, UREBE N’URUBYARO IMMANA YAGUHAYE ABANDI BARARUBUZE KANDI NUTANDUKANA NUWO MUGABO SE W’ABANA BAWE UZABA UTABAKUNDA NABO KUKO UMUGABO WE NIBA UBONA ATAKWANGA SHAHU WAKWIHANGANYE KOKO. JYEWE RERO UWANJYE TURABANA KANDI AHORA ANYEREKA KO ATANKUNDA PE ARIKO NTABWO NAKWIKUNDA NGO MBABAZE ABANA BANJYE KANDI BADUKUNDA TWEMBI TURIKUMWE IYO BATUREBA BARANEZERWA UBWO RERO IBIBAZO BYANJYE BIRARUTA IBYAWE KUKO JYE NONEHO MBANA N’UMUNTU UTANKUNDA NDETSE NKABIBONA KO ARI UGUHATIRIZA, ARIKO NDIHANGANYE, NONE RERO MUGENZI WANJYE URAMENYE NTUZASENYE, AHUBWO NUBISHAKA UZANYOHEREREZE NUMERO ZAWE ZA PHONE NKUGIRE NEZA INAMA NTASHOBOYE KWANDIKA HANO KUKO NDI UMUKRISTO NSHOBORA KUGUFASHA NO G– USENGERA ICYO KIBAZO CYANGWA NAWE UZEGERE ABANTU BASENGA BAKUGIRE INAMA AHO UZUMVA UMUTIMA WAWE UGUHITIYEMO, NIBA UDASHOBOYE KUNSHAKA NAWE TANGIRA UBYEREKE IMMANA MU MUTIMA WAWE IZAGUFASHA. KANDI UBE WIHANGANYE UTAZAHUBUKA. MAY GOD BLESS YOU.

  • muvandi wadusabye inama kandi nagiye nyura munama zose bagiye bakugira nazishimye cyane none reka nanjye ngire icyo nkubwira ndubatse ndu mupapa wa bana babiri nkawe mfite madam tubanye neza cyane none rero nshyuti muvandimwe ntabwo urukundo rwizana gusa wowe banza ubyishyiremo umenye ko uwo arumugabo wawe kandi ujye umureba urebe abana mufitanye ese bo urabakunda basi cg nabo ntubakunda? niba rero ubakunda kunda nuwo mwababyaranye kandi numara kubakunda wowe uzabona ibintu byose aribyiza gusa ikiza nuko nabonye ntangeso mbi umushinja sha ukwiye nogushima imana cyane kuko uwakugeza muzindi ngo hanze aha wakumidwa none inama naguha mushikiwanjye kunda umugabo wawe uzanamufate umushyire ahantu muganire umwereke icyo wajyaga utecyereza kuri we nurangiza umusabe imbabazi ubundi muteze imbere urugo rwanyu nabana banyu.

  • Nuko wowe wumva kutamukunda ariko umwishyizemo wamukunda, kandi wazareba

  • uri umusazi komeza wipfushe ubusa nk’umwana warezwe kwa nyirakuru uzamenya agaciro k’umugabo ari uko wamubuze uzabaze abapfakazi n’indaya agaciro k’umugabo? agutaye hanze wakwicuza ubwo umaze kurengwa ibyo aguhahira ko wumva warerwaga ahatari iwanyu akagukura muri ako kaga none umuhembye urwango?uri bashimiramwiriro nubundi umutindi umuvura amaso akayagukanurira

  • Ko wumva se nta kibazo kindi mufitanye, uretse gusa wowe kumva utamukunze, ubwo uwo mugabo ahubwo siwe warenganye?

    Niba se umugabo wawe nta buhemu bundi akugirira, cyangwa akaba nta yindi ngeso mbi umuziho, kuki utagerageza ngo wowe ahubwo ukore “effort” yo kumukunda.

    Kereka niba hari ibindi waduhishe!

  • rwose niba ubona umugabo wawe agukunda nakugira inama yo kugirira abo bana ukihangana ugasenga Imana ikaguha urukundo kuko nimutandukana uzatera abana agahinda ndetse binatuma bakurana ibibazo psychologique.
    Rwose nusenga Imana izagufasha kandi urukundo izaruguha ubundi mwibanire mu mahoro

  • Nshuti yanjye niba uwo mugabo atagukubita atagutoteza ubabajwe n’iki. urukundo rwishakemo nta mpamvu n’imwe yo kuba watandukana nawe.cyane ko mufitanye n’abana 2. ubwo se wumva abo bana baba abande??

    Kunda ugukunda naho wowe uwo ukunda akunda abandi. ushobora gusanga uwo ukunda ugasanga ni stress ugasigara wifuza wa mugabo wawe wanze kandi agukunda!!!!!! wikwishyiramo ko utamukunda kuva kera, ahubwo ishakemo urukundo maze umukunde mwubake urugo rwanyu rukomere rurangwe n’amahoro n’umunezero dore ko wumva ko cash azifite. ubundi mwirerere abana. Ubundi se niba aguhaye amahoro, ukaba wifitiye abana bawe, mukaba mufite cash ntacyo ubuze, ikindi harya ngo ushaka mu buzima bwawe ni iki?? Icara utuze urye cash, urere abana, ukunde umugabo wawe. shakisha urukundo kandi ntukomeze kwishyiramo ko utamukunda. Naho ubundi urukundo ruzaza. Nyurwa n’ibyo umukunzi wawe aguha kandi agukorera naho ubundi urukundo ni mu bwonko. nubyishyiramo ukumva ko agushimishije, aguhagaje, umwizihiye, uzahita umukunda nta kabuza

  • madamu amanzi yareze inkombe kunda umugabo
    wawe ni mana yamuguhaye yaba ushaka amenyo
    yarubanda uzamwage kandi nokumva cyera abagabo nibo bakundaga nyuma abakobwa nabo bakabona kubakunda naho gabanya ibyo bitekerezo byashitani.ushobora gukunda kundi afite abandi akunda.

  • Nkurikije ibyo uvuze wa mudamuwe ufite umugabo ugushuka ariko ushatse weakitonda kuko umugabo murikumwe ndumva ntacyo umushinja!! ahubwo wisuzume utagwa muwirari!
    Kugeza ubu sinumva urukundo ushaka urwo arirwo ??
    icara hasi utekereze neza urasanga sekibi arigukomanga ku muryango w,umutima wawe !!

  • Nshuti yange inama baguhaye ndumva zikubiyemo ibyo nari kukubwira byose gusa ngusabe niba umugabo agukunda urahirwa kandi bihe agaciro ugerageze umukunde kuko nushaka kusiga ngo wisangire uwo ukunda uzababara kurenzaho usanze atagukunda wifuze uwambere umubure, kandi uzibabariza abana bibe byabatera nokuzagira amahitamo mabi mubuzima bigana kwiherezo ribi, ikindi uzaba witwa icyomanzi mumuryango ibintu ntakwifuriza

    murakoze

  • Uzamwice ,hali ikibazo se..

  • Humura muzatandukanywa nuruphu changea Yesu agarutse si non n’uruvuza uzarutamba!

  • Ni byiza gusaba inama,ariko kuba utaramuta ngo ugende,ni ukwanga gusiga ubwo butunzi afite,kandi nyamara umutungo wambere ni isezerano mwagiranye,uwa2 ni abana mwabyaranye!dusabwa kenshi kwihanganira ibyo tudashobora guhindura ariko kandi G– USENGA BIZAGUFASHA GUSHIKAMA UKUBAKA NEZA NTA BUTESI..

  • sha burya ibibazo biri hose. njye ndi umugabo ariko mfite umugore wanyihambiriyeho mbese niba hari echec ibaho mu buzima ni ukubana n’umuntu udakunda ndetse yewe utazapfa unakunze. wa mudamu we rero ibyo bakubwira ngo ihangane ntibazi uburyo biryana. niba ubona uramutse utandukanye nawe wabona ubundi buryo bwo kubaho, vunja ndoa nabatari wowe barabikoze kandi babayeho bishimye. gusa ukuntu numva nifitiye ikibazo uwakenera kungira inama nanjye yayingira ariko ampa n’igisubizo.

    • Mwembi murababaje koko, kandi nanjye iyo experience narayigize nkiri celibataire mbere yo kumenyana n’umukunzi wanjye twubakanye kugeza ubu. Ariko umuti utanze nanone waba ukarishye ku bana bavutseho. Byaba ari ukwirebaho gusa, mutishinze abana. Niyo mpamvu rero njye inama ntanga ari ugusenga Imana ngo ibafashe guheka uwo mutwaro utoroshye kuko abana baba baharenganiye mutandukanye n’abafasha banyu.

  • Ooh!mbonye umuntu duhuje sababu! Uzi uko mbigenza iyo ngiye kubonana numugore wanjye?ndabanza nkamw’imagine(amo)Lopez ubundi twese tukishima. Nawe rero,uzajye umurebamo Tiger wood ubundi imvura imanuke mu mujyi wa Londres nk’uko bisanzwe!

  • Inama nakugira nukumenya ko Imana yaguhaye ibyiza byose bibaho ku muntu mukuru yaguhaye umugabo ,urubyaro ikugira gahuzamiryango uhuzaza umuryango wae n`uwe iyo ari uwanyu bamwita umukwe nawe waba uri iwabo bakakwita umukazana icyo ni icyubahiro gokomeye ufite irinde rero kwitesha agaciro ngo wishyire hanze nta rugo narumwe wabona rudafite ibibabzo ariko ibibazo bikemukira mumuryango, urinde kugira irari ry`abandi bagabo kuko iyo ukunda ukunda rimwe wakunda kabiri ukaba wangiritse ubwo rero uwo mugabo niba utarigeze umubwira ko umukunda kuva mwamenyana cyaba ari ikibabaza byibaze rere,irinde abandi bagabo bashobora kugukunda urukundo rw`igihe gito kandi bakubesha umuntu mutazabana igihe kirekire cyangwa ushaka kukwishimishaho by`igihe gito azakugaragariza urukundo rudasanzwe kandi agendeye kubibazo ufite murugo byaba iby`urukundo cyangwa se iby`ubukungu kandi abantu batabana muburyarya ntibabura icyo bapfa. komera wubake urugo rwanyu kandi mufatanye kurera neZa abana banyu ejo bataba inzirakarengane hejuru y`umwe muri mwe.

  • sinakugira inama yo gutandukana nu mugabo wawe pe noneho umuntu mubyaranye abana babiri gerageza umukunde hamwe no gusenga azakujyamo.

  • Wasana uyu mugore ari uwange reka mbikurikirane buhoro buhoro niba utari nawe muri kimwe vugisha ukuri kose

  • Madam nyandikira kuri: [email protected] tuvugute umuti tuwushake cg umpamagare kuri 0788414471 tuzarebe niyo wampa ubutumwa bugufi(sms) nzaguhamagara ma.

  • umva dada,mubushakashatsi nakoze nasanze nta muntu ukunda undi,ahubwo abantu barumvikana kubera inyungu umwe afite k’uwudi;urugero:umugore ngo umugabo wanjye ndamukunda?kubera ko amuha ibyo akeneye!umwana ati umubyeyi wanjye ndamukunda? kubera ko amuha ibyo akeneye!umuntu ati umuvandimwe wanjye ndamukunda? kubera ko basangira,bafashanya!umubyeyi ati umwana wanjye ndamukunda kubera amuha!umuntu ati umuturanyi wanjye ndamukunda kubera ko aguha! bityo rero reba inyungu ufite k’umugabo wawe n’ubwo uvuga ko utamukunda ariko ibibazo byawe arabikemura? ibyo birahagije kandi nicyo gikenewe kuko hari ubwo washaka uwo uvugako ukunda ariko wamushakaho ibyo umubiri ukeneye akabikwima kandi atabibuze ahubwo akabyihera abandi ,mbese ubwo yaba agukunda? bitekerezeho neza urengere inyungu zawe n’izabana.

  • Dore Inama nanjye nkaba umutama!!!!!! sha uwashaka inama uazisabira k’umuseke kabisa. nkurikije ibyavuzwe byose uwomugore yaratomboye kabisa. kuko umugabo yujuje ubupfura bwose bushobora gutuma umuntu amukunda, ahubwo yararenganye. Ni uko yahura n’umukobwa akamuha icyo yabuze (urukundo) warira kandi abakobwa bo nibenshi. None rero mukunde kandi mushimiye kwihangana bidasanzwe kubagabo nkurikije confidence bagira zo kumva batakinginga ariko uwawe arabyigomwa kuneza y,urugo

  • Ubuzima ni bugufi ku buryo inama yo kububamo ushinyiriza njye ntayo nakugira. Wowe vugana n’umugabo wawe umubwize ukuri ko wamwemeye ugirango urukundo ruzaza ariko bikaba byaranze. Niba ari umuntu ushyira mu gaciro azabyumva, mukomeze mube incuti zisanzwe mu buzima, ndetse mufatanye kurera abana. Njye mba muri Amerika, ingo nyinshi baratandukana kandi bagakomeza kumvikana. Ubupfura ni ukwemera, ubundi ni uguhakana! Nukurikiza inama y’umusaza nzi ko uzageraho ukabona urukundo kandi n’umugabo wawe na we akabona umukunda!

    • Mujye mureka gushuka abantu. Urukundo se nkurwo uyu mudame ashaka rubaho? ndakubwiza ukuri abo uvuga bo muri Amerika akenshi baba barabanye bakundana, ariko urukundo ntabwo ari eternelle muri kamere muntu. Umuntu umukunda urite ikigukuruye. Urugero inseko nziza, gutera neza, imico myiza, amaguru meza, inzobe nziza, igikara kiza,…., ariko se ibyo bihoraho? igihe nicyacyo, hari igihe byabintu wamubonagamo bishira, ukabona ko wihuse ahri ababimurusha, akenshi kandi bitewe nuko muri kamere muntu umuntu yifuza icyo adafite.Buriya akiri umukobwa yifuzaga umugabo, amaze kumubona aratekereza ko batandukanye nubu byamworohera kubona undi.Ese yaguca iki madam nyuma y’abana 2? Yaba yishakira kuryoshya ariko ugacaho amaze kuguhaga. Sibwo waba ubaye maraya! Nkubwije ukuri ndubatse ariko urwo rukundo uvuga ntabwo rubaho hagati y’abashakanye, nuzabikubeshya azaba akubeshya, kuko urundo nkuko urutekereza ntirujya ruramba.
      Inama rero nkugiriye, kurikiza inama wagiriwe na Leta n’Idini, abantu bakakwifuriza kubyara ugaheka, none Immana yarabyumvishe iguha umugabo ugukunda ( bitavuze ko yanakunda abandi kandi ntibabuze kuko umugabo atajya asaza)ndetse n’abana none fatiraho wubake nkuko iso nyako babanye akaramata bidasobanuye ko aruko bose bakundanaga. Uramuka utaye abana bawe uraba icyohe agasozi kakubone, kandi nkurikije imyaka ufite mumyaka itarenze 6, uzifuza n’uwagusuhuza umubure. Uzaba utanakibashije gusubira inyuma, kuko n’abo wabyaye bazaba barakwanze kuko batazaterwa ishema no kukwita Maman.Ese nkubaze urumva abo utegereje, bazagukundira iki? Umuntu wese ushaka success, agomba kwihanganira ibyo ahura nabyo munzira. Ndetse nubwo uvuga utyo, ntuzi ko wenda n’umugabo wawe arukurenzaho nawe wasanga atakigukunda kubera utu defauts ariko akanga kubabaza abana be.Ntuzishinge ibyo muri Amerika n’uburayi babaho nk’inyamaswa nizo zitagira izo zibana akaramata.

  • Niba utumukunda mugihe mumaranye wi komeza guhatiriza. kuko sintekereza ko urukundo rutaje mugihe mumaranye ruzaza mugisigaye, gusa ikigoranye nukuntu wabisohokamo kandi munafite abana bizagiraho ingaruka. kurijyewe ntacyo ntakora nubwo cyampenda gute ngo ngire ibyishimo kuko ubuzima butarimo ibyishimo ntacyo buba bumaze. kandi uko nkubona ntabyishimo wazagira ukomeje guhatiriza urukundo. uzafate umwanya uhagije ubitekerezeho cyane cyane utekereze kubana banyu ufate umwanzuro udahubuste kandi utazatuma wongera guhora wicuza impamvu wawuhisemo. mbonereho nokugira inama abatarashaka kwirinda guhatiriza urukundo koko nyuma kubisohokamo bitoroha.

  • Inama na kugira nuko iyo umuntu akoze ikosa igisubizo su guhora wicuza ikiza nu gushaka kurikosora..ikosa wa koze nu kubana nu mugabo udakunda,ariko se hari undi mugabo ukunda uri libre niki kiri gutuma byiyongera?icyo mbona nuko nta narimwe washatse kwicara ngo utuze wabaye muri mbana nu mugabo ariko ntakunda,none byaranze nibyiza mu kora ntabyubona,kubera ako kantu gusa mbana nu mugabo ntakunda?!!biroroshye rero byivanemo ushiremo mbana nu mugabo nkunda!yewe ndanamukunda kurusha uko ankunda,yewe ndi no mu badamu bafite amahirwee pee mfite umugabo unkunda,narakize mbega byiza naje nta mukunda ariko nasanze ari umwana mwiza pee,wongereho urakoze Mana ko wamfashije ukampa uyu Mutware nubwo rwose naje ntamukunda ariko urukundo rwe rwandutiye byose nsanga ntakindi nakora uretse ku gishima mwami kubyiza wankoreye,ndinda Satani uhora umbwira ko nakunda uno mugabo kugeza naho nsigaye nibagirwa urubyaro rwange,ngaho niba wumva ushaka ko bigenda neza hita umusanga aho ari umubwire ngo ndagukunda mugabo wange,warakoze kubwu rukundo rwawe ntugire isoni niba bitari no kururimi birumvikana ariko bizaza…Imbaraga nyinshi mu shiki wacu..Imana iragukunda.

  • umva nanjye nkugire inama ikuremo kumvako hari icyatuma mutana ubundi inama zose zikubwira uko abandi babanye uzihorere urebe ibyawe kuko imyubakire yanjye siyo yawe kandi ndagirango nkubwireko aho wifuza kujya ntabyiza uzahabonera kuko ntamugabo uzakwemerana nabo bana bawe nanakwemera azajya agucyurira kandi nubasiga kwase uzaba ubaye icyohe umuntu utararezwe kuko abanyarwanda baciye umugani ngo imbuto zumugisha zera kugiti cyumuruho ibyo ushaka bikoroheye ntacyo bizagufasha uzajya ukubitwa inzara ikwice ushake gusubirayo ntubibone kandi ndaguhanuriye nudakurikiza inama zababyeyi bakugiriye

  • Umva mushiki wacu,sinmvuga byinshi.Nagiraga ngo nkubwire ko satan adakunda imiryango,gerageza ubaze amakuru cyane cyane i buraya,wumve ibiri kubera mu ngo ,ubu ingo nyinshí ziri gutandukana noneho byavuye mu bazungu byadukira na bene wacu bahaba,ukibaza icyo bapfa ukakibura,rero we kuvuga ngo nta rukundo wamugiriye,ahubwo ibaze izo mbaraga zikubuza umuntu mumaze kubyarana 2.Ntabwo ari wowe n’imbaraga za satan,shaka abakozi b’Imana bagufashe kwiruka izo mbaraga z’imyuka ya satan.Vuga uti amaraso ya Jésus aze agote umuryango wawe .

  • Inama zanyu ninziza usibye nkeya,nkabavuga ngo nasenye abo n’abambari ba shitani.Tujye duhera ikibazo mumizi,uwo mugore mumwumve yabuze icyo atanga kuko ntawe utanga icyo adafite,we yivugiyeko abamureraga aribo bamuhase,n’abamureraga si ababyeyi be we ntabwo yigeze abona se na nyina bicaranye baganira bakundanye ngo avuge ati nanjye ngomba kubana n’umutware wanjye kuriya,urumva mumbabarire yarezwe n’agasi, none lero we ageze iwe byamucanze arimo arashaka gusubira mu misiri ariko Mana hagombye kubaho inyigisho zimbitse kandi nuriya wamureze Immana imuhe umugisha kuko abandi bareze abana nkabo bifuza kubagumana ngo bababere abayaya cg ababoyi nonewe bamugiriye inama yo kubaka none atangiye gukina ndatangaye ubundi impfubyi zigira ubwenge,arinaho byavuye ngo kubita impfubyi wiyibwiriza kurira.nuramuka wikuye amata mukanwa uzajya kwangara kandi wenda wowe wabona umugabo ariko ntuzabonase w’abana bawe,njye mba iburayi ariko n’umuzungu iyo byiswe ngo aragukunze wowe n’abana bawe arakurongora akarongora n’abana bawe wabyanga akaguta hanze agafata abandi,ubyumve lero ugume murugo rwawe urekere abana kwase.

  • Sha ihangane ni ko ingo nyinshi muri iyi minsi zubatswe .urukundo rwo ntarwo.abagore babeshya abagabo ko babakunda,cyangwa se abagabo bakabeshya abagore ko babakunda.jye narumiwe.ndi umumaman ariko ubonye ibyo umugabo wanjye nkunda yankoreye wagira agahinda.ariko nahisemo kwihangana no kugumana na we kubera abana banjye.sinifuza gutera abana banjye agahinda.mbasha kwihanganira se.dufitanye abana 4,abakobwa batatu n’umuhungu umwe.ariko yamparitse umuboyi,ndakubitwa,ngatukwa ngacirwaho,mbese icyitwa torture ishoboka n’idashoboka yarayinkoreye.abana ndimenya ku kintu cyose kandi ise afite uburyo,ni umucuruzi(pharmacie,cabaret,depot bralirwa),ntiwamubaza n’ikayi ya 50,mfite inshingano yo gutunga abana,kubafasha kwiga,kubashakira aho baba ,mbese ikintu cyose.mbaho nk’umupfakazi kandi mfite umugabo.mbese ni birebire .ariko NDAMUKUNDA n’ubwo bwose ankorera ibyo byose.nzirikana ko ari se w’abana banjye,kandi ndihangana ngo ndatera abana banjye agahinda.None rero nshuti dore inama naguhaga;wowe ibi byambayeho ntabwo byakubayeho.wowe ufite umugisha ko agukunda ,aguha agaciro kandi akwitaho.Ca bugufi,umukunde ,ukukundire ko agukunda kandi aguha agaciro kuko hari abandi twabibuze kandi tubikeneye.Girira abana bawe.witera umugabo wawe agahinda kuko wazabyicuza utakibigaruye,Senga Imana igufashe ariko nawe ushyireho akawe.Numvise hari abantu benshi bakugiriye inama nziza.ariko uzirikane iki:umugabo cg umugore ni uwa mbere.kdi umugore agira agaciro kubera umugabo we.Witonde udata n’urwo wari wambaye ukazabura byose.Uwiteka akubere umujyanama kandi agushoboze

  • unva nshuti iyo ni iturufu satani akoresha kugirango abatane kuko yanga umuryango mbabajwe na ba bebe bawe ugiye guhemukira ngo nurukundo imana iguhumure amaso urebe kure, ubuzima ni bugufi hahirwa usoza urugendo rwe yemye. nababana bahuje ibitsina ntibigeze babfifuza mubuzima wikanga wabigezemwo.satani afite imbaraga kandi ikoresha ikintu ufitemwo integenke nawe ,surukundo ushaka ahubwo numwuka ukurimwo ugukoresha utabizi imana igufashe.hamagara 0785002984 ndadufasha.

  • Bonjour,
    Imana ikurengere kuko niyo ishobora byose, senga cyane uzageraho umukunde, Kandi ntuzababaze abana banyu.

  • kubana nuw’udakunda biragoye arik’ihangane wikwisenyera. uriya ushaka umugabo niyowaba ufitebatatu 1st love wanyandikira tugahura e-mail [email protected]

  • yo sorry dia,mukama yebazibwe.birakomeye cyane ibihe urimo gusa ndagusaba kuba inshuti ya Yesu kuko niwe wenyine wangushoboza kubohoka iyo ngoyi.ndakurangira umubyeyi umwe mwi Torero hano mugihungu cyacu Church yitwa RESTR CHURCH REMERA nuhangera uzabaze Umubyeyi witwa LIDIA MASASU.She will help u trust me!!!!!kuko uri urukundo umugabo wawe nu urukundo,imagine Abana???umugabo wawe ni mwiza,turangukundaaaaaa.

  • muraho,jyewe uyu mumam namugira izinama zikurira
    1)iyo wamaze gufata ikemezo cyo kuvuga ngo ndakwemeye ,ugomba nogufata ningamba za risk zose ufashe ,utitaye ngo baraguhase cg iki.
    2)kuva warabyaranye nawe waba umukunze, utamukunze abo bana bakeneye affection ya ababyeyi bombi,icyo nicyo kintu kigomba kugufasha kubana numugabowawe ,waba umukunda cg utamukunda .
    3)icara urere abana mwabyaranye,kdi wishe mind yawe ko umugabo wawe agukunda,gusa nacyo kizagufasha ,ugira amahirwe niwe ugukunda siwowe wamukunze,so kunda ugukunda kuko uwo ukunda akunda abandi.kdi burya urukundo rw,umugore ku mugabo ruva kubana mwabyaranye,niba warabyaye nibyiza ,keretse niba udakunda abana bawe ho ntago byaba byoroshye.so courage.

  • madam,ihangane umukunde kuko ikosa ryabaye nawe warigizemo uruhare nubwo utujijisha ngo ni iwanyu bamuguhatiye,nziko kuva yari afite imitungo nawe byaragukuruye kuko ntawanga kubaho neza.Hari benshi ibyo bibaho kandi bakanga gushaka abo badakunze.ihangane rero kubwabo bana kuko iyo wanga kumushaka iwanyu ntibari kukurasa.Ahubwo bige biha nabandi isomo ko urukundo bataruhata kandi ko ntaho ruhuriye n’imitungo.

  • Umuntu umwe ntibuka yaravuze ngo ujye ukunda ugukunda ngo kuko akenshi uwo ukunda yikundira abandi, kandi koko icyo umukundira n’abandi baba bakibona siwowe ugira amaso wenyine.Niba ukundira umusore igihagararo burya n’abandi bagore baba babibona kandi wenda bakurusha n’ubwiza.Itonde rero utazaba nk’abagabo bashaka abakobwa beza, babacyuriraho abandi ukumva ngo biyahuye. None se wumva ko ntabandi baba babibona? Nibamukurura se ngo bamuhe akazi muri za secretariat, reception, utangire ufuhe. Niyiyambarira ka mini utangire umubuze kandi abwirwa ko afite amaguru meza.Itonde ntarukundo nyakuri rubaho, mbikubwiye mfite hejuru y’imyaka 50, urukundo ni relative. Reka nkubwize ukuri rera abana bawe kandi ufate se wababyaye neza.Bafate neza sha urabafite kuko ubabuze(simbikwifurije),nuyu wirengeshwa ntiyakongera kukwemera.Umubyeyi aberwa no kurera agakuza, ibyo wita urukundo bivugwa nabafite imyaka iri munsi ya 40, nyuma yaho umugore aba yavuye kw’isoko kandi ndumva udashigaje myinshi.

  • umva nange nkubwire muntu w’imana, niba numvise neza, uretse kuba utamukunda ntakindi wamushinjije. abamaman benshi bafite agahinda kenshi ko ntacyo badakorera abatware babo, ariko barangiza: bakabaca amazi,bakabaca inyuma,kubacyurira,nibindi byinshi bibi bidakwiriye abashakanye!! none nushaka uwowita ko ukunda, nawe nyuma akumva amerewe nkuko wiyumvamo umugabo murikumwe ubu, hazacura icyi? ese mumaze kugirana abana nka 2 akagusiga akajya kwishakira undi kuko yananiwe kukwiyumvamo, ntibizaba bibaye bibi kurushaho? umutima wawe ukubwirako utigeze umukunda na rimwe, ariko ongera uwuvuguruze uwubwireko ubu utangingiye kumwiyumvamo. umuhanga yavuzeko ” icyo umutima utekereza, ukakemera, burya kiba gishoboka” tekereza kaandi wemereko ugiye kumukunda kandi bizashoboka. IMPAMVU UTAMWIYUMVAMO, NUKO WAWUBWIYEKO UTAMUKUNDA NAWO URABIKWEMERERA.

  • Reka nkugire inama nange nakwigira wa mubyeyi we ,nange ndumu maman ariko iyo wabyaye hari ibintu byinshi wirengagiza kubera abana ,ibintu byose ni mumutwe ,ibyaribyo byose niba utamukunda abana mwabyaranye bo urabakunda .
    rero irengagize byose urebe abo bana binzirakarengane bakeneye kurererwa mumaboko yababyeyi bombi uwiteka atazabakubaza.
    twese duca mubibazo bitandukanye ariko iyo wibutse ko wabyaye ucisha make ,irinde rero kwaca umuriro utazabasha kuzimya,niba mwarashakanye mukaba mumaze kubyarana kabiri niwo wawe Imana yakuremeye ntawundi mukunde kdi umwubahe atazavaho anamenya ko utamukunda ugasanga wisenyeye .

  • niyihangane uzishakire undi bana urukundo ntibarucuruza
    bizirikane

  • Inama nakugira n’iyi,bibaho ko umuntu ashaka muri circonstance nk’izo ariko jye ndumva nk’uko wabyivugiye ntakintu murapfa gikomeye ntunagiteganye,ahubwo utwo tugeso tukubangamiye umubonaho reka kuba aritwo witaho cyane kuko buri wese aradufite umuntu atwitayeho ntiyabura kutubona wumve ko nawe hari utwo ufite tumubangamira,niba ushaka kubaka koko,tangira wumve ko uwo ariwe mugabo wawe,urwo arirwo rugo rwawe maze utangire urebe n’utugeso twe twiza tugushimisha kuko natwo turahari kandi nitwo twinshi,reka gukomeza kwibwira ko hari undi wakunda kuko uwo niwe wagize amahirwe yo kumenya uwo wundi wakunda ntuzi ibimurimo,ikiruta byose senga Imana iguhe imbaraga zo kutajya mubyaha ngo umukomeretse kuko ukwiye kumubera umugisha.IMANA IKUJYE IMBERE.

  • Abandi babuze n’ubabaza izina naho wowe ngo ntumukunda!uzamujyane kwisoko yigurirwe n’abamukunda wowe usigare uri akingatimennye

  • umva wo kanyagwa we tabaza ijuru abo ni abadayimoni bagute bakubeshya ko umugabo wawe hari ibyo atujuje kandi nuwundi washaka si wowe wamwiremeye egera imana uyibaze ibindi urimo ni ubupfumu IMANA icyo izakubwira uzakore icyo0727132605

  • yesu niwe gisubizo

Comments are closed.

en_USEnglish