Digiqole ad

Nakorewe ubutinganyi, mfatwa no ku ngufu n’abagore 4 muri Jenoside

 Nakorewe ubutinganyi, mfatwa no ku ngufu n’abagore 4 muri Jenoside

*Burya n’abagabo batari bacye bafashwe ku ngufu muri Jenoside
*Soma ubuhamya bw’uwakorewe ubutinganyi, akanafatwa ku ngufu n’abagore muri Jenoside

Muri Jenoside yakorewe abatutsi habayemo amarorerwa menshi, gufatwa ku ngufu n’abicanyi ni imwe mu ntwaro yakoreshejwe n’interahamwe, ndetse Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwaje kwemeza icyaha mpuzamahanga cyo gufata ku ngufu nka kimwe mu byaha by’intambara.

Akenshi tuzi cyangwa tuvuga abagore bafashwe ku ngufu ndetse bagiye banahabwa ubufasha butandukanye, hagamijwe kubafasha gukira ibikomere cyane cyane abasigiwe abatwitiye muri uko gufatwa ku ngufu ubu bakaba barabyaye abahungu n’abakobwa bagize imyaka 22.

Arikose basazababo bafashwe ku ngufu bo bahagaze he, babayeho bate?

Ibarura ry’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare ryo mu 2007 ryagaragaje ko abatutsi barokotse Jenoside ari 309 368, barimo abagabo 128 775 (41.6%).

Ubu bushakashatsi buvuga ko byibura 0.6% (773) by’abagabo barokotse basigiwe ibikomere ku myanya ndangagitsina yabo, ndetse bukanavuga ko abagabo nabo bafashwe ku ngufu nubwo bitari cyane nk’abagore. Biriya bikomere bishobora kuba bikomoka kuri uko gufatwa ku ngufu.

Niba bakiriho, abagabo n’abasore 773 babana n’ibikomere bakomora kuri uko gufatwa ku ngufu n’abagabo n’abagore batazi. Mu gihe abagabo 2.3% barokokanye ubwandu bw’agakoko gatera itera SIDA 2 962.

Imibare y'abagabo barokokanye indwara, ibikomere n'ibindi bibazo binyuranye.
Imibare y’abagabo barokokanye indwara, ibikomere n’ibindi bibazo binyuranye.

Umunyamakuru w’Umuseke yagerageje gukurikirana iki kibazo cy’abagabo bafashwe ku ngufu, kugira ngo amenye uko byabagendekeye yasanze abenshi bakibana n’ibikomere badashaka kugaragaza.

Inzego ziharanira inyungu z’abarokotse nka Ibuka, zemera ko nta kintu gikomeye zabakoreye ahanini kubera ko nabo ubwabo batigaragaza.

Akenshi abagabo bafashwe ku ngufu ntabwo bakunda kuvuga ibyababayeho kuko ngo bakibibona nk’amahano adakwiye kuvugwa mu bantu, dore ko ubu bamwe muri bo bamaze kubaka imiryango.

Bamwe muribo byabaviriyemo kuzinukwa ikitwa imibonano mpuzabitsi, abandi bazinukwa abagore, abandi bibaviramo ubutinganyi.

Abafashwe ku ngufu ntibatura ngo bavuge, twabashije kuvugana n’umwe wafashwe ku ngufu n’abagabo ndetse n’abagore zira ko ari Umututsi, gusa amazina ye ntituyatangaza mu nkuru turakoresha izina ry’irihimbano rya MUBANGA (bivuze gukomera (strong) mu rurimi rw’urunya-Bemba/Zambia).

MUBANGA amateka ye yo guhohoterwa atangirira mu 1993, ubwo yafatirwaga i Nyanza, akajyanwa gufungirwa muri Gereza ya Gitarama (Ubu ni gereza ya Muhanga).

Ngo yabanje gufungirwa mu kitwaga ‘Brigade’ cyari utuzu duto twubakishije amatafari ahiye ku buryo n’ubu ahanyura akabyibuka, aho ngo we n’abandi bagera nko kuri 30 bahasanze barahakubitiwe cyane, ku buryo hari abasore babiri bari bazananywe gufungwa babakekaho ko bagiye mu Nkotanyi bakagaruka bo ngo bahasize ubuzima.

MUBANGA nawe ngo yarahakubitiwe cyane kugeza aho amera nk’ikinya, baramukubita barushye bararekera, ngo yaje kubyimba amaguru bamujyana kwa muganga, avuye yo bamujyana muri Gereza ya Gitarama.

Ati “Buriya gereza ni ikintu kibi cyane, habamo n’ibintu bibi cyane, nagiyemo ndi umusore wari ufite umubiri mwiza, ukeye, ngezemo bansamiye hejuru, basaga nk’aho ari imboga babonye, nibwo batangiye kunyegera cyane, kunyangiza, mu buryo budasanzwe, Gereza nayihuriyemo n’ibintu bikomeye, ibi by’ubutinganyi abantu bavuga ni ibintu byagiye bimbaho, ku buryo banandekuye ngeze murugo naje nkabibwira mama akagira ihahamuka rikomeye.”

MUBANGA yaje kongera gufatwa ku ngufu noneho n’abagore muri Jenoside

MUBANGA avuye muri gereza yaratashye ubuzima burakomeza ndetse asubira mu ishuri, ajya kwiga imyuga kugira ngo aziteze imbere dore ko yari amaze gukura, dore ko mu 1994 yari agize hafi imyaka 24.

Kuwa Gatatu Tariki 06 Mata 1994, yerekeje mu Mujyi wa Kigali gusura ‘Tante’ we wabaga ku Kabeza, ahageze arabasuhuza baraganira, hanyuma ku gicamunsi ajya gusura umusore w’inshuti ye ‘K’ wari urwariye mu Barangi i Remera, mu Giporoso.

Ahageze ngo yasanze ameze nabi yarabyimbye amaguru, nk’Umugatolika wasengaga cyane yiyemeza kugumayo kugira ngo akomeze amusengere. Bigeze nimugoroba indege ya Perezida Juvenal Habyarimana iraraswa, bumva kuri radio inkuru ngo “Indege y’umubyeyi irarashwe”.

Yaje gusa n’uhunganye n’abandi ariko agaruka aho mu Barangi yari yarasize wa musore bakomeza kwihishanya dore ko ngo Interahamwe zahatinyaga ngo haba Amadayimoni, ndetse hakaba hari n’umusirikare wari warazibujije kuhaza harwariye umuvandimwe we, aza kuhamukura ariko ntizabimenya, uko yahabaye nabyo ni ubuhamya bikomeye.

Ati  “Bishyira mu kwezi kwa gatanu, aho mu Barangi nabanaga na K. kuko aritwe twari tuhasigaye kandi ntari kumusiga, hinjiye abagore bane, bambaye za Garinade, bafite ibyuma n’udusashe, nibuka ko hari ikintu bari bafite mu ntoki, barambaza bati: Ni wowe urimo hano wenyine? Nti: Iiiii. Bati: ntawundi? Nti: Ntawe. Bati: Nta zindi nyenzi muri kumwe? Nti: Ntawe ukeretse umuntu turi kumwe hano urwaye. Bakomeza nkuryongora,…

Bamaze kumbaza bagiye kureba K. basanga yarashize amaguru yari yarabyimbye yari arwaye cyane, bati: Apuuu iki kinarwaye SIDA, bangarukaho.”

Ngo abo bagore bane baragarutse bamubaza nibo ibyo baribumusabe byose aribubikore, abemerera ko aribubikore ariko ntibamwice.

Ati “Ntabwo natekerezaga ngo barashaka kunkoresha iki. Umwe yari afite agasashe akoramo, sinzi ibyo yakuyemo anshyira ku mazuru. Byari ibintu bihumura nka twa duti two mu Bapadiri bateraga wanyuraho ukumva karahumura, anshyiraho numva ari agahumuro keza, akongeramo numva niko ngenda ngira imbaraga zidasanzwe, hari ikijerekani cy’amazi y’imvura ndaterura ndanywa.

Bari bafite ibintu bimeze nk’ama-conserve birenduka, barabimpa ariko sinari mbizi nkagira ngo ni uburozi ariko ndabirya nigura, byari birimo ibyunyu ndongera nywa amazi, bantera ibishinge ku maboko no kumaguru, ndagenda ngira ubushake n’ibibaraga ku buryo numvaga n’imodoka nayiterura, ariko ubwenge bwagiye.

Baba bafashe bya byuma banshiriyeho imyenda bandambika hasi, hari ikimatela kinini ndabyibuka, baba nabo bavanyemo imyenda uwa mbere uwa kabiri, nta kindi cyakurikiyeho, batangira kunkinisha Porono, umwe akavo undi akaza, rimwe bakanzaho ari babiri umwe akajya ku gitsina, undi akajya,… sinabasha kugusobanurira muri iyo minsi uko nari meze.

Uyu munsi iyo mbyibutse nyoberwa ibyo aribyo, natekerezaga ko ari amadayimoni, bwari ubugome bw’indengakamere, ntabwo nari nzi ikintu kitwa ubusambanyi, nari ntarabikora na bimwe by’abana ntabyo nigeze nkina, kandi nari nzi ko gusambana ari icyaha kibi.

Sinari nsiramuye, igihu kirazamuka ndababara, ariko muri bwa bubabare nkumva nanone ndabishaka, ya miti bari bampaye baragarukaga bakongeramo, twamaranye iminsi itatu nibera muri ubwo buzima, baragenda imiti inshizemo nta ubwenge K atangira kuba ariwe unyitaho nawe ntako yimereye.”

Amaze kugarura ubwenge ngo yabwiye ‘K’ ati “Ibi  bintu ntihazagire ubimenya, ibi bintu ni amahano, n’ikotanyi zije kutubohoza ntabyo nazibwiye, babonye gusa ubuzima bubi twari tubayeho baratwondora.”

Abasirikare b’Inkotanyi ngo baje kubadukura muri iyo nzu yo mu Barangi bari bihishemo ku itariki 29 Gicurasi 1994, zibakura aho zibajyana kuri Stade Amahoro.

MUBANGA ati “Nari narababaye, narashegeshwe, tujya muri Stade nagendaga nk’urwaye imitezi, turagenda tugeze muri Stade, twahamaze iminsi nk’itatu ntaratinyuka kujya kwa muganga, icyakora nza kubona imiti ya ampicillin, rimwe nshaka kujya kwivuza kuko naranindaga amashyira, ariko nagera imbere y’umuganga ngahita nsubirayo.”

Nyuma ngo yashatse no kujya mu gisirikare aragenda ariyandikisha ariko bukeye bagiye muri Mucaka biramunanira. Aha, ahavuye abona kujya kwa muganga noneho, bamutera imiti ariko kuko yari yaratinze kwivuza ntakire neza.

Nyuma ya Jenoside yakomeje kujya yivuza ariko yanga gukira ibikomere ku gitsina ndetse n’ibyo ku mutima byatumye atakaza ubushobozi bw’umugabo bwe.

MUBANGA nyuma ya Jenoside igitsina cye nticyongeye kugira ubushake nk’umugabo ahubwo hanindagamo amashyira, ku buryo ngo hari igihe yageze akajya yambara n’Amaranje kugira ngo yirinde ko amashyira yajya ku myenda ye, dore ko ngo yakundaga isuku cyane kuko yari azi ko ‘umwanda ari uw’interahamwe’

Mu 2000, yaje gutangira kujya gusenga kwa Paul Gitwaza muri ‘Zion Celebration Center’, akomeza gusenga cyane.

Ati “Gitwaza ari mu bantu bampaye ubuzima,…nakomeje gusenga ariko mfite ikibazo kuko hari hakirimo amashyira, nkomeza gusenga.

Mu 2001 hari igihe twari mu cyumweru cy’ibitangaza nicaye barimo gusenga ibintu bisohoka mu gitsina ndatota, gutaha birananira, ndindira igihe abantu bashirira mu rusengero, hanyuma nkenyera ikote nari nambaye, ngeze mu rugo biranyobera, mbanza kubiceceka ariko uko abandi bavugaga ibyababayeho nanjye nza gutinyuka ndagenda ndabivuga, ari nabyo byamfashije kugeza n’uyu munsi.

Muri 2001, nibwo naje kumva nongeye kuba umugabo, rimwe mu gitondo narabyutse numva umurego wa kigabo wagarutse, ariko mu kugaruka nanone byanzaniya umubabaro ukomeye kuko aribwo bya bisebe byagaragaye. Nyuma baje kumbaga ariko biranga kuko bashyiragamo akadodo bigacirika, nyuma birananirana barapfuka, umuganga arambwira ngo komeze gusenga gusa.”

Hashize imyaka 11 Jenoside ihagaritswe yaje gukira, ariko ntiyakiyakira burundu kuko yari agifite uburibwe ngo n’ubu butarakira nubwo hashize imyaka 23.

Mu 2005, Dr Theobald Hategekimana uyobora ibitaro bya ‘CHUK’ ngo yaje kumubwira ko yakize ahubwo ikibazo asigaranye kiri mu mutwe ari nayo mpamvu adakira neza, kuko ngo yari akibereye mu 1994, ndetse amugira inama yo gushaka.

Nubwo gutereta bitamworoheye kuko abakobwa babiri ba mbere yaterese ngo bamwemereraga urukundo ariko bamenya amateka ye ashaririye bakamwanga, yaje gushaka ubu afite abana babiri babanyeho mu buzima we avuga ko bushaririye kuko kuba atarize, ndetse akaba ari n’ikimuga atabasha kubaha ibyo bakeneye muri Kigali.

Ikimubabaza cyane ngo ni amashuri y’abana kuko usanga abarihira ku mafaranga aba yahawe n’abagiraneza, iyo atayabonye ngo bataha nta ndangamanota bikamubabaza cyane kuko atekereza ko iyo biba bitaramubayeho, iyo aba yarize akarangiza amashuri ye ubu aba ababeshejeho neza. Ubu abanye neza n’umugore we n’ubwo atarakira bya burundu.

Mu iperereza Umuseke wakoze waje kumenya abandi bagabo babiri bo mu Ntara y’Amajyepfo bafashwe ku ngufu ariko kubavugisha ntibyadukundira.

Umwe muribo ngo yafatiwe ku ngufu i Butare, ubu ni mu Karere ka Huye, afatwa ku ngufu n’indaya yamutwaye ikamushyira mu rugo rwayo bakajya baryamana mu kimeze nk’ubwumvikane, ariko umuhungu wari ukiri imanzi we yabikoraga yigura kugira ngo atazamushyikiriza interahamwe.

Bamaranye ngo igihe kirenga ukwezi amukoresha ibintu atari yarigeze abona cyangwa ngo yumve mu buzima bwe kuko yari akiri umusore muto, hanyuma aza kumushyikiriza Inkotanyi zimaze gufata Butare.

Abagabo bafashwe ku ngufu nta butabera babonye

Kubera kudatinyuka ngo bavuge, kuba badashaka ko icyo bagifata nk’ipfunwe kigaragara ni bimwe mu byatumye badatinyuka ngo bagane ubutabera.

MUBANGA avuga ko mu bagore bane bamufashe ku ngufu yamenyemo umukobwa umwe witwaga Ingabire wabaga mu mutwe wiyitaga ‘Abazuru’, abandi ngo ntiyabamenye dore ko yari n’umushyitsi mu Mujyi wa Kigali. Uwo Ingabire we ngo yaje gufatwa arafungwa ariko aza gupfa.

MUBANGA abona gufatwa ku ngufu kwe n’abagabo bagenzi be ari ibintu byateguwe kuko abaje kumufata ku ngufu bari bafite ibikoresho birimo inshinge n’imiti biributume umugabo agira ubushake bwa kigabo mu gihe bashaka.

Ati “Sinzi niba arinjye babikoreye gusa, ariko bari barabyiteguye, nibuka iminsi ibiri itatu gusa, ubundi nari nataye ubwenge.”

Abaganga bavuga ko guhura n’ibibazo nk’ibi ntugane abaganga bishobora kukuviramo ubundi burwayi bukomoka kuri ‘trauma’ nk’ubusinzi bwa karande, gusara, n’ibindi.

Kubafasha byagoye Ibuka kubera ko batavuga ibyababyeho

Umuyobozi wa Ibuka, Prof Jean Pierre Dusingizemungu avuga ko abo bazi ari bacyeya kuko bigoye kugira ngo bamenyekane.

Ati “Ariko hari abo tuzi, kubera n’umuco w’Abanyarwanda kwegera abaganga b’indwara zo mu mute ntabwo byari mu muco cyane, kandi ubufasha bwa mbere bakeneye ari ubwo mu mutwe (psychological), ubufasha bwa mbere bw’ibanze ni ukubamenya no kubumva. N’ababashije kubegera ni abagore byoroheye kugaragaza ikibarimo, hakaba haranahise hajyaho gahunda zo kubafasha muri AVEGA n’ahandi.”

Dusingizemungu akavuga ko abagabo byabagoye cyane kwegera kwegera abaganga b’indwara zo mu mutwe (psychologist), gusa akavuga ko ubu ubwo itangazamakuru ritatangiye kubivuga bizabafasha nabo gutinyuka.

Ati “Birafasha, hashobora no kubaho ubukangurambaga bagatinyuma bakigaragaza tukabafasha, kuko dufite uburyo bwo kubafasha. Ahantu hakwiye gushyirwa ingufu ni ugutinyura abantu mu rwego rw’ubukangurambaga, kugira ngo n’abo bantu begere izo nzego zashyizweho zo kubafasha no kubabwira ko abaganga bagira ibanga uwo bakwegera yababikira ibanga.”

Soma inkuru: Abagore hagati y’ibihumbi 250 na 500 bafashwe ku ngufu muri Jenoside, abatarapfuye babayeho bate?

Ikitonderwa: Nibari hari undi mugabo cyangwa umusore uzi ufite ubuhamya nk’ubu twandikire kuri email [email protected].

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Yoo!ihangane Brother kdi ukomere Yesu aragukunda

  • ariko hari ikibi cyasigaye kidakozwe muri Genocide? ahaaaaa Mana umenye izo nzirakarengane zose….ntihakagire ubura impuhwe zawe barazikeneye…ababikorewe n’ababibakoreye

  • mbega inyamaswa, aba bagome ibyo bakoze ntibibaho ngirango bahuye na Rusofero ubwe abaha amabwiriza, Mana utabare kandi ukomeze abasigaye kuko rwose ubwabo ntibyakunda. Mana kandi nukuri ukomeze gusana imitima y’Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi,Imana kandi yongere yunge Ubumwe bw’Abanyarwanda.Gusa kurokoka ni icyemeza ko tugomba kubaho kandi tugatera imbere kuko aba babikoze icyo bari bagamije bagiraga ngo n’uzarokoka ntakagire aho agera gusa siko bukwiye kugenda, gutera imberer no kuba indashyikirwa ni byo bikwiye kuranga Uwarokotse. maze Tukiyubakira igihugu.Nkwifurije gukomera Muvandimwe, Twese hamwe turashoboye. Be strong.

  • IBAZE NAMWE ABANTU TUBANA NABO NGO N ABAGORE NK ABANDI,SI ABANTU NTA BAGORE BABABAMO N ABADAYIMONI BOSE AHO BAVA BAKAGERA N UBWOKO BUBI!!!!!NGAHO NI MUKOMEZE MUBAFUNGURE NGO BEMEYE ICYAHA NTA MUTIMA BAGIRA NTABURERE BAHAWE ESE BARI KUBUHABWA NABANDE KO NABABABYAYE NTABWO BIGIRIRAGA UBWA\BO!!!

    • @BB, uramutse ubonye rugari, jenoside itaha ni wowe wayiyobora.

  • Wowe wiyise ngofero, ntayindi genocide izongera kubaho nimba ubyifuza ntabwo uzabibona kandi ibyo BB yanditse nibyo kuko bene wanyu bakoze amahano mu gihe cya genocide n’inyamaswa mu zindi.

    • uzihorere maze

  • Uri ngofero koko wanterahamwe mwe iyo uba warubonetse ngo agusogote wenda yasinzira byibuze

  • ibi bintu birababaje wallah , mbega abagore ni amashitani .naho uwo Ngofero we icyo namubwira ni uko icyo atifuza ko kimubaho atacyifuriza mugenzi we kandi uyu munsi ni Mubanga ejo ni nGOFERO kUKO ntawe umenya aho bwira ageze .

  • Nimusigeho guhembere urwango mu banyarwanda. nimubane mu mahoro n’abavandimwe bose, kuko Imana abo yarokoye yari ibafitiye ubutumwa n’umugambi w’ubwiyunge nyabwo. Twimakaze urukundo mu bantu, tureke kuzura akaboze.

    Abakoze ibyo shitani ishaka mureke kubataho igihe, kuko ni aba shitani nyine, keretse abihannye. Amahano yabaye muri iki gihugu ntabwo afite ibara, uretse ko harimo nabageraho bakabara inkuru nk’abayitaka/nk’abayikuririza, aho kuyamagana.

    Muri iyi isi ya Rurema turimo, byose birashoboka. uretse abatubwira ibyabaye muri 1994, hari n’abashobora kutubwira ibyabaye muri 1995,1996 na 1997 kandi nabyo bitari byiza. Buri gihe ahantu hari abeza haba n’ababi. n’ahari ababi hakaba abeza. Ahari Urumuri haba n’umwijima. Nk’uko imvura igwa n’izuba rikava. Ubushyuhe bukabije bushobora kwica abantu nk’uko ubukonje bukabije nabwo bubica. Ahasigaye twizere Imana na Yezu Kristu kuko ariwe Alpha na Omega.

  • ccharles muzakomeza guhwinjarika abantu kugeza ryari none se abao bishwe urwagashinyaguro Imana yari yabatanze nkuko abicaga babivugaga? uti abo shitani yashutse nonese ko twigishijwe ko shitani nta gatege igira yaje gushuka amamiliyoni gute ese ishuka abantu gute kandi yaravumwe ikamburwa ubumalaika? njye mbona ibi byose harimo gucabiranya Maman yirirwaga mu kiriziya data nawe nuko umuryango hafi wa wose imyaka 23 irashize babatsebye none wowe uzana ibyimana hano ubwo se yari yabatanze kukise itatabaye 1000000 irenga bagapfa kuriya ntawe ntutse ntihagire unitukira mvuze ibyo ntekereza kandi buri wese ufite ubwenge yakwibaza apana kwitaza ya mirongo mwe ubwanyu mutagitanditse

    • @Niyo waba uri umuhakanyi, ntabwo ushobora kurwanya Imana ngo ubishobore ariko Shitani yo ushobora kuyirwanya bigashoboka. Abigendeye baragiye kandi benshi muri bo Imana yarabakiriye, nimusigeho rero gukomeza kubakoresha mu rwego rwa Politiki. Ibyabaye mu Rwanda byose Imana irabizi. Kuba yaratumye biba kandi yari ifite ubushobozi bwo kubihagarika buriya niyo izi impamvu yabyo. Inzirakarengane z’abatutsi zarishwe utaretse na zimwe mu nzirakarengane z’abahutu.

      Amabi yabaye mu Rwanda kuva muri za 1959 ahanini yashingiye kuri Politiki, ndetse nta nuwashidikanya ko yashingiye ku kurwanira ubutegetsi hagati y’abavandime b’abanyarwanda bamwe bariyataga Abahutu abandi bakiyita Abatutsi. Iyo ingoma ya cyami yemera igasangira ubutegetsi n’abahutu b’icyo gihe ntabwo ibyabaye muri 1959 biba byarabaye, niyo ingoma y’Abahutu yasimbuye ingoma ya cyami iza kwemera gusangira ubutegetsi n’abatutsi, ntabwo ibyabaye muri 1994 biba byarabaye.

      Abategetse uru Rwanda kuva ku ngoma ya cyami kugeza uyu munsi usanga hari icyo bahuriraho: kwikunda no kwishyira hejuru, kutumva akababaro ka rubanda, kudakurikiza amategeko y’Imana. Iyo bigenze bityo, icyitwa ikibi kiganza icyiza, hanyuma umwijima ukaganza urumuri, bityo bigatera ikiremwa muntu kubabara.

      Bavandimwe rero (cyane cyane abanyepolitiki n’abategetsi) nimureke twihane twese, kandi twubahe Imana tunakurikize amategeko yayo, niwo muti mwiza kandi uzadukiza ibibazo bidashira byo muri uru Rwanda. Imana ibahe umugisha

      • @RUKERA we ugize neza ku butumwa utanze ni uko kubwira Abanyarwanda ari uguta inyuma ya Huye burya bibagirwa vuba.

      • @rukera ushatse kuvuga iki???..mwaretse amanjwe!! hari umwana wawe wari wasohorwa muishuli kubera ubwoko??

  • kuri Rukera uri umuntu w’umugabo rwose.
    Bigaragara ko ufite Imana ku mutima wawe.

  • muramponda sinoga impakana iyo Mana ariko nkemanga ubushobozi niba nkurusha ingufu byanze bikunze ngomba kukubuza gukora amaabi niba rero yaretse abacu bagashira ireba muzabinsobanurire naho kwirirwa mutubwira amayobera wapi .mugisibo bati shitani araziritse niminyururru ikaze wajya kumva ukumva basambaniye mu musigiti harya ubwo uwo shitani aba yaciye ikiziriko???? religion ni ubwonko bw’umuntu kwemera ni ukwihangana kugirango ujye mubandi utaba igicibwa bibiliya na coran byanditswe n’abantu nkatwe genocide yarateguwe ishyirwa mubikorwa kumara abatutsi byateguwe kuva kera iyo Mana yararebega stunami ihatana bana n’impinja kandi bibiliya yanditse ko nta mwuzure uzongera koreka imbaga AEPER NA ZION abakristu barimo kumarana Iaslm abahezanguni bamaze abantu hanyuma ngo mwijuru no mu muriro ????
    ubwo nanjye nzahurirayo na Bagosora kuko mvuze ibyo mbona….tugire amahoro

  • UHORAHO NABAHE UMWUKA WE MUTAGATIFU MWUBAHANE NICYO TUBIFURIZA KUKO IBYO MURI GUTUKANA BITURUTSE KURI SEKIBI IMANA NIYO YAHANZE ISI YAYO INAYIGENGA UKO IBISHAKA MWEBWE RERO AMAGAMBO MABI YANYU NTA NAKIMWE YAMARA KU MUGAMBI Y’IMANA KUKO NAMWE URETSE GUTUKANA GUSA NTACYO MWIMARIYE

  • Pole kabisa, ni amahano.

  • Mana data wa twese uri mwijuru,ngutuye urwanda n’abanyarwanda.niwowe wenyine Uzi ikidukwiriye.

Comments are closed.

en_USEnglish