Digiqole ad

Nairobi: 30 bakomerekejwe n'igisasu cyaturikiye mu mujyi

Rwagati mu mujyi wa Nairobi kuri uyu wa mbere saa saba n’iminota 10 z’amanywa (12h 10 mu Rwanda), haturikiye igisasu cyari giteze mu nyubako gikomeretsa abantu bagera kuri 30 . Amashusho ya Televesion yagaragaje inzu yangiritse cyane.

Umwotsi uragaragara iruhande rwa Mt Kenya University kuri Moi Avenue nyuma yo guturika/photo Nation.co.ke
Umwotsi uragaragara iruhande rwa Mt Kenya University kuri Moi Avenue nyuma yo guturika/photo Nation.co.ke

Abatabazi ba Croix Rouge boherejwe kuri Moi Avenue ahakorerwa ubucuruzi aho guturika kwabereye nkuko tubikesha Associated Press. Aha  ni hafi cyane y’inzu y’imyerekano ya Mt Kenya University.

Kenyatta National Hospital imaze kwakira inkomere zigera kuri 30 nkuko bitangazwa na Dailynation.

Amashusho yagaragaje abantu benshi basohoka mu mazu bahunga ahabereye uko guturika hari higanje umuriro mwinshi.

Moi Avenue ni ahantu haba hari abanut benshi cyane mu masaha yo kujya ku meza.

Umwe mu babonye ibyabaye yabwiye Associated Press ko yumvise guturika kuremereye cyane.

Mathew Iteere komiseri wa Police yavuze ko bigoye kuvuga impamvu y’iturika ryabaye. Gusa nanone yemeza ko uburyo insinga z’amashanyarazi zari zimeze byashoboraga gutera bene iyo mpanuka. Nubwo atahakanye ko cyaba ari igisasu cyaturitse.

Nyuma Ministre w’Intebe Raila Odinga yaje kuvuga ko ari igitero kuri Kenya. Ndetse byaje kwemezwa ko icyaturitse ari igisasu cyari cyatezwe muri iriya nyubako.

Kugeza ubu nta mutwe w’iterabwoba urigamba iki gikorwa kibi.

Hagiye habaho iturika ry’ibisasu mu mujyi wa Nairobi na Mombasa bimaze guhitana abarenga 10, kuva aho Leta y’iki gihugu yohereje ingabo muri Somalia mu mwaka ushize. Ibi bisasu byigambwaga n’umutwe wa Al Shabab.

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • OHOHOHO NIBA ARI ALSHAABAB NUKUGUMYA KUYIHIGA BUKWARE NAHO ABAKOMERETSE BITABWEHO BIGARAGARA

  • Ariko se ubumuntu ko bugenda buva mubantu? None se umuntu nawe agiye kujya muzindi nyamaswa ko mbona ntaho bigitaniye, Mana tabara abawe

  • Erega ibiro by, Amerika byari byabitangaje ko hari ibitero bikomeye Al shabab itegura , gusa ndagirango ababyihishe inyama ntibaramenyekana .kandi havuzwe cyane Nairobi ,

  • OMG,this woman is not deserve to be treated like this,, ama ambulance na croix rouge,qu’est ce qu’ils ont foutue??abo biyahuzi Imana izabarinde U rwanda

  • Kenya, Ethiopia, Burundi, Uganda,…….
    Muslims must show them what freedom means. Give us freedom or death. Nizere ko aba bantu barenganye cyane, kubera ko Kenya yo iyo irasa iba yirasira ibiti. Nta muntu yica.

Comments are closed.

en_USEnglish