Digiqole ad

Mzee Gashaza wabaga munsi y’igiti, yatashye inzu yubakiwe

 Mzee Gashaza wabaga munsi y’igiti, yatashye inzu yubakiwe

Nyaruguru – Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Umuseke watangaje inkuru y’uyu musaza w’incike wari umaze hafi imyaka ibiri aba mu kagonyi yagonze munsi y’igiti mu buzima buteye ubwoba. Bimeze kumenyekana, yaracumbikiwe yemererwa kubakirwa. Ibi byaratinze ariko byarangiye inzu yujujwe umusaza ahabwa n’ubufasha butandukanye, yatashye inzu ye muri week en ishize, ibyishimo ni byose, amashimwe ni menshi kuri benshi, ubuzima bwe bwarahindutse.

Mzee Gashaza imbere y'inzu ye ubwo yari agiye kuyitahamo
Mzee Celetin Gashaza imbere y’inzu ye ubwo yari agiye kuyitahamo

Inzu yuzurijwe ni inzu iciriritse nziza kuri we n’aho atuye cyaro cyo mu murenge wa Nyabimata, Akagali ka Mishungero,Umudugudu wa Ngarama. Ifite ubwiherero, igikoni, ibyumba bibiri n’uruganiriro.

Uyu musaza Celestin Gashaza w’imyaka 70 yigeze umugore n’abana ariko baramuta uko intege zigenda ziba nke kugeza ubwo agiye ajya gutura munsi y’igiti mu karuri yagondagonze, imvura, imbeho, inzara, ubukene bukabije byari byamuhuriragaho muri ako kagonyi.

Nyamara ariko kandi ingabo zabaga ku Ruheru zari zaratanze amafaranga yo kumwubakira ariko ngo ntibyakorwa n’amafaranga aburirwa irengero mu bayobozi bari bayashyikirijwe.

Ibi ariko yarabyibagiwe kuko ubwo yinjiraga muri iyi nzu ye yari afite ibyishimo, usibye inzu, yahawe igitanda, umufariso wo kuryamaho, imyenda, inkweto, ubwisungane mu kwivuza ibiribwa by’ibanze ndetse n’inkunga y’ingoboka azajya ahabwa y’abari mu zabukuru.

Uyu musaza ashimira cyane ubuyobozi bwamwubakiye, ashimira abantu benshi bagiye bamugeraho nyuma yo kumenya inkuru ye. Ati “Kandi nashimira ubuyobozi  cyane Paul Kagame, ubuyobozi bwe butwitayeho twe abakene ngo tubeho neza.”

Inzu yubakiwe, yubatswe ku muganda w’urubyiruko mu bihe bitandukanye, isakaro ritangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge.

Bamwe mu batuye muri aka kagali baganiriye n’Umuseke bavuga ko iki ari igikorwa  kibashimishije cyane kuko uyu musaza atari afite kirengera kandi ikibazo cye kitari kumenyekana kuko abo mu muryango we bari basigaye ngo bari bifitiye ibindi bibabazo bibahangayikishije.

Ni inzu ifite igikoni n'ubiwherero inyuma
Ni inzu ifite igikoni n’ubiwherero inyuma
Ni inzu yuzuye nubwo idateye igipande (ciment)
Ni inzu yuzuye nubwo idateye igipande (ciment)
Aho yari atuye mu kagonyi yagonze munsi y'ibiti, yari mu buzima bw'akaga gusa
Aho yari atuye mu kagonyi yagonze munsi y’ibiti, yari mu buzima bw’akaga gusa
Ubwo yaganiraga n'Umuseke imbere y'icumbi ribi, agahinda kari kenshi, ubuzima ari bubi cyane kuri uyu musaza
Ubwo yaganiraga n’Umuseke imbere y’icumbi ribi, agahinda kari kenshi, ubuzima ari bubi cyane kuri uyu musaza
Ubu akari kumutima karamusesekara ku nseko nziza atari kukwereka akiba munsi y'igiti
Mu kagofero yakinze mu ruhara, ikoti, ipantaro n’inkweto….akari kumutima karamusesekara ku nseko nziza, atari kukwereka mbere akiba munsi y’igiti

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Yavuye munsi y’igiti cya avocat ajya munsi y’icy’umunyinya. Ababikoze ndabagaye.

  • ni byiza ariko ntibihagije, bakomeze bamugirire n’agasuku ku nzu bamwubakiye ntabwo nanone ibyo bakoze byagarukira hariya.
    nubwo ari mu cyaro ruriya ndabona atarirwo rugero rw’inzu abanyarwanda bagomba guturamo bishimye!!!!!

  • Yewe iyi nayo ndabona nta nzu irimo. Wagirango ni umugina!

  • Akisema atakubariki hukuna atakaye zuwiya kwani ye ndiye MUNGU mwenye baraka zote.

  • Urabagaye kweli, ngaho genda umushyiriremo ciment basi tugushime. ruriya rubyuruko rwakoze uko rushoboye, nawe ongeraho akawe.
    Ruburuko mwarakoze pe. Imana ibahe umugisha mwinshi.

  • Kenny we, abamukuye hariya hantu urabagaye koko? Nyine reba aho yabaga, kdi go yavaga munsi y’avocat, yarambirwa agahindura imibereho akajya munsi y’umunyinya, ni nko kuva muzuru ujya mukanwa. Ibaze nawe ari wowe uri muri buriya buzima bakabugukuramo, wagaya ababugukuyemo? Cga washimira Imana ko yakoreye mubantu bagatekereza kumutabara. No muducye ariko twabonye tutaturuhiye tujye tumenya gushimira Imana n’abakorewemo nayo. Abantu koko ni ba Ntamunoza. uzi ko uyu muzehe, kuri we ubu abona yinjiye muri vision 2020, imwe bavuga ko buri muturaRda wese agomba guharanira kwizigamira ngo azayigeremo yemye cga ahagaze bwuma? Ubu we tayari abonye amasaziro atakekaga pe. Imana ishimwe rero, kdi congratulations no kuri ababigizemo uruhare bose. Aidons-nous les-uns-les autres dans l’amour de Dieu, c’est le vrai avenir de tous. Pensons aux entraides là où c’est possible/nécessaires. Et évitons tout ce qui ressemble au mal pour la paix intérieure de chacun de nous. Aux bons entendeurs!!! Merci.

  • umuseke mwakoze neza akazi. iri niryo tanganzamakuru rikenewe ryu’umuga.

  • jye ndabona bakagombye kumushyiriraho na ciments bakahasukura neza, naho ubundi azaharwarira amavunja kubera umukungugu kandi munsi y’igiti ho ubanza na mukungugu wari uhari. bakoze quand même..

  • Ariko kuki mugaya mukagaya n’ibitagayitse? Bene nkamwe kandi usanga ahanini ntani’ikibavaho! Wasanga ntan’umushonji wari waha igiceri cy’ijana muri ba bandi basabiriza! Isubireho ujye umenya gushima, hanyuma ibibura ubigire uruhare rwawe.

  • hahahahahahahahah,,,kera bajyaga bampa akagati ka sanduwice nkakanga ngo ni kamwe bakagabanyamo kabiri nkabyina ngo ibaye ibiri!!! pwhahahahahahahaa,,,,,,,,,,,,,,like!

  • nibyiza cyane, ariko iyi rwara yabayobozi bakora aruko byamaze kumenyekana mutangazamakuru byana nasukujwe hose , ikwiye kuvugutirwa ikiravumba.

  • Voila, nguru u Rwanda nifuza kubamo, uzi igihugu kimenya umukene ubabaye. twese dukore dutya urebe ko rutaba paladizo

  • mbega ubwiherero butagira nurugi abakoze icyo gikorwa cyokubaka inzu nibakiranzize neza bakorere iyo nzu uwo musaza neza warate igikorwa gisobanutse cyiza ubwo se buriya bwiherero abandi ntibaza bwikoreshereza kubera ntarugi ruriho uburiya nigikoni ntaruriho sikuriya mwakagombe gukora ibyo miyemeje mwakabikoze neza ubundi mukabitangaza

  • Bakoze ariko ifite utudirishya wagirango na maso y ‘umutiba w’ inzuki en fait ntako abo ba jeune batagize leta nayo nishyireho akayo bamuhe na gatungo muri yagahunda ya gira inka

  • nubuyobozi burangaye gusa ntakindi

  • nyaruguru we amatiku yaho atuma udatera imbere ariko turagusengera dufatanije na H E kagame paul

  • Niba ari leta yayubatse ndayigaye ariko niba arinzu yubatswe numuganda birashoboka. Hahandi umuntu azana utwo afite ahuruye. Ese nkibi nibyo tubwira abanyarwanda muri Rwanda dayi?

  • Ahubwo ndiwe nakwisubirira munsi ya Avoca murebe neza hafi yidirishya yatangiye gusaduka, ahubwo mukurikirane ishobora kuzamugwaho ejobundi.

Comments are closed.

en_USEnglish