Musanze: Banze gutunga indangamuntu ngo irimo umubare 666
Abantu batatu biyomoye ku idini y’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bo mu murenge wa Gataraga mu karere ka Musanze, baravuga ko badashobora kuzigera bafata indangamuntu kuko ishobora kuba irimo umubare 666 bita uwa shitani.
Aba bantu ni Ndabamenye Innocent n’umugore we Mukanyundo Eva na Nyiraneza Yosefina kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Muhoza mu karere ka Musanze; bakaba baranabujije abana babo kwitabira ishuri, kugira ngo igihe kitazagera bakabafotora ngo bahabwe indangamuntu, kuko n’uburyo bukoreshwa abantu bafotorwa nabwo batabwemera.
Kuri uyu wa 19/02/2013 aba bantu bavuze ko uburyo bukoreshwa hafotorwa abahabwa indangamuntu bufite aho buhurira n’umubare 666, bityo akaba bagomba kuwugendera kure.
Ndabamenye Innocent avuga ko mu minsi ya nyuma hazaza umubare 666, uzagira ingaruka zikomeye kubazaba bafite aho bahuriye nawo. Ati “Nkurikije ibyanditswe byera, iyo ndangamuntu irimo umubare 666. Ntabwo nafata iyo ndangamuntu kuko sinjye nanditse Bibiliya. N’ubu bavuze ngo tugukatire imyaka ijana cyangwa bakankatira urwo gupfa sinatera amahane.”
Mukanyundo Eva, avuga ko indangamuntu itangwa mu Rwanda atayemera kuko itanditsemo amazina y’umugabo we ndetse n’abana.
Ati “Njyewe nkurikije uko indangamuntu iteye, kandi nkaba mfite umugabo uyifite ariko simbonemo amazina y’abana banjye, mbona ko n’uwo mubare 666 ushobora kuba urimo kuburyo ntapfa kuwubona nk’uko ntabona amazina y’abana banjye.”
Bamwe mu bahoze basengana n’aba, bavuga ko bishoboka ko izi nyigisho zituruka ku bahoze ari abavugabutubwa bagacibwa mu itorero, bakagumura bamwe mu bayoboke kugira ngo abone abamukurikira, bamwe mu batajijutse bakabakurikira.
Supt. Francis Gahima, Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyaruguru, avuga ko basesenguye iki kibazo, basanga batajijutse, kuko uwize kurusha abandi yagarukiye mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, bityo bakaba bafite ikibazo cy’imvumvire iri hasi.
Aba bantu batawe muri yombi baregwa kurwanya gahunda za Leta no gukandagira amategeko, amategeko akaba abagenera igihano kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi igihe bibahamye.
Uretse kudatunga indangamuntu, aba bantu ngo ntabwo bemera gahunda y’ubwisungane mu buzima kuko ngo ari nk’ishyirahamwe kandi ntibabyemera.
Ntibashobora kuzigama kuko nta ndangamuntu bagira kandi isabwa ngo umuntu abe yabikuza. Ngo ntabwo bashobora kunywa amata, kuboneza urubyaro, no kurya ibiryo byatekewe ahandi.
©Kigalitoday.com
UM– USEKE.COM
0 Comment
bibiliya iravuga ati mugihe cyanyuma hazaba ibidasazwe abashuka abandi gukunda amafaranga nibindi ibyo rero nikibazo gito
urumva ko batanafite nubumenyi buhagije barakosorwa baravamo bamenye icyo gukora
Rwose abayobozi nibakaze umurego mugukomeza kujijura bantu nkabo kuko murumva ko hari aho inzira ikiri ndende peee!!! Gusa ndumva uyu muvugabutumwa akwiye gukanirwa urumukwiye kuko aragandisha abantu abafatanije n,ubujiji naho izo njiji nizigishwe burya kwigishani uguhozaho. Abayobozi mukaze umurego rwoseee.
ubuse kubafunga niwo muti? mubuze kubumva ngo mubasobanurire ibyo batemera kuko batabyumva, none mutoye kubafunga. ese ubundi ubwo murumva mutabahohoteye? ibya police n’ urwanda sinzi kabisa mwihutira gufunga kurusha kwigisha kandi aribyo mushinzwe
Ngirango uwabafunze afite amakosa akomeye kurusha abafunzwe kuko bazize ukwemera kwabo kandi nziko mukwemera ntawe ugira ukuri. Iyo haba ukuri mukwemera ntihakabayeho amashuri yatheologie ibihumbi kandi bose mbona baganisha hamwe gusaba uwo batabona. Naho leta yakagombye kubasobanurira aho kubafunga kuko aho mubasha mugukomera kukwemera kwabo.
Hahaha. Iyi nkuru iransekeje cyane nubwo inababaje kubera bene wacu bagitekereza gutya.
Yesu yavutse bagiye gukora ibarura,keretse niba batemera yesu.Wamugani nukubera ubujiji ntakindi.
Aba bantu ibegerwe basobanurirwe bazageraho bave kwizima kuko bayobejwe no kutamenya kwisobanurira Bibliya.Nibabegere babaze uwo bumva bizeye ko azi bibliya maze bamusabe aze ariwe ubasobanurira kandi ndahamya ko aribyo byatanga umusaruro.
Ibyo ni Ubuyoboye bukabije cyane kandi byarahanuwe ko muminsi ya nyuma abantu bazagira ubuyobe bwinshi?!!!! Abo bantu rero bakwiye gusobanukirwa n’icyo Technology aricyo!!! Mubambarize niba abo bantu badatunze Telephone zigendanwa? None se iyo arebye SIM CARD abasha kubona repertoire ye?? ( abantu bari kuri SIM ye???) ariko iyo ayishyize muri phone ibasha kubimwereka! niko na Identite Card ikoze kuko kugirango ubone amazina y’abana n’abafasha babao ijya muri Computer!!!! Na none mubamabarize niba badatunze Radio Cg TV? Ubwose uwababaza kubereka umuntu uri kuvugira muri Radio ye cg TV baberekana??!!!
Hahaaa….bene wacu baransekeje!ubuse ari 666 na nyabingi n’iki gifite ubukana?nibabafungure bajye kwihingira ibirayi,ubundi babigishe!
birababaje kuba bafunzwe bazira idini ryabo kuko gusenga ni uburenganzira nkubundi no kwemera naho abemera nyabinki nabo mubemerere ukwemera kwabo kuko ntaho nyabinki yigeze isaba abantu kugira nabi mugihi andi madini yo du desert abisaba.
ntabwo wasomye wowe , ntabwo bazize idini natwe ahubwo se buriya ni irihe? nange ndi umudive ariko mfite indangamuntu, ntanuwayimbujije
mureke dufatanye tuge dusobanurirana ibyo tutazi kuko buri muntu aba afite icyo arusha undi kubera dufite ubumenyi butandukanye nonese abo bantu ntanubwo bazongera kugura ibintu byo gukoresha mu buzima busanzwe urugero bavugako ibyo dukoresha byose biva mu nganda za illuminate please tubegere.
Yewew injiji ziracyari nyinshi, bariya nta kugandisha abaturage bifitemo ahubwo ni imyumvire yabo iri very low, so leta nibafungure ahubwo ibahe amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga, ushobora gusanga batunze isaha, radio, phone n’ibindi polisi nibasobanurire neza ireke kubaziza ubujiji bwabo
Birababaje cyane kubona abantu basebya idini yacu bitwaje ubujiji bwabo.Aba bantu bize nabi ubuhanuzi kandi Imana idusaba kumvira ubuyobozi mu gihe bitanyuranya n’ukuri kwayo.Uyu mubare rero 666 ni umubare ufite icyo usobanuye mu mvugo ya gihanuzi kandi ntabwo aritwe tugena uko ubuhanuzi buzasohora.
Gusa icyo mbona abantu nk’aba n’abandi bameze nkabo bareke kwitiranya ibintu.Ubu buhanuzi bufite igihe cyabwo rero ntikiragera.Bibiliya yahumetswe n’Imana ariko yandikwa n’abantu kuko bitari korohera umuntu wacumuye kumva imvugo y’Imana.
Icyo abanditsi ba bibiliya bakoze twakita:Gusemura imvugo y’Imana .Iyi ni yo mpamvu utagomba kwibaza byinshi ku byo banditse ahubwo biciye mu kumurikirwa n’umucyo mvajuru urabisobanukirwa rwose.Kumenya iby’Imana ntibyigwa muri za Kaminuza ahubwo bisaba kwizera gusa ariko nako gukomoka ku kumenya.
Icyo nasaba abasomyi b’uru rubuga dukunda cyane,nuramuka ubonye umudive usambana,wiba,ubeshya,wigomeka,usinda,ugira amatiku n’ibindi bibi byose,rwose ntabwo ari we ahubwo ariyoberanya kandi si idini yamutumye kuko twebwe twigisha abantu kuva mu byaha bumvira Imana mu buryo bwose no kumvira ubuyobozi bwa Leta buhagaze mu mwanya w’Imana kuri iyi si.Murakoze cyane hari amadini menshi ubu ariho ayobya abantu amwe muzajya muyumva no ku maradiyo.
Ndasaba ko abanyamakuru b’umuseke.com mwazadufasha mugakora inkuru n’ubushakashatsi ku madini y’iki gihe abeshya ko akora ibitangaza na Yesu ubwe atakoze.Tuzabibafashamo.Murakoze cyane.
Bene nkaba umuti si ukubafunga kuko biriya barabiterwa n’ubujiji!Birakwiye ko basobanurirwa kuko burya ngo”la religion est un opium d’un peuple”!
abo nibabajyane mubigo ngorora muco naho kubafunga ntacyo mwaba mubamariye kandi rwose nabo nabana burwanda nibigishwe nkuko leta yacu ibigenza guhana sumuti
Comments are closed.