Muri RRP+ ibibazo ngo babishyize ku ruhande
Mu kiganiro bahaye abanyamakuru kuri uyu wa 12 Gashyantare batangaje ko ubwumvikane bucye bwabayeho hagati y’abagize inama y’ubutegetsi urugaga rw’ababana n’ubwandu bwa SIDA ndetse n’ubuyobozi bwarwo ngo ubu bwashyizwe ku ruhande bari gusenyera umugozi umwe.
Uwayezu André uhagarariye Inama y’ubutegetsi we kimwe na bagenzi be bemeje ko ikibazo ngo cyari cyatewe n’ivugururwa rw’amategeko abagenga batumvikanyeho, akemeza ko ariyo ntandaro y’ukutumvikana kwabayeho.
Uwayezu yahakanye ko ikibazo cyabayeho kitawe n’ikoreshwa ry’amafaranga y’inkunga zihabwa uru rugaga nkuko ngo byari byatangajwe.
Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo inama y’ubutegetsi yari yandikiye Presidente imuhagarika, nawe avuga ko nta burenganzira iyo nama ihabwa n’amategeko bwo kumuhagarika. Ikibazo yari yemeje ko gishingiye ku ikoreshwa ry’inkunga urugaga nyarwanda rw’ababana n’ubwandu bwa SIDA RRP+ rugenerwa.
Kagoyire Beatrice Presidente w’uru rugaga wasabwaga kwegura, ubu ukiri umuyobozi warwo. Yemeza ko ahari abantu hatabura ibibazo, ariko bicaye bakabicyemura.
Ati “ Ikibazo cyabayeho si icy’amafaranga kuko urugaga rukoresha amafaranga ruhabwa neza, icyabayeho ni ukutumvikana ku buryo ingingo zimwe zagombaga kuvugururwa, harimo nk’ingingo irebana na Gender ndetse n’ibijyanye n’urubyiruko kugirango tuyiringanize kw’itegeko rishya numero 4/2012. Ariko Leta nkuko dusanzwe dukorana ikaba yaradufashije kubicyemura.”
Kagoyire yakomeje avuga ko hari abantu bamwe badashimishwa n’uburyo urugaga rw’ababana na virusi itera Sida ngo rugenda rutera imbere bityo bakifuza ko rusenyuka.
Muri iki kiganiro bakaba batangaje ko ari ubuyobozi ndetse n’inama y’ubutegetsi ubu bari gukorana neza ngo bateze imbere uru rugaga.
Presidente w’urugaga Kagoyire akaba yavuze ko urugaga rudakorera mu nyungu zabo bonyine, ahubwo mu nyungu z’abanyamuryango barwo cyane cyane abo hasi.
Nyuma y’ibyavuzwe byo kutumvikana muri uru rugaga, hari amakuru yemeza ko Ministeri y’Ubuzima yagize uruhare mu guhuza impande zari zishyamiranye ngo bakemure ibyo bibazo byari byamaze kujya ku karubanda.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.COM
0 Comment
Imana ishimwe. Amakimbirane arasenya barakoze gukemura ibibazo mumutuzo.
Ubwo tekiniki zabagezemo, ariko se ko mbona uyu mugore aruyoboye ubuziraherezo kandi ibibazo bigakomeza, njyewe ndamuzi azi kuryoshya abantu cyane cyane iyo ibibazo bigaragajwe, kuburyo ashobora no gutanga Me2U nk’uko isigaye yitwa ariko akagumana uyu mwanya, njyewe iki Gihugu nibaza aho kijya bikanyobera, abanyamanyanga nibo bakimereramo neza, niyo mpamvu kizagusha ishyano…
Anywa ibinini kabisa urabona fraicheur? nabandi mwese muhagurukire kunywa ibinini byongera iminsi ukirerera incuke…
Haaaaaaaaaaa!!!!!! sha muzabeshya abahinde rwose kuko abanyarwanda twese twaciye akenge.
Iki kigo nagikozemo imyaka hafi ibiri ndi umuyobozi w’imari n’abakozi ariko ibibamo ni agahomamunwa. Nahavumbuye byishi byanatumye mpambirizwa kubera amanyanga nari maze kugenda nvumbura,babonye bazisanga mu munyururu bahitamo kuryamira ukuri abagenerwa bikorwa bagakomeza kuhagwa.
Buretse gato muzaba mumbwira
Bonne chance
ngieango igikomeye si uko habaye ibibazo ahubwo icyaba gikomeye ni ukubigumamo rero mureke kwishyiramo uriya mugore kuko niba avugira abarwayi icyo musabwa ni ukumufata mu mugongo aho kumuca intege ese ninde uyobewe ubuvugizi bwaabo bwanatumye imiti ikiboneka mu Rwanda kandi kubuntu, muzagere mu baturanyi murebe ahubwo nibahabwe ubushobozi mu micungire y’ikigo bahambe burundu itiku
Ibikorerwa muri ayo maashyirahamwe si shyashya. Ibisambo gusa uwo mu dame ndamuzi
Ariko urabona ukuntu ari mwiza?!. oya nimureke akomeze abayobore yujuje byose yashobora kuryoshya inkuru.
Comments are closed.