“Murambi” aho Gatete yakarabiye inkaba hagejejwe urumuri
Gatsibo – Mu murenge wa Kiziguro (hahoze ari komini Murambi) habaye ubwicanyi ndengakamere bwakozwe na Bourgumestri Gatete Jean Baptiste na bagenzi be. Hari amateka agaragaza ubugome bw’indengakamere mu icuraburindi rikomeye ryatewe n’abayobozi batagira umutima-nama, nyuma y’imyaka 20 izuba ryararashe urumuri rw’icyizere rwahageze kuwa 13 Werurwe 2014.
Imbere y’imbaga y’abaturage b’umurenge wa Kiziguro ndetse n’impande zose za Gatsibo na Nyagatare, hari higanjemo abana bumiwe kubera ibyo bumvaga, iruhande rwa Kiliziya ya Kiziguro yabaye ikiraro gikomeye cy’abagome aho bahavanwaga bajyanwa mu cyobo cya metero 28 cyacukuwe n’umuzungu. Iki cyabamiraga bishwe cyangwa ari bazima.
Pasitori w’Umwangilikani Ndongozi William w’imyaka 60, nyuma yo kurokokera muri Muhazi akamara ukwezi arya imiseke avuga ko ubwicanyi bwa Murambi bwatangiye mbere.
Ngo bamwe mu batusi batabwaga muri Muhazi,ababataye bagacibwa amande ya 200 frw kuri Segiteri ngo kuko bishe umuntu, iki ngo cyahise kiba igiciro cy’umututsi w’i Murambi ya Gatete.
Ngo abo burugumestre Gatete yahozaga mu majwi ndetse yangaga bikomeye harimo Bunyenyezi ndetse na Rutaremara Tito kandi ntiyahwemye kuvuga ko umwanzi wawe ari umuturanyi,aha ngo yavugaga umutusi.
Yagize ati ” Njye Gatete twariganye kuva kera ndamwiyiziye ndetse ubugome bwe si ubwa vuba aha” maze mu ncamake asobanura ubu bunyamaswa bwa Gatete akiri muto.
Ndongozi yagize ati“ Yari umunyabwenge kuko yigeze gusoma inkoranyamagambo aca impapuro,ageze kurwa gatandatu arongera arazandika (yazicaga ngo abandi batatazisoma).Yigeze kubanga imipira ibiri umwe awushyiramo ibuye ngo rize gukomeretsa bagenzi be”
Gatete ngo yari yarashinze imitwe y’Interahamwe aho buri Segiteri yari ifite abasore b’Interahamwe 150 zihabwa imbunda n’imyitozo.Yashinze kandi ikinyamakuru “Ukuri” uwo kikomaga ngo ntiyararaga.
Amatariki atazibagirana harimo iya 7 Mata 1994 ndetse n’iya 11 Mata 1994 ahakozwe ubwicanyi bw’indengakamere ku batutsi butegetswe na Burugumestre Gatete ubwe. Ndetse ngo hamwe na hamwe akabuhagararira.
Ibi kandi byemezwa na Padiri Rutinduka Laurent Umunyamateka uhakomoka we avuga ko kuva muri 1990 abaturage batangiye kwigishwa ko umwanzi ari umututsi.
Yasobanuye amayeri n’ubugome bwa Gatete.
Gatete ngo yandikiye ibaruwa Perezida Habyarimana Juvenal asobanura ko ikibazo gikomeye Murambi ifite ari abatutsi ngo bateza akaduruvayo (yashyizemo Rutaremara Tito bivugwa ko yari mu buhunzi).
Gatete yagabaga ibitero mu ngo aho yanashyizeho Komisiyo yo kubarura imirambo ngo uwo badasangamo yapfuye bamuhigishe uruhindu..
Kandi ngo muri Murambi uwitwa Karekezi yamuritse ku mugaragaro impiri y’imisumari bitaga“Ntampongano y’umwanzi”ndetse anarema abiswe Interahamwe z’interamwete (Abakobwa n’abagore bigishaga urwango)
Amateka y’icyobo cyamize benshi
Iki cyobo cya metero 28 cyacukuwe na Padiri Merchiyor Fiana wo kuri Paruwasi ya Kiziguro mu 1972 ashaka guha amazi abaturage nkuko babigenzaga iwabo muri Espagne, amazi barayabuze, Padiri baramuhinduka icyobo kimara imyaka 22 kirangaye.
Uku kuzimu bakijugunyemo abo bambuye ubuzima ndetse n’abagihumeka umwaka w’abazima mu bwicanyi bwa 1994 ndetse na mbere yaho.
Byemezwa kandi n’uwakoze Jenocide akemera icyaha akanagisabira imbabazi ariwe Twahirwa Jean de Dieu Alias Kadunguri.
Kadunguri yavuze ko yakoreye ubwicanyi kuri Kiliziya ya Kiziguto aho Interahamwe yashoreraga umuzima akagenda akuruye uwishwe bose bakajyanwa mu cyobo ahabaga hari abicanyi biteguye.
Gusa ntiyarangije gutanga ubuhamya kuko ntibwari korohera benshi babunyuzemo, bagaragazaga kwibuka vuba ibyabayeho, intumba n’ibimenyetso by’ihungabana kubwo gusubizwa mu gihe kibi baciyemo. Ubuhamya bwe ntiyabashije kubukomeza.
Minisitiri w’Umuco na Siporo Mitali Protais yavuze ko kwibuka ari ngombwa ndetse yanzura abaza ab’i Kiziguro niba bagereka akaguru ku kandi ntibibuke hejuru y’ubwicanyi bwahakorewe.
Ministre Mitali avuga ko ubwicanyi bw’i Murambi ari urugero rwivugira rwo kugurango babone amabi y’amacakubiri n’inzangano.
Yavuze ko kwibuka ari ukugirango Abanyarwanda bahore bazirikana ndetse urumuri bazaniwe rukaba umuco ushimangira indangagaciro zo kwitandukanya n’amacakubiri.
Uru rumuri ruri mu ntara y’Iburasirazuba,rwaje Gatsibo ruvuye Nyagatare, aho ruzahava rwerekeza i Kayonza.
Photos:E Birori
BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Biratwubaka cyane kubona ahari umwijima n,icuraburindi bisimburwa n’imirasire y’urumuri cr’icyizere.
Twigire ku mateka,twibuke twiyubaka kandi twihesha agaciro
Arko mana uzatubabarire ibibintu ntibizongere ukundi murda ndetse no ku isi yose Amen
ururumuri rwikizere ruratwubaka rukaduha ikizere niterambere tukiyumvamo ubunyarwanda ntitwigabemo amacakubiri.
Turashimira leta yacu ko irimo kwerekana ikizere ko ibyabaye bitazongera kubaho kandi natwe nkurubyiruko twiyemeje kurwanya icyatuma dusubira mu mahano yagwiriye igihugu biturutse kubuyobozi bubi
Mureke banyarwanda aho yuri hose twiheshe agaciro duce burundu ikidutanya twubake urwatubyaye, maze twibere murumuri rutazima gahoreho FPR
ibyabaye mu Rwanda ni agahoma munwa gusa ntakundi ikizima nuko dufite ubuyobozi bwiza butatuma hongera kubaho amahano ya jenoside nkayigeze kubaho ubu u Rwanda rugoswe n’urumuli kandi nta numwe wakongera guha agaciro abazana amacakubiri mubanyarwanda.
urumuli rw’ikizere rudufashe kutumurikira imbere heza twirememo ikizere cyo kubaho bundi bushya kandi neza, abantu batagira imitima nka gatete ntibazongere kuboneka muri iki gihugu, tugashimira leta yacu y’ubumwe yunamuye icumu burundu NTIBIZONGERA . dukomeze tiwiyubakire igihugu cyacu mumahoro dutahirirza umugozi umwe.
yicaga abantu agira ngo ntihazarokoke n’umwe ariko imana ishimwe kuko bamwe twararokotse, dukomeze =gusigasira umutima wa gipfura kandi imana izadufasha kugera kubyo twiyemeje
Amen
Comments are closed.