Digiqole ad

Munyagishari ati “Nta Kinyarwanda nzi nzaburana mu gifaransa gusa”

Kuri uyu wa 5 Kanama Bernard Munyagishari yagejejwe imbere y’urukiko, agitangira gusomerwa ibyaha aregwa, uyu mugabo yazamuye ijwi avuga ko nta nyandiko yabonye imuhamagarira kuburana kandi atiteguye kuburana mu Kinyarwanda kuko nta jambo na rimwe yumva.

Munyagishari Bernard ubwo yari ageze mu Rwanda

Munyagishari Bernard ubwo yari ageze mu Rwanda/photo DS Rubangura

Munyagishari yavuze ko yiteguye kuburana gusa mu rurimi rw’igifaransa kuko arirwo abasha kumva gusa.

Urukiko rwavuze ko bitumvikana uburyo Munyagishari avuga ko atumva ikinyarwanda ururimi yize akanigishamo kugeza ari mukuru. Abacamanza bavuze ko ari uburyo bwo gutinza urubanza rwe.

Innocent Mucyo umwunganizi wa Munyagishari mu mategeko yavuze ko ntacyo yatangaza ku mwanzuro w’umukiliya we kuko ngo we icyo akora ari ukumwunganira gusa.

Munyagishari arashinjwa ibyaha bya Jenoside yakoreye ku Gisenyi aho yari akuriye Interahamwe ndetse yahaga amabwiriza mu Kinyarwanda ku nterahamwe yo kwica abatutsi no gufata abagore ku ngufu bakabica.

Munyagishari yagejejwe mu Rwanda kuwa 24 z’ukwezi gushize yoherejwe n’urukiko rwa Arusha ngo aburanire mu gihugu yakoreyemo ibyaha. Uyu mugabo yari yafatiwe muri Congo Kinshasa muri Gicurasi 2011.

Munyagishari ahakanye ko atazi ikinyarwanda nyuma y’uko Leon Mugesera nawe akigera mu nkiko z’u Rwanda yari yatangaje ko atiteguye kuburana mu Kinyarwanda. Inkiko ariko zikaza kugaragaza ko uru rurimi ahakana aruzi neza cyane. Urubanza rwe rurakomeje, urwa Munyagishari ruratangiye. Bombi barabazwa Jenoside.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish