Mukwa gatanu nzigendera – Rafael Benitez
Nyuma yo gutsinda umukino wa Middleborough 2-0 muri FA Cup, Benitez yatangarije BBC ko mu kwa gatanu azasezera ku ikipe ya Chelsea kubera ko bamugize umutoza w’agateganyo kandi we kubwe abona ashoboye. Kandi ngo n’abafana ba Chelsea FC abona bamuvunisha.
Abajijwe niba gutwara igikombe cya FA Cup bitaba ari intambwe nziza akomeje gutera muri Chelsea.
Yagize ati “hari benshi bageze kuri byiza biruta iki gikombe, kandi ntibigeze bakundwa n’abafana ndetse n’abuyobozi bw’ikipe.ibyo wakora byose muri Chelsea iyo batagushaka ntiwahaguma.”
Impanvu zatumye birukana Mourinho wabagejeje ku bikombe bitandukanye, na Roberto Di Matteo wabahesheje igikombe cya champions league mu mateka, hari icyo bigenda bimwereka.
Kurubuga rwe rwa twitter Benitez yagize icyo avuga ku ntsinzi yaraye abonye ubwo bakinaga na Middleborough.
Yagize ati “gutsinda erega si ibya none ni uko abantu bakunda kureba ibyahafi. Mu myaka 26 maze mu mupira w’amaguru nageze kuri byinshi kandi bishimishije.”
Muri byinshi yagezeho harimo gutwara igikombe cya champions league, igikombe cy’isi cy’ama clubs, igikombe kiruta ibindi mu gihugu cy’ubutariyani, yatwaye igikombe cya Espagne inshuro zigera kuri ebyiri, n’ibindi bikombe byinshi umutoza wese ukomeye yakifuza gutwara, nkuko yagiye abyandika kuri twitter ye.
Guhera mu kwezi kwa gatanu, uyu mutoza utarishimiwe n’abafana ba Chelsea ndetse akaza no gufatana mu mashati na captain w’iyi kipe John Terry kuwa mbere w’iki cyumweru, ntabwo azaba agitoza Chelsea FC.
UM– USEKE.COM
0 Comment
Nagende ntitucyimucyeneye kbsa
Azigarukire muri LIVERPOOR turamushaka.
ikibazo naho azadusiga gusa ariko azagende tu yaba hahitaga hagera
KO AZAGENDA KU WA MBERE SE MWABIKUYE HE ?
ubundi Chelsea mbere nambere yicwa na boss wayo.abatoza ntakibazo bafite ikibazo niwe,nareke umutoza agire stabilite ahasigaye arebe ko team itaba ubukombe.
Azigendere
Comments are closed.