Digiqole ad

Mukura yatsinze APR FC mu mukino wa mbere wa 2019

 Mukura yatsinze APR FC mu mukino wa mbere wa 2019

Mukura Victory Sport et Loisir ikomeje gushimangira ibihe byiza irimo mu Rwanda no mu marushanwa nyafurika, kuri uyu mugoroba yatsinze APR FC igitego kimwe ku busa mu mukino w’ikirarane yari yaje gusuramo APR i Kigali. Mukura niyo kipe ishoboye gukura amanota atatu kuri APR FC muri iyi Shampiyona kugeza ubu.

Imvura nyinshi yahagaritse umukino umwanya muto
Imvura nyinshi yahagaritse umukino umwanya muto

Mukura yabanjemo umunyezamu wa gatatu yatsinze umukino kare, ku muno wa 21 yabonye Penaliti ku ikosa ryakorewe rutahizamu Twizerimana Onesme mu rubuga rw’amahina maze Gael Duhayindavyi ayinjiza neza. APR yagiye ku gitutu cyo kwishyura.

Nyuma y’iminota 5 igitego cyibonetse umukino waje guhagarara kubera imvura nyinshi yagwaga ku kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR ikomeza kugerageza kwishyura ab’inyuma ba Mukura nka Hassan Rugirayabo, Nshimirimana David, Iragire Saidi na Janvier Mutijima bahahagarara neza.

Mu gice cya kabiri nubwo APR yakomeje kuyobora umukino no gushaka kwishyura Mukura nayo yanyuzagamo igahererekanya neza ikanasatira.

Mu gusimbuza umutoza Mulisa yakuyemo Issa Bigirimana ashyiramo Sugira Ernest,Nkinzingabo Fiston asimbura Ntwali Evode ariko ntibagira icyo bahindura.

Ku ruhande rwa Mukura VS umutoza Haringingo yakuyemo Twizerimana Onesme ashyiramo Lomami Frank,kapiteni Ciza Hussein asimburwa na Ndizeye Innocent mu gihe Iddy Saidi Djuma yasimbuwe na Tubane James.

Amakipe yombi ariko muri iki gice ntayashoboye gutera mu izamu ry’indi, umukino urangira Mukura itahanye intsinzi i Huye. Naho APR uba umukino wa gatatu nta ntsinzi kuko iheruka kunganya ibiri iheruka na Bugesera na Gicumbi.

APR nubwo itsinzwe ikomeje umwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 26, Mukura nayo igumanye uwa kabiri n’amanota 25 gusa yo imaze gukina imikino icyenda (9) mu gihe APR imaze gukina 11.

Mukura ubu igize umukino wa munani itaratsindwa.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

APR FC :Kimenyi Yves,Buregeya Preince ,Rugwiro Herve,Ombolenga Fitina,Imanishimwe Emmanuel,Nizeyimana Mirafa,Mugiraneza  Jean Baptiste,Nshuti Dominique Savio,Ntwali Evode,Bigrimana Issa na Byiringiro Lague

Mukura VS: Wilondja Ismael,Mutijima Janvier,Iragire Saidi, Rugirayabo Hassan,Nshimirimana David,Nduhandindavyi Gael,Munyakazi Yussuf Lule,Ciza Hussein,Iddy Saidi Djuma,Iradukunda Bertrand na Twizerimana Onesme.

Aba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba APR FC babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Mukura babanje mu kibuga
Abakinnyi ba Mukura babanje mu kibuga
Iragire Said (3) myugariro wa Mukura VS ahanganye na Rutahizamu wa APR FC Bigirimana Issa
Iragire Said (3) myugariro wa Mukura VS ahanganye na Rutahizamu wa APR FC Bigirimana Issa
Abasore b'inyuma ba Mukura bahagaze neza igihe cyose APR FC yagerageje kubotsa igitutu
Abasore b’inyuma ba Mukura bahagaze neza igihe cyose APR FC yagerageje kubotsa igitutu
Sugira Ernest nyuma y'umwaka adakina yinjiye mu kibuga asimbuye ntiyagira icyo afasha mu byari bikenewe
Sugira Ernest nyuma y’umwaka adakina yinjiye mu kibuga asimbuye ntiyagira icyo afasha mu byari bikenewe
Nshuti Dominique Savio ashaka aho anyura imbere ye Rugirayabo Hassan yahabambye
Nshuti Dominique Savio ashaka aho anyura imbere ye Rugirayabo Hassan yahabambye

Yvonne IRADUKUNDA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Pole Apr tukuri inyuma

  • Mukura Twaje umwaka ushize twatwaye icyamahoro uyu mwaka nicya CHhampionat

    • Abana bi Butare turaje.

  • Ntabwo uzi gutanga inkuru kabisa!
    Kumenya uko zatsindanwe ni ugushakishiriza muri buri murongo w’inkuru!
    Ushobora kuba ufana APR cyane! Pole!

Comments are closed.

en_USEnglish