Digiqole ad

Mukerarugendo ukuze cyane,91, yasuye ingagi zo mu birunga

 Mukerarugendo ukuze cyane,91, yasuye ingagi zo mu birunga

Loann Crane aganira n’Umuseke kuri uyu wa 20 Werurwe nyuma yo kubonana na Perezida Kagame

*Isabukuru y’imyaka 91 yayizihirije mu Birunga

*Yasabye umuherwe Jack Hanna kumuzana mu Rwanda agasekana n’ingagi 

*Yaganiriye na Perezida Kagame asanga ari umuyobozi uzi ibyo akora

20 Werurwe 2015 – Loann Crane umunyamerika wo muri Leta ya Ohio w’imyaka 91 ni we muntu ukuze cyane kurusha abandi basuye Pariki y’Ibirunga banditswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB. Yageze mu Rwanda tariki 13 Werurwe ari kumwe n’abandi 23 bo mu muryango we bayobowe na Jack Hanna, umwe mu baherwe bo muri Amerika wita cyane ku kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa. Uyu mukecuru yatangarije Umuseke kuri uyu wa gatanu tariki 20 ko, kugera mu Rwanda byamugaruyemo imbaraga.

Loann Crane aganira n'Umuseke kuri uyu wa 20 Werurwe nyuma yo kubonana na Perezida Kagame
Loann Crane aganira n’Umuseke kuri uyu wa 20 Werurwe nyuma yo kubonana na Perezida Kagame

Loann Crane yatangaje ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda ndetse akaba yagize amahirwe yo kubonana na Perezida Kagame bakaganira kuri uyu wa 20 Werurwe 2015.

Yagize ati “Si nigeze na rimwe ngera mu Rwanda, kuhagera binsubijemo imbaraga. Nafashe igihe gihagije, byari byiza cyane, naribyishe. Abantu bose twari kumwe mu Rwanda bagaragara neza, ni kimwe mu bintu byiza nabonye.”

Nyuma yo kubonana na Perezida Kagame ku gasusuruko ko kuri uyu wa 20 Werurwe, Crane yabwiye Umuseke ko yabonye Perezida Kagame ari umuyobozi uzi ibyo akora akurikije uko baganiriye ngo ni n’umuntu buri wese yakwifuza gutega amatwi.

Ati “Twamaze umwanya munini tuganira, ni umuyobozi w’ikirenga ukiri muto, kandi uzi ibyo akora. Ni ibintu byiza nabonye kandi bishimishije, nari kumwe n’umuryango wanjye twishimye, ku myaka 91 mfite ni amahirwe nagize.”

Ibirori byo kuzuza imyaka 91 yabikoranye n’umuryango we muri Pariki y’ibirunga muri iki cyumweru, avuga ko ari ibintu bikomeye kuri we kandi bishimishije mu buzima bwe.

Ati “Buri we ashaka ko twazongera guhura, ikintu nifuza ni ukubaho, nagize amahirwe menshi. Abantu benshi (abo bari kumwe) muri America ntibari bazi igihugu cyanyu, bagiye kukivuga kandi ntigisanzwe.”

Jack Hanna umuherwe wo muri America wazanye n’uyu mucecuru yavuze ko yageze mu Rwanda bwa mbere mu 1982, aje kwiga ku buzima bw’ingagi. Avuga ko yagize inshuti nyinshi ku buryo akunda u Rwanda kandi azahora arusura.

Yavuze ko mu Rwanda rwa kera hari ibikoko byinshi cyane muri Periki y’Akagera ariko ngo mu ntambara ibyo bikoko ngo byarahungabanyijwe ndetse ibyinshi birigendera, gusa ngo yaje gukora uko ashoboye kugira ngo bimwe byongere gusubizwa muri iyi pariki.

Jack Hanna ufite ahantu hazwi cyane ku isi hororerwa ibikoko by’ishyamba, Columbus Zoo muri Leta ya Ohio muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko gufata neza ibinyabuzima ari ikintu cy’ingenzi ariko gisaba ko ababikora baba bafite ubumenyi ngo ni yo mpamvu yubatse amashuri afasha abantu kunguka ubumenyi.

Yavuze ko kubungabunga inyamaswa bifite akamaro gakomeye mu bijyanye n’ubukungu ndetse n’ubukerarugendo, ati “Nasuye ibihugu byinshi ku isi, muri Africa, muri America y’epfo, n’ahandi, nta na rimwe wamenya akamaro ko kwita ku nyamaswa udafite ubumenyi. Gufata neza inyamaswa ni ubucuruzi. Bigira ingaruka nziza ku buzima bw’inyamaswa ariko binateza imbere abantu.”

Umuseke wamubajije impamvu yahisemo kuzana uyu mukecuru mu Rwanda, avuga ko yabimusabye nko kumukorera ikintu kidasanzwe.

Yagize ati “Crane yarambwiye ati, ‘Jack, ndakuze, ndumva naniwe, nzapfira aha? Nkeneye kubona ikintu kidasanzwe cyangaruramo imbaraga, ndashaka kujya guseka n’ingagi,’ Nta kindi nakoze, ndamuzana. Ndifuza ko n’ubutaha twazagarukana.”

Jack Hanna umuherwe uzwi cyane ku rwego rw'isi mu kubungabunga ubuzima bw'inyamaswa avuga ko yazanye Crane Loann mu Rwanda kuko yari azi ko bizamushimisha cyane mu myaka ye y'izabukuru
Jack Hanna umuherwe uzwi cyane ku rwego rw’isi mu kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa avuga ko yazanye Crane Loann mu Rwanda kuko yari azi ko bizamushimisha cyane mu myaka ye y’izabukuru

Jack Hanna wazanye n’aba bantu 23, mu Rwanda yahubatse amashuri atanu, by’umwihariko hafi ya Pariki y’Ibirunga, ndetse i Rubavu yahubatse ishuri rifasha abana bafite ubumuga bakiga imyuga, ni we ufasha ikigo kitwa ‘Ubumwe Community Center’ kiri i Rubavu. Akaba avuga ko akunda cyane imiyoborere y’u Rwanda ubu ndetse na Perezida warwo.

Umwe mu bantu bo mu muryango w’uyu mukecuru witwa Mary yavuze ko kubona uyu mukecuru akibasha kugenda ari intangarugero kuri buri wese.

Yagize ati “Ndifuza ko nzaba mfite imbara ku myaka 90 nk’uko ameze, aracyabasha kugenda kugeza no ku birunga hejuru nabonye ari igitangaza kidasanzwe, bigomba kubera abandi bose urugero.”

Umwe mu bakozi ba RDB waganiriye n’Umuseke yavuze ko urugendo rw’uyu mukecuru mu Birunga ari kimwe mu bintu bikomeye nawe yabonye, avuga ko RDB uyu ari we mukerarugendo ukuze yanditse ko yasuye ingagi zo mu birunga.

Mu Rwanda ubukerarugendo bwinjije akayabo ka miliyoni 303 z’amadolari mu mwaka wa 2014, abakerarugendo basaga miliyoni imwe ni bo babashije gusura u Rwanda muri uwo mwaka.

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Biratangaje kubona umuntu ufite imyaka ingana gutya abasha guterera mu birunga. Nicyo abazungu baturusha bakora sport.

  • Naho abanyakigali bafite imyaka 30 ngo kubabuza guparika imbere yo kwa Rubangura ugatuma bagenda metero 30 cyangwa 50 ni ukubavuna!!

    • Abanyakigali ni Dange !

  • ni byiza cyane kubona uyu mukecuru abasha kugenda kandi akaba yanashimisjijwe n’ibyo yabonye iwacu i Rwanda, u Rwanda ni rwiza n;abarutuye ni beza

  • Hahaha Pat urandangije ibaze nawe 50m really? ?

    • Pat we uransekeje ndaseste ndapfuye

  • Imana yacu ni nziza yaduhaye imisozi miremire yo kubamwo ingagi. Imana yavuze ati:amahanga yose y’isi bazaza mugihugu cyacu cyu Rwanda guhumeka umwuka w’amahoro Imana yaduhaye. Nongere mbabwire ati: uteye ikirezi ntamenya uko cyera. Dufite umuyobozi mwiza udasanzwe ukundwa n’abaturage be n’isi yose. HE Paul Kagame Imana izabana nawe kandi turinyuma yawe. Komerezaho. We love you so much.

  • @ Kriss: Iyo uganiriye n’abamotari(motards) bakubwira ko hari abagenzi baba bashaka ko babageza neza neza aho bagiye ku buryo na metero ebyiri batemera kuzigenda! Hari n’uwumva moto yamuzamura escaliers/stairs akabona kuyishyura! Ngayo nguko!

  • Ariko iyindi migi yo ku isi kugenda ku magare ubona rwose babikunze nko muri hollande kugenda ku igare wagirango n ‘umuco bavukana abana,abagore, abasaza, abakecuru etc bose amagare barayanyonga pee!!! Ariko kgl sindabona igare.kugenda n ‘amaguru cg ku igare ni sport nziza.nkabacuruzi birirwa bicaye cg abakora muri za bureau byabafasha!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish