Digiqole ad

Mukantaganda aheshwa ishema no kuba yararokoye umwana akamurera akamukuza

Mukantaganda Florentine utuye mu Kagari ka Mbiriri, Umurenge wa Nyarusange, Akarere ka Muhanga yishimira ko yabashije gufata umwana w’umukobwa, akamurinda interahamwe zashakaga kumwica, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi akamurera akamukuza kugera amushyingiye.

Mukantaganda Florentine.
Mukantaganda Florentine.

Mukantaganda avuga ko  muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari  abatutsi umunani (8) bari bahungiye iwabo mu rugo, iwabo barabahisha ariko ngo bigeze aho baza kujya i Kabgayi  bahura n’abandi bari bahihishe baza kuhabicira.

Muri uwo muryango ariko haje gusigara umwana muto w’umukobwa wari ufite imyaka ine (4), Mukantaganda yiyemeza kumurera n’ubwo nawe yari akiri umukobwa.

Uyu mwana yaje no kumuhungana berekeza mu cyahoze ari  Perefegitura ya Kibuye, icyo gihe ariko ngo ntibyamworoheye kumuhungana dore ko yari anari kumwe n’abo mu muryango we bose.

Ikindi ngo cyamugoye cyane ni za bariyeri kuko ngo bariyeri nyinci banyuzeho, interahamwe bahasangaga barebaga amazuru y’umwana  bakavuga ngo si uwe, ahubwo ari umwana w’umututsikazi gusa nawe akomeza kujya abahakanira yemeza ko umwana ari uwe.

Mukantaganda abonye ko bashobora kuzica uyu mwana yaje gutangira kuwiga indi mitwe yo kujya ashyira ibisate by’intoryi mu mazuru y’umwaka kugira ngo nawe agire amazuru manini babone uko bajijisha interahamwe zabaga ziri kuri za bariyeri.

Mukantaganda avuga ko kubera ko batari mu bantu bahigwa, byaje kuba ngombwa ko bagaruka iwabo  i Nyarusange, akomeza kurera uyu mwana aramukuza kugera akuze, ubu yaranamushyingiye.

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.

0 Comment

  • congres Imana izabiguhembera. Ba umukristu mwiza ntuzapfe uzagire ubuzima buhoraho”niwemera Jesus ,ukamwizera”.

  • Imana izabikwibukireho kuri wamunsi

  • Yagize neza cyane,bikwiye kumutera ishema ndetse akabyubahirwa.
    Abo bantu bakwiye kumenyekana aho batuye kdi bakabera nabandi urumuri.Ese ubuyobozi bwibanze bwakora iki?(nibyo kononosorwa)
    Imana imurinde kimwe nabo bahuje umutima bose.

    • Ibyo wifuje hari n’abandi babitegereje amaso akaba yaraheze mukirere.Niba Ibuka na Leta byashyiraga ingufu mukumenya abantu bahisha abandi byagirira benshi akamaro ndetse hakabaho no gushima bene abo bantu, byatera ubutwari abakibyiruka bakazabigana.Nyamara nzi benshi batotejwe barwana kubantu nyuma ubu bakaba barahembwe gufungishwa nabo barwanyeho, baregwa ngo nubwo babahishe, ngo birirwaga bazerera bica ahandi. Aha navuga nka Musha ya Rwamagana, aho usanga akagari kose(cellule ya kera ) bararokotse, ariko ugasanga ababarokoye bose nudafunzwe yanyuzemo, mugihe nyamara ababahigaga, ndetse bagiye no kwica mutundi tugari bibereye hanze ngo basabye imbabazi.Iyi si iragoye.

  • UWITEKA IMANA IGUHE UMUGISHA MWINSHI ,UBUMUNTU WAGIZE NO KWITANGA MURI BIRIYA BIHE BIKOMEYE IMANA IZABIKWIBUKIREHO MUBIHE BIKOMEYE URUBYARO RWAWE NA BAGUKOMOKAHO BOSE UWITEKA AZABAHE UMUGISHA KUKO WARAWUKOREYE IGIHE GIKWIYE ,IGIHE ABANDI BOSE BARIBANANIWE

  • wakoze neza Imana izabikwiture kandi nabandi batabashije guhisha abatutsi babifitiye uburenganzira n’ubushobozi bazabibazwa kandi ndabona warasobanukiwe gahunda ya Ndi umunyarwanda mbere yuko itangira ahubwo uzayigishe abandi wenda nabo bazahumuka bakava mu mwijima.

  • aba bantu nabo gushimwa mu byukuri kuko ntibyaribyoroshye ababizi

  • ineza ngo yiturwa indi humura izabiguhembera,uwo muhate wagize ntabwo ari uwubusa kumwami

  • uyu mu mama ni imfura rwose , ntureba se ko hari abantu babababgifite umutima, ubwo se abandi babauraga iki, sha imana izabiguhembere

  • Urabona iyo bakora neza nkuyu ari nki 1000 hari kurokoka abatutsi benshi

  • aba bantu ni abo gushimira kuko bagiye bafasha inzirakarengane kurokoka kandi imana izamuhe umugisha

  • gukora neza ni byiza waramushyingiyre nawe azakwitura kandi na bana be na bawe kuko niwowe wamureze ndumva imana izabiguhembere.

  • AFISA urakoze kunyunganira! IBUKA ndetse nabafatanya bikorwa nibasabe Leta yite kuri bariya bantu aho mu imidugudu urwo rubyiruko rutabibonye rubigireho ibyiza byakozwe,
    Naho ayo madisikuru yaba Gitifu avugwa iriya minsi ntanoguhagurutsa ziriya ntashyikirwa ngo zishimwe murahame ntibikwiye.Imana ibakomeze kuneza bagize.

  • Imana izaphashe nzave kuri iy’isi haricyo mariye abagize ubutwari muri biriya bihe bitari byoroshye!
    Yemwe mutari imbere(mugihugu) ntibyari byoroshye! Mana Uri igitangaza shimwa.izo ntwari nizitabweho.

Comments are closed.

en_USEnglish