Digiqole ad

Mukadata wandoze kutabyara abavuzi bambwiye ko umuti uri mu kuryamana na we

 Mukadata wandoze kutabyara abavuzi bambwiye ko umuti uri mu kuryamana na we

Muraho neza basomyi!

Ndi umusore uri mu kigero cy’imyaka 32, ubwo nari mfite imyaka 15 navuye iwacu mu cyaro nza mu mugi wa Kigali ngo nshake ubuzima kuko ku ivuko twari tugowe n’ubukene nkababazwa cyane no kubona barumuna banjye bicira isazi mu jisho kuko Papa atahahaga, utwo yabonaga twose yatujyanaga mu kabare.

Nkigera mu mugi wa Kigali ubuzima bwatangiye bundi bushya, kuko sinari naragize amahirwe yo kwiga, nta kazi keza nari kubona, natangiye gucuruza ikarito ya bombo, ubunyobwa n’itabi buhoro buhoro nagiye niyubaka, imyaka ibiri yashize nshinze butiki.

Ubuzima bwatangiye guhinduka, ntangira no gufasha mu rugo nkajya mboherereza amafaranga bakwifashisha.

Ubucuruzi bwanjye bwariyongereye ntangira gusana no kugura ibibanza iwacu ku ivuko, ari nabwo muri icyo gihe Mama yaje gupfa, nyuma nkabwirwa ko yarozwe ku bw’ishyari ry’uko nateye imbere.

Nta n’ukwezi gushize Papa yahise azana undi mugore ibintu byose birahinduka, barumuna banjye bahoraga bampamagara bantabaza ko barambiwe itotezwa, barakubitwaga ndetse bakabwirirwa bakanaburara kandi ntacyo ntabaga natanze.

Barumuna banjye bakuwe mu ishuri kandi ari njye nabafashaga, nkibimenya mfata inzira njya iwacu ngo nkemure ibyo bibazo, twaricaye dusasa inzobe nsiga mbihanangirije ko ntashaka kumva barumuna banjye babuzwa byose.

Naraye umunsi umwe bukeye nza i Kigali nibwo narwaye cyane ndaremba ngiye kwa muganga babura indwara banyohereza mu bavuzi ba gakondo.

Nta hantu ntivuje byageze naho njya mu gihugu cy’abaturanyi i Burundi ari bwo bambwiye ko narogewe mu mutobe kandi uwo mutobe nawuhawe na mukadata igihe njya mu rugo.

Nagumye kwivurizayo nyuma y’ukwezi ndagaruka nza kurwarira mu Rwanda, ari nako ibintu byose binshiraho.

Hari umubyeyi umwe wajyaga aza kumpahira washatse amakuru yanjye, aza kunsanga aho nabaga ambonye angirira impuhwe anjyana iwe anyitaho we n’umukobwa umwe yagiraga.

Natangiye gukira ndetse nyuma rwose ntora mitende mba muzima, ari nabwo naje gukundana n’umukobwa w’uwo mubyeyi wanyitayeho.

Narahiye kutazasubira iwacu, barumuna banjye baratatanye bajya kwa benewacu nongeye kwiyubaka nkajya mbafashirizayo.

Urukundo rwacu rwarakomeye igihe cyo gupanga ubukwe kiragera, umukunzi wanjye mubwira byose ndetse muhishurira ko ntazasubira ku ivuko ku bw’ibyambayeho.

Twakoze ubukwe butahwa na bake bo mu muryango wanjye, dutangira kubana ariko ibyo nabonye iminsi itatu ya mbere bisa n’ishyano.

Natangiye kurarana n’umugore wanjye bugacya ntamushatse, ibyo gutera akabariro byaranze burundu.

Nagerageje kubaza abantu benshi yewe njya no kwa muganga bampa imiti itandukanye ariko biranga, nza kuyoboka ha handi nivurije mbere.

Ngezeyo natanze ibyo nasabwaga maze bambwira ko nibwe umwenda wanjye w’imbere ndetse ko ntateze kuzagira akanyabugabo cyangwa ngo mbyare ntararyamana na mukadata.

Nahise nibuka ko koko igihe njya mu rugo nabuze uwo mwenda nari nanitse hanze, nta kindi narengejeho narahindukiye ndataha.

Ngeze mu rugo nabibwiye umugore wanjye arumirwa amera nk’umusazi, ambwira ko niba ariwo muti wankiza nta kibzo nzabikore ariko njye nawe tugire umwana. Narabyanze ndahakana none ubu nti ducana uwaka kuko n’ubu yimutse mu cyumba twararagamo.

Ikimbabaza kuruta ibindi nanone ni uko kuva nakwanga gukora ibyo bantegetse umugore wanjye asigaye ataha amajoro, nta kitwa inshingano z’umugore mu rugo agikora, ubu ndataha nkitekera nkifurira ubundi nkaryama.

Basomyi b’umuseke ndabasaba mungire inama y’icyo nakora.

Murakoze.

20 Comments

  • mbega ikigore kikirozi! Ubu se koko wakora iki? Njye ndumva rero wakwegera iso ukamubaza niba byose abizi yakubwira ko atabizi ukamubwira byose, kuko niba we yarakubyaye uwo mugore mukaso ni ishyari ryazonze ab’iyi si turimo nibyanga uzayoboke inzira y’amasengesho nibwo isaba kwihangana, anyw pole saana, kuko ubu ntabwo witwa mugabo kuko nta bugaboo ufite, niyo mpamvu umugore yahindutse

    • 1. Ugomba kubibwira So na Mukaso bari kumwe mugasasa inzobe, ikibyimbye kikameneka, n’ubundi ntacyo ukiramira
      2. Attention! Ni iki kikubwira ko uwo muti bakurangiye uzakora? Ibaze rero ubyishinze ntibigire n’icyo bitanga… Ni uguhita uhabwa karibu i kuzimu byihuse

  • Apuuu! Pole muvandimwe ariko humura mu ijuru hari imana iri hejuru y’ibinyembaraga byose!banza wemere ko ishoboye ubundi uzashake itorero rikwegereye wegere umushumba waryo umubwire ibyawe.azagufasha.

  • Pole sana! Inama iruta izindi ni ukugana amasengesho,ugasenga Imana ndetse ukanifashisha abandi bakurusha kuba mu masengesho mugasengera hamwe icyifuzo cyawe Imana izacyumva. Humura sekibi ntarusha Imana imbaraga,iyegereze Imana uyitakambire izagukiza ntakabuza

  • Gusenga nicyo gisubizo.koresha iyi phone 0728648396 cg 0788648396, murakoze

  • Sanga Yesu niwe utanga urubyaro kd arusha abarozi imbaraga

  • Gerageza winjire mu bihe byo gusenga,ushake abanyamasengesho bagusengere uzahita ukira.phone tuvugane: 0788648396

  • Azaze kuri ADEPR Gatenga – Kicukiro kuwa mbere utaha saa moya n’igive z;umugoroba mu ijoro ryo gutabaza.
    Iyo migozi yaboheshejwe azahava yacikaguritse.

    • Amiiiiiiiina

  • mbega umugabo wahuye n’amagorwa, ubu koko uwo mwana w’umukobwa yakubabariye akareka kuguhitiramo kujya kuri iyo nyamaswa y’umugore koko? uramutse ugiyeyo noneho wasanga ubugabo bwawe bwahita buhunguka wo gacwa we

  • Witinda niba koko waryama nuwo umukozi bitagikora usability ugire amahoro naho ubundi uri kwiyangiriza ubuzima.

  • Jya kwa muganga ubushoboye utari uwagakondo.Naho ibyo kuvuga ngo bakuroze kutabyara njye simbyera. Nemera science naho ibyo baba bababeshya nimwe mubyitera. Sorry muvandimwe ntubyunve nabi, njye niyo point de vue yanjye.

    • none se muvandi kuvuga ko wemwera science,nta marozi aba murwanda?ntanubwo urabona uwapfuye azize amarozi?

  • Nzakugira Inama yo kuza gusengera muri Redeemed Gospel Church, ubundi Umuhanuzi w’Imana ishobora byose abakugirira neza akoreshejwe na Yesu w’i Nazareti.

  • egera abakozi b’imaana bagusengere ibyo bintu( birozi) bikuvemo. mbonye abantu batandukanye bagize icyo kibazo nyuma y’ubukwe, babasengera bagakira

  • mwene data egera imana kurenza ikindi gihe cyose.izakubohora igukure kuriyo ngoyi.mbaraga zi
    mana zirihejuru yizabarozi,gusa ntuhirahire ngo uzaryamane na mukaso.

  • ndi umukristu nfite ubuhamya bwakubaka.ibyo nabinyuzemo nkizwa no kwakira agakiza
    imana impa urubyaro.uyu munsi ndi papa wabana 2.rero ibyo nkubwira samagambo .ni buzima naciyemo.fone yanjye ni 0784941793.mpamagara nkugire inama.merci

  • Izere Yesu Kristo umwakire mu buzima bwawe wature ivyaha vyawe urakira

  • ariko mwabanamwe murekeraho kujya mushakira ibiganiro munteruro mbi zuje ingengabitekerezo ibimaze iminsi nsoma interuro nkizi !!!!?bikambabaza ntegerza ko hazagira ubacyaha ngo abahugure ndahe ndetse noku maradio ukumva ngo mukase mukase?have nimuhindure ubuse mwibagiweko ntagihe bamukase batazabaho?mwirengagije ko ibimwandika bisomwa nabana bakiribato?kdi iyobigiye mumutwe bitavamo uwomwana ejo ese nibingombwa ko atandukana nanyina cg agapfa ise nashaka uyumwana ntazibuka yangengabitekereza yibiganiro yumvise yasomye akabona ise azanye umwanzi???ndabyamaganye ibiganiro byiza birahari nimuhave.cg umugore uzashaka umugabo ufite abana we ntazajyayo aziko ntakindi aruguhangana numwana asanze.pls never be no sense again.

  • Muraho neza Bavandimwe,
    Mbanje kwihanganisha uyu Muvandimwe wagize insanganya zitoroshye! Njyewe nk’umujyanama w’umwuga ndetse n’umuganga wa kizungu ubufasha namuha ni ubukurikira:
    1. Nagusuzuma nkakuvura ugakira burundu ukazagaruka ku Museke uje gutanga ubuhamya.
    2. Kukwereka inzira y’agakiza ubundi nawe Uwiteka akajya agukoresha kuko agufiteho umugambi.
    Ukeneye ubufasha wampamagara kuri 0788573952 (nzaguha ubuhamya bwabo nagiye mvura bagize ikibazo nk’icyawe hatimo umusore wari warozwe nkuko k’umunsi w’ubukwe bamaze kumutwikurura kandi mbere hose yari muzima)

Comments are closed.

en_USEnglish