Digiqole ad

Arasaba ubufasha nyuma yo gutemwa n'ibisambo atabara umuturanyi we

Nkurunziza Evariste, utuye mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya kabiri, Akagari ka Gahogo,Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, arasaba ubufasha kugira ngo ashobore gukomeza kwivuza ibikomeyere yasigiwe n’ibisambo byamutemaguye tariki 17 Gashyantare ubwo yagerageza gutabara umuturanyi we wari watewe.

Nkurunziza Evariste watemwe n'ibisambo.
Nkurunziza Evariste ku ruhande ni ifoto ya nyuma yo gutemwa, n’ubu uko ameze

Nkurunziza Evariste usanzwe akora akazi ko gucunga umutekano mu Murenge wa Nyamabuye (Local Defense) mu ijoro rishyira kuwa 17 Gashyantare nibwo umuturanyi we yatewe n’ibisambo byitwaje imihoro.

Abimenye yiruka ajya gutabara ageze mu rugo  rw’uwo muturanyi we ibisambo biramutega bimutemagura mu mutwe, amaboko n’ibindi bice bitandukanye by’umubiri.

Nkurunziza avuga ko usibye kuba gutabara no kurengera iby’abaturage abifite mu nshingano ngo n’ubusanzwe agira umuco wo gutabarana mu byago abaturanyi be.

Ubwo yatabaraga yasanze yakurikiye umwe muri bibyo bisambo wari usimbutse igikuta cy’urugo ahita amufata batangira kugundagurana ari nako yarushagaho gutabaza ngo hagire abandi bamutabara ariko abura n’umwe.

Nyuma, Nkurunziza ngo yaje kubona abantu babiri baturutse haruguru yabo ,agira ngo ni abaje kumufasha, ariko bageze iruhande rwabo batangira kumutemagura bamwaka cya Gisambo.

Ati “Nababajije impamvu bari kuntema ariko mbona ko bagamije ahubwo kunyica. Gusa numvise babaza igisambo mugenzi wabo ko nabashije kumumenya ariko arahakana.”

Hashize umwanya munini nibwo abaturage baje kumutabara atakibasha no kuvuga, nyuma yaje kwisanga yageze mu bitaro by’i Kabgayi.

Akigera kwa muganda abaganga ngo batangiye kumuvura, amarayo icyumweru kimwe, bamwohereza mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) kugira ngo bamunyujije mu cyuma, basanga amagufa amwe n’amwe yaramenaguritse.

Kuva icyo gihe ngo yatangiye gufata imiti ari nako akubita inzu ibipfunsi kugira ngo abone amafaranga we yemeza ko arenze ubushobozi bwe, ategereza ko ubuyobozi bwagira icyo bumufasha araheba.

Yagize ati “Jye nari nzi ko kuba nari mu kazi ingaruka zose zangeraho ubuyobozi bugomba kuzimfashamo, maze kwishyura amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi magana abiri kandi gahunda yo kwivuza iracyakomeje kubera ko bantegetse guhora nza kwa muganga buri cyumweru.’’

Nkurunziza arifuza ubufasha kugira ngo abone uko yakomeza kwivuza kuko umushahara w’ibihumbi 15 abona ku kwezi udashobora kumwemerera gukomeza kwishyura amafaranga bimusaba dore ko ngo n’ayo yatanze yagiye ayaguza abantu batandukanye ku buryo nabo kuyishyura ari ikibazo.

Mugunga Jean Baptist, Umunyamabanga Nnshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye yadutangarije ko bakoze ibishoboka byose bamufasha kwivuza kandi bamukorera ubuvugizi ku buryo yabonye ubuvuzi bwiza (yavuwe n’abaganga b’Ababiligi) kandi ngo biteguye no kumufasha gukomeza kwivuza.

Babiri mu itsinda ry’ibisambo baytemye Nkurunziza barafashwe bashyikirizwa ubutabera, baranahanwe kandi ngo n’abandi bakomeje gushakishwa hakurikijwe amakuru yatanzwe n’abafashwe.

Ibisambo byamutemaguye n'amaboko
Ibisambo byamutemaguye n’amaboko
Nkurunziza Evariste akigera kwa muganga
Nkurunziza Evariste akigera kwa muganga
N'ubu ntarakira neza
N’ubu ntarakira neza

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.

0 Comment

  • Ariko Ministeri y’umutekano w’Imbere mugihugu nimutabare kuko nawe yakomerekeye kukazi

  • mana yanjye ariko nukuri inzego z’aho atuye zirebe uko zibigenza kuko byatuma nta muntu uzongera gutabara abandi

  • Yo birababaje gusa niba atarikwitana bamwana nubuyobozi gusa ndagaya abaturanyi be batakoze fandraizing yo kumuvuza kuko biriya yazize namubara nkintwari kd nibwo bunyarwanda pe. Gusa muzaduhe 4ne number ze bamwe tumushakire agatike kamuzana kwamuganga gusa uyu umugabo nyamugabo ninkuriya utaryama mugenzi we asumbirijwe

  • Mukwihesha agaciro na ndumunya rwanda ,ibyabagaho kera ntaho byagiye bara tabaraga, mugihe umwe aguye mukaga none yara tabaye araha komerekera none inzego zishizwe ubuzima mu midugudu kugeza mumurenge babuze amafaranga yogufasha umuntu wumunyambabazi utabara abandi gusa nti yarakwiye kuba yagera kutangaza makuru bagakwiye kuba baramufashije kera gusa Imana izamukize neza kandi ntagahweme nkuntego yo gutabara tugaye umurenge atuyemo.

  • ayiweee!! sha nukuri yarapfuye! ubuyobozi bwibanze bumufashe pe, kuko yarengeraga umutekano! imana imworhereze kandi akire vuba!
    Ikindi nsaba police nirebe ukuntu itabara muhanga! ubugizi bwanabi bwa hato nahato bumeze nabi!!

  • Urakoze wowe MUHIZI Elisee ukorera UM– USEKE i MUHANGA gutabariza uyu muntu wagaragaje ubutwari bukomeye ariko amakuru yawe asize njye nk’umusomyi watewe umujinya na ziriya nkozi z’ibibi zatemye uyu muntu mfite ibyo ntasobanukiwe. Bibaye byiza wasubira gucukumbura. Uti babiri mu bamutemye barahanwe!!! Bahanwe na nde? Njye numva bataramutemye ahubwo baramwishe n’igihano bakwiye guhabwa ari icy’uwishe umuntu. Bafungiye he? Dossiers zabo zigeze he? Ese wazagiye kuri polisi ugasaba uburenganzira bakabakwereka ukabafotora ukabatwereka hano ku rubuga. Ese urubanza rwabo rwazaburanishirijwe kuri STADE i Gitarama bikabera isomo izindi ngegera z’aho i MUHANGA? Hagati aho ariko icyo nsaba ubuyobozi ni uko bwajya kugurisha amasambu y’izo ngegera amafaranga avuyemo akaba ahawe uyu watemwe akaba yivuza mu gihe hagitegerejwe ko urubanza rurangira. Njye ku bwanjye mumpe number ye wenda mwoherereze duke abe aguze utujanga anywe agafa katwo ziriya nkovu zibe ziterana.

  • None se ko muduha inkuru ituzuye? Muti yari agiye gutabara umuturanyi, none se uwo yari agiye gutabara byagenze bite? Yasanzwe bamwibye cg bamugiriye nabi? Yashije kumukiza?

    • Reka ngusubize kuko jye ntuye i Muhanga. Gusa, ndushijeho kubabara kuko uriya mugabo nsanze nari muzi. Ibi byabereye hafi y’aho bita kuri Sinyora. Ni muri Nyarucyamo ya II, akagari ka Gahogo, Nyamabuye, Muhanga. Mbese we yabaye igitambo cy’uwo yatabaye kuko ibyo bisambo bitabashije kumwiba nk’uko byifuzaga. uwo yari atabaye ni umukobwa ufite akabutike hafi aho byari bije gucucura. Ikintu kibabaje gusa, ni uko uwo mukobwa yamaze umwanya atabaza, ngo hakabura n’umwe watabara uretse uyu mugabo Nkurunziza. Nawe aho ibisambo bimurushirije intege bikamutemagura, yatabaje umwanya munini, habura uwamutabara.Iyo mba nk’ubuyobozi, abatuye aho bose nari kubaryoza non-assistance d’une personne en danger ndetse nka nabaca f yo kumuvuza no kumwitaho.Buriya bwo ibi bisambo byageze mumaboko ya Leta, bigiye kwirira imvungure za Leta, ejo bundi bazabirekura bize biteme n’abandi. Birababaje.

  • Abasomyi twese mureke tumufashe badushakire number ya compte ye ubonye igihumbi, ubonye magana atanu tuyashyireho bityo bizamutera ingabo mubitugu yumve ko atatemaguriwe ubusa. rero Nkurunziza uri umuntu w’umugabo wagaragaje ubumuntu n’ubunyarwanda uri imfura uri intwari nange nimbona number yawe nzagutera inkunga mubushobozi buke mfite sinzabura na bibiri ariko uri umugabo kandi Imana izagukiza ndagusengera cyane pe komera nshuti ihangane

  • Singature aho badatabarana mana,sha ngo aratabaza abura umutabara sha,abaturage baho byabereye barakamanikwa gusa.mwagiye mutabarana koko banyarwanda,umuntu aratabaza habe na Komera mukagona mwaka rigita mwe! mu mbabarire birababaje.

  • uziko burya umuntu ari ubufindo ndebera umubonye ibikomere ntawakeka ko yari gukira

  • ahubwo ureste no kumuvuza bagakwiye no kumuha igikombe kishimwe biteye isoni kubona umuntu bamugira kuriya atabara maze nyuma ntihagire umufasha ;;akibaga akifasha atanabishimirwa;;nukubibwira HE….ariko mbega abantu ntaho bataniye ninterahamwe urabona how they hucked him heartlessly

  • nonese umuntu ushaka kumufasha yabinyuzahe? nkatwe turi hanze? nimushyireho adress plz!! kuko birababaje peee!!! humura rwose uko ubushobozi bwacu ukobungana ariko tuzagufasha.

Comments are closed.

en_USEnglish