Digiqole ad

Muhanga: Yakubiswe n’umuyobozi w’Akagari amuziza gutanga amakuru

Simpunga Straton utuye mu mudugudu wa Gasharu, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga yakubiswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Gahogo mu ijoro rishyira kuwa 05 Nyakanga 2013, azira gutanga amakuru y’ibibera muri aka kagari atuyemo.

Simpunga Straton arerekana igikomere

Simpunga Straton arerekana igikomere

Mu gihe cya saa mbili z’ijoro nibwo uyu muturage Simpunga Straton yahuruye hamwe n’abandi baturage, baje kureba uko ubuyobozi bw’umurenge burimo gusenya inzu y’uwitwa Victoir.

Nyuma yo kuyisenya Simpunga yaje kujya mu kabari, atangiye gufata agacupa nibwo yaje kubona umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahogo,Vuguziga Francois yinjiye muri ako kabari ahita atangira kumutuka ngo niwe wahuruje umunyamakuru wa Radio Huguka mu gihe basenyaga inzu ya Victoir.

Simpunga ati “Namusobanuriye ko atarinjye, yanga kubyemera, ahubwo akomeza kuntuka, mbonye ko amereye nabi nafashe icyemezo cyo gutaha nsohotse gato nibwo yahise antera icupa ndakomereka, abaturage batangira kuvuza induru babonye uko nari meze. Bamusabye kunjyana kwa muganga arabyanga, naje gutabarwa n’abandi bahita banjyana ku bitaro.”

Simpunga Straton wakubiswe n'umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari amuziza gutanga amakuru

Simpunga Straton wakubiswe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari amuziza gutanga amakuru

Simpunga yatangarije Umuseke ko nta kibazo azi yari asanzwe afitanye n’uyu muyobozi w’Akagari, ahubwo ngo yatunguwe no kubona amukubise icupa.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Kagari ka Gahogo, Vugiziga Francios yemera ko ari we wakubise Simpunga icupa ariko akavuga ko Simpunga ariwe wamusanze mu kabari, amubaza impamvu yasenye inzu y’umuntu utishoboye nkawe, ngo atangira kumutuka, amubwira amagambo mabi. Simpunga ngo ahita anamubwira ko ikibazo cy’isenywa ry’iriya nzu yakigijeje kuri radio Huguka na contact FM.

Vuguziga ngo abonye ko Simpunga amurembeje, yahagurutse kumwiyama amusanga aho yanyweraga, Simpunga ngo yamuteye icupa ararihunga rifata igikuta cy’inzu.

Simpunga ngo ahita asohoka yirukanka, aramwirukankana nawe amutera icupa arakomereka.

Yagize ati “Namuteye icupa ageze mu muhanda wa kaburimbo agwa hasi, yansabye ko mujyana kwa muganga ndabyanga kubera ko yari yandakaje, ambwira ko ashaka kunsubiza iwacu i Nyabikenke.’’

Vuguziga Francois, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagari ka Gahogo wemera ko yakubise Simpunga

Vuguziga Francois, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahogo wemera ko yakubise Simpunga

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, Mugunga Jean Baptiste yatangarije Umuseke ko iperereza kuri iki kibazo cya Simpunga na Vuguziga rigikomeza, ariko akavuga ko imyitwarire nk’iyo idahwitse kandi idakwiriye kuranga umuntu w’umuyobozi, ndetse ngo uko byagenda kose nta muntu ufite uburenganzira bwo kwihanira.

Mugunga akomeza avuga koVuguziga adafite ububasha bwo kwihanira, ahubwo ngo yari kwiyambaza inzego z’umutekano zikamufasha guhana uyu muturage.

Yavuze ko mu gihe iperereza rikomeje gukorwa, bagiye gukurikiza icyo amategeko ateganya babishyize mu nyandiko, abashinzwe kugenza icyaha bagakora ibindi biteganywa n’amategeko.

Simpunga asa nk’aho ariwe ubaye igitambo cyangwa ariwe amakuruye abashije kujya ahagaragara, ariko abaturage bakunze kuvugana n’itangazamakuru batangaza ibibera iwabo cyane cyane ibitagenda neza bakunze kuvuga ko babangamirwa n’ubuyobozi mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mugunga Jean Baptiste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyamabuye, anenga ibyo uyu muyobozi w'Akagari yakoze

Mugunga Jean Baptiste, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye, anenga ibyo uyu muyobozi w’Akagari yakoze

Inzu ya Victoir yabaye Nyirabayazana

Inzu ya Victoir yabaye Nyirabayazana

Intandaro y'amakimbirane ya Simpunga na Vuguziga

Intandaro y’amakimbirane ya Simpunga na Vuguziga

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.rw/Muhanga

0 Comment

  • rekaaaa!! ubwo aracyari umunyabanga nshingwa bikorwa wa kagali Ka Gahogo?ubutabera bukore akazi kabo neza.kuko akwiye kubihanirwa byintanga rugero. Ubundi Muntu Wu Muyobozi Arara Mukabari?Akabura Kureba Ko Irondo Ryakozwe Neza.Akajya Kurwana Na Baturage. abayobozi nkabo Bakwiye Kwisubiraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish