Digiqole ad

Muhanga: Yafashe umuhungu ku ngufu akatirwa imyaka 10

Mukamabano Cécile yakatiwe igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata umuhungu ku ngufu, agira abantu inama yo kutita ku guhaza irari ry’imibiri yabo kuko bishobora kubagusha mu byaha.

Mukamabano Cecile afungiye muri gereza ya Muhanga
Mukamabano Cecile afungiye muri gereza ya Muhanga

Cécile afite gusa imyaka 19, akomoka mu mudugudu wa Nyundo, Akagari ka Nsanga mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga.

Nubwo yakatiwe, yongeye kwemera icyaha yakoze imbere y’umunyamakuru w’Umuseke ko yafashe umwana w’umuhungu ku ngufu ufite imyaka 16, uyu ngo yari umuhungu bakoranaga akazi ko mu rugo mu mujyi wa Muhanga nk’uko abyemeza.

Avuga ko yifuje kuryamana n’uwo mwana w’umuhungu bakoranaga uyu muhungu akabyanga, nyuma ngo yaje kubimuhatira kugeza aho amufashe ku ngufu nk’uko abyemeza. Uyu mugenzi we yahise amurega.

Mukamabano imbere y’inkiko mu mpera za 2012 yemeye icyaha yakoze agisabira imbabazi maze ahanishwa igifungo cy’imyaka 10.

Uyu mukobwa avuga ko nta ndwara yari arwaye yanduje uwo muhungu ndetse ko yumva igihano yahawe kingana n’icyaha yakoze kuko ngo bamubwiraga ko ashobora gukatirwa imyaka 25.

Uyu mukobwa amaze umwaka n’amezi ane muri gereza nkuru ya Muhanga. Agira inama urubyiruko kwirinda gushukwa n’irari ry’imibiri yabo.

Umwe mu banyamategeko waganiriye n’Umuseke utifuje ko amazina ye atangazwa yemeje ko imbere y’amategeko uyu mukobwa w’imyaka 19 yashoboraga guhanishwa igihano kiruta iki niba koko inkiko zarabonye ibimenyetso simusiga bishinja uyu mukobwa.

Nta gihindutse asigaje imyaka irenga gato umunani muri gereza
Asigaje imyaka irenga gato umunani muri gereza

Elysée MUHIZI
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Birababaje ariko aracyarimuto cyane mbona igihano yahawe aikinini

  • Njyewe ibintu bibera i Rwanda namayobera.Mumbwire ukuntu umukobwa w’imyaka 19 yafata kungufu umuhungu w’imyaka 16?

    • Ariko muba he? ibibera imahanga nibyo bitari amayobera rero? iburaya siho numvise bakatira abana bari munsi y’iyo myaka bafata abandi ku ngufu, ni iki gitangaje kirimo se? cyangwa ni ukumva gusa ko ibibera iwanyu ari bibi gusa…ndakurahiye ugereranyije n’ibibera mu mahanga ahubwo niho mu kuzimu.
      Uyu mukobwa aremera ibyo yakoze kandi ku myaka 19 n’ubwo muvuga ngo ni umwana ni ukwibeshya cyane kuko ibyo akora si iby’abana. Ubu iyaba yaramwishe ntimuba muvuga ngo ni umwana muba mumwita umwicanyi hahahha

    • Jyewe mfite amatsiko yo kumenya paradizo uyu witwa cyangwa wiyise Ruhisho abamo! Ubu se ni iki kidasanzwe kitaba ahandi? Ko ibiba ahandi dusoma cyangwa twumva buri munsi hari ibiruhije kwemera bimwe bimeze nka film. Abantu ntibagabye ngo babe ba mwangiwabo. Turwanye ibyaha ariko tudaciye igikuba kandi ntacyabaye kidasanzwe.

  • Njewe numva Cecile yararenganyijwe kuko nta ndwara yari afite kuburyo yaba yarayanduje uriya mwana w’umuhungu kandi yemeye n’icyaha cye anagisabira imbabazi. Ikintangaje n’uko na abagiye bafata abana batoya ku ngufu ndetse n’impinja batagiye bakatirwa iriya myaka yose!!Sha nuko nyine Cecile ari rubanda rugufiya naho ubundi yari akwiriye kujuririra kiriya cyemezo cy’urukiko byibura bakamuha imyaka itarenze 5.Imana imuhe kwihangana 

    • Ariko se nkawe Mbarusha ushingira kuki uvuga ko uyu mukobwa yarenganye? Umuntu yiyemereye icyaha, amategeko agihanira arasobanutse. Ahubwo bamugabanyirije igihano bikomeye kubera ahari kwemera icyaha n’imyaka ye ahari sinamenya. Naho ubundi abo uvuga bafata abana barimo n’impinja ntibakanirwe urubakwiye wari ukwiye kubimenyesha inzego zibishinzw ukaba utanze umusanzu wawe mu kubaka sosiyete itarangwamo ubunyamaswa nka buriya aho gushyushya imitwe!

  • Nshimye Alphonsine ikibazo ubajije Ruhisho john kuko nkaba   nibene babandi bahora bakerensa iwabo bakibwira ko ahandi ariho heza

  • Ariko abantu hano bari kuvuga ngo yahawe imyaka mike sinzi aho bahera! Niba yarahamwe n’icyaha, ni 20 cyangwa 25 ako kanya. Kuba yemera icyaha akaba agisabira imbabazi nkeka ariyo mpamvu bamuhaye mikeya.Ahubwo njye ikibazo mfite, umukobwa afata umuhungu ate? Kereka amuroze cyangwa akamusindisha, bitabaye ibyo se yamuzirika se, yabigenza ate ngo ayishyiremo?Njye ndabona (ni ku bwanjye) n’umuhungu yaba abishaka kuko atabyemeye ntiyashyukwa, adashyutswe ntiyamufata.

    • uyu mwana byo baramurenganyije. Kereka niba yaramuhaye ibiyobyabwenge naho iyo ako gasore kaba katabishaka ntibyari gukunda dore ko mbona bendaga no kungana. NIbamurekure atahe ariko ntazongere. Buriya ako gahungu kabitewe nuko babafashe ‘suko yagafashe kungufu.

  • ibi bintu birimo urujijo pe !!!

  • Uyu  mukobwa nawe ni umwana mubandi ukwiye imbabazi no guhita afungurwa. Harimo amayobera menshi muri uru rubanza rwagombye kugira inyoroshyacyaha nyinshi!!!!

  • KWIGA NTACYO BIMAZE; UB– USE ICYAHA YAKOZE GIHURIYE HE NO KUZATEGEREZA KO ISI IZAZENGURUKA IZUBA INSHURO ICUMI?

  • Uyu  mukobwa nawe ni umwana mubandi ukwiye imbabazi no guhita afungurwa. Harimo amayobera menshi muri uru rubanza rwagombye kugira inyoroshyacyaha nyinshi!!!!

  • kuva yemericyaha akanasaba imbabazi byongeye niba amaze murigereza umwaka urenga nukuvuga ko yakoze icyaha ataruzuza imyaka 18.numva kubwanjye yarikujyanwa mukigo ngorora muco aho gukatirwa imyaka ingana gutyo kuko nimyinshi cyane

  • Uyu mukobwa mwakabije igihano ke mumugabanyirize . 

  • oya oya uyu mukobwa afite ikindi azira ntabwo ushobora gufata igitsina gabo kitabishaka ngo bishoboke kdi bose bari murugero rumwe! ibi n’ikinamico,nimurekure umwana atahe.

  • urwandiko ni igitangaza, wasanga n’uwamureze ari isoni z’ubwana atari aziko abajuji bazamwigiraho amategeko. uyu mwana w’umukobwa yazize iby’abana koko abitwa bakuru bakubita batababariye.

Comments are closed.

en_USEnglish