Muhanga: Urugomero rugiye kuzura hari abaturage badahawe ingurane
Hasigaye ukwezi ngo imirimo yo kubaka urugomero rwa Nyabarongo ruherereye mu murenge wa Mushishiro mu karere ka Muhanga irangire ariko bamwe mu baturage batangaje ko amasambu yabo yatangiye kurengerwa n’amazi y’urugomero, kandi imitungo yabo ikaba kugeza ubu itarigeze ibarurwa.
Mu ruzinduko Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda( Rwanda Energy Group) Mugiraneza Jean Bosco yagiriye ku rugomero rwa Nyabarongo, kuri uyu wa kabiri taliki ya 30 Nzeli 2014, rugamije kureba uko imirimo ihakorerwa igenda, aba baturage bamugaragarije impungenge z’imitungo yabo yatangiye kwangizwa n’amazi y’urugomero rwa Nyabarongo kandi inzego z’ibanze barazigejejeho iki kibazo ariko ntihagire igikorwa.
Simbayobewe Silas, utuye mu mudugudu wa Cyarubambire, Akagali ka Matyazo mu murenge wa Mushishiro yavuze ko kuva mu mwaka wa 2008 ubwo imirimo y’urugomero yatangiraga yasabye ko babarura agaciro isambuye ifite kuko yabonaga iri hafi y’urugomero bakamubwira ko aho isambu ye iri ari kure ugereranyije n’urugomero bityo ko atahabwa ingurane.
Ariko ngo kuva batangiye kugomera amazi yasatiriye isambu ye ku buryo imirimo y’ubuhinzi yahakorerwaga yahagaze kandi urutonde rw’abagomba guhabwa inguranbe akaba ataruriho.
Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe ingufu mu Rwanda( Rwanda Energy Group) Mugiraneza Jean Bosco avuga ko mu gihe hasigaye igihe kigufi ngo urugomero rutange ingufu z’amashanyarazi bamaze kwishyura umubare w’abaturage utari munini ku buryo yizera ko n’abasigaye mu minsi ya vuba bazaba babonye amafaranga y’imitungo yabo yabaruwe, abatarayabona nabo bigiye kwihutishwa.
Mutakwasuku Yvonne, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yavuze ko abaturage bari kugaragaza ikibazo cy’amafaranga y’ingurane bari mu byiciro bitatu ku buryo bose atari ko bazabona amafaranga, ngo hari abo amafaranga yabo yabanje kuyoba, ari nabo bazabona amafaranga mu gihe cya vuba, aba kabiri yavuze ko babaruriwe imitungo mbere yuko itegeko ry’ubutaka rijyaho aho ryavugaga ko imirimo iri kuri metero eshatu uvuye ku nkombe z’umugezi wa Nyabarongo bazahabwa amafaranga y’ingurane, ariko ko abari mu cyiciro cya gatatu itegeko ry’ubutaka ritabemerera kubona amafaranga y’ingurane kuko aho bahinga hagenewe imirimo ya leta.
Abaturage ibihumbi bitatu bo mu karere ka Muhanga na Ngororero nibo babaruriwe amasambu muri bo 81 nibo basigaye hatabariwemo aba bavuga ko amasambu yabo yarengewe n’amazi.
MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga
2 Comments
Kuvuga ko amazi yatangiye kuzamuka akangiza imirima y’abaturage si byo kuko aho dam iri abaturage bahawe ingurane kandi barishyuwe.A batarabonye amafaranga byatewe na konti batanze zitagikora kandi byarakosowe.abandi bantu basigaranye ibibazo nabo byahawe umurongo ariko abanyamakuru bage bibuka ko hari n’abandi bantu bishyuwe amafaranga kandi nta mitungo bagiraga boye kugenddera kuri sentiment z’abaturage gusa ari nabyo byateje urukururano rw’ibibazo.
Nonese niba hari abayabonye batayagombaga ibyo urashaka gusobanurako abayagombaga bayimwa?
abayahawe batayagomba ibyo nibibazo btabatangaga batakoranye ubushishozi
Comments are closed.