Digiqole ad

Muhanga: Stade bayihinduye aho basambanyiriza abana

Hashize igihe havugwa  ko  hari bamwe mu bacuruzi   n’abayobozi  bashuka abana  bato   bakabajyana kubakoresha imibonano mpuzabitsina  muri stade ya Muhanga  cyane cyane mu gihe cy’ijoro.

Mu ijoro abagabo bakuru bazanamo 'abana' b'abakobwa bakabasambanya
Mu ijoro abagabo bakuru bazanamo ‘abana’ b’abakobwa bakabasambanya

Ubusambanyi  bukunze kuvugwa  muri za hoteli,  mu mazu y’amacumbi akodeshwa bita ‘Lodge’. I Muhanga ahantu hashya hadasanzwe ngo niho ubusambanyi bw’abakuru bashutse abana bwimukiye, muri Stade ya Muhanga.Ngo kuko hariya muri ariya mazu yandi inzego z’umutekano zahamenye.

Abaturiye stade ya Muhanga babwiye Umuseke ko ibivugwa atari ibihuha ari ukuri muri stade hasigaye hakorerwa ubusambanyi cyane.

Imodoka ngo zihinjira mu masaha y’ijoro zirimo bamwe mu bacuruzi bazwi i Muhanga, ndetse amazina ya bamwe muri bon go babigize akamenyero bayabwiye Umuseke.

Benshi muri aba bagabo ngo barubatse, abana bazana gusambanya ngo ni abakobwa b’abanyeshuri mu mashuri y’imyaka 9 y’ibanze, ayisumbuye na bamwe mu biga muri Kaminuza.

Amakuru atugeraho yemeza ko hari bamwe bafatiwe mu cyuho muri ibi bikorwa ariko ngo ntibikurikiranwe mu butabera kuko nta kirego cyatanzwe n’uwariwe wese, yaba uwasambanyijwe cyangwa undi wese ntibikurikiranwe.

Claude Sebashi, umuvugizi w’Akarere ka Muhanga we avuga ko aya makuru batari bayazi ariko bagiye kubikurikirana bafatanyije n’inzego z’umutekano barebe niba ibyo aba baturage bavuga ari ukuri.

Umunyamategeko Ntare B. Paul avuga ko  itegeko ngenga  nimero  01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012  rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana  y’u Rwanda mu ngingo yaryo  ya  192  riteganyiriza ibihano bikomeye abasambanya abana bishingikirije ububasha babafiteho.

Umubyeyi w’umwana cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana bakamusambanya bahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500  by’amafaranga y’u Rwanda.

Photo/RuhagoYacu

Muhizi Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga

0 Comment

  • Abo bantu ndumva ntaho bavugwa muri iyi ngingo y’amategeko!!! Mutubwire n’imyaka y’amavuko y’aba bakobwa!!

    • Iyo bavuze ababyeyi wumva iki? so na nyoko gusa? umuntu wese wabyaye ni umubyeyi
      iyo asambanyije umwana bifatwa nk’icyaha mu gihe kiregewe.

      • Birakwiye ariko ko wowe wakwigishwa ikinyabupfura mu gusubiza abantu ku mbuga nk`izi. Ko abajije ibyo atazi kuki utamusubiza mu mvugo isukuye, cg ugaceceka niba utazi uko basubiza. cne ko mutanaziranye

  • none se iyo ntawureze icyaha gihabwa umugisha? birabaje kumva aya marorerwa.

  • Ndumva ruri hose no mu Karere kacu niko bimeze,biravugwa cyane

    • Akarere kanyu ni akahe naho havugwa ubusambanyi abagabo bakuze bakorera abanyeshurikazi?

  • ariko se izi ngeso mbi zsadutse mu babyeyi bacu nibiki koko? aba bantu bahigwe nibafatwa baahnwe birenze ibyumwihariko, kuko ibi ni ukwangiriza abana pe!

  • abo biga mumashuri matoya ni ikibazo, ariko gukora amour numukobwa ugejeje kumyaka 18 ntakibazo. ni amour nyine, ibyo bya police cg ngo abayobozi ntago babijyamo ni ukubangamira uburenganzira bwa muntu. kuryamana numukobwa ugejeje kumyaka 18 ni ibisanzwe.

Comments are closed.

en_USEnglish