Muhanga: Stade bayihinduye aho basambanyiriza abana
Hashize igihe havugwa ko hari bamwe mu bacuruzi n’abayobozi bashuka abana bato bakabajyana kubakoresha imibonano mpuzabitsina muri stade ya Muhanga cyane cyane mu gihe cy’ijoro.
Ubusambanyi bukunze kuvugwa muri za hoteli, mu mazu y’amacumbi akodeshwa bita ‘Lodge’. I Muhanga ahantu hashya hadasanzwe ngo niho ubusambanyi bw’abakuru bashutse abana bwimukiye, muri Stade ya Muhanga.Ngo kuko hariya muri ariya mazu yandi inzego z’umutekano zahamenye.
Abaturiye stade ya Muhanga babwiye Umuseke ko ibivugwa atari ibihuha ari ukuri muri stade hasigaye hakorerwa ubusambanyi cyane.
Imodoka ngo zihinjira mu masaha y’ijoro zirimo bamwe mu bacuruzi bazwi i Muhanga, ndetse amazina ya bamwe muri bon go babigize akamenyero bayabwiye Umuseke.
Benshi muri aba bagabo ngo barubatse, abana bazana gusambanya ngo ni abakobwa b’abanyeshuri mu mashuri y’imyaka 9 y’ibanze, ayisumbuye na bamwe mu biga muri Kaminuza.
Amakuru atugeraho yemeza ko hari bamwe bafatiwe mu cyuho muri ibi bikorwa ariko ngo ntibikurikiranwe mu butabera kuko nta kirego cyatanzwe n’uwariwe wese, yaba uwasambanyijwe cyangwa undi wese ntibikurikiranwe.
Claude Sebashi, umuvugizi w’Akarere ka Muhanga we avuga ko aya makuru batari bayazi ariko bagiye kubikurikirana bafatanyije n’inzego z’umutekano barebe niba ibyo aba baturage bavuga ari ukuri.
Umunyamategeko Ntare B. Paul avuga ko itegeko ngenga nimero 01/2012/OL ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 192 riteganyiriza ibihano bikomeye abasambanya abana bishingikirije ububasha babafiteho.
Umubyeyi w’umwana cyangwa ushinzwe kumurera, uhagarariye ubutegetsi, uhagarariye idini, ushinzwe umutekano, ukora umwuga w’ubuvuzi, ukora umwuga w’uburezi, uwitoza umwuga n’abandi bose bishingikirije umwuga bakora cyangwa ububasha bafite ku mwana bakamusambanya bahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko n’ihazabu kuva ku bihumbi 100 kugeza ku bihumbi 500 by’amafaranga y’u Rwanda.
Photo/RuhagoYacu
Muhizi Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga
0 Comment
Abo bantu ndumva ntaho bavugwa muri iyi ngingo y’amategeko!!! Mutubwire n’imyaka y’amavuko y’aba bakobwa!!
Iyo bavuze ababyeyi wumva iki? so na nyoko gusa? umuntu wese wabyaye ni umubyeyi
iyo asambanyije umwana bifatwa nk’icyaha mu gihe kiregewe.
Birakwiye ariko ko wowe wakwigishwa ikinyabupfura mu gusubiza abantu ku mbuga nk`izi. Ko abajije ibyo atazi kuki utamusubiza mu mvugo isukuye, cg ugaceceka niba utazi uko basubiza. cne ko mutanaziranye
none se iyo ntawureze icyaha gihabwa umugisha? birabaje kumva aya marorerwa.
Ndumva ruri hose no mu Karere kacu niko bimeze,biravugwa cyane
Akarere kanyu ni akahe naho havugwa ubusambanyi abagabo bakuze bakorera abanyeshurikazi?
ariko se izi ngeso mbi zsadutse mu babyeyi bacu nibiki koko? aba bantu bahigwe nibafatwa baahnwe birenze ibyumwihariko, kuko ibi ni ukwangiriza abana pe!
abo biga mumashuri matoya ni ikibazo, ariko gukora amour numukobwa ugejeje kumyaka 18 ntakibazo. ni amour nyine, ibyo bya police cg ngo abayobozi ntago babijyamo ni ukubangamira uburenganzira bwa muntu. kuryamana numukobwa ugejeje kumyaka 18 ni ibisanzwe.
Comments are closed.