Digiqole ad

Muhanga: Mayor arifuza ko umuturage yinjiza nibura 1000$ ku mwaka

Kuri uyu wa 12 Kanama, Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yatangaje ko bagiye kugabanya abakene bakava kuri 56.3% bakagera kuri 30% mu gihe cy’imyaka itanu.

Mutakwasuku Yvonne,umuyobozi w'Akarere ka Muhanga

Mutakwasuku Yvonne, umuyobozi w’Akarere ka Muhanga

Yvonne Mutakwasuku uyobora aka karere yavuze ibi ubwo yatangizaga umwiherero agiye kugirana n’abakozi batandukanye b’aka karere watangiye none ukazasozwa kuwa 13 Kanama 2013.

Uyu mwiherero ngo ugamije gusubiza amaso inyuma bakareba ibyo bakoze maze bakiha ingamba zifatika zo kugabanya ubukene kuri kiriya kigero bibanze cyane mu kuzamura imiryango y’abatishoboye bari mu byiriro bibiri bya nyuma by’ubudehe.

Mu ntego bafite ngo harimo ko nibura umuturage wa Muhanga muri iki gihe cy’imyaka itanu yajya yinjiza nibura 1000$ ku mwaka.

Yvonne Mutakwasuku yasabye abayobozi bandi bari baje muri uyu mwiherero gukora ibishoboka byose ngo ibi babigereho kuko ngo icyo babereye mu kazi ari uguhindura ubuzima bw’abaturage.

Ati “ Nk’uko imwe mu mishinga itegamiye kuri Leta ibigenza, natwe dushobora gukurikirana ubuzima bw’umuturage w’umukene umunsi ku munsi akagenda azamuka, tukagera n’aho tumucutsa mu gihe yishoboye.”

Abakozi bakurikirana umwiherero w'akarere ka Muhanga

Abakozi bakurikirana umwiherero w’akarere ka Muhanga

Mukagatana Fortunée umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko ibyiciro by’ubudehe bigiye gutunganywa bigakosorwa neza ku buryo aribyo bizagenderwaho muri iyi gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS II).

Muri uyu mwiherero abakozi b’Akarere ka Muhanga bazanoza imikoranire y’akarere n’abafatanyabikorwa ndetse n’imyitwarire y’abayobozi mu gushyira mu bikorwa gahunda baba bafashe.

Iyi nama iteranye nyuma y’uko aka karere gakorewe isuzumwa ry’imihigo mu cyumweru cyashize bagasanga kadahagaze nabi mu kwesa imihigo kahigiye abagatuye n’umukuru w’Igihugu.

Mu karere ka Muhanga habarirwa abaturage batishoboye bari mu byiciro bibiri byo hasi mu Ubudehe barenga ibihumbi icyenda (9 000)

Mu ngengo y’imali y’umwaka wa 2013-2014, hashyizwemo miliyali imwe isaga yo kwita kuri ibi byiciro by’abatishoboye.

S.E w'akarere ka Muhanga Gasana Celse iburyo na S.E w'umurenge wa Nyamabuye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Muhanga Gasana Celse (ibumoso) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamabuye

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/Muhanga

en_USEnglish