Digiqole ad

Muhanga: Hatangijwe umuryango uzajya ufasha ingo zifitanye amakimbirane

 Muhanga: Hatangijwe umuryango uzajya ufasha ingo zifitanye amakimbirane

Bamwe mu bakozi b’umuryago RFVO mu Karere ka Muhanga biyemeje gukemura ibibazo biri mu miryango.

Mu Karere ka Muhanga hamaze gutangizwa Umuryango ugamije guteza imbere indangagaciro na kirazira mu muryango (Reactivation of Family Values Organisation) nyuma y’ibibazo bishingiye ku makimbirane  hirya no hino mu mu ngo bikomeje kugaragara.

Bamwe mu bakozi b’umuryago RFVO mu Karere ka Muhanga biyemeje gukemura ibibazo biri mu miryango.

Mu gihe amakimbirane mu miryango n’imfu za hato na hato bikomeje gufata intera,  kuri ubu  hari abamaze gutangiza umuryango wo gutanga ubufasha kuri iki kibazo hagamijwe kunga ubumwe no kugarura indangagaciro mu miryango ifite ibibazo.

David RUTANGA umuyobozi w’uyu muryango umaze gutangizwa mu Karere ka Muhanga, atangaza ko  nyuma y’uko  babonye  hari imbaraga zikenewe  mu kuzana umwuka mwiza mu miryango ifite amakimbirane ngo bahisemo  gutangira kujya begera inzego z’ubuyobozi n’abaturage kugira ngo barebere hamwe  uko bakemura ibibazo.

Rutanga ati:“Tujya kunganira uburyo busanzwe bukoreshwa n’inshuti z’imiryango, abagize umugoroba w’Ababyeyi n’inzego z’Ubuyobozi, tugerageza kwigisha mu buryo bwumvikana ku kibazo cy’imibanire ikwiye ishingiye ku ndangagaciro na kirazira.”

MUKAMUGANGA Verene uhagarariye  gahunda y’inshuti z’umuryango mu Kagari ka Nganzo mu Murenge wa Muhanga, avuga ko bimwe mu bibazo byiganje mu miryango  biterwa no kutagira ibiganiro hagati y’abashakanye hakiyongeraho kudasobanukirwa ku buryo bumwe uburinganire n’ubwuzuzanye hagati  y’abagize ingo.

Umunyammabanga Nshwingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, avuga ko hari umusanzu uyu muryango mushya uje gutanga ku bibazo n’ubundi biba bisaba umwihariko mu kubishakira ibisubizo n’ubujyanama bufatika kuko ngo mu byinshi bakemura usanga bishingiye ku ibura ry’ibiganiro mu ngo.

Ati: “Ibibazo by’amakimbirane mu miryango bihangayikishije inzego zitandukanye n’ubwo hari ibisubizo Abayobozi bagenda batanga ntibibuza ko hari bamwe binangira cyangwa se ibindi bivuka dufite ingero nyinshi z’abagabo bakubita abagore n’abagore bakubita abagabo.”

Mu Murenge wa Muhanga aho umuryango RFVO wari wakoreye ibiganiro n’abaturage haherutse kugaragara imiryango 42 ifite amakimbirane, ubuyobozi bukavuga ko iki kibazo kiri mu bikunze guhangayikisha cyane inzego z’ibanze.

David RUTANGA Umuyobozi wa RFVO mu Karere ka Muhanga.
Muri ibi biganiro hagaragaye ibibazo bishingiye ku makimbirane yo mu ngo.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

1 Comment

  • woow congz RFVO.umuryango mwiza ishema ry’igihugu

Comments are closed.

en_USEnglish