Digiqole ad

Muhanga: Abangije ibidukikije bagiye kwishyura Miliyoni 200

 Muhanga: Abangije ibidukikije bagiye kwishyura Miliyoni 200

Ba rwiyemezamirimo batanu batsindiye amasoko yo gusarura no gusazura amashyamba ya leta bagiye kwishyura miliyoni zisaga 200 z’amafaranga y’u Rwanda bitewe no kurengeera ubuso bari batsindiye.

Abakozi bafite ibidukikije mu Nshingano  zabo
Abakozi bafite ibidukikije mu Nshingano zabo bari mu nama y’iminsi ibiri i Muhanga

Aba barwiyemezamirimo uko ari batanu batsindiye isoko ryo gusarura no gusazura amashyamaba ya Leta ashaje aherereye mu mirenge itanu y’Akarere ka Muhanga, ari ku buso bwa hegitari 168,9 ariko bagenda biyongereraho ubuso bishakiye bitwaje ko amashyamba ya leta atagira imbibi zizwi.

Bateho Théoneste, Umukozi ushinzwe amashyamba  n’umutungo kamere mu karere ka Muhanga yavuze ko ikigo cy’umutungo kamere mu  Rwanda ari cyo cyatanze isoko ryo gusazura amashyamba ya leta abarizwa mu karere.  Aba ba rwiyemezamirimo batanu baba ari bo bahabwa aya masoko batangira gutema ibiti ariko baza kurengera ubuso bari bahawe.

Bateho avuga ko bakoze igenzura babona ko habayeho kurengeera cyane maze batanga raporo ku kigo cy’umutungo kamere aba ba rwiyemezamirimo ngo bategetswe buri wese kwishyura aho yangije ndetse hakiyongeraho ihazabu ya miliyoni imwe buri umwe yose hamwe ngo agera kuri miliyoni 200 uko ari batanu.

Nsengimana  Janvier, Umukozi w’umushinga ushinzwe kubungabunga ikiyaga cya Victoria, ukorera mu kigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije mu Rwanda(REMA) we avuga ko bitareba gusa aba ba rwiyemezamirimo bangije amashyamba ya leta ko hari n’abacukuzi b’amabauye y’agaciro badasubiranya aho bacukura, bigatuma  habaho isuri itwara amazu n’ibindi bikorwaremezo bitandukanye bya leta n’iby’abaturage, ndetse bikangiza n’umugezi wa Nyabarongo.

Mpagaritswenima Védaste, Umukozi  Ushinzwe ibidukikije  mu karere ka Muhanga avuga ko habayeho amakosa mbere, yo kudashyiraho imbibi zizwi z’amashyamba ya leta, ari nabyo ba rwiyemezamirimo bitwaje barengeera ubuso batsindiye.

Mu nama y’iminsi ibiri abakozi bafite aho bahurira n’ibidukikije barimo, bavuze ko bagiye kongera kwibutsa abaturage ingaruka mbi zo kwangiza ibidukikije ndetse n’ibihano ababyangiza bahabwa, kandi biteganywa mu mategeko y’uRwanda.

Miliyoni 300 zisaga nizo Akarere ka Muhanga, kahawe  yo  kubungabunga  umugezi wa Nyabarongo no gutera imirwanyasuri kuri hakazaterwa imigano ku nkombe ya Nyabarongo, kuri kirometero 34  iri ku buso bwa hegitari  zisaga 300.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

en_USEnglish