Digiqole ad

Muhanga: Abahinzi b'umuceri barinubira igiciro bagurirwaho umusaruro wabo

Mu muhango wo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’ibishanga wizihirijwe mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa gatanu tariki 31 Mutarama, abahinzi b’umuceri beruye bavuga ko badashimishijwe n’agaciro k’amafaranga bahabwa  ku kilo cy’umuceri iyo bejeje kuko ngo bibateza igihombo.

Uyu muhango wabimburiwe n'igikorwa cy'umuganda.
Uyu muhango wabimburiwe n’igikorwa cy’umuganda.

 

Muri uyu muhango, abahinga umuceri mu gishanga cya Rugeramigozi ya mbere, kiri hagati y’Umurenge wa Nyamabuye, Shyogwe na Byimana yo mu Karere ka Muhanga, bibumbiye muri Koperative “Imparanira musaruro y’Abahinzi-borozi ba Rugeramigozi(KIABR)” bavuze ko imbaraga n’amafaranga bashora mu buhinzi bw’umuceri zidahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 210 bahabwa ku kilo cy’umuceri.

Icyifuzo cyabo muri rusange ni uko Minisiteri ifite ubucuruzi mu nshingano n’ibindi bigo bifite aho bihurira n’ubuhinzi bakwicara bagasuzumana ubushishozi ikibazo cyabo kuko ngo barananiwe.

Umwe muri abo bahinzi witwa Kampire Primitive yagize ati “N’aya maganabiri na cumi baduha barongera bakayakatamo, noneho hakiyongeraho umusanzu w’Akarere, ay’ amazi n’ifumbire, aya mafaranga badutwara ni mbenshi. Usanga umuhinzi ahubwo akorera mu gihombo, hari nabifuza kubireka.”

Kampire Primitive, wavugaga ko Igiciro cy'umuceri kiri hasi.
Kampire Primitive, wavugaga ko Igiciro cy’umuceri kiri hasi.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse  wari uri muri uyu muhango yasabye aba bahinzi kubanza bakishimira ko babashije kongera umusaruro wabo, ugereranyije no mu myaka yashize.

Abizeza ko bagiye  kubyigana n’izindi nzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’ubuhinzi, Minisiteri y’bucuruzi n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo harebwe igiciro kinogeye abahinzi b’umuceri kuko ari kimwe mu gihugu hose.

Munyantwari Alphonse, Guverineri w'Intara y'Amajyepfo.
Munyantwari Alphonse, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

Igishanga cya Rugeramigozi ya mbere gihingwa ku buso bungana na hegitari 120, muri zo 80 zihingwamo umuceri, naho 40 zisigaye zigahingwamo ibishyimbo n’ibigori.

Ibyerekeye n’umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga ibishanga

Kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibishanga mu Rwanda wari wahawe insanganyamatsiko igira iti “Ubuhinzi bwita ku bishanga, Inkingi yo kongera umusaruro.”

Dr Mukankomeje Rose, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA) yavuze ko kuba nibura  10% by’ubuso bw’igihugu bugizwe n’ibishanga kandi ibyinshi muri byo bikaba bikorerwamo ubuhinzi byatumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera.

Dr Mukankomeje kandi asaba inzego zinyuranye kurushaho gufata neza ibishanga kugira ngo amazi abirimo adakama.

Yagize ati “Uyu munsi mpuzamahanga w’ibishanga washyiriweho  mu rwego rwo kugirango buri wese atekereze ku kamaro ibishanga bifitiye abaturage by’umwihariko n’akamaro k’ibidukikije muri rusange.

Dr Rose Mukankomeje Umuyobozi mukuru wa REMA Imbere  y'Abanyamakuru.
Dr Rose Mukankomeje Umuyobozi mukuru wa REMA Imbere y’Abanyamakuru.

Amasezerano yo kwizihiza umunsi  mpuzamahanga w’ibishanga yashyizweho umukono mu gihugu cya Iran mu mwaka  w’1971. U Rwanda rukaba  rwaratangiye kuwizihiza kuwa 29 Ukuboza 2003.

Abayobozi beretswe amazi yuhira umuceri.
Abayobozi beretswe amazi yuhira umuceri.
Nyuma y'Ibiganiro Abayobozi bacinyanye akadiho n'Abaturage.
Nyuma y’Ibiganiro Abayobozi bacinyanye akadiho n’Abaturage.

MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.

en_USEnglish