Digiqole ad

Mugesera yasabye Urukiko guha agaciro amategeko y’Imana kurusha ay’igihugu

Mu rubanza Urukiko Rukuru rubaranishamo Ubushinjacya na Dr. Leon Mugesera ku byaha bya Jenoside akurikiranyweho, kuri uyu wa 16 Kamena uregwa yasabye urukiko kutarutisha amategeko y’igihugu ay’Imana bityo arusaba kuyagenderaho umutangabuhamya PMJ ntamushinje.

Uyu munsi Mugesera yavuze ko imyaka ye n'imitekerereze bye bitamwemerera gukinisha Urukiko
Uyu munsi Mugesera yavuze ko imyaka ye n’imitekerereze bye bitamwemerera gukinisha Urukiko

Mbere y’isubukurwa ry’urubanza, Urukiko rwabanje kwisegura ku mpande zombi ku mpinduka zagaragaye kuri gahunda yari iteganyijwe dore ko iburanisha ryagombaga kubimburirwa n’isomwa ry’icyemezo cy’ibaruwa ikubiyemo ikibazo uregwa yari yarugejejeho rutangaza ko kiza gusomwa nyuma.

Hamaze gusuzumwa niba impande zombi zitabiriyeiburanisha, umutangabuhamya wahawe izina PMJ yibukijwe ko ariwe ukwiye kwirindira umutekano w’umwirondoro we bityo akwiye kwitwararika mu bisubizo atanga kugira ngo umwirondoro we utaza kujya hanze kandi yarasabye gutanga ubuhamya arindiwe umutekano w’umwirondoro we.

Urukiko rwatangaje ko uyu mutangabuhamya yemerewe gutanga ubuhamya atagaragarira ababuranyi bitewe no kuba ushinzwe abatangabuhamya yarasanze ari ngombwa ubwo yamusuraga aho atuye.

Uregwa (Mugesera) yahise asaba ko PMJ yatangaza izo mpamvu zimutera gutanga ubuhamya atagaragarira abitabiriye iburanisha, asubiza ko yigeze gutanga ubuhamya mu nkiko Gacaca akaza kugira ingaruka ariko atangaza ko atagomba n’ubundi kuzitangariza abitabiriye iburanisha bari mu cyumba cy’iburanisha kuko n’ubundi yahita amenyekana.

Urukiko rwahise rusaba abitabiriye iburanisha kuba basohotse hakabanza kumvwa izi ngaruka nk’uko byari byifujwe na Leon Mugesera.

Mu gihe kiri hafi kungana n’isaha, nubwo bari bahawe iminota icumi, abitabiriye iburanisha bari mu muhezo baje kwemererwa kugaruka gukurikirana iburanisha.

Uregwa ( Mugesera) yahise atangariza Urukiko ko uyu mutangabuhamya atemerewe kugira indahiro n’imwe agirira imbere y’amategeko y’igihugu mu gihe ubusanzwe nta muntu n’umwe wemerewe gutanga ubuhamya atarahiye.

N’ubwo impamvu y’ibi itamenyekanye dore ko yatangajwe ubwo abitabiriye iburanisha bari mu muhezo kandi byari no gutuma n’umutangabuhamya PMJ amemyekana uwo ariwe ndetse n’icyo akora, nibyo byashingirwagaho n’uregwa ko atemerewe kurahira nk’uko bikubiye mu mategeko yatangazaga ko yifuza gushyikiriza urukiko ndetse no kwibutsa umutangabuhamya.

Urukiko rwasabye uregwa (Mugesera) kubicisha mu nyandiko ndetse akerekana n’iryo tegeko ashingiraho rikumira uyu PMJ kurahira, uregwa yahise atangaza ko izi mpamvu ari ndende cyane kandi ko yifuza kuzivuga kugira ngo zirusheho kumvikana neza kandi zihabwe n’agaciro bityo asaba urukiko kongera guheza abitabiriye iburansiha kugira ngo abitangaze.

Urukiko rwongeye kumusaba kwereka iryo tegeko ashingiraho avuga ko PMJ atemerewe kurahira maze Mugesera ashyikiriza Ubushinjacyaha inyandiko igizwe n’impapuro 2ebyiri abusaba kuyigeza ku nteko y’Urukiko ndetse no ku mutangabuhamya.

Nyuma yo gusoma iyi nyandiko; Urukiko rwatangaje ko ibyo yerekanye ari amategeko y’Imana atari amategeko y’igihugu kandi ariyo agenderwaho mu iburanisha naho Ubushinjacyaha bwo butangaza ko ibyo bikwiye gufatwa nko gukinisha Urukiko .

Alain Mukurarinda, umwe mu bagize inteko y’Ubushinjacyaha yagize ati “ Mugesera ari gukinsha Urukiko kuko azi neza ibyo rugenderaho kandi akaba azi neza ko amategeko y’igihugu ariyo ahabwa ijambo mu rubanza”.

Uregwa yahise atangaza ko Ubushinjacyaha buvuze ijambo ribi cyane yongeraho ko amategeko y’igihugu ataruta ay’Imana bityo akaba ariyo akwiye kugenderwaho kurusha ko hagenderwa ku mategeko yashyizweho n’abana b’abantu.

Yagize ati “ Ubushinjacyaha buvuze ijambo ribi cyane, ntago ndi hano nshaka gukinisha Urukiko, biramababaje cyane, niyo ntamenya amategeko imyaka mfite n’Imitekerereze byajye ntibinyemerera gukinisha Urukiko.

Ikindi kandi ntago amategeko yashyizweho n’abana b’abantu asumba ay’Imana ari nayo mbahaye kugenderaho kugira ngo icyifuzo cyajye cyumvikane neza kandi gihabwe agaciro”.

Urukiko rwahise rwanzura ko PMJ akwiye gutanga ubuhamya kuko ntaho amategeko y’igihugu amukumira ruhita runamurahiza.

Uregwa ntiyanyuzwe yongera gusaba ko inyandiko mvugo ikubiyemo ubuhamya PMJ yatanze mbere iteshwa agaciro bitewe no kuba hari hamwe hatagararagara imikono y’uwabazaga umutangabuhamya ndetse n’indahiro za buri wese.

Nyuma yo kwemeza icyifuzo cy’uregwa, Urukiko rwasabye Ubushinjacyaha gutangira kubaza Umutangabuhamya.

Abajijwe niba yaba azi Mugesera, igihe yamumenyeye ndetse n’uburyo yaba amuzimo, PMJ yasubije ko amuzi akiri muto mu myaka ya za 89 na za 90, naho uburyo amuzimo atangaza ko yamumenye cyane mu mwaka wa 1990 by’umwihariko mu matariki ya 17-19 Ukwakira aho yamubonye mu nama yo ku Muhororo yari igamije gukangurira Abatutsi bari bahahungiye gusubira mu mu ngo zabo.

Yakomeje atangaza ko kuva mu 1991 Abatutsi bakomeje kumeneshwa ndetse abandi bakicwa bitewe no kuba baritwaga ibyitso by’Inkotanyi zari zatangije urugamba rwo kubora igihugu mu 1990.

Abajijwe uruhare rwa Mugesera muri ibi bikorwa, PMJ yatangaje ko byose byatizwaga umurindi n’ibyavugirwaga muri za “Meeting” zakozwe muri iyo myaka ahitwaga ku Muhororo, Rongi n’indi y’ahitwa ku Kabaya yo ngo yaje ari rurangiza kandi zose zaraba zirangajwe imbere na Leon Mugesera uregwa uyu munsi ibyo yatangarizaga muri izo meeting, cyane iyo ku Kabaya.

Ku ijambo ryo muri “Meeting” yo ku Kabaya ryanibanzweho n’Ubushinjacyaha bumubazaho ibibazo, PMJ yatangaje ko n’ubwo atigeze ahagera uwo munsi ariko yaje kuryumva kuri Radio Rwanda ndetse anatsindagira ko uretse ku kuba umunyamakuru yari amaze kuvuga ko hagiye gucaho ijambo rya Mugesera nawe ubwe yumvaga ariwe dore ko babanye igihe kinini basangira akabisi n’agahiye.

Abajijwe ku ngaruka zaba zaratijwe umurindi n’amagambo ya Mugesera muri za “Meeting” zitandukanye; PMJ yatangaje ko kuva muri za 90 aho Mugesera atangiriye gukangurira Abahutu kwanga Abatutsi ntawongeye kuryama ngo asinzire ndetse muri uwo mwaka hakaba hari Abatusti babariwa muri 800 bishwe.

Mugersera yasabye iminsi ibiri yo gutegura ibibazo ariko ahabwa amasaha

Nyuma y’akaruhuko uregwa yahise atangaza ko adashobora guhita abaza ibibazo dore ko yagombaga kubaza ku buhamya bwatanzwe uyu munsi gusa, bityo asaba iminsi ibiri yo gutegura ibibazo.

Urukiko rwanzuye ko ahawe guhera ku isha ya 14h00 kugeza ku isaha ya 9h30 zo kuwa kabiri tariki 17 Kamena agatangira kubaza saa yine ( 10h00) agasoza saa munani (14h00) Urukiko narwo rugafata iminota 30 yo kugira ibibazo rubaza umutangabumya.

ku ibaruwa igaragaza ikibazo cy’ibangamirwa ry’umwunganizi wa Dr. Leon Mugesera ko yaba yarangiwe kubonana n’mukiriya we nk’uko uregwa yabyandikiye Urukiko, hanzuwe ko bidakwiye kubazwa Urukiko kuko amagereza agira imikorere yayo bityo rudakwiye kubyinjiramo ndetse kandi ko n’umwunganizi we atigeze atangaza iki kibazo.

PMJ ni Umutangabuhamya wa 25 muri 28 bagomba gushinja Leon Mugesera, urubanza rukazasubukurwa kuri uyu wa 17 Kamena uregwa abaza umutangabuhamya PMJ.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ariko mugesera rwose arandangiza ariko noneho araza gusara aho bukera ngo umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka, yaragiye aravuga koko yimarayo , agira ngo isi ntizabibuza, amaraso yamenetse kubera amagambo ye ntazamubazwa, nahame hamwe , 

    • Nibyizako bamukanirurumukwiye ariko twibukeko azira disikuru yavugiye Kabaya gusa.harabandi nabobazakurikiranwa igihe nikigera.

      • buri wese azabazwa ibyo yakoze, kuba rero uvuga ngo arazira disikuru yavugiye ku kabaya gusa sinzi icyo  ushatse kuvuga muvandimwe, ariko iyo discourt niba warayiteze amatwi ibyo yavugaga ntibyari byiza , wowe uwakunyuza mu mazi(nyabarongo) WAGERA muri ethiopie ukiri muzima? si byiza kugira amarangamutima, ugendeye ku cyo aricyo cyose,  nta wakwishimira ibyago by`undi  ariko nahamwa nicyaha azabihanirwe, kimwe nundi wese ukora ibyaha, AMAHORO YIMANA ABANE NAWE MUVANDIMWE SEROMBA!!!!

      • Ibi Seromba avuga ndabishyigikiye.umuntu wese wishe abanyarwanda azabiryozwe

      • @Seromba, mukunda gutega abantu iminsi sha. Aho ntacyo upfana n’abanyekongi ko alibo mbona birirwa bakangatira kuli internet bategiminsi uru Rwanda? Naho ibya Mugedera, ko atebutse amategeko y’Imana mbere yo gukongeza yoshya ngo abatutsi bicwe. Abavuga ngo icyaha cye ni discour GUSA bababashaka kuyobya. Jenoside itangirira mu mitima yabamwe, ikajya mu bitekerezo, agashyirwa mu mipango no mu magambo nkangurimbaga (uruhare Mugesera ashinjwa) mbere yuko igirwa inkorwa. Abakurambere bajyaga babivuga kuva cyera: ururimi rurica.

  • mugesera ndabona ashobora kuba zi ko u rwanda ruzamubabarira ibyo yakoreye abanyarwanda , uko arutinza niko yikoraho

  • Ariko se uyu yaretse gucengana kandi yishongora kubantu ukagirango…..ngo amategeko y’imana kurusha ay’igihugu?? We se aho afungiwe yahaje ari uko yubahirije ayo mategeko y’imana??? Erega urukiko cg abantu bashinzwe gukemura imanza…. icyo yirengagiza (yumva ko ariwe uzi ubwenge kurusha abandi…) ni uko bubahiriza amategeko y’igihugu ariko nayo ajya gushyirwaho ntiyirengagije ay’imana. Ahubwo ay’imana niyo yatumye aya muntu avamo gutungana! Ngo “utazi ubwenge ashima ubwe”!

  • Uwashaka yakigira kuri uyu mugabo,yaravuze gusa ndetse yari akomeye muri icyo gihe indiba n’umunwa by’ikibindi bitarasimburana. ndetse mbibutse ko bihora bisimburana ntabushake bw’uko umunwa wajya hasi, THINK ABOUT THIS IRONICAL STATEMENT.

Comments are closed.

en_USEnglish