Digiqole ad

Mubyeyi: Uko wahangana n’ingaruka zo gucura

Ababyeyi bamwe babona ubuzima bwabo bubangamiwe n’ubushyuhe budasanzwe haba mu gihe cy’akazi, mu rugo, no mu bindi bikorwa bitandukanye.

Ababyeyi b'iki kigero umubiri wabo wibasirwa n'ingaruka zo gucura
Ababyeyi b'iki kigero umubiri wabo wibasirwa n'ingaruka zo gucura

Ubushyuhe budasanzwe: Ikimenyetso cy’ingenzi kiranga gucura

Ku babyeyi benshi bacura bari hagati y’imyaka 45-55, bikarangwa no guhagarara kw’imihango ndetse no kubyara, gusa ibyo bigira zimwe mu ngaruka ku buzima bwabo,

Ikirenze kuri ibi bibiri ni ushyuhe budasanzwe (ukumva umubiri wawe uhinda ubushyuhe bukaba bwanaherekezwa no kubira ibyuya), gusa hari igihe ubwo bushuhe butangira na mbere yuko ubura imihango.

Hari n’igihe bushobora kuza hagati y’inshuro 15 kugeza kuri 20 ku munsi. Gusa birahinduka ntabwo biba ku bagore bose ku kigero kimwe, nyamara ubu bushyuhe butuma abagore bagera kuri 30% bitabaza muganga.

Uburyo butandukanye bwo kubivura:

  1. Uburyo bukoresha imisemburo ni bwo buhangana ni cyo kibatsi cy’umuriro ku buryo bwiza nk’umuti witwa “Tibolone”
  2. Ibikomoka kubihingwa bibitse umusemburo wa estrogen (urugero rwa soja) nabyo bihangana n’ubu bushyuhe bwibasira ba mawe batubyayebamaze gucura.
  3. Ubushakashatsi bumwe bwerekanye ko imyitozo ngororamubiri nayo ifasha cyane mu guhangana n’ubu bushyuhe.

Twabibutsa ko uretse ubwo bushyuhe (bouffees de chaleur), igihe cyo gucura gikurikirwa n’ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima, kongera ibiro, ndetse n’ibibazo by’amagufwa (osteoporosis) bituma avunika ku buryo bworoshye.

Ababyeyi, by’umwihariko abari cyangwa bageze muri iki gihe mwirinde, cyane cyane mukora imyitozo ngororamubiri

Corneille K. Ntihabose
UM– USEKE.COM

1 Comment

  • murakoze kutugezaho zimwe mungaruka zibasira abagore bamaze gucura nu muti wazo
    mubyukuri iyi site twigiraho byinshi byerekeye ubuzima bwacu mukomerze aho mujye muduhugura kugirango dusobanukirwe nu buzima bwacu.

Comments are closed.

en_USEnglish