Digiqole ad

Mu ntambara yo muri Zaïre, Abanyarwanda bameneye amaraso u Rwanda batitaye kumoko – Kabarebe

 Mu ntambara yo muri Zaïre, Abanyarwanda bameneye amaraso u Rwanda batitaye kumoko – Kabarebe

Ubwo yaganirizaga urubyiruko rwagizweho ingaruka n’amateka ashaririye ya Jenoside rugera kuri 754 bari mu Itorere Urunana rw’Urungano mu kigo cya Gisirikare cy’i Gabiro, Minisitiri w’Ingabo General James Kabarebe yabibukije ko gukorera no gukunda igihugu bitareba ubwoko runaka, dore ko ngo no mu bihe bikomeye by’intambara yo mucyahoze ari Zaïre (DR Congo) byabaye ngombwa ko Ingabo za RPA zitabaza Abacengezi na Ex-FAR kugira ngo barengere u Rwanda.

Minisitiri w'ingabo General James Kabarebe aganiriza uru rubyiruko.
Minisitiri w’ingabo General James Kabarebe aganiriza uru rubyiruko.

Gen. James Kabarebe yaganirije uru rubyiruko yibanda ku mateka ye n’intambara ingabo za RPA yarimo zarwanye, kugira ngo abasobanurire ubumwe n’ubufatanye bagiye bagirana n’Abanyarwanda basanze mu Rwanda.

Kabarebe bwiye uru rubyiruko ko nyuma y’uko Ingabo z’u Rwanda zikuyeho uwari Perezida wa DR Congo (Ex-Zaïre) Mobutu Sese Seko zigashyiraho Laurent Désiré Kabila, ndetse Kabarebe akanaba umugaba mukuru w’ingabo z’iyo Leta nshya; Mu 1998 ngo Kabila yaje guhinduka u Rwanda arutera umugongo akoreshejwe n’abanzi b’u Rwanda barimo Abafaransa n’abandi.

Nyuma yo kuruhinduka, Kabila ngo yashoboye kumvikana n’ibindi bihugu birimo Angola, Zimbabwe, Namibia, Tchad, Sudan, ndetse na FDLR (Interahamwe na Ex-FAR), ‘Maï-Maï’ n’abandi benshi.

Kabarebe avuga ko ibyo bihe byari bigoye cyane u Rwanda kuko Congo yateguraga gutera u Rwanda, mu gihe no mu Rwanda hari indi ntambara y’abacengezi bari muri Komine nyinshi z’Amajyaruguru, Uburengerazuba, na bimwe mu bice ubu by’Intara y’Amajyepfo.

Ati “Intambara yari ishyigikiwe na Kabila twari twarafashije, icyo yari igamije yari igamije kuza gusenya u Rwanda rwose, kuko Kabila tujya gutandukana nawe, nari Chef d’Etat Major w’ingabo ze yaratubwiye ngo u Rwanda ni agahugu gatoya cyane, gato cyane, ngiye kugatera ngasize kose ngakoremo Aeroport (ikibuga cy’indege) imwe nini cyane ku isi. Tuti ok nta kibazo dutere. Turaza turitegura, ibihugu byose birikusanya, FDLR n’abacengezi bo bari barinjiye bari mu gihugu.”

Gen. Kabarebe yabwiye urubyiruko ko iyo yari intambara ikomeye cyane kandi cyari ikizamini gikomereye cyane ingabo za RDF kuruta n’izindi ntambara yari yararwanye zose, kuko aribwo hari Jenoside yari ikivamo kandi bari bagiye guhangana n’ibihugu bikomeye, bifite igisirikare gikomeye kandi gifite ingengo y’imari iruta iy’u Rwanda nk’igihugu.

Ati “Byari biteye ubwoba, yari intambara tugomba gutsinda byanze bikunze cyangwase u Rwanda rukazimira, ibyo bihugu bikaza u Rwanda bikarushwanyuza.”

Icyo gihe ngo gusenya u Rwanda byari gushoboka kuko n’ubundi mu 1994 ubwo ingabo za RPF zarwaniraga mu Mujyi wa Kigali, ngo byari byavuzwe ko FPR yananiwe guhagarika Jenoside, ko Interahamwe zikomeye, kandi na ONU yananiwe.

Bityo ngo hatangira kuza ibitekerezo ku rwego mpuzamahanga byo gusenya u Rwanda, Kabarebe ati “Hari ukKurucamo ibice bibiri uhereye i Byumba ukagera Bugesera, Abahutu bakajya mu Burengerazuba, Abatutsi bakajya mu Burasirazuba hagati hakubakwamo urukuta. Undi mwanzuro wari uko ibihugu bikikije u Rwanda binini buri gihugu gifataho agace k’u Rwanda, barugabane, noneho ba Bahutu n’Abatutsi baburire muri ibyo bihugu binini bifite amoko menshi ku buryo batazongera guhura ngo barwane.”

Urubyiruko 754 rukurikirana iki kiganiro.
Urubyiruko 754 rukurikirana iki kiganiro.

Kabarebe avuga ko Kabila n’ibihugu bimushyigikiye iyo batsinda ingabo za RDF yari gukoresha u Rwanda uko ashatse, ku buryo iyo ashaka yari kurugira ikibuga cy’indege koko nk’uko yabivugaga, cyangwa akarwomeka kuri DR Congo.

Icyo gihe, ngo Perezida Paul Kagame wari uyoboye ingabo yabonye ko nibarindira ko Kabila n’abamushyigikiye bagatera u Rwanda ingabo za RDF zitaribubatsinde, afata umwanzuro wo gutangiriza urugamba i Kinshasa ari naho rwamimo rutegurirwa.

Ngo, yahaye uburenganzira ingabo z’u Rwanda zambuka umupaka, mu Mujyi wa Goma zifata bugwate indege ya Kompanyi y’Indege ya ‘Air-Zaire’, bafatira imbunda kuba-pirote babasaba ko bajya ahari ibirindiro bya Gisirikare bya Congo bikomye by’ahitwa Kitona, Kabila ngo yagiye kumenya ko ingabo z’u Rwanda ziri kuza kuri ibyo birindiro zamaze kubigeramo, zirarwana ndetse zifata icyo kigo.

Icyo gihe, ngo ingabo zikomeye Kabila yari yitabaje zashyize imbaraga ku guhangana n’ingabo z’u Rwanda ziri mu kigo cya Kitona kiri ku Nyanja ya Atlantic, ni mu bilometero 300 mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’Umujyi wa Kinshasa, bituma mu Rwanda bisuganya babasha guhangana n’abacengezi, n’ingabo ziri mu Burasirazuba bwa Congo.

Byageze aho RDF yifashisha abari abanzi bayo, Abacengezi na EX-FAR

Gen James Kabarebe avuga ko icyo gihe, ingabo za RDF zari nkeya kuko zari nk’ibihumbi 33, niko kugenda bongeramo Ex-FAR benshi, kuko bo ngo bari bakomeye bazi kurwana cyane kandi bamenyereye intambara.

Ati “Icyo gihe muri RDF abasirikare babaye bacyeya cyane, ku buryo na ba bacengezi, ba bana b’urubyiruko binjijwe mu gicengezi, byageze aho abo dufata bose tubazana Kanombe tugakubitamo uniform, tukabaha imbunda tukabinjiza indege. Ukababwira gusa, urahitamo kurwana ku ruhe ruhande kurwanira igihugu cyangwa kurwanira aba-Genocidaire?”

Urugamba rukomeye abo bahanganye bakomeje kwiyongera, Kabarebe avuga nyuma y’iminsi nk’ine bari Kitona yasabye ubufasha, ngo bamubwira ko bamwoherereje ingabo. Ngo yari azi ko yohererejwe ingabo zimenyereye intambara zikomeye, ngo agiye kubona abona bohereje ingabo nkeya zimenyereye urugamba zo muri Bataillon ya 19, n’indege ebyiri zuzuyemo Abacengezi na Ex-FAR.

Ati “Bohereza izindi ndege ebyiri, nti noneho indege ebyiri zije Haduyi turamumara, indege ya mbere iraje bavuyemo uko bavamo nshaka umusirikare wa RPA ndamubura, bose nkabona ari abacengenzi, ari abacengezi,…bari bahaye na Uniform niba zari zashize abaha n’izidasa n’izo twari twambaye.”

Kabarebe yabwiye urubyiruko ko ibyo banyuzemo ari isomo rikomeye ku bumwe n'ubwiyunge.
Kabarebe yabwiye urubyiruko ko ibyo banyuzemo ari isomo rikomeye ku bumwe n’ubwiyunge.

Icyo gihe, ngo yagize impungenge cyane kubona yohererejwe indege ebyiri z’Abacengezi na Ex-FAR kandi n’ubundi no mubo barwana harimo Abacengezi na Ex-FAR, ngo yari afite impungenge ko bashobora kubagambanira bakabica cyangwa bakabicisha.

Ati “Narababwiye, rero ba shahu muje kurugamba, muje kurwanira igihugu cyanyu u Rwanda. Nta kindi kibazanye, ni u Rwanda, ni igihugu cyanyu kibabyara nicyo muje kurwanira, no kumenera amaraso, nimuba abagabo turarwana uru rugamba turatsinda, nimuba imbwa tugatsindwa arijye ari namwe haraba hatsinzwe u Rwanda ntabwo haba hatsinzwe umuhutu cyangwa umututsi, nimureke turwanire igihugu. Muri tayali cyangwa ntimuri tayali, bati turi tayali.”

Uwo munsi ngo baragiye bajya mu myobo (indake), umwanzi araza bafatanya mu murwanya ndetse uwo munsi baramuhashya baramutsinda bafatanyije, barangije babyinira hamwe ikinimba bishimira ko uwo munsi batsinze.

Kabarebe ati “Nirwo rugero rwa mbere rusobanutse rw’ubumwe bw’Abanyarwanda bahuriye ku kumenera amaraso igihugu cyabo kandi bagatsinda. Irindi somo wakuramo ni uko ruriya rubyiruko rwitwaga abacengezi aho ubajyanye niho bajya, bari no mu gicengezi basenya ibikorwa, bica abantu ni uko babaga babibwirijwe n’abayobozi babandi bitwa abanyabwenge, ariko umuturage usanzwe w’Umunyarwanda ukamubwira uti dore inzira nziza, dore ikintu kizima abe aricyo dukora baragikora kandi bakagikorana umwete.”

Urugamba ngo rwagiye kurangira mu ngabo za RDF hamaze kwinjizwamo Abacengezi na Ex-FAR bagera ku bihumbi 36, mu ngabo zigera ku bihumbi 57 zarwanye urwo rugamba.

Ibyo General James Kabarebe yavugaga barandikaga kuko ari amateka atazwi na benshi.
Ibyo General James Kabarebe yavugaga barandikaga kuko ari amateka atazwi na benshi.
Uru rubyiruko rukomoka mu miryango yiyumvaga nk'Abahutu, Abatwa n'Abatutsi ngo rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu.
Uru rubyiruko rukomoka mu miryango yiyumvaga nk’Abahutu, Abatwa n’Abatutsi ngo rwiteguye gutanga umusanzu warwo mu kubaka igihugu.
Baragira bati "Tuzarwubaka abana b'Abanyarwanda turugire nka Paradizo ku isi yose,..."
Baragira bati “Tuzarwubaka abana b’Abanyarwanda turugire nka Paradizo ku isi yose,…”

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • Mon “General” yewe icyo gitekerezo cyo gushyira Abahutu iburengerazuba,Abatusti iburasirazuba cyari kuba ari kiza!N’ubundi ubona bacenganaaaa!Mu magambo nta kibazo ariko iyo usesenguye karimo!

    • Mito we,uri imbwa koko,uri ingegera,ntawuzi aho utuye,ntawuzi n´ico uzavamo,
      gusa natho utandukaniye n´abaduhekuye, abari nkawe sibake mu Rwanda, ariko ntabwo
      muri banyamwishi nkuko ubitekereza.

      • Bandora sinakurenganya ibitutsi bikuva mu kanwa birerekana uburere ufite!
        Natanze igitekerezo cyange kuba tutabyumva kimwe ibyo ni ibisanzwe mu bantu!
        Naho ibyo bitutsi byerekana intege nke mu mitekerereze yawe!

  • Umuseke plz mube abanyamwuga mureke ibitekerezo byacu bitambuke?
    nubundi ibyo Gen avuga nukuri,Kabila areba Kure,kuva urwanda rwabona demukarasi ntamuprezida numwe urashobora kubanisha ubwoko bubiri imyaka 35 budasubiranyemo!!!

  • ngo barwaniraga igihugu? oya urabeshya barwaniraga ingoma

    • Murenzi. ubyite uko ushaka kuko utari uhari icyo nzakubwira cyo nuko icyatujyanye muri zaire kandi twakigezeho. ni umusaruro ugaragarira buri wese uretse mwebwe mwasize mukoze ibara mutajya mushimishwa naho igihugu cyacu kigeze??!! cyangwa sha washanga wari kitona afande akaba ahavuze ukibuka uko twabacaniriye sha???!!

  • Video/Audio zibi biganiro byaboneka hehe??

  • Umugaba w’ingabo iyo atangiye kuvuga umubare wazo ntibiba byoroshye! Abo ba Ex-FAR ibihumbi 36 binjije ubwo abakirimo n’abakiriho ni nka bangahe ra? Bavuyemo nk’abajenerali bangahe? Jye nzi Rwarakabije na Ngendahimana gusa mu barenga 50 dufite. Ariko jye ziriya ntambara za Kongo zatikiriyemo abanyarwanda batagira ingano na n’ubu ndacyazibazaho byinshi cyane. Kuva hano tukajya kurwana i Kitona na Kinshasa!

    • Arko mwagiye musima ibyavuzwe ntimwandike ibibarimo. icyo atasobanuye nikihe? noneho wari kwishimira ko Urwanda barukuraho burundu. cg iyo bavuze Urwanda mwumva abatusti?? nyamara mukizwe mukundi Igihugu cyanyu.

  • none se ko ntajya mbona bahabwa za division ngo nabo baziyobore bose?

    • Ubizute se? ko batazihabwa, amacakubiri nimabi wangu. ubu ntabwo wishimiye uko ubayeho? erega twese ntatwaba abayobozi bingabo cg muri politique.gusa utazi umuriro araweneyegeza.

  • Aho bigeze, abanyarwanda tureke kuryaryana ntaho bizatugeza. Abahutu bajye ukwabo n’abatutsi ukwabo. Abahutu i burengerazuba n’amajyaruguru, abatutsi i burasirazuba n’amajyepfo, abatwa bihitiremo ahabanogeye. Buri gice gishyiraho abayobozi na guverinoma byigenga. Hashyirweho na libre circulation hagati y’ibice byombi. Maze induru impaka n’ibiganiro nk’ibi bishire. Kuko bimaze kugaragara ko amateka y’abanyarwanda atari amwe, tureke gufata amateka ya bamwe ngo tuyatsindangize abandi nk’aho ari ihame ridakuka. Murakoze

    • Iyo nsomye comments zimwe hejuru mu kuvangura abanyarwanda aho babatuza mu turere, cyane nkanjye uba hanze yu Rwanda numva ngize agahinda kenshi. Igihugu cyo nyine kwi isi cyo nu Burundia abagituye bavuga the same language, almost the same culture. Igihugu ushobora gutwara imodoka ukarara ukizengurutse ariko umuntu akihanukira ati nimuvangure abo bantu. Wasoma hirya bati umuntu uvuga ibya moko aba afite ingengabitekerezo kubera ko nta bahutu cg abatutsi baba mu Rwanda twese turi abanyarwanda. Ubwo bwoko Ministeraba avuze aba abukuyehe. Sinzi niba umuntu agomba kugira PhD kugira ngo asobanukirwe ibivugwa mu rwa gasabo cyangwa ibi bitekerezo abntu batanga hari ikindi gikomeye kibyihishe inyuma tutazi. Abakunda gusenga muge mwibuka ko bavuga ko ugomba gukunda mugenzi wawe nkuko wikunda. Ibyabaye mu Rwanda ni amahano but we should overcome. Ngo amateka ya banyarwanda si amwe? WOW uwagiye yari huse!!!

    • Uti iki Tity?
      Wowe ushaka gutura he? Twe rero hose haratunogeye niyo mpamvu twahisemo kureka ibyo bidutandukanya, abatekereza nkawe bishingikiririza baducamo ibice. Kandi ga mugeze muri icyo gice mushaka mwasanga bamwe ari inzobe abandi imiyumbu, bamwe ari bagufi abandi barebare, bamwe abagatolika abandi abapororso, bamwe abasilamu abandi abahamya ba Yehova. Mwasanga bamwe barahoze mu cyahoze ari amajyepfo, amajyaruguru abandi mu cyahoze ari uburasirazuba/iburengerazuba.
      Dore igihe cy’ubwigenge bamwe barihanukiriye bati ikibazo ni ingoma ya cyami, ni abatutsi maze barakundura baratwika, abarasahura, barabohoza, barica ab’Imana ikinze akaboko baramenengana. Ntibyaciye kabiri abasigaye ko igihugu n’ibikirimo byose ari ibyabo batagira kumarana bapfa ko bamwe bavuka mu nsi ya Nyabarongo abandi haruguru yayo. 1990 yarageze isasu rya mbere benshi bariruhutsa. Ya nduru, ya maganya, n’agahinda k’imyaka hafi mirongo itatu byari bibonye ikibicogoza. N’ubwo ububabare bw’intambara nabwo butari bworoshye abari batangiye guca akenge twaravugaga ngo Inkotanyi nizidukangarire inzirabwoba, nizize zicakire Kigali zerekane ko na nyina wundi abayara umuhungu. Uzabaze amateka y’ukuntu zinjiye muri Kigali mu rufaya rw’amashyi n’impundu nk’igihe Yezu yinjiraga Yeruzalemu. Byari ibyishimo. Uzi impamvu? Byibura zo zavugaga disikuru itandukanye n’iyo MRND n’abambari bayo bavugaga. Zari zifite porogaramu ishemeye, idaheza, ihuza Abanyarwanda, itari iya tura tugabane niwanga tubimene. RPF yazanyanye ibisubizo n’ubwo yasanze ibibazo byinshi cyane.

  • NJYE MEYE UKUNTU PAUL KAGAME YABATANZE AKABATUNGURA AKABAHURANYA BATARATUBANZA.HHHHHHUMUSAZA ABA ARUMUSAZA KABISA NDAKWEMERA KANDI NKURINYUMA MUBYO MUKORA BYOSE

    • @Vava, aho iby’abanyarwanda bibera amayobera, ibigwi uvuga Kagame, ntibitandukanye n’ibyo abashyigikiye Habyarimana bamuvugaga, baririmba ko yera kurusha inyenyeri cyangwa ko ntaho inzara izanyura jenerali w’u Rwanda, cyangwa ibyo abaparmehutu baririmbaga Kayibanda ko ashyigikiwe n’abagabo b’interahamwe, abaparmehutu batowe n’abaturage, cyangwa ibyo abagaragu b’i bwami bandikaga bavuga ko gahutu na gatutsi ntacyo bapfana umwe ari umugaragu w’undi… Abanyarwanda amateka abigisha iki koko?

      • @ Akumiro, uri akumiro koko nkuko wahisemo kwiyita. None se mu byavuzwe byose na Jenerali Kabarebe ibyo ni byo ukuyemo? Ariko kandi biterwa n’inguni ureberamo ibintu. Ba bangamwabo, indashima n’abanyamacakubiri mwahozeho ariko igishimishije nkuko Jenerali yabibwiye ruriya rubyiruko ni uko U Rwanda rwahinduye umurongo wa politiki ubu hakaba harimakajwe ubunyarwanda kandi umusaruro ukaba ugaragara. Kuki se wahisemo izo mvugo gusa n’uko nta zindi nziza wabona? Reka nguhe urugero rumwe kandi rwamamaye mu Rwanda rukaba n’insigamigani ntekereza ko iyo ubuyobozi bwahozeho buza gukurikiza amasomo arimo tutari kugera aho twageze: Ngo aho kwica gitera wakwica ikibimutera.

  • Nubundi kuva Na cyera nakare ruratera Ni rurwa nanubwo ruzaterw kandi, inda irimo u rwango uyiha amata ikaruka amaraso Ariko iyukomeje ivaho ikagarura amata wakomeza nigire icyigarura ikayagumana agatangira kugira akamaro umubiri nonero namwe mufite. Umitima yakinyamaswa tuzagumya tubahugure Paka nimutabyumva abuzukuru banyu bazabyumva

  • Icyo nzi nuko muntwari zose twagize ntanumwe uzageza umuhigo wa Gen. KABAREBE KUKO yadukijije byinshi nanubu iyo Abacongo n Intagondawa zabahutu zimwumvishe zijya mumwobo zikihisha. warakoze gutuma Urwanda rukomeza kubaho.

  • Afande ubwo abana bose barurwaniriye nibanabone imyanya nkuwo wawe kimwe….nibwo byaba bisobanutse kurushaho

  • Ariko mbabaze murapfa iki ubwo??? mwgiyye bubanza mugasoma neza mbere yokwandika!! inkuru iravuga ko abashakaga (abazunngu nabandi barwanyaga urwanda)gucamo urwanda kabiri aribo bavugaga ibya byumba nahandi NOT Kabarebe!! Namwe ngo byajyaga kuba byiza!! Shame on u, who said this!! Be proud of you mother land plzz!!

  • Ni byiza ko abana b’u Rwanda bishyira hamwe, bakavuga rumwe, bakarya bimwe, bakanywa bimwe, bagahabwa akazi kimwe, abacirwa imanza bakazicirwa kimwe, ubutunzi bw’igihugu bugasaranganywa kimwe, rwose ibyo ntawe bitashimisha.

    Ariko ikibazo aho kiri, ni uko abanyapolitiki bavuga amadisikuru meza, bakavuga amagambo meza rwose kandi aryoshye ubona asize umunyu n’ubuki, ariko wajya kureba mu bikorwa ugasanga bitandukanye cyane na ya magambo.

    Urugero: ni byiza ko Afande James KABAREBE atubwiye ko mu gihe cy’intambara yitwa ya “Kitona” muri Congo, Abahutu n’abatutsi bo mu ngabo z’u Rwanda bashyize hamwe, barwana inkundura bigobotora ingabo za Kabila Laurent wa Congo, ngo wari ufite igitekerezo cyo gukora ikibuga cy’indege kinini ku isi yifashishije ubutaka bwa Rwanda. Afandi James KABAREBE atubwiye ko mu gihe cy’iyo ntambara, hinjijwe mu gisirikari cy’u Rwanda abahutu ibihumbi mirongo itatu na bitandatu (36.000 militaires Hutu) bavuye mu abacengezi na EX-FAR kandi ubwo bizwi ko Abacengezi na Ex-FAR icyo gihe bari abahutu. None se ubu uwakwibariza Afande yatubwira impamvu ki muri High Command of the Rwandan Army/Haut Commandement de l’Armée Rwandaise hafi 99,9% ari ubwoko bumwe gusa????? Yatubwira mpamvu ki mu bafite ipeti rya “General” hafi ya bose ari ubwoko bumwe, bumwe, bumwe, bumweeeee!!!!!. Rwose niba avugisha ukuri natubwire impamvu ifatika. Kandi rwose njye Afandi James KABAREBE ndamwikundira, agomba koko kuba mu mutima we atavangura amoko, ariko wenda “System” ikaza kumuganza.

    Ndisabira abanyarwanda ko iby’amoko babishyira iruhande kandi koko amoko ntaho azatugeza-ahubwo nituyakomeza azadusenyera anadusenye twe ubwacu- ariko rero nanone ndisabira abanyarwanda, cyane cyane abanyapolitiki, kujya bavugisha ukuri nyakuri bakareka kutwereka Izuba baryita Inyenyeri, bakareka kutwereka Inuma bayita Inyange, bakareka kutwereka Icunga baryita Indimu, bakareka….bakareka….bakareka…., bakareka gutera abanyarwanda igipindi.

    Rwose mumbabarire njye iby’ivanguramoko sinjya mbijyamo, ariko iyo ndebye ibikorwa bintera agahinda cyane.

    • Ahubwo ivangura uririmob imwe bikaze, izo statistics za 99.9 kwijana uwagusaba hao wazikuye waherekana cg igihe wakoreye ubwo bushakashatsi? abenshi munavuga mutarabaye no mibihe byashize murabana bejobundi, Ubu u rwanda rumeze neza kurenza ibindi bihe byose byabayeho dukwiriye kubyishimira ndetse tugakaza umurego mugukomeza gutera imbere cyanecyane mubukungu. ibyamoko ntaho byatugeza uretse kudusenya gusa.

  • Aba bagabo mureba cyangwa mwumva bakoze ibintu bihambaye byatumye uyu munsi mwidoga mukicara kuri za internet mukabavuga ibyo mwishakiye. Ariko igikuru nge mbona ni uko ntawe ukiruka imisozi cyangwa ngo arare mu bigunda yihisha umuturanyi we. Nta n’ushaka kujya kurangura Dubai ngo yimwe passeport kubera igice cy’ikihugu yavukiyemo. Ibindi mwivugira ni amashyengo bavandimwe. Mureke turage abana bacu urukundo no gukunda akazi.

  • Ariko mwabwiye,hari umuhutu muri uru Rwanda utagira icyo apfana n’umututsi cyangwa hari umututsi utagira icyo apfana n’umuhutu?ko twashyingiranwe tukabyarana dupfiki?mwaretse tukubaka igihugu cyacu kizira amacakubiri.

  • Abantu bishe abatutsi muri genocide baravugishwa kakahava kubera amabi bakoze. ni nacyo kimwe n’abandi. Erega kwica n’ikintu kibi, ubikoze uwariwe wese bimugiraho ingaruka, izambere zigaragarira burimuntu wese ni ukuvugishwa.

  • Icyo nibaza ni kimwe, abavuga ko kigabanywa kabiri mubona ubundi byashoboka? byakorwa na nde? n’amagambo yanyu? ko mutari Imana se ko ariyo ivuga bikaba yategeka bigakomera mwebwe murarushwya n’iki? Iki gihugu Imana yarakiremye twese tucyisangamo. Nyuma y’uko amateka atatanya abacyo, abagikunda baharaniye kutaba hirya y’impano biherewe n’Imana, gakondo yabwo bwite. Bemera no kurengera abari bagituye ariko bakarutwa n’abari hanze yacyo kubwo kutakigiramo uburenganzira kandi byitwa ko bagituyemo.

    Muzirikane kandi ko mubari barahejejwe hanze bari bavanze, urugero: Muri Zaire ahitwa Masisi, Rutshuro n’ahandi. Mwese ninde wahiseho kuvuka ari Umunyarwanda? Kera hari Ijambo Mobutu yigeze gukoresha avuga ati ” Olinga Olinga te, ozali na kati ya MPR Zairois” rero mutumye nanjye ndikoresha ngira ngo mvuge nkawe nti “Wakunda wakwanga uri Umunyarwanda” ntayandi mahitamo ufite. Niwaka n’ubundi Bwenegihugu buziyongera kubw’Ubunyarwanda kandi ubu nibwo buza mbere.

    u Rwanda ntiruteze kuba Ibihugu bibiri, hagati aho rero muricura umwuka, ni nko kwigirigita warangiza ugaseka cyangwa se gutera indirimbo ugakoma mu mashyi ukiyikiriza ukanabyina (ibi umenye utabikora igihe kirambye kuko unanirwa vuba) namwe rero nibabareke rwose muvuge kuko nimunanirwa muzahora munume. Amateka y’u Rwanda atandukanye n’ayandi menshi. Umunyarwanda yarababaye igihe kinini none ubu Imana imwihereye guhumeka ibinyujije muri Leta y’Ubumwe nawe urenzwe Umutekano, Ibikorwa remezo,Service nziza,Uburezi kuri bose, Ubuvuzi, Usigaye Urara ugenda igihugu ukakizenguruka warangiza uti bamwe Uburasirazuba abandi Uburengerazuba? Igisiga cy’urwara rurerure cyahaze inyama kigiye kwishima gisanga cyimennye inda.

    Urivunira ubusa kuko mu giswahili baca umugani bati ” Tuliotoka ni mbali” wishaka kudusubiza inyuma rero. Umuheto urwanira Ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda nturareguka, Imyambi yawo iracyatyaye, Agatana karuzuye kandi umutanazi ariteguye, haba mu bitekerezo yemwe no ku rugerero Abadatonesha umwanzi bariteguye. ” Inkingi zitajegajega ni 2 (Ubumwe, Ubwiyunge) ijisho ry’u Rwanda rizihoraho kandi Imana ijya irebera muri ryo urumva rero ko ridashobora gusinzira.

    We born for Peace and train to Fight for Rwanda, our Heavenly gift.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish